rw-x-kinyabwisha_reg/50-EPH.usfm

211 lines
17 KiB
Plaintext

\id EPH
\ide UTF-8
\h Abiefeso
\toc1 Abiefeso
\toc2 Abiefeso
\toc3 eph
\mt Abiefeso
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa ya Yesu Kristo nguko Imana yenda, ku ndungane ziri mu Efeso, no ku bizerire Yesu Kristo.
\v 2 Ubundu n'ituze biturukire ku Mana Data no k'Umwami Yesu Kristo, bibagereho.
\p
\v 3 Imana ishimwe ariyo She w'Umwami wetu Yesu Kristo, kuko yaduheye imigisha yoshe yo m'Umuka go mu juru, muri Kristo.
\v 4 Muri we Imana yaducagwiye mbere isi itakabaho, kugira ngo tube indungane, kandi tutariho ikimwaro imbere yayo.
\v 5 Kuko yabipangire kera m'urukundo rwe ko tugirwa abana be tubihawe na Yesu Kristo kubwo ineza yo kwenda kwe.
\v 6 Igikurikiyeho nuko Imana ikuzwa kubera ububonere bw'ubundu bwo yaduhereze nguko yenda we wonyine m'Umukunzi we.
\p
\v 7 Muri we twacungwiwe binyuriye mu maraso ge, kubabarirwa ibyaha, nguko ubusakare bw'ubundu bwayo buri.
\v 8 Ubwo Imana yadusukireho buri kangari bukatubera ubwenge bwoshe no kumenya.
\v 9 Imana yatumenyeseze ukuri guhishirwe nguko yenda, kubera imipango iboneye yo yari yadupangiye.
\v 10 Kugira ngo abihire mu bikorwa, igihe imisi ikagere, ibone uko ikusanyiriza ibindu byoshe muri Kristo, ari ibiri mu juru, cangwa mu yino si.
\v 11 Muri we na twewe tugirirwe abaragwa, twacagwiwe kera, nguko Imana yabipangire, igakora ibindu byoshe nguko yenda m'umutima gwayo.
\v 12 Kugira ngo tube abo gushima ububonere bwayo, twewe twiringiye Kristo.
\v 13 Muri we, mwewe namwe, mumarire kumva igambo ry'ukuri, ubutumwa bw'agakiza kenyu. Muri we mwakizerire kandi mwahizweho ikashe n'Umuka Guboneye mwabaga mwaraganiwe.
\v 14 Uwo niwe ingwate y'umurage gwetu, Imana yiguriye ngo iducungure, kugira ngo ashimirwe m'ububonere bwe.
\p
\v 15 Nico gitumire ko nanje marire kumva kukizera Umwami Yesu kwenyu, nuko mukundaga indungane zoshe,
\v 16 Ndo nahagaritse gushimira Imana no kubashabira mu majina buri gihe mbaga ndigushaba.
\v 17 Kugira ngo Imana y'Umwami wetu Yesu Kristo, Data w'icubahiro, w'ububonere, abahe umutima g'ubwenge no gushimirwa no kumumenya.
\v 18 Kandi afungure amiso g'imitima yenyu, kugira ngo mumenye ibyiringiro bifatanye n'umuhamagaro gwe, kandi ngo mumenye n'ubukire bw'ububonere bwo indungane zibikiwe no kuragwa.
\v 19 Kandi ndigushaba ngo mumenye ubwinshi bw'ingufu zayo butagira igipimo kuri twewe abizerire, nguko ingufu z'ubushobozi bwayo bukomeye ziri.
\v 20 Yazerekaniye muri Kristo ubwo yamujwiye mu bapfiye, kandi akamwikaza m'ukuboko kw'uburyo kwe mu juru.
\v 21 Yamuhize heru y'ubutware bwoshe, y'ubushobozi bwoshe, n'imbaraga zoshe, n'ubutegetsi bwoshe, n'ijina ryoshe rigambwaga, atari mu misi za none gusha, ahubwo no mu bihe bikayije.
\v 22 Yahize byoshe musi y'ibisando bye kandi yamuheye ikanisa ngo abe umutegetsi waryo ari heru ya byoshe.
\v 23 Naryo nigo mubiri gwe gujwiye kandi gujwizaga ibindu byoshe no mu njira zoshe.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Mwari mwapfiye kubera amakosa n'ibyaha byenyu.
