rw-x-kinyabwisha_reg/56-2TI.usfm

121 lines
9.0 KiB
Plaintext

\id 2TI
\ide UTF-8
\h 2 Timoteo
\toc1 2 Timoteo
\toc2 2 Timoteo
\toc3 2ti
\mt 2 Timoteo
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa ya Kristo kubera kwenda kw'Imana, kugira ngo amenyese indagano y'ubuzima iberaga muri Yesu Kristo, kuri Timoteo mwana wanje ngundaga,
\v 2 ubundu, imbabazi n'ituze, ubihabwe n'Imana Data na Yesu Kristo Umukiza wetu.
\p
\v 3 Ndigushimira Imana yo bashogokuru bakoreraga, nanje ndigukorera n'ubwenge buboneye. Ngutekerezagaho ijoro n'umutaga buri igihe ndigushaba.
\v 4 Ndikwibuka amarira gawe, ndikugifuza kukubona ngo ngire ibyishimo,
\v 5 ndikwibuka kukizera kwawe kutarimo ubuhemu kwaberaga muri nyogokuru wawe Loisi no muri mama wawe Yunisi. Ndo nokwibagirwa ko nawe aribyo bikurimo.
\p
\v 6 Ni co gitumaga ndikukwibutsa imbano y'Imana yaguheye ndikukurambikaho indoke.
\v 7 Kubera ko ndaho Imana yaduheye Umwuka gw'ubwoba, ahubwo yaduheye Umuka gw'ingufu, urukundo, no kukirinda.
\p
\v 8 We're kumwara gutangaza Umukiza, nanje Paulo ufungirwe kubera we. Ubabezwe hamwe nanje, urigutangaza ubutumwa buboneye.
\v 9 Kubera ingufu z'Imana, twakizizwe kandi yaduheye umuhamagaro gwera biturukire ku mupango guboneye gw'Imana atari kuko dukoraga ibiboneye kubera ko Yesu Kristo yaduhereye byoshe ubundu.
\v 10 Ariko bunoya, byagaragariye muri Yesu Kristo igihe co kukiyereka kwe. Yakuyeho urupfu hanyuma akatwereka ubuzima butakashire, akoreseze Umwaze Guboneye.
\v 11 Kubera ugo mwaze, nahamagewe kuva umuhubiri n' indumwa kugira ngo nigise abatari bakizwa.
\v 12 Nico gitumaga nababazwa, ndarikumwara kubera nyiji ko nahindukire kandi ngaba mfite ubushobozi bwo kukirinda.
\p
\v 13 Ugumye m'ukukizera no m'urukundo biri muri Yesu Kristo, kandi ube umufano mu magambo, n'ukuri nakwigisize.
\v 14 Cunga ibiboneye wabwenye buturukire ku Mana m'Umuka Guboneye guri muri twewe..
\p
\v 15 Wiji ko abo twabaga turi hamwe muri Azia bansize, barimo Figelo na Hermogene.
\v 16 Umukiza agirire ubundu inju ya Onesiforo kubera ko banyitagaho, batamwarizwe no gufungwa kwanje.
\v 17 Ahubwo, agerire i Roma, yansakisize n'ubwira, arambona.
\v 18 Umwami Yesu akamugirire imbabazi ca gihe kubera ko yanyitayeho muri Efeso.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Weho mwana wanje, ukikomeze m'ubundu buri muri Yesu Kristo.
\v 2 Nibyo wayumvisize kuva kuri njewe imbere y' abadimwe akangari, ubihereze abandu b'ukuri, babonereye nabo kubikigisa abandi.
\p
\v 3 Ubabare hamwe nanje ng'umusoda mwija wa Yesu Kristo.
\v 4 Nda musoda ushobweye kwija m'ubyo buzima busanzwe abeye yenda gusimisa uwamuheye akazi.
\v 5 Umukinnyi wirukakaga ndo yoshobora gutsinda no guhabwa igikombe atarwanye akurikize amategeko.
\v 6 Bikwiriye ko umuhinzi akora mbere yo gusarura amatunda.
\v 7 Umenye ibyo ndikugamba kubera Umwami akaguhe ubwenge mu bindu byoshe.
\v 8 Ukibuke Yesu Kristo, wo m'umuryango gwa Daudi, wazukire mu bapfiye, ukurikije ubutumwa buboneye
\v 9 bwo ndigutesekera kugeza hanoya, ho ndi mu mugozi ngaho ndi umukozi w'amabi. Ariko Igambo ry'Imana ndo rifugirwe
\v 10 Ni co gitumaga nihanganiraga byoshe kubera abacagwiwe kugira ngo nabo babone agakazi kari muri Yesu Kristo hamwe n'ububonere butakashire.
