rw-x-kinyabwisha_reg/49-GAL.usfm

199 lines
17 KiB
Plaintext

\id GAL
\ide UTF-8
\h Abigalatiya
\toc1 Abigalatiya
\toc2 Abigalatiya
\toc3 gal
\mt Abigalatiya
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa, bidaturukire ku bandu cangwa umundu ariko wahamagewe na Yesu Kristo n' Imana Data wamujwiye kuva mu bapfiye.
\v 2 Hamwe n'abavukanyi bo turi hamwe, no ku makanisa goshe go muri Galatia.
\v 3 Ubundu n'ituze biviye ku Mana Data no ku Mwami wetu Yesu Kristo,
\v 4 witangire wonyine kubera ibyaha byetu ngo adukure muri bino bihe bibi byo turimo, ukurikije kwenda kw' Imana yetu ariwe Data.
\v 5 Icubahiro kibe icayo ibihe byoshe. Amina.
\p
\v 6 Natangezwe no kubona mwarihutiye gutera umugongo uwabahamageze ubundu bwa Kristo, mukimukira mu bundi butumwa.
\v 7 Ndo uri uko hariho ubundi butumwa, ariko hariho abandu barikubatesha umutwe kandi barikwenda kuzambya ubutumwa bwa Kristo.
\v 8 Ariko naho yoba twewe, naho yaba malayika wo mu juru ukabatangarize ubundi butumwa butari ubwo twabigisize, avumwe.
\v 9 Nguko twabigambire mbere, kandi mbisubiyemo yino saha: "niba hariho umundu wabatangarize ubundi butumwa butari ubwo mwayakiriye avumwe.
\v 10 None si buno ndenda ngo nshimwe n'abandu cangwa si n' Imana? None si ndikwenda gusimisa abandu? Mbeye ndigusimisa abandu, ndo ndaba ndi umukozi wa Kristo.
\p
\v 11 Ndenda ko mumenya bavuianyi ko ubutumwa bwo nabamenyesize atari ubwo umundu.
\v 12 Kuko ndo nabuhewe cangwa ngo mbwigiswe n'umundu, ahubwo nabuhishuriwe na Yesu Kristo.
\p
\v 13 Mwari mwiji imigendere yanje igihe nabaga mu dini ry'Abayuda kuko natesaga birengire urugero no kurimbura i Kanisa ry' Imana.
\v 14 Nguko njewe narashuga akangari tuganya imyaka bo mu bwoko bwanje kubahiriza no gukurikiza imigenzo y' i dini rya Abayuda. Nagiraga umwete gurengire go gukirikiza imigenzo ya bashogokuruza.
\v 15 Ariko mu gihe byashije uwandondweye ngiri mu nda ya mama kandi akambamagara kubwo ubuntu bwe,
\v 16 akambishurira Umwana we kugira ngo mumeyekanise mu bapagani, muri ako kanya ndo nasabaire inama umubiri cangwa amaraso.
\v 17 Kandi ndo nataramire i Yerusalemu ku ababeye ineumwa mbere yanje, ahubwo nagiye muri Arabia. Nyuma ngaruka i Damasiko.
\v 18 Imyaka ishatu irangiye, nataramire i Yerusalemu, ngiye gusura Kefa, nabeye iwe imisi cumi n'itanu.
\v 19 Ariko ndo nabwenye n'imwe mu ndumwa kiretse Yakobo mwene nyina wa Yesu.
\v 20 Mubyo mbandikiye, ndaco mbesire ho imbere z' Imana.
\v 21 Nyuma yaho nagiye mu birere by' i Siriya n'Ikilikiya,
\v 22 kandi ndaho abakristo bo mu makanisa g'i Yudea bari banyiji ku sura,
\v 23 babaga bayumvisise barakugamba ngo: "Wa wundi wadutesaga kera arikwigwisha ukwizera ko yagiriraga umwete go kurwanya.
\v 24 Kandi bahimbazaga Imana kubera njewe.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Hanyuma y'imyaka cumi n'ine, nataramiye i Yerusalemu ndi hamwe na Barnaba. Nafashe Tito ngo tugendane. Kandi nagiyeyo kubera nari nabihishuriwe.