\v 2 Ibyo mwagenderagamo kera mugikurikiza imigendere ya yino si, kandi murigukurikiza umutware w'ubushobozi bw'ikirere ari we muka guyoboraga abatumvaga.
\v 3 Kandi na twewe tweshe, twari turi m'umubare gwebo kandi twabagaho dukurikije kugifuza k'umubiri gwetu, turikwenda iby'umubiri gwetu gusha. Twari twijwiye mo umujinya ng'abandi boshe.
\p
\v 4 Ariko Imana yujwiye imbabazi, kubera urukundo rukomeye yadukunze.
\v 5 Twewe twari twapfiye kubera ibyaha byetu, yaduhindwiye bazima hamwe na Kristo, no kudikiza kubera ubundu bwayo.
\v 6 Yatujwiye hamwe na Yesu kandi yatwikeze hamwe nawe mu juru muri Yesu Kristo.
\v 7 Yabikorire guco kugira ngo yerekane mu bihe birikwija ubukire butagira igipimo bwayo, binyuriye m'ububonere bwayo muri Yesu Kristo.
\p
\v 8 Kuko mwakizizwe k'ubundu kubera kukizera kandi ibyo ndo byaturukire muri twewe ahubwo n'Imana yabiduheye.
\v 9 Ndo ari kubera imirimo yetu, kugira ngo here kugira umundu wihira heru.
\v 10 Kuko turi umurimo gwe, twaremewe muri Yesu Kristo kugira ngo dukore imirimo iboneye Imana yapangire mbere kugira ngo tuyigendere mo.
\p
\v 11 Nuko mwewe mwabaga abapagani, mwayitwaga abatakatirwe n'abitwaga abakatirwe, kandi bakaba bakatirwe k'umubiri bikorirwe n'ukuboko k'umundu.
\v 12 Mwibuke ko muri ico gihe mwabaga mutagira Kristo, mudafite ukuri ko gutura mu Israeli, mutari aba Israeli ku ndagano. Nda na byiringiro mwabaga mufite, kandi nda Mana mwabaga mufite mu yino si.
\v 13 13 Ariko bunoya, mwewe muri muri Yesu Kristo, kera mwabaga muri kure, mwazanirwe hafi kubera amaraso ga Kristo.
\p
\v 14 Kuko niwe ituze ryetu, we wagirire ababaga babiri kuba umwe, kandi yagwisize urukuta rwabaga rudutanyize.
\v 15 Amarire gukurisaho amategeko n'imihango umubiri gwe, kugira ngo muri we ababaga babiri babere umundu umwe mushasha, bo kuzana ituze.
\v 16 Kandi ngo abahuze umwe n'uwundi kugira ngo babere umubiri gumwe kubera umusalaba, kugira ngo abomore bwa bwanzi.
\v 17 Yayijire kugira ngo abacurire umwaze gw'ituze, mwewe mwabaga kure kandi abari bari hafi nabo yabacuriye ugw'ituze.
\v 18 Kuko ariwe waduheseze bamwe n'abandi kwija hafi ya Data wetu tweshe turi m'Umuka gumwe.
\p
\v 19 Nuko rero, ndo mukiri abashitsi cangwa abo hanje, ahubwo muri ubwoko bumwe bw'indungane, abandu bo m'urugo rw'Imana.
\v 20 Mwayubakirwe k'umusingi gw'indumwa, n'imbuzi, Yesu Kristo wonyine niwe ibuye ryo mu pembe y'umusingi.
\v 21 Muri we inyubako yoshe ihageze neja, irigukura ngo ibe i kanisa riboneye m'Umwami Yesu.
\v 22 Kandi muri we mwayubakirwe kugira ngo mube inju y'Imana m'Umuka.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Kubera ibyo, njewe Paulo, ndi umufungwa wa Yesu Kristo kubera mwewe abapagani.
\v 2 Ndigutekereza ko mwayumvisize uko nagiriwe ubundu bw'Imana kubera mwewe.
\v 3 Ndikubandikira ngurikize kwerekwa kwambeye ubumenyi bwa kweli mwahishirwe kandi niko nabandikiye kuva kera mu magambo mannyori.
\v 4 Mubeye mubishomire, mukabone namwe ukundu nayuzwizwe ubwenge bwo kumenya ibyahishirwe bya Kristo.
