rw-x-kinyabwisha_reg/60-JAS.usfm

156 lines
13 KiB
Plaintext

\id JAS
\ide UTF-8
\h Yakobo
\toc1 Yakobo
\toc2 Yakobo
\toc3 jas
\mt Yakobo
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Yakobo, umukozi w' Imana n'uwo Umwami wetu Yesu Kristo; mbaramukize mwewe ubwoko cumi na bubiri bwatatanyizwe.
\p
\v 2 Mugire ibyishimo byujwiye, bavukanyi, mubeye muguye mu bigeragezo tofauti
\v 3 mumenye neja ko ikigeragezo co kukizera kubyaraga kugihangana.
\v 4 None rero kugihangana kwenyu kujuze ibikorwa muri mwewe kugira ngo mukure, hekugira igipunguka muri mwewe.
\p
\v 5 Ariko habeyeho umundu muri mwewe ukeneye ubwenge, abushabe ku Mana ibutangaga k'ubundu no kuri boshe babumushabaga nda mugayo gubariho, kandi Imana ikabubahe nda kibazo.
\v 6 Ariko abishabe afite kukizera, atari gushidikanya, kuko umundu ushidikanyaga amerire ng'umuvumba go mu mazi kubera ko iyo umuyaga guhuhire, ajanwaga hirya no hino ndaho ahagarariye.
\v 7 Umundu bene nguwo atekukibwira ko hari igisubizo co yobona kiviye ku Mana.
\v 8 Ni ng'umuntu ufite imitima ibiri, zo kujarajara mu njira ze zoshe.
\p
\v 9 Uwibwiraga ko ari umukene, yishimire uko amerire.
\v 10 Naho umukire yirate kubera yiji kugicisa bugufiya, kubera ko akapfe ng'iwuwa ryo mu murima.
\v 11 Izuba ririjiga rikarihiree cane ririkumisha imyaka. Nyuma amawuwa gakagwa, n'ubwiza bwago bugashira, niko bimerire ku mukire, uko agendaga arigusaza, niko abaga arigusiga ubukire bwe.
\p
\v 12 Hahirwe ukihanganiraga ibipimo kugira ngo amarire gutsinda, ahabwe ipete ry'ubuzima bwo Imana yaraganiye abamukundaga boshe.
\p
\v 13 Umundu ageragezwe atekubeshera Imana ngo niyo yamugerageze. Imana ndo yageragezwa n'ikibi, kandi ndo yogerageza umundu.
\v 14 Umundu agaragezwaga no kugifuza kwe wenyine, uko kugifuza niko kumwoshaga no kumuhabura.
\v 15 Mumenye ko irari rihekaga inda y'icaha, icaha kimarire gukura kizaraga urupfu.
\p
\v 16 Bavukanyi bo ngundaga, mwere kukibesa.
\v 17 Imbano yoshe iboneye, imbano yoshe itamwazize, iturukaga mu juru ku Mana. Muri yo nda gicucu cangwa guhinduka kw'ibihe.
\v 18 Imana yahisemo kuduha ubuzima kubera Ijambo ryayo ry'ukuri kugira ngo tube umuganura gw'ibyo yaremire.
\p
\v 19 Mumenye neja bavukanyi ngundaga: umundu woshe akihute kumva ariko atinde gusubiza kandi yere kurakara vuba.
\v 20 Kubera ko uburakari bw'umundu ndo bwoshobora kujwiza ukuri kw' Imana.
\p
\v 21 Nuko rero, tugombire kugikuraho umunuko n'ibibi bidukikize, twakire kugicisha bugufiya kuvuye ku Gambo ryaterirwe muri twewe kandi ari ryo gukiza imitima yetu.
\v 22 Muyumvire Igambo, mwere kuryumva gusha, no guhaburwa n'ibitekerezo byenyu,
\v 23 kuko umundu abeye yumvisize igambo atarikoresha, abamerire ng'umundu ukirebaga mu kiyo uko asana,
\v 24 akigigira neja mu kiyo ariko amarire kugenda akiyibagirwa.
\v 25 Umundu woshe wubahaga itegeko riboneye, akabe m'ubuhuru kandi akayubahwe. Ataba uwo kumviriza gusha, uwo mundu akahabwe imigisha kubera ko yarikoreseze.
\p
\v 26 Umundu wigambiraga ko ari umunyadini, ariko atere gutegeka ururimi rwe, aba ari kubesa umutima gwe, n'idini rye abari iryo kubesa.
\v 27 Idini rya kweli ni ridafite umugayo ku Mana Data, ni irifashaga impfubyi n'abapfakazi mu bibazo byebo kandi ririndaga abandu kugicafuwa n'ibya yino si.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Bavukanyi, mwere kukizera Umwami wetu Yesu Kristo, umwami w'icubahiro, murikuvangura, cangwa kubera bamwe kubarenza abandi.