\v 2 Nuko mbereka ubutumwa bwo ndiguhubiri mu bapagani. Nabubahubiriye umwe umwe abantu babonekanire ho icubahiro kugira ngo ndaba ndikwiruka cangwa nirukungangiye busha.
\v 3 Ariko Tito wari ari hamwe nanje kandi ari Umugiriki ndo namuhatiye gukatwa.
\v 4 Kandi ibyo byatewe n'abavukanyi badakwiriye, bayiyingize Muri twewe kugira ngo bahengereze ubuhuru dufite muri Yesu Kristo, bafite umupango go kuduheza m'ubugaragu.
\v 5 Ndo twapimye no kubaha ubwimbo bwo kubategera amatwi ngo badutegeke nguko bendaga kugira ngo ukuri k' ubutumwa gusibe muri mwewe.
\v 6 Abo bashimwaga kandi bagahabwa icubahiro nguko bari bamerire kuva mbere, ibyo ndaco bimbwiye, kuko Imana itaguraga uruhande, abo nda kimwe banyongereye.
\v 7 Ahubwo bamenyire ko ubutumwa nahewe atari ubwa abatakatirwe, nguko Petro yabuherewe abakatirwe.
\v 8 Kuko uwagirire Petro indumwa y'abakatirwe niwe wangirire indumwa ku bapagani.
\v 9 Bamarire kumwera ko nagiriwe ubundu ngabo, Yakobo, Kefa na Yohana, babonekaga ngaho arizo ngingi, badufasize, njewe na Barnabasi kugira ngo tugendere abapagani nabo basange abakatirwe.
\v 10 Badusabire kwibuka abakene gusa kandi nanje nabahangayikiye.
\p
\v 11 Ariko igihe Kefa yayijire i Antioka, nahangenye nawe kuko yari afite amakemwa.
\v 12 Nuko mbere yuko abandu bannyori bari batumirwe na Yakobo bija, Petro yasangiraga n'abapagani, ariko bamarire gushohora, yabitebire kubera gutinya abakatirwe.
\v 13 Kandi abandi Bayuda babanaga nawe bamwigenye, kugeza aho Barnabasi nawe yatwawe n'ubwo buryraya bwebo.
\v 14 Marire kubona ko batari kugendera m' ukuri k'ubutumwa, mbwira Kefa imbere y'abantu boshe ngo: Niba weho w'umuyuda ubagaho ukurikije itabiya z'abapagani, kubera ki uriguhatira abapagani kubaho bakurikije itabiya z'Abayuda?
\v 15 Twewe turi Abayuda na kavukire, ndo turi abanyabyaha bo mu bapagani.
\v 16 Ariko, kubera ko twiji ko atari kubera imirimo z'amategeko bitumaga umundu atungana, ariko ko ari kubera kukizera Yesu Kristo, natwe rero twizerire Yesu Kristo kugira ngo tugirwe indungane kubera kukizera Kristo, atari kubera imirimo z'amategeko. Kuko nda mundu n'umwe ukagirwe indungane kubera imirimo z'amategeko.
\v 17 Ariko twenda kugirwa abanyakuri na Kristo, kandi tubeye tubonekaga twenyine ng'abanyabyaha, mbesi Kristo yoba ariwe ukoraga ibyaha? Nda na rimwe.
\p
\v 18 Kuko mbeye nubakire ibyo nabomweye, mba njenyine nitire amategeko.
\v 19 Kuko amategeko gatumire napfa kubera amategeko kugira ngo mbereho kubw' Imana. Nabambirwe hamwe na Kristo.
\v 20 Ndo ari njewe uriho, ariko Kristo ariho muri njewe. Ubuzima bwanje bwa buno bwo m'umubiri, mubeyeho mu kwizera Umwana w' Imana, wangundire kandi wayitangire kubera njewe.
\v 21 Ndo nangire ubundu bw' Imana; kubera ko ukuri kubeye kubonekaga kubera amategeko, Kristo yapfiriye busha.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Yemwe Abagalatia mutagira ubwenge, ni nde wabahabije imitima? Mbesi si mu miso genyu Yesu Kristo yarekenywe ng'uwabambwe?