\v 5 Ndo byerekirwe ku bana b'abandu mu bindi bihe byasize, kuko Umuka gwahishuriye indumwa ze zitungenye.
\v 6 Ukuri kwahishirwe ni uko abapagani nabo ari abaragwa, ingingo z'umubiri hamwe na twewe, kandi nabo basangiye natwe indagano muri Yesu Kristo, ibumbiye m'ubutumwa buboneye.
\v 7 Kur'ibyo nagirirwe umukozi mukuru kubera imbano n'ubundu bw'Imana, nahewe ubushobozi n'ingufu zayo.
\p
\v 8 Kuri njewe, ugayitse cane mu ndungane zoshe, nahewe ubwo bundu no kugira ngo mbe umuhubiri w'abapagani, mbabwire ubukire bwa Kristo butapfaga kumvikana n'abandu.
\v 9 Imana yambeye guhira ku karubanda uburyo bwo kumenyesa isiri yahishirwe kuva kera mu Mana yaremire ibindu byoshe.
\v 10 Kandi ngo mu kino gihe, ubutware, n'abafite ubutegetsi bwo mu juru, i kanisa yabamenyeseze buno bwenge buhoragaho bw'Imana, butabarika kandi bw'uburyo bwoshe bw'Imana.
\v 11 Nguko yabipangire ibihe byoshe, bwashohwezwe na Kristo Yesu Umwami wetu.
\v 12 Muri we dufite, kubera kumukizera, ubuhuru bwo kwija hafi y'Imana tutarimo ubwoba no gushidikanya.
\v 13 Nico gitumire ndikubashaba ngo mwere gucika indege, kubera amateso gakomeye nanyurire mo kubera mwewe.
\p
\v 14 Kubera ibyo, ndigupfukama imbere ya Data,
\v 15 iyo imiryango yoshe yo mu juru niyo mu si zamuboneyemo amajina.
\v 16 Ngo abahe ubukire bw'ububonere bwe ngo bukomezwe cane mu mitima yenyu, kubera Umuka gwe.
\v 17 Ndigushaba ngo Kristo ature mu mitima yenyu kubwo kukizera, no kugira ngo mushinge imizi, muhageze m'urukundo, mufite umusingi muri we.
\v 18 Muhabwe ingufu zo kumenyera hamwe n'intungane zoshe, ubugari, ubureyi, ubuhagarike, n'ubureyi bwo m'ubutaka.
\v 19 No kumenya urukundo rwa Kristo, rurengire ubumenyi bwoshe, kugira ngo mugire kujwizwa kw'Imana.
\p
\v 20 Ariko, kuri we ushobweye gukora, binyurire mu ngufu zikoreraga muri twewe, birengire cane ibyo dushabaga, cangwa ibyo dutekerezaga.
\v 21 Icubahiro kibe icayo mu kanisa no muri Yesu Kristo, mu misi yoshe, mu bihe byoshe! Amina.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Nuko ndikubahendahenda, njewe mufungwa m'Umwami Yesu, ngo mugende nguko bikwiriye ibyo umuhamagaro mwahewe.
\v 2 Mugipunguze kandi mufite ubugwaneza bwoshe, no kukihangana murikugihanganirana m'urukundo.
\v 3 Mukore uko mushobweye kurinda ubumwe bw'Umuka mukoreseze umugozi gw'ituze.
\v 4 Hariho umubiri gumwe, n'Umuka gumwe, nguko mwahamagariwe ibyiringiro bimwe m'umuhamagaro gwenyu.
\v 5 Hariho Umwami umwe, kukizera kumwe, n'umubatizo gumwe.
\v 6 Imana Imwe ariyo Data wetu tweshe, iri heru yetu tweshe, kandi iri hagati yetu tweshe, iturimo tweshe, kandi iri muri twewe tweshe.
\p
\v 7 Ariko buri mundu muri twewe, yahewe ubundu hakurikize igipimo c'imbano ya Kristo kiri muri we.
\v 8 Nico gitumire bigambwaga ngo: Amarire gutarama mu juru yakuye abafungwa mu prizo kandi yaheye abandu imbano.
\p
\v 9 None si, wosobanura gute iryo jambo ngo: Yataramire mu juru? Si ukwerekana ko yabanzize kurindimuka ikuzimu?