\v 2 Habeyeho umundu wingiye mu Kanisa yenyu yambeye ipete y'izahabu n'imyenda ya bei kali, akingira n'umukene wambeye ubucocero kandi yandwiye,
\v 3 maze ukahangayikira cane wawundi wambeye neja, ukamubwira ngo: Ikara hanoya mu bwimbo buboneye, ariko ukabwira wa mukene ngo: Weho ukomeze guhagarara hanoya cyangwa ngo ikara ku bisando byanje,
\v 4 ukabe uciye tayari urubanza hagati yenyu kandi mugombire kukirinda guca imanza murimo ibitekerezo bibi.
\v 5 Mumve rero bavukanyi bakundwa, none si Imana si yacagwiye abakene ba yino si kugira ngo babe abakire mu kukizera no kuba abaragwa b'ubwami bwo yaraganiriye abamukundaga?
\v 6 Ariko mwewe musuzuguraga abakene. Mbesi ndo ari abakire babakandamizaga no kubarega ku tribinali?
\v 7 Mbesi ndo ari abakire batukisaga ijina riboneye ryo mwahamagewe mo?
\v 8 None rero mubeye mutumviye itegeko rya ngombwa nguko Ibyandikirwe bigambire ngo: Ukunde mwira wawe nguko ugikundaga weho wenyine, aho ukabe ukorire kihe kiboneye?
\v 9 Kandi ubeye uri kuvangura abandu akabe urikugikoresa icaha. Uzahanwe n'itegeko kubera warinyatire.
\p
\v 10 Kandi umundu woshe wubahaga amategeko goshe ariko akanyata mo rimwe, agomba guhanwa kubera ko abaga yagitire goshe.
\v 11 Kuko Imana yagambire ngo: Mwere gasambane, mwere kwita. Niba udasambanaga ariko ukita, ubaga witire amategeko g'Imana
\p
\v 12 Nuko mugambe kandi mukore ng'abari hafi yo gucirwa urubanza n'amategeko gazanaga ubuhuru.
\v 13 Kuko gucibwa urubanza byije bitagira imbabazi ku bandu bangire kuzerekana. Imbabazi zitsindaga urubanza.
\p
\v 14 Bavukanyi, bimariye ki umundu kugamba ko afite kukizera nda bikorwa? Uko kukizera kwe gushobweye kumukiza?
\v 15 Mwene sho cangwa mushiki wawe abeye yenda umwenda n'ibiryo bya guno musi,
\v 16 nawe cangwa umwe muri mwewe akamubwirira ngo: Kigendere mu tuze, kiyotere no kurya neja, ariko utamuha ibyo akeneye byo gutunga umubiri gwe, ibyo bimumariye ki?
\v 17 Niko bimerire mubyo kukizera. Niba kukizera kudafite imirimo kwapfiye.
\p
\v 18 Mbesi umundu ashobweye kugamba kandi ngo: Ufite kukizera ariko njewe mvite ibikorwa.
\v 19 Nyereke kukizera kwawe kudafite imirimo, nanje ngwereke kukizera kwanje ngoreseze imirimo. Wizerire ko Imana ari imwe. Ni kweli, ariko imizimu nayo zirabyizerire, kandi zirigutitira.
\v 20 Wenda kumenya, weho ndabwenge, ko kukizera kutarimo imirimo ndaco kumarire?
\v 21 Aburahamu, shogokuruza wetu, ndo yagirirwe umunyakuri n'imirimo mu gihe yatangire umwana we Isaka ku gitwikiro?
\v 22 Urareba ko uko kugizera kwe kwayerekenywe n'ibikorwa, kandi uko kugizera kwe kwagerire kubyo kwari kugamije.
\v 23 Niyo mbamvu, Ibyandikirwe byashohweye ngo: Aburahamu yizerire Imana nuko ibyo bimuzariye kwitwa indugane.
\v 24 Nuko Aburahamu yitwa mwira w'Imana. Urikureba ko, kubera ibikorwa, umundu yagirirwe umunyakuri, bitari kubera kukizera gusha.
\v 25 M'ubwo buryo, Rahabu waabaga ari imbaraga, yagirirwe umunyakuri kubera imirimo mu gihe yayakiriye indumwa kandi akazitorokesha azinyuzize mu yindi nzira?
\p
\v 26 Kubera ko, nguko umubiri gutarimo umuka guba gupfuye, nina guco no kukizera kutarimo ibikorwa kuba gwapfiye tayari.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Bavukanyi, muri mwewe hatabamo abalimu kangari, mumenye ko tukacirwe urubanza rukarire kurenza abandi,
\v 2 kuko tweshe dukoraga amakosa kangari. Niba umundu akosaga mubyo agambaga, ushobweye kuyobora umubiri gwe goshe n'indugane.