\v 11 Rino gambo n'irya kweli. Tubeye twapfiye nawe, na twewe tukabeho hamwe nawe.
\q
\v 12 Tubeye tukiihanganire, tukategeka na we. Tubeye tumuhakenye nawe akaduhakane.
\q
\v 13 Tubeye abatizerirwe, we akahore uwo kukizerwa kuko adashobweye guhinduka.
\p
\v 14 Ukibutse gano magambo, ugabamenyese imbere y'Imana ko bokirinda amahane gaturukire ku magambo go kuzambya ubuzima bwa abagumvaga.
\p
\v 15 Kihanganire kukiyereka imbere y' Imana ng'umundu wemewe, umukozi utamweye, kandi urikukigisa Igambo mu njira ziboneye.
\p
\v 16 Kirinde amagambo ga busha busha, go kwendegeza ubapagani, kubera ko ababyumvaga bakomezaga buri musi kuba abatizerire. Kandi amagambo gabo garyanaga nga virusi.
\v 17 Muri bo harimo Himenayo na Fileto,
\v 18 batorokire ukuri, barikwigisa ko kuzuka kwamarire kugera, kandi ibyo bigahindura kukizera kw'abandu.
\v 19 Uko bimerire koshe, umusingi gukomeye gw'Imana, ndo gunyeganyegaga. Gwayandikirweho ikimenyetso ngo: Umwami yiji abandu be, kandi umundu woshe ugambaga ijina ry'Umwami, atane n'ibibi.
\p
\v 20 Mu nju nini, ndo harimo ibikoresho by'izahabu n'ifeza gusha, ahubwo harimo n'ibyibiti, n'iby'ibumba, bimwe by'icubahiro, ibindi bisuzugwiwe.
\v 21 None umundu abeye yiyezerire inyuma akareka ibibi, akabe abeye igikoresho cezewe, gikwiriye Umukuru, kandi gitayarisizwe ku kazi kaboneye.
\v 22 Nuko hunga irari ry'abasore kandi wwnde ukuri, kukizera, urukundo, ituze, hamwe n'abahamagaraga ijina ry'Umwami n'umutima guboneye
\p
\v 23 Wange imbaka z'ubusazi zidafite akamaro, umenye ko zizaraga indonganyi.
\v 24 Kandi ndo bibonereye umukozi w'Imana kugira amahane, ahubwo akwiriye kuba umunyaneza kuri boshe, ukundaga kukigisa, afite kugihangana.
\v 25 Ugarururaga mu neza abamwangaga, yizerire ko Imana ishobweye kubihanisa ngo bagire ubwenge bw'ukuri.
\v 26 Ubwo, bagarukire, babe babohokire mu mitego y'umwanzi, yari yabafatiyemo, kugira ngo abakorese nguko arikwenda.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Umenye binoya, mu misi ya nyuma hakabe ibihe biruhije.
\v 2 Kuko abandu bakabe abo kugikunda, abakundaga amakuta, barikugihara, bari kukireba, batukanaga, batumviraga ababazeye, indashima, batakunda idini,
\v 3 abatanyaga, abo kutizerwa, abareganyi, abatirindaga, abanyarugomo, abanzi b' ibiboneye.
\v 4 abagambanyi, ibyigenge, abujwiye ubwirasi, abakundaga iraha aho gukunda Imana.
\v 5 Bakisanishe n'indugane kandi abaguhakanaga ingufu zo gutungana,
\v 6 abamerire guco ubatere umugongo. Bamwe muri bo ni abagabo bahunahuniraga mu maju g'abagore ba ndabwenge, bitirwe n' ibyaha, bategekwaga n' irari rikabije.
\v 7 Bahoraga barikwiga ariko ndo bamenyaga ukuri kw' Imana.
\v 8 Nguko Yanesi na Yambresi barwanyije Musa, niko abo bandu barwanyaga ukuri. Ni abandu b'ubwenge bwazambire kandi ukwemera Kristo kwebo kurahinyutse.
\v 9 Ariko rero ndaho bikabageze kubera ubupfu bwebo bukagaragarire boshe nguko byabereye abo bagabo bombi.