\v 10 Uwarindimukire, na niwe wataramire, agenda iheru y'amajuru goshe, kugira ngo yujwize ibindu byoshe.
\v 11 Nuko yaheye bamwe kuba indumwa, abandi kuba imbuzi, abandi kuba abahubiri, n'abandi kuba abapastoro n'abalimu, abandi abadogiteri m'ubumenyi.
\v 12 Kugira ngo indungane zikomezwe gukora umurimo go kugabura iby'Imana, no gukomeza umubiri gwa Kristo.
\v 13 Kugeza ubwo tweshe tukagere k'ubumwe mu kukizera no mubyo kumenya Umwana w'Imana wagirirwe umundu ku gipimo n'igihagararo ca Kristo.
\v 14 Kugira ngo twere guhora turi abana turigusunikwa sunikwa n'umuvumba, turikujanwa kuriya na kunoya n'imiyaga g'amahubiri g'ububesi, n'imipango mibi, n'uburimanganya bw'abandu, n'ubwenge bubi, m'uburyo akangari bwo kuduhabya.
\v 15 Ariko tugambise ukuri turi m'urukundo, dukurire byoshe biri muri we, we mutwe, niwe Kristo.
\v 16 Ni Kristo wubakaga umubiri goshe, kandi akagugira gumwe, akagushekesha imitsi z'ubwoko kangari. Kandi amarire kubona ko byoshe birigukorera hamwe, yabigirire umubiri gwoshe guteranyizwe neja kandi gurigikorera hamwe m'urukundo.
\p
\v 17 Nuko rero, binoya nibyo ngambaga kandi ngabitangaza m'Umwami. Nuko mudakwiriye kugenda ng'abapagani bagendaga bakurikize ibitagira akamaro byo mu bitekerezo byebo.
\v 18 Badafite ubwenge. Bayangire kumenya iby' Imana kubera ubutamenya bubarimo, bitewe no kukinangira mu mitima yebo.
\v 19 Kuko batakeze ubumundu, bishije mu kutumvikana, kugira ngo bakore ibyo kumwaza, byose wongereyeho no kudatanga.
\p
\v 20 Ariko mwewe, ndo ari guco ko mwayigisizwe kumenya Kristo.
\v 21 Niba koko mwamwumvisize, kandi tugakurikiza ukuri kuri muri Yesu, ni muri we mwayigisizwe kugitanga.
\v 22 Dukurikize uko mwabeyeho mbere, kugikureho umundu wa kera uharibikaga kubera kwenda kwe ko kugibesa.
\v 23 Muyagisizwe ngo mube bashasha mu mitima no m'ubwenge bwenyu,
\v 24 Kandi ngo mwambare umundu mushasha, waremirwe mu sura y'Imana no m'ukuri biturukire m' ubutungane no m'ukuri.
\p
\v 25 Nico gitumire, mugombire kureka ububesi, kandi buri mundu agambise ukuri mwira we, kuko turi ingingo z'abira betu.
\v 26 Niba murakeye, mwere gukora icaha, izuba ryere kubarengeraho mukirakeye.
\v 27 Kandi mwereguha shetani ubwimbo.
\v 28 Uyibaga yere kwiba tena, ahubwo akore akazi. Akorese amaboko ge ibiboneye, kugira ngo abone ico yasaidiya ufite ikibazo.
\v 29 Mu kanwa kenyu here guturukemo amagambo goshe mabi, ahubwo, uko mubwenye akanya, mugambe amagambo gaboneye go gukomeza kandi gashobweye kukigisa abagumvisize.
\v 30 Kandi mwere guteza agahinda Umuka Guboneye gw'Imana. Kubera we, mwatewe ho ikashe kubera umusi gwo gucungurwa.
\v 31 Ubusharire bwoshe, uburakari n'umujinya, no gutongana, no gutukana, hamwe n'ubusambo bwoshe bibavemo.
\v 32 Mugirirane neja bamwe ku bandi, mupfirane imbabazi, mubabarirane ibyaha, nguko Imana yababariye muri Kristo.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Nuko muhinduke abo kwigana Imana ng'abana bakundirwe cane.
\v 2 Kandi mugendere m'urukundo rwa Kristo, wadukundire, nuko akadukitangira ku Mana kugira ngo abe ituro n'igitambo co guhumura neja.