\v 3 Iyo duhirire imirunga yo kuyobora amafarasi ngo gatubahe, tuba dushobweye kuyobora imibiri yazo yoshe.
\v 4 Turebe ubwato, nubwo ari bunini kandi ko bugendeswaga n'umuyaga gukomeye, buyoborwa n'akuma kannyori cane (ka dirigisiyo kannyori), kandi kayijana iyo umushoferi yenda kugendera.
\v 5 Niko ururimi narwo ari urugingo runnyori cane m'umubiri, ariko rwiharaga ibindu binini bikomeye. Reba akariro kannyori nako. Kashobweye gutwika ishamba rinini.
\p
\v 6 Ururimi narwo ni umuriro, ububi bungana n'isi bwahizwe mu ngingo zetu, bwanduzaga umubiri gwose, rukongezaga injira y'ubuzima (kamere y'umuntu), niko rukongezwaga na Jihenamu.
\v 7 Ubwoko bwoshe bw'ibisimba byo mu shamba, inyoni, ibikururuka, n'ibiremwa byo mu mazi, abantu bashobweye kubimenyereza.
\v 8 Kandi byamenyerezwe kubana n'abandu. Ariko nda mundu n'umwe ushobweye kumenyereza ururimi. Ndo ruruhaga kugamba bibi, rwujwiyemo uburozi bwo kwita.
\v 9 Ururimi ni rwo dushimishagamo Umwami Data wa tweshe, kandi nirwo tuvumishagamo abandu baremirwe mu shusho y'Imana.
\v 10 Mu munwa gumwe havagamo gushima, no kuvuma, ndo byaribikwiriye kuba guco.
\v 11 Mbesi isoko imwe, yashobora kuvamo amazi gaboneye n'agaryohire rimwe?
\v 12 Bavukanyi, umutini gushobweye kuzara olive? Cangwa umuzabibu kuzara imbuto z'umuzabibu? Kandi isoko y'amazi gujwiyemo umunyu, govamo amazi meza garyohire?
\p
\v 13 Ninde muri mwewe afite ubwenge kandi w'umuhanga? Yiyerekanise ingeso ziboneye n'imirimo ye! Akiyerekanise ubugwa neza n'ubwenge.
\v 14 Ariko imitima yenyu zibeye zujwiyemo ubusharire, indonganyi, mwere kukirata no kubeshera ukuri.
\v 15 Ubwenge bumerire guco ndo buvaga heru ku Mana, ahubwo ni ubwa yno si, bw'umubiri, n'ubwa shetani.
\v 16 Kubera ko ahari kurumvikana n'intonganya, niho kuvurugana kuri no gukora amabi goshe.
\v 17 Ariko ubwenge buviye heru ku Mana, buboneye kandi bwujwiyemo urukundo, bwemera inama, bwujwiyemo imbabazi, n'imbuto ziboneye, ndo buhengamire, kandi ndo uburyarya buburimo.
\v 18 Kandi, imbuto zo gukiranuka, zibibwaga mu tuze. N'abenda ituze, benderaga abandi ituze.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Indwano no gutongana biri hagati yenyu biturukaga hehe? Si kugifuza kubi kubarimo kurwanyaga abizerire ngamwe?
\v 2 Murakifuzaga ariko nda kindu mufite. Muricaga ariko murigushakisha ico mudashobweye kugeraho, murigukubitana no kurwana ariko ndo murebaga kuko, mugashaba Imana.
\v 3 Murashabaga ariko ndo muhabwaga kuko musabaga ibibi byo kunezeza ipfa ryenyu ribi.
\p
\v 4 Mwewe basambanyi! Ndo mwiji ko gukunda isi ari ukwanga Imana? Nuko rero, uwenda kuba mwira w'isi, abeye umwanzi w'Imana.
\v 5 Cangwa, mutekerezagako inyandiko ibesaga igihe irikugamba ko Umuka yaduheye gujwiyemo kugifuza?
\v 6 Ahubwo, Imana itangaga ubundu k'ubundu cane. Niyo mbamvu inyandiko irikugamba ngo: Imana irwanyaga abirasi, ariko abitondire, ibagiriraga ubuntu.
\p
\v 7 Nuko rero mubahe Imana, mupinge umwanzi nawe akahunge kure yenyu.
\v 8 Mwije hafi y'Imana nayo ikabegere. Mukarabe indoke zenyu, mwewe abanyabyaha, kandi muboneze imitima zenyu z'uburyarya.
\v 9 Mubabare, muganye, murire. Gusheka kwenyu guhinduke kurira, ibyishimo byenyu bihinduke agahinda.
\v 10 Mugicishe bugufiya imbere ye nawe akabahire heru.