\v 2 Dore gusha ico ndenda kumenya kuri mwewe: mbesi mwahewe Umuka kubera imirimo y'amategeko, cangwa ni kubera kubwirwa ibyo kwizera?
\v 3 Mbesi mwahabire ubwenge kugeza iyo? Mwamarire gutangira mu Umuka, bunoya mwenda kurangiriza m'umubiri?
\v 4 Amateso gose mwanyuriremo ndaco gabamariye, niba koko gatamarire ikindu.
\v 5 None si Ubahaga umwuka kandi agakora ibitangaza muri mwewe, mbesi yoba abikoraga kubera imirimo z'amategeko cangwa si kubera kumva ibyo kwizera?
\p
\v 6 Nguko Aburahamu yizerire Imana bigatuma yikes umunyakuri,
\v 7 niko mumenye abizerire aribo bana ba Aburahamu.
\v 8 Kandi ibyandikirwe, nguko biteganijwe ko Imana ikahindure ubundi bwoko kuba abanyakuri kubera bizerire, yabibwiye Aburahamu ugo mwaze guboneye gutaragera igihe, arikubwira ngo:
\v 9 Ubwoko byoshe bukakuboneramo imigisha. Kubwo buryo abizerire boshe baewe umugisha hamwe na Aburahamu w' umwizera.
\v 10 Ko abandu bahagaririye ku imirimo z'amategeko bari musi y'umuvumo kuko byandikirwe ngo: "Havumwe umundu woshe utubahaga ibyandikirwe byoshe mu gitabo c'amategeko kandi utabikoraga.
\v 11 Kandi umundu where kugirwa umunyakuri imbere y' Imana kubera amategeko, ibyo ni kweli nguko byandikirwe ngo: Umunyakuri akabeshweho no kwizera.
\v 12 Nyamara kwizera ndo kugambire amategeko ariko garikugamba ngo: "Umundu weshe ukakore bino bindu, akabeshweho nabyo."
\p
\v 13 Kristo yaducungwiye kuva m'umuvumo gw'amategeko, amarire kuba ikivume kubera twewe nguko byandikirwe ngo: "Avumwe umundu weshe umanikirwe ku giti"
\v 14 Kugira ngo imigisha ya Aburahamu ishohwerere abapagani muri Yesu Kristo kandi kugira ngo tubone kubwo kwizera umuka gwo yaturaganiye.
\p
\v 15 Bavukanyi (ndikugamba ng'umuntu), indagano yujwiye, naho ryabd ryakorirwe n'umundu, ndo ryokurwaho n'umundu, kandi nda mundu wogira ico ya ryongezaho.
\v 16 Nyamara indagano yakorewe Aburahamu n'uruzaro rwe. Ndo bigambire ngo: Inzaro ngaho ari Inzaro kangari, ariko kubera ko byerekeye rumwe gusa arwo ruzaro rwawe, ni kugamba Kristo.
\v 17 Buno rero ibyo ndenda kugamba ni bino: Amategeko go Imana yatangire mu myaka 430 mbere ya hanoya, ndo gagombweye indagano ya kera yashijweho n' Imana cangwa kuyihindura busha.
\v 18 Kuko niba umurage guturukaga mu mategeko, ndo gwarikuva mu ndagano. Ariko Imana yayiheye Aburahamu inyuriye mu ndagano.
\p
\v 19 Kubera ki amategeko gatangirwe? Amategeko gatangirwe kubera ibyaha, kugezaho uruzaro ruziye urw'idagano yahewe; yahamijwe na malaika binyuriye kumuhuza.
\v 20 Nyamara umuhuza ndo ari muntu umwe gusha, naho Imana yo n'Imwe.
\p
\v 21 Mbesi amategeko garwanaga n'indagano y'Imana? Oya kabisa! Iyo haba hatangirwe itegeko rizanaga ubuzima, gukiranuka kuba kwazenywe n'amategeko.
\v 22 Ariko ibyandikirwe byafungirwe byoshe mu byaha, kugira ngo icari caraganiwe gitangwe kubera kukizera Yesu Kristo ku bizerire boshe.
