rw-x-kinyabwisha_reg/63-1JN.usfm

144 lines
12 KiB
Plaintext

\id 1JN
\ide UTF-8
\h 1 Yohana
\toc1 1 Yohana
\toc2 1 Yohana
\toc3 1jn
\mt 1 Yohana
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Uwabeyeho ku ndangiro, uwo twayumvisize, uwo amiso getu gabwenye, uwo twarebire kandi indoke zetu zikamukoraho; niwe Gambo ry'ubuzima.
\v 2 Kandi ubuzima bwayigaregeze turabureba, nibwo turigutanza kandi turikubatumira ngo mubyumve, ubuzima buhoragaho, bwabeye na Data kandi ni bwa bundi twayerekirwe
\v 3 Uwo twabwenye no kumumva, turikumubabwira namwe ngo mugumye gufatanya na twewe kandi ubufatanye bwetu tubusangiye na Data n'Umwana we Yesu Kristo.
\v 4 Kandi tubandikiye bino bindu kugira ngo ibyishimo byenyu byujwire.
\p
\v 5 Reba, ubutumwa bwo mwayumvisize nubwo turikubabwira, ko Imana ari Umwangaza kandi nda muyobe gubaga muri we.
\v 6 Tubeye turikugamba ko dufatanyize nawe kandi tukagendera m'umuyobe, turikubesa, kandi nda kuri kuba kuri muri twewe.
\v 7 Ariko tubeye turikugendera m'umwangaza, nguko nawe ugurimo, turigufatanya twewe kuri twewe kandi amarasho ga Yesu Umwana we gahanaguraga ibyaha byetu byoshe
\v 8 Tubeye tugambire ko nda caha dufite, tuba turikukibesa twewe twonyine kandi ukuri ndo kuba kuturimo.
\v 9 Ariko tugambire imbere y'abandu akangari ibyaha byetu, we ari uwo kukiringirwa kandi ni indungene kubitubabarira no kwoza ibyaha byetu byoshe.
\v 10 Ariko tugambire ko tutakorire icaha, tuba tumuhindwiye umubesi kandi Igambo rye ndo riba riturimo.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Bana banje batoto, mbandikiye bino bindu kugira ngo mureke ibyaha, kandi umundu abeye akorire ibyaha, dufite Umuvugizi kuri Data ariwe Yesu Kristo Indungane.
\v 2 Niwo wonyine Igitambo gikuragaho ibyaha byetu, atari ibyaha byetu gusha ahubwo ibyaha by'abandu boshe.
\p
\v 3 Tubeye twumviye amategeko ge, niho tukabe twerekanye ko twamumenyire.
\v 4 Umundu ugambaga ngo yamumenyire ariko atarikubaha amategeko ge, uwo ni umubesi n'ukuri ndo kumurimo.
\v 5 Ariko ucungaga Igambo ry' Imana muri we, urukundo rw' Imana ya kweli ruri muri we kandi bibonekanire ko na twewe turi muri we.
\v 6 Buri mundu ugambaga ngo ari muri we, agombire kugendera mu njira yo yagendeyemo.
\p
\v 7 Bira banje, ndo ari itegeko rishasha ryo ndikubandikira, ahubwo n'itegeko ryo mwahewe guturuka kera kandi iryo tegeko rya kera n' Igambo ryo mwamarire kwumva.
\v 8 Ibyari byo byoshe, na ni rishasha tu. Kandi niko kuri, igambo riri muri mwewe kubera ko umuyobe gwashirire ahubwo umwangaza gwamarire kukifunura.
\v 9 Buri mundu ugambaga ko ari m'umwangaza kandi yangaga muvukanyi we, anari m'umuyobe.
\v 10 Ukundaga mwene nyina we ari mu mwangaza kandi ndo yopfa gusitira.
\v 11 Ariko uwanganga mwenye nyina ari m'umuyobe kandi ugenderaga m'umuyobe, ndo yiji iyo ariguturuka n'iyo arikugendera kubera ko umuyobe gwafungire amiso ge.
\p
\v 12 Ndabandikiye mwewe bana batoto, kubera ko ibyaha byenyu byamarire kubabarirwa kubera izina rye. Ndabandikiye na mwewe bavukanyi kubera ko mwamarire kumenya Uwahorireho guturuka ku ndangiro. Ndabandikiye na mwewe basore kubera ko mwamarire gutsinda wa mubesi shetani. Nabandikiye na mwewe bana batoto kubera ko mwamenyire Data.
\v 13 Ndabandikiye mwewe batuzeye kubera ko mwamarire kumenya Uwahorireho guturuka mbere.