\v 3 Nuko, gusambana n'ibindu byoshe bizambire, no kugikuririra, byere kubagambwaho kuko ndo bikwirye indungane z'Imana.
\v 4 Abandu bere kutwumvaho ibimwazize, cangwa amagambo g'ubusenzi cangwa ago gusebesa, kuko ibyo ndo bikwiranye n'imigendere iboneye. Ahubwo batwumveho ibikorwa byo gushima Imana no kuyubahisa.
\v 5 Nuko rero, mubimenye neja: nda musambanyi, cangwa ibitaboneye, cangwa uwo kugikururira, n'abashabaga ibifoto, nda n'umwe muri banoya boshe ukaragwe ubwami bwa Kristo n'Imana.
\v 6 Here kugira umundu wo kubabesesa amagambo gatagira umumaro, kubera ko ibyo aribyo bikururaga umujinya gw' Imana ku batayumviraga.
\p
\v 7 Sasa, mwere kugenda muri kukiyunga n'abandu ngabo.
\v 8 Mwewe kera, mwari muri m'umuyobe, ariko bunoya muri mu mwangaza m'Uwami. Nuko rero mugende ng'abana b'umwangaza.
\v 9 Kuko amatunda g'umwangaza gagariraga mu gukora neja, gutungana, no m' ukuri.
\v 10 Mucunguze no kwenda ibyo Imana isimaga.
\v 11 Nuko rero, mwere kugira uruhari mu mirimo itagira akamaro yo m'umuyobe, ahubwo mugangire kure.
\v 12 Kuko ibyo bakoraga bimwazize, nda wobigamba.
\v 13 Ariko, ibyafunguriwe hanze, boshe barabirebaga, kubera ibibonekanaga byoshe ni umwangaza.
\v 14 Nico gitumaga bagambaga ngo: Byuka weho uhuniriye, haguruka uve mu bapfiye, kandi Kristo akakumurikire.
\p
\v 15 Nuko rero mukirinde, mugende mukigengeseye. Mwere kugenda ng'abapfiye ubwenge, ahubwo ng'abafite ubuzima.
\v 16 Mukombore igihe kubera imisi turimo ni mibi.
\v 17 Nico gitumire mwere kuba abapfapfa ahubwo mushakise kumenya ibyo Umwami wetu yendaga.
\p
\v 18 Mwere gusinda inzoga kuko ubusinzi bubomoraga byoshe, ahubwo mwujwizwe Umuka Guboneye.
\v 19 Muganirire muri Zaburi, mu ndirimbo zandikirwe, no muzo guhimba zo m'Umuka. Muririmbe kandi muhire heru, mu mitima yenyu, Umwami wetu.
\v 20 Mubereho murigushima Imana Data imisi zoshe, ku bindu byoshe, mu jina ry'Umwami wetu Yesu Kristo.
\v 21 Mubahane m'Umuka, muri kubaha Kristo.
\p
\v 22 Mwewe bagore, mubahe abagabo benyu nguko mubahaga Umwami wetu.
\v 23 Uko umugabo ari umushefu w'umugore, niko Kristo nawe ari shefu w'ikanisa kandi niwe mukiza wetu.
\v 24 Uko ikanisa ryubahaga Kristo niko abagore nabo bagombire kubaha abagabo bebo muri byoshe.
\p
\v 25 Na mwewe bagabo, mukunde abagore benyu nguko Kristo yakundire ikanisa, akaryitangira no kuripfira.
\v 26 Yakorire guco kugira ngo ariboneze, aryezese amazi n'Igambo rye.
\v 27 Yakorire ibyo kugira ngo aryerekane imbere ye ari ikanisa rifite icubahiro, nda kutu, nda mipfunyo cangwa ibisa n'ibyo ariko riboneye nda n'amakosa.
\v 28 Uko niko abagabo bagombire gukunda abagore bebo ng'imibiri yebo. Kuko, ukundaga umugore we abaga yikundire.
\v 29 Kuko nda mundu wangaga umubiri gwe, ahubwo aragurisaga, kandi akagucunga neja, nguko Kristo abikoreraga ikanisa.
\v 30 Kuko turi ingingo z'umubiri gwe.
\v 31 Nico gitumire umugabo akasige she na mama we, akabane n'umugore we, nuko bombi bakahinduke umubiri gumwe.