\v 23 Mbere yuko kukizera kwija, twabaga twafungirwe no kurindwa n'amategeko kubera kukizera kwari kwenda guhishurwa.
\v 24 Nuko rero uko niko amategeko gatubereye umwalimu wo kutuyobora kuri Kristo, kugira ngo dukiranuke kubera kukizera.
\v 25 None ko kukizera kwayijire, ndo turi hashi yuwo mwalimu.
\p
\v 26 Kuko mweshe muri abana b'Imana kubera kukizera Yesu Kristo.
\v 27 Mwewe mwese mwabatijzwe muri Kristo, mwambeye Kristo.
\v 28 Ndo hakiriho Umuyuda cangwa Umugiriki, ndo hakiriho umugaragu cangwa Uri m'ubuhuru, ndo hakiriho umugabo cangwa umugore; kuko mweshe muri umwe muri Kristo.
\v 29 Kandi niba muri aba Kristo, muri uruzaro rw'Abrahamu, abaragwa kubera indagano.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Kandi rero mu gihe coshe umuragwa akiri umwana, ndagambaga ko atari ng'umugaragu naho yoba ariwe nyiribindu byoshe.
\v 2 Ariko abari musi y'amategeko g'abamucungaga n'abamuyoberaga kugera igihe capangirwe na She.
\v 3 Na twewe rero niko twabaga turi tukiri abana, twabaga turi musi y'amategeko ga mbere gahorire mu si.
\v 4 Ariko igihe gikwiriye gishohweye Imana yatumire Umwana wayo, wavukire k'umugore mu si y'amategeko,
\v 5 kugira ngo acungure ababaga mu si y'ametegeko ngo Imana itwemere ng'abana bayo.
\v 6 None kubera ko muri abana, Imana yadutumiye mu mitima yetu Umuka g'Umwana wayo, wa wundi wabiriga ngo: Aba Data!
\v 7 Nuko rero ndo uri umugaragu tena, ahubwo uri Umwana, kandi niba uri umwana, uri n'umuragwa kubera ubundu bw'Imana.
\p
\v 8 Kera ubwo mwabaga mutarakamenya Imana, mwakoreraga ibizimu bitari Imana ya kweli.
\v 9 Ariko bunoya, ko mwamarire kumenya Imana, cangwa ko Imana yabamenye kera ni gute kandi mushubiraga mu byo bindu bya mbere bidafite ifaida kandi bya bure murikwenda gutegekwa tena nabyo?
\v 10 Mubahirizaga imisi, amezi, ibihe n'imyaka!
\v 11 Ndigutinya kuba nabakoreye busha.
\v 12 Ndikubahendahenda, bavukanyi, mube nganje nguko nanje nabeye ngamwe.
\p
\v 13 Ndo mwangoreye nabi. Mwiji ko indwara z'umubiri nizo zatumire nabatangariza mbere ubutumwa buboneye.
\v 14 Nuko mwageragezwe n'umubiri gwanje, ndo mwansuzugwiye cangwa ngo mububure, ahubwo mwanyakiriye nga malaika w'Imana, cangwa nga Yesu Kristo.
\v 15 Ariko si none kugishima kwenyu kwagiye he? Nguko ndabahamirizaga ko niba byashobokire, kiba mwikuriremo amiso mukagamba.
\v 16 None nahindukire umwanzi wenyu kubera kubabwira ukuri?
\v 17 Ubwira bagufitiye ndo buboneye, ariko benda kugutanya na twewe kugira mubagirire bo ubwira!
\v 18 Biboneye kugira ubwira mu bindu biboneye kandi ibihe byoshe. Atari uko ndi hagati yenyu gusha.
\v 19 Bana banje batoto, ndikubabazwa tena namwe uburyane bwo kuzara kugeza igihe Kristo akabe abaremirwemo.
\v 20 Ndikugifuza kubera hamwe namwe bunoya, ngahindura ingambo kuko mbekire umuzigo munini kubera mwewe.
\p
\v 21 Mumbwire, mwewe murikwenda kuba hashi y'amategeko, ndo mwamenye neja ibyerekeye amatekego?