\v 14 Ndabandikiye mwewe abasore kubera ko mufite ingufu kandi ko Igambo ry'Imana riri muri mwewe kandi ko mwatsindire shetani mubi.
\p
\v 15 Mutegupfira isi cangwa ibindu byoshe biyirimo. Umundu abeye akundaga isi, urukundo rw'Imana Data ndo rumurimo.
\v 16 Kubera ibindu byoshe bya yino si; kugifuza k'umubiri, irari ry'amiso, ikuburi c'ubuzima, ndo bivaga ku Mana ariko nibyo muri yino si.
\v 17 Kandi isi ikashirane n'irari ryayo, ariko ukoraga kwenda kw' Imana, akahoreho ibihe byoshe.
\p
\v 18 Bana bototo, kino ni igihe ca nyuma kuko mwamenyire kera ko antikristo arikwija. Nyamara, hariho ba antikristo akangari. Kubera ibyo, tumenye ko turi mu gihe ca nyuma.
\v 19 Kandi batuvuyemo kuko ndo bari bira betu. Iyoba bari ari abetu, tuba twagumire kuba hamwe nabo. Ariko ibyo byoshe byamenekanye kugira ngo bitwereke ko ndo bari abetu.
\v 20 Ariko mwewe mwamarire kujwizwa biturukire kuri wa wundi Utungenye kandi mwese mwiji ubwenge.
\v 21 Ndo nabandikiye kubera ko mutari mwiji ukuri, oya, ukuri murakwiji. Mumenye ko nda kuri kuvaga mu kubesa.
\v 22 Ni nde mubesi? Ni wawundi uhakanaga ko Yesu ari Kristo. Uwo niwe antikristo, ahakanaga Data n'Umwana.
\v 23 Buri mundu uhakanaga Umwana ndo afite Data, ariko uwemeraga Umwana abaga afite Data.
\v 24 Ariko mwewe, ibyo mwayumvisize guturuka mbere bibere muri mwewe, bibeye bikomeze kuba muri mwewe, mukabe muri m'Umwana no muri Data.
\v 25 Kandi indagano yaduheye n'ubuzima buhoragaho.
\p
\v 26 Nbandikiye bino byoshe kubera ko ba bandi bandega kubahabya.
\v 27 Kandi kuri mwewe gusigwa ko mwayakiriye biturukire muri we, bikomeze kuba muri mwewe. Nda nubwo mukeneye ko babigisa kubera ko gusigwa kwe kwabaheye ibindu byoshe kandi ko Niwe Ukuri kutabeshaga, mugumye kuba muri We mukurikize amagisho go yabaheye.
\p
\v 28 None rero bana batoto, muhagarare neja muri we kugira ngo umusi akayije, tutakabe turikumwara kumureba.
\v 29 Mubeye mwiji ko Ariwe kuri, mumenyeko umundu woshe ukoreraga m'ukuri yazewe nawe.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Reba uko urukundo rw' Imana Data yadukundire uko rumerire kugira ngo tube abana bayo kandi koko turibo. Nico gitumire abo mu si ndo batwiji kubera ko ndo bamenye Imana Data.
\v 2 Bira banje, guturuka none turi abana b'Imana nubwo bitari byagaragara uko tukamere. Twiji neza ko Yesu akagaruke, tukasane nawe kandi tukamurebe n'amiso uko ari.
\v 3 Buri mundu woshe umwizerire agombye gutungana kubera ko nawe atungene.
\v 4 Buri mundu ukoraga icaha abaga annyase itegeko, kandi icaha ni gusuzugura itegeko.
\v 5 Mwiji neja ko Yesu yayijire kuduhanaguraho ibyaha byetu kandi muri we nda caha kimurimo.
\v 6 Buri mundu uri muri We ndakoraga icaha, ariko ukoraga icaha ndo yamubwenye ndetse nda naho yamumenyire.
\v 7 Bana badukundaga, here kubaho umundu wo kubahabisa. Umundu ukorerega m'ukuri nawe n' ukuri, nguko Yesu Kristo ariwe ukuri.
\v 8 Ukoraga ibyaha ni uwa shetani kuko shetani yakorire ibyaha guturuka mbere, nico gitumire Umwana w' Imana yija gukuraho imirimo za shetani.
\v 9 Umundu woshe wazewe n' Imana ndo akoraga icaha, kubera ko imbuto z' Imana ziri muri we. Ndawe ukoraga icaha koko yazewe n' Imana.
\v 10 Ico nico cerekanaga abana b' Imana n' abana ba shetani. Umundu woshe udatungenye cangwa udakundaga umuvukanyi we ndo ari uw' Imana.