\p
\v 32 Kino kindu cahishirwe kikomeye cane. Aho ndikugamba ku byerekeye Kristo n'ikanisa.
\v 33 Ahasigeye, umundu woshe akunde umugore we nguko yikundaga, n'umugore yubahe umugabo we.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Bana mwe, na mwewe mubahe ababazeye nkuko Umwami yabitegekire, kuko ibyo niko kuri.
\v 2 Wubahe sho na mama wawe, rino niryo tegeko ryambere ririmo indagano.
\p
\v 3 Kugira ngo ugishime, kandi ubeho imisi akangari kuri yino si.
\p
\v 4 Na mwewe, ba data, mwere gucokoza abana benyu. Ahubwo mubacunge murikubahana kandi murikubigisa injira z'Umwami wetu.
\p
\v 5 Na mwewe bakozi, mubahe, mumvire ababakoreshaga. Mubatinye murigutitira, kandi mutari kuryarya mu mitima yenyu nguko mubigiriraga imbere ya Kristo.
\v 6 Atari gusha iyo barikubareba, ngo gushimisha abandu, ahubwo ng'abakozi ba Kristo. Mukore ibyo Imana yenda mubikuye m'umutima.
\v 7 Mubakorere mubyishimiye ngaho murigukorera Umwami wetu, atari abandu.
\v 8 Mumenye ko umundu woshe, abe umuboyi, cangwa utari we, akahembwe n'Umwami akurikize ibyo yakorire.
\p
\v 9 Nuko namwe ba pataro, mube ari ko mugirira abakozi benyu. Mureke kubakanga no kubatinyisa. Mumenye ko musangiye shobuja uberaga mu juru, kandi ko we atarobanuraga abandu.
\p
\v 10 Ahasigeye, mugire ingufu m'Umwami no mu mbaraga z'ububasha bwe burengire.
\v 11 Muheke ibunduki zose z'Imana, kugira ngo mushobore guhagarara mudatsindirwe n'ububandi bwa shetani umwanzi.
\v 12 Kuko ndo turikurwana n'abafite umubiri n'amaraso, ahubwo turwanaga n'abatware, n'abafite ubushobozi, n'abategekaga yino si y'umuyobe, n'imyuka mibi ikarihire z'ahandu ho mu juru.
\v 13 Nuko sasa, mufate imbunda zoshe z'Imana, kugira ngo mushobwere guhagarara neja imbere y'umubi muri bino bihe bibi. Kandi mumarire byoshe muhagarare dede murigutsinda.
\p
\v 14 Nuko rero muhagarare neja, mukenyere ukuri ng'umukandara, mwambeye gukiranuka ng'icuma co gukingira igitunza.
\v 15 Mwambare ibirato mu bisando byenyu, mube tayari gutangaza ubutumwa bw'amahoro.
\v 16 Kandi heru yibyo byoshe, muheke kukizera ng'ingabo, niho mukashobwere kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yakaga umurimo.
\v 17 Kandi mwambare ishapo y'akagakiza, mufate umupanga g'Umuka, nigwo igambo ry'Imana.
\v 18 Mukorese mu bihe byose no mu njia zoshe amasengesho, na kukwiinginga m' Umwuka. Mubyiteho, no kuba maso no kwihangana murigusabira indungane zoshe.
\v 19 Kandi na njewe munshabire, kugira ngo mbeshwe gufungura akanwa, kumenyesa neja abandu ibihishirwe by'ubutumwa buboneye.
\v 20 Kubera ubwo, ndi umuvugizi wabwo mu pirizo, kandi mbigambaga mbikomeyeho, nguko bingwiriye.
\p
\v 21 Kandi kugira ngo mumenye ibya njewe, n'amakuru ganje, Tikiko mwene data wo nkundaga kandi umubwiriza mwizerwa w'iby'Imana, akababwire byoshe.
\v 22 Ndamutumye nguko ndenda, kugira ngo mumenye uko turiho, kandi kugira ngo ahumurize imitima yenyu.
\p
\v 23 Ituze n'urukundo rufatanyize no kukizera, bivaga ku Mana Data wa twese, no ku Mwami wetu Yesu krisito mubihabwe bavukanyi.
\v 24 Ubundu bubane n'abakundisaga Umwami wetu Yesu Kristo urukundo rutarimo uburyarya.