\v 22 Kubera ko bwandikirwe ko Abrahamu yazeye abahungu babiri; umwe k'umugore wumuja n'uwundi k'umugore w'indagano.
\v 23 Ariko uwo umuhungu w'umugore w'umuja yavukire k'umubiri naho uwavukire k'umugore w'indagano yavukire k'uburyo bw'indagano.
\v 24 Bino bindu birimo umugani kubera ko bano bagore babiri barimo indagano zibiri. Imwe yo k'umusozi Sinai yazeye ubuja, niyo ya Hagari.
\v 25 Kuko Hagari ahagarikiye umusozi Sinayi muri Arabiya kandi niyo Yerusalemu ya none, iri m'uburetwa hamwe n'abana beyo.
\v 26 Ariko Yerusalemu yo mu juru ni ubuhuru kandi niyo mama wetu.
\v 27 Kuko byandikirwe ngo: Weho ngumba utazaraga, kisime. Abira cane, wowe utatesekire urikumva ibise byo kuzara, kubera ko abana b' uwayangirwe bakabe kangari kuruta abana b'uwakundirwe
\p
\v 28 Ariko mwewe, bavukanyi, kimwe na Isaka, muri abana b'indagano.
\v 29 Nuko rero nguko muri ico gihe uwazewe n'umubiri yatesaga uwazewe n'Umuka, niko binamerire na none.
\v 30 Ariko ibyandikirwe bigambire ngo ki? Wirukane umuja n'umwana we kubera ko umuhungu w'umuja atakaragwe hamwe n'umuhungu w'umugore w'indagano.
\v 31 Nico gitumire rero, bavukanyi tutari abana b'umuja ahubwo turi abana b'umugore w'indagano.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Kristo yadukuye m'ubuja kugira ngo tukibere m'ubuhuru. Nuko mukiyerekane muhagareye neja kandi mutakwemera tena kuba mu prizo y'ubuja.
\v 2 Reba, njewe Paulo, ndikubabwira ko niba mukatirwe, Kristo ndaco akabamarire.
\v 3 Kandi ndenda tena kubemeza ko umundu weshe wakatirwe ko agombire kumvira amategeko goshe.
\v 4 Mwewe mweshe abenda gutungana kubera kujwiza amategeko ndo muri hamwe na Kristo. Kandi mwagwiye, mwateye ubundu bw'Imana.
\v 5 Naho kuri twewe kubera Umuka, turindiriye ibyiringiro byo gutungana tukabone kubera kukizera.
\v 6 Kubera ko muri Yesu Kristo, gukatwa no kudakatwa nda faida bifite, uretse gusha kukizera no gukora imirimo m'urukundo.
\p
\v 7 Mwayirukaga neja mbere, none si ni nde wababuzize kubaha ukuri?
\v 8 Uko guhaba ndo kwaturukire k'uwabahamageye.
\v 9 Agasemburo kannyori gasemburaga ingunguru yoshe.
\v 10 ndabiringiye mwewe mweshe, ko m'Umwami mutakatekereze ibitanye na binoya. Ariko umundu woshe ukababuze ituze, uko akabe ari koshe, akaheke ingaruka zabyo wonyine.
\v 11 Naho kuri njewe, bavukanyi, mbeye ndari nareka kwigisa ibyo gukatwa, kuki ndikongera guteseka? Igisitaza c'umusalaba kiba kihaviye.
\v 12 Iyoba abo babatesaga bokurwaho!
\p
\v 13 Bavukanyi, mwahamagariwe ubuhuru ariko ubwo buhuru mutabugira uruhusha rwo kubaho murigukurikiza iby'umubiri. Ahubwo muhindukire mukorerane bamwe ku bandi m'urukundo.
\v 14 Kubera ko amategeko goshe gashohwereye mu Gambo rimwe, niryo rinoya ngo: Ukunde mwira wawe nguko wikundaga.
\v 15 Ariko rero mubeye mwenda kurumana murikwenda kumirana bunguri mukirinde mute kumarana.
\p
\v 16 Ngambire kandi ngo: mugende murikuyoborwa n'Umuka, niho mutakasimise ipfa ry'imibiri yenyu.