\p
\v 10 Ariko wowe wakurikiye hafi inyigiso, imyifatire, imipango, kukizera, guteseka, urukundo no kudacogora kwanje,
\v 11 kubabazwa, amateso. Ni amateso ki ndabwenye mu mugi gwa Antiokia, Ikonio, na Listra? Ni kuhenkubabazwa ndayihanganiye? Ariko Nyagasani yabinkizize byoshe.
\v 12 Ubundi abenda kubaho babonereye Yesu Kristo bakababazwe.
\v 13 Ariko abagome, n'abushakanyi bakarusheho kuba babi bayobize abandi, nabo bakabahabya.
\v 14 Ariko wowe ugume mu byo wayigisizwe, ukabyemera ko aribyo ukuri, kandi ukaba wiji neja ababikwigisize.
\v 15 Kuva m'ubutoto bwawe, wamenye ibyandikirwe bitungenye yatugeneye bishobweye kuguha ubwenge bwo kukugeza ku gakiza ngo ubone kukizera Yesu Kristo.
\v 16 Ibyandikirwe byoshe byahumekirwe n'Imana kandi bifitiye abandu akamaro ko kukigisa, kuyemeza, gukosora no kumuboneza m'ukuri
\v 17 kugira ngo umundu w'Imana abe yujwiye kandi ukwiriye gukora ibiboneye
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Ngusabire imbere y'Imana n'imbere ya Yesu Kristo ukacire urubanza abazima n'abapfiye, no ku zina ryo kukiyerekana kwe b'ubwami bwe,
\v 2 Hubiri Ijambo, rigambe buri gihe, igihe kiboneye cangwa kibi, kosora, buza, fasha, ariko bikore mu nzira yorohire.
\v 3 Kubera imisi yo kudakunda no kugihanganira inyigisho ziboneye kikayije; ariko amatwi ga benshi gakaribwe ribwe no kwenda kumva ibyorohire gusha. Nyuma bakakurikirwe n'abandu kangari bakurikiye ibyifuzo byebo.
\v 4 Amatwi gebo gakayange kumenye ukuri kubera gahengamiye k'utugani gani.
\v 5 Ariko weho Timoteo, kicunge muri byoshe, ukihanganire amateso, kora umusi wo gutangaza umwaze guboneye, kora akazi kawe neja.
\p
\v 6 Kubera njewe ndi tayari kugitanga ngo mbe igitambo kandi igihe co kukigendera kira hafi.
\v 7 Narwenye indwano ziboneye, urugendo narurangije, kandi nacungire kukizera kwanje. Ndaco kikambuze kuhabwa ishapo yo gishimwa y'ukuri, Umwami, umujuji mkuru, akayimbe gwa musi,
\v 8 ndo ari njewe gusha ariko n'abandi bakundaga kugaruka kwe.
\v 9 Inja vuba.
\v 10 Kubera ko Demasi yansigire njenyine, yikundiye ibindu bya kino gihe, yigira i Tesalonika, Krensensi yigendera i Galatia, na Tito i Dalmatia.
\v 11 Luka wenyine ari hamwe na njewe. Fata Marko umuzane hamwe nawe, kuko mukeneye mu kazi.
\v 12 Natumire Tikiko Efeso.
\v 13 Igihe ukayije ndetere ikoti nasigire i Troa kwa Karipusi, n'ibitabo ariko cane cane imizingo.
\p
\v 14 Aleksandre, wa muchuzi, yangoreye bibi. Umwami akandihire akurikije ibyo yangoreye.
\v 15 Umwirinde kuko yandwanyize cane amagambo getu.
\p
\v 16 Ndikuburana ubwa mbere, nda mundu wo kumfata mu mugongo, ahubwo boshe barikunyihisa, ibyo bakorire byere kubabarwaho.
\v 17 Ariko Umwami yambeye hafi, yambeye ingufu kugira ngo amahubiri ganje gashohwere kandi ko abapagani boshe bagumve. Kandi nakuwe mu munnywa gw'indare.
\v 18 Umwami akandambare mu mipango mibi, kandi ikandinde no kungeza m'ubwami bwayo bwo mu juru. Icubahiro n' ice none n' imisi yose. Amina
\p
\v 19 Ndahirize Priska na Akwila n'umuryango gwa Onesiforo.
\v 20 Erasto yasigeye i Korinto, kandi nasize Torofimo arwariye i Mileto.
\v 21 Kihangane wije mbere y'imbeho kangari. Eubulo, Pudensi, Linusi, Klaudia n'abavukani boshe barikugutasha.
\v 22 Imana ibe n'umutima gwawe, ubundu bube na mwewe.