\p
\v 11 Buno ni bwo butumwa nayumvisize guturuka mbere, ngo dukundane twewe kuri twewe.
\v 12 Twere kumera nga Kaini waviye ku mubi wayitire mutoya we. Mbesi yamuheye ki? Nuko ingeso ze zari zibi, ni za mutoya zabaga ziboneye.
\v 15 Umundu woshe ukagambe hagati y'abantu akangari ko Kristo ari Umwana w' Imana, Imana ikagume nawe, nawe mu Mana.
\v 16 Kandi tubyizerire ko Imana yadukundire. Imana ni Ukundo kandi umundu woshe uri m'urukundo ari mu Mana n'Imana imurimo.
\v 16 Kinoya ni co kitumeyesaga urukundo ico rumarire, nuko Yesu yaduheye ubuzima buhoragaho.
\v 17 Tugombire na twewe kugitanga kuri bagenzi betu. Ariko ufite ibintu byo muri yino si, akareba ko mwene she ari mu bukene, atamufungurira umuryango gw' imbabazi, urukundo rw' Imana riri muri we gute?
\v 18 Bana banje bo nkundaga, twere gukunda mu magambo go ku rurimi gusha ahubwo mu bikorwa no mu rukundo rwa kweli
\p
\v 19 Kinoya nico kikatumenyese ko turi abo ukuri kandi ko imitima yetu ifite ibyiringiro muri we.
\v 20 Imitima yetu ibeye itadutsindisize, Imaza ni nkuru kuruta imitima yetu, kandi yiji byose.
\v 21 Bakunzi banje, imitima yetu itari kudutindisa, dufite amizero muri we.
\v 22 Kandi ico tukasabe coshe akakiduhe kuko twubahaga amategeko ge kandi tukoraga ibindu bimusimisize.
\v 23 Rinoya niryo tegeko rye: ko tugombire kukizera mu zina ry' Umwana we Yesu Kristo kandi tugakundana, bamwe ku bandi - nguko nawe yadukundire.
\v 24 Buri mundu wubahaga amategeko g' Imana, abaga ari muri we. Kuri ibyo twiji neja ko ari muri twewe kubera Umuka yaduheye.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Mwewe abo dakundaga, mwere kwemera buri muka, ariko muyungurure imyuka kugira ngo mutanye Umuka gw'Imana kuko imbuzi kangari z' ububesi zayingiye muri yino si.
\v 2 Guca niko mukamenye Umuka gw'Imana. Umuka goshe gutangazaga ko Yesu Kristo yayijire m'umubiri guturukire ku Mana.
\v 3 Na buri muka gutiji ko Yesu ari uw'Imana, ugo muka ni gwa antikristo. Mwayumvisize barikugamba ko gwayijire, kandi ko guri muri yino si.
\p
\v 4 Muri ab'Imana, mwewe bana batoto, kandi mwatsindire izo myuka, kubera ko uguri muri mwewe ni mukuru kurenza ibihindi bya yino si.
\v 5 Ibyo bihindi nibyo mu si, nico gitumire bigambaga n'isi ikazumva. Turi ab'Imana, umundu woshe wiji Imana, aratumvaga.
\v 6 Kubera ibyo, tumenyaga gutanya imyuka z'ukuri ni zo kubesha.
\p
\v 7 Bira banje, mukundane kubera ko Imana yetu ari Urukundo.
\v 8 Na buri mundu ukurikizaga ukuri yazewe n' Imana.
\v 9 Urukundo rw' Imana rwayigarageze kuri twewe igihe Imana yatumire Umwana wayo kugira ngo tubone ubuzima muri we.
\v 10 Kandi murebe uko urwo rukundo rumerire, ndo ari twewe twakundire Imana ariko niwe wadukundire mbere kugira ngo atubere igitambo co guhanagura ibyaha byetu.
\v 11 Bira banje, Imana ibeye yadukundire, ni ngombwa ko na twewe dukundana. Nda mundu wabwenye Imana.
\p
\v 12 Tubeye dukundanye twewe kuri twewe, urukundo rw' Imana ruturimo kandi urwo rukundo rubonereye muri twewe.
\v 13 Kubera ibyo tumenyaga ko dutuye muri we nawe muri twewe uko yaduheye Umuka gwe.
\v 14 Kandi twamubwenye, twayemeze ko Data yatumire Umwana we kugira ngo abere Umucunguzi w'isi.
\v 15 Umundu woshe ukagambe hagati y'abantu akangari ko Kristo ari Umwana w' Imana, Imana ikagume nawe, nawe mu Mana.