\p
\v 11 Bavukanyi, mwere kunegurana. Umuntu uneguye mwene se cangwa kumucira urubanza, aba aneguye no gucira urubanza itegeko ry'Imana. Ubeye uciriye itegeko urubanza, ndo uba wubahire itegeko ahubwo uriciriye urubanza.
\v 12 Imana yonyine niyo muzuzi ushobweye gukiza no kurimbura. Uri nde si wowe uciraga mwirai wawe imanza?
\p
\v 13 Mumve mwewe mugambaga ngo none canga ejo tukagendere guriya muji, tukasibe yo umwaka, tukacuruze kandi tukabone ifaidi nyingi.
\v 14 Ni nde si womenya uko ejo hakabe? Cangwa se uko ubuzima bwenyu bukabe? Mumerire ng'igicu kirebekanaga mu gahe kannyori hanyuma kikaguruka.
\v 15 Ahubwo mugombire kugamba ngo: Imana ineye ibitwemereye, tukabeho, kandi tukakore kinoya cangwa kiriya.
\v 16 Ariko bunoya, muri guhira heru imipango yenyu. Kwirata guco ni bya shetani.
\p
\v 17 Kubera ibyo, umundu wija gukora ikiboneye kandi atagikora, abaga akorire icaha.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Bunoya rero, mwewe abakire, murire cane kubera ibyago byenda kubagwaho.
\v 2 Ubukire bwwnyu bwaborire, kandi imyenda yenyu yatobwewe n'inyenzi.
\v 3 Izahabu zenyu n'ifeza zenyu byariwe n'ikutu kandi izo kutu yabyo zikababere umudimwe wo kubasebya. Kandi iyo kutu ikarye imibiri yenyu ng'umuriro.
\v 4 Murebe iposho ry'abakozi basaruye mu mirima yenyu, bo mutahembire. Murire cane kubera ko amarira g'abasaruzi gagerire mu matwi g'Umwami Mukuru w' indwano zoshe.
\v 5 Mwabeye musi, mwasimisize imitima yenyu ni bibi kugeza ku musi gwo kubagwa.
\v 6 Mwatsindisize abandi n'imanza kandi mwayitire abatagira amakosa kandi batabarwanyize.
\p
\v 7 Nuko, mugihangane bavukanyi, kugeza igihe Mwami akayije. Mubeho ng'umuhinzi urindiriye umusaruro go akabonemo ifaida nini kubutaka, barindiriye bihangenye kugeza ubwo imvura ya mbere n'iya nyuma ikagwire
\v 8 Na mwewe, mugihangane, mukomeze imitima yenyu kuko kugaruka k'Umwami kuri bugufi.
\v 9 Mwere kugambana nabi bamwe ku bandi, bavukanyi, kugira ngo mudacibwaho urubanza.
\v 10 Bavukanyi, mufatire urugero k'umubabaro no kugihangana kw' imbuzi zagambire ijina ry'Umwami.
\v 11 Murebe, turebaga abayihangenye ng'abahewe umugisha. Mwayumvisize ko bagambire ku kugihangana kwa Yobu, ko Umwami yanamuheye ibindu kangari hanyuma.
\p
\v 12 Heru ya byoshe, bavukanyi, mwere kurahira habe mu juru, cangwa ku si, cangwa indahiro iyariyo yose. Ahubwo ingo yenyu ihore ingo kandi oya yenyu igume oya kugira ngo mutatsndwa igihe c'urubanza.
\p
\v 13 Mbesi hariho ubabeye muri mwewe? Ashabe. Hariho uwishimire? Aririmbe.
\v 14 Hariho umurwayi hagati yenyu? Ahamagare abakuru b'ikanisa kandi abakuru b'ikanisa bamushabire kugira ngo bamusige amavuta mu zina ry'Umwami,
\v 15 Gusaba g' uwizerire gukakize umurwayi, kandi Umwami akamuhaguruke. Niba yakorire ibyaha Imana ikamubabarire.
\v 16 Mugihane umwe k'uwundi ibyaha byenyu. Mushabirane kugira ngo mukizwe. Gushaba kw'indungane gafite akamaro igihe ashabiye m'ubwira.
\v 17 Eliya yari umundu nga twewe. Yasabiye m'umutima gwe gwoshe, kugira ngo imvura yere kugwa. Ndo yaguwiye mu myaka zishatu n'amezi atandatu.
\v 18 Hanyuma yashabire ijuru, rimena imvura k'ubutaka nabwo butanga umusaruro.
\p
\v 19 Bavukanyi, habeye hariho uwahabire injira, akagenda kure y'ukuri, uwundi amugarure.
\v 20 Amenye ko ugaruye umunyabyaha akamukura mu njira yari yahabiyemo. Akakure ubuzima bwe m'urupfu kandi akabe utwikiriye ibyaha akangari.