\v 16 Kandi tubyizerire ko Imana yadukundire. Imana ni Urukundo kandi umundu woshe uri m'urukundo ari mu Mana n'Imana imurimo.
\v 17 Murebe uko urwo rukundo rubonereye muri twewe, nuko dufite ibyiringiro n'ikashe itanyenyegaga ko umusi g'urubanza, uko amerire niko na twewe tumerire muri yino si.
\v 18 Nda bwoba m'urukundo ariko urukundo rwa kweli ruri heru y'ubwoba, kuko ubwoba buzanagwa no gutinya igihano gishobweye kwija. Na buri mundu utinyaga ndo abaga ari m'urukundo rwa kweli kweli.
\v 19 Dufite urukundo kubera ko Imana ari yo yamanzize kudukunda. Umuntu agambire ngo: Ngunze Imana ariko akanga mwene she, ni umubesi.
\v 20 Umundu wangaga mwene she wo bari hamwe, akakunde gute Imana yo atarikureba gute?
\v 21 Kandi twahewe iri tegeko riturukire ku Mana, nuko umundu ukundaga Imana agombire gukunda uwo bababaga hamwe.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Buri mundu wizerire ko Yesu ariwe Kristo, uwo abaga yazewe n'Imana. Kandi buri mundu ukundaga Data akundaga nuwo yazeye.
\v 2 Kubera ibyo, twiji yuko dukundaga abana b'Imana, iyo dukundire Imana kandi turigukurikiza amategeko gayo.
\v 3 Kuko gukund'Imana ni ukubaha amategeko ge, kandi amategeko ge ndo garemeye.
\v 4 Kuko buri woshe wazewe n'Imana, yatsindire isi, kandi kukizera kwetu niko gutumaga dutsinda isi.
\v 5 Ni nde watsindire isi? Ni wa wundi wayizerire ko Yesu ari Umwana w'Imana.
\p
\v 6 Niwe Yesu wanyuriye mu mazi n'amarasho, atari amarasho gusha, ariko mu mazi no mu marasho.
\v 7 Kuko hariho abadimwe bashatu barikumuhamiriza.
\v 8 Umuka, amazi, n'amarasho. Kandi boshe ko ari bashatu ni abadimwe n'umundu kimwe.
\v 9 Tubeye twemeraga ubudimwe bw'abandu ni kugamba ko ubudimwe bw'Imana ari bukuru kurushaho. Kuko ubudimwe bw'Imana nibwo bwahamirize Umwana we.
\v 10 Uwizeraga Umwana w'Imana yahewe muri we ubwo budimwe. Utizeraga Imana abaga amuhindwiye umubesi kuko nda gihe yapimire kukizera ubudimwe bwo Imana yatangire ku Mwana wayo.
\v 11 Kandi ubwo budimwe n'uko Imana yaduheye ubuzima buhoragaho, kandi ubwo buhoragaho bubonekeraga mu Mwana we.
\v 12 Ufite Umwana afite ubuzima, udafite Umwana w'Imana ndo afite ubuzima.
\p
\v 13 Gano magambo nagabandikiye kugira ngo mumenye ko mufite ubuzima butaoshira, mwewe mwizerire izina rw'Umwana w'Imana.
\v 14 Binoya nibyo byiringiro tuboneraga muri we. N'uko ico tumushabire cose, m'ukwenda kwe, aratwumvaga.
\v 15 Kandi niba twiji neja ko atwumvaga m'ubyo tumusabaga byoshe, twiji ko ibyo aduhaga byoshe, byijaga nguko twabimushabire.
\p
\v 16 Umundu abwenye mwene she arigukora icaha kitari ico kujana umundu m'urupfu, amusabire, Imana ikamuhe ubuzima. Na niko bimerire ku mundu ufite icaha kitari ico gupfa.
\v 17 Hariho icaha kiganishaga k'urupfu, ndo arico ndikugamba ngo mugisabire.
\v 18 Twiji ko buri mundu wazewe n'Imana adakoraga icaha kandi uwazewe n'Imana, Imana imurindaga umwanzi kandi umwanzi ndo yomukoraho.
\v 19 Twiji ko turi ab'Imana kandi ko isi yoshe iri musi y'ingufu z'umwanzi.
\v 20 Kandi twiji ko Umwana w'Imana yayijire, nuko yaduheye ubwenge kugira ngo tumenye iby'ukuri; kandi turi m'ukuri tubeye turi mu Mwana we Yesu Kristo. Niwe Mana y'ukuri n'ubuzima bukahoreho.
\p
\v 21 Bana batoto, mukirinde ibisanamu.