\v 17 Kuko umubiri gufite ibyo gurarikiraga bidahwiye nibyo Umuka gukundaga. Kandi Umuka nago gufite ibyo gurarikiraga bidahwiye n' ibyo umubiri. Bigendaga bitandukenye kugira ngo mutegukomeza gukora ibyo mwiyendeye.
\v 18 Niba muyoborwaga n'Umuka ndo mutegekwaga n'amategeko.
\p
\v 19 Nyamara imirimo y'umubiri ndo yihisaga kandi nayo ni yinoyya: Gusambanyi, umucafu, kukigabula,
\v 20 kuramya ibihindi, maji, kwangana, gutongana, ishari, umujinya, amahane, kugitandukanya, guhimba ubudini dini,
\v 21 kugifuza, gusinda, kurya ivutu, n'ibindi bisana guco. Nababwiye mbere nguko nari nabigambire ko abandu boshe bakoraga ibindu nga binoya ndo bakahabwe umurage m'ubwami bw'Imana.
\v 22 Ariko amatunda g'Umuka ni ganoya: urukundo, ibyishimo, ituze, kugihangana, kugwa neza, imico iboneye, no kukizera, kugipunguza no kugifata ari ko kukirinda.
\v 23 Amategeko ndo gangaga ibyo bindu.
\v 24 Abari muri Kristo babambire umubiri n'impagarare z'umubiri, n'irari ryago.
\p
\v 25 Niba tubagaho m'Umuka, tugendere m' Umuka.
\v 26 Tureke kukiratira ibidafite ifaida, turikwenderezanya, turikugifuzanya umwe k'uwundi.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Bavukanyi, umundu abeye afatirwe mu kosa, mwewe muri m'Umuka, mumugarure n'Umuka goroheze n'ubwitonzi. Mukirinde buri mundu kubwe, kugira ngo nawe utagwa.
\v 2 Mufashanye imizigo zibaremereye, niho mukabe mwujwize amategeko ga Kristo.
\v 3 Niba umundu arikukibonaho ikindu kandi ndaco amarire abaga yibesize wo wonyine.
\v 4 Buri mundu akosore imirimo ye, nuko abone kukirata no kugihira heru, ariko atari kugipima ku bandi.
\v 5 Kuko buri mundu akaheke umuzigo gwe.
\p
\v 6 Umundu woshe wayigisizwe igambo afashe mu bintu bye uwamwigisize.
\v 7 Mwere kukibesa. Imana ndo yosekwa. Ico umundu akabe yateye nico akasarura.
\v 8 Umundu uteraga m'umubiri gwe, muri ugo mubiri akasaruriremo ukubora. Ariko umundu uteraga m'Umuka akasaruriremo ubuzima bw'ibihe byoshe.
\v 9 Utakaruhe gukora ibiboneye kuko igihe kikagere, dusarure tubeye tudacice indege.
\v 10 Kubera ibyo mu gihe co tugifite uburyo, dukorere ibiboneye abandu boshe, ariko cane cane abo twizerire kimwe.
\p
\v 11 Namwe murebe uburyo nabandikiye ngoroseze inyuguti zinini n'ukuboko kwanje.
\v 12 Abandu boshe benda kugikundisa kubwo umubiri, bari kubasunika ngo mukatwe. Babikoraga kugira ngo batatesekera umusalaba gwa Kristo.
\v 13 Kubera ko ababakatire nabo ndo bumviraga amategeko, ariko bendaga ko mukatwa, kugira ngo biratire mu mibiri yenyu.
\v 14 Naho ku birikundeba, ibitekerezo byo kukiratira busha bibe kure yanje, kireste kukiratira umusalaba g'Umwami Yesu Kristo watumire ko iby'isi bibera ku njewe ng'ibyabambirwe kandi nanje ngabera iby'isi ibyabambirwe.
\v 15 Kubera ko gukatwa cangwa kudakatwa nda faida bimarire, igifite ifaida ni kuba icaremirwe bushasha.
\v 16 Ituze n'imbabazi bibere kubakurikize ibyo no kuri Israeli y'Imana.
\p
\v 17 Guhera bunoya, hatabaho umundu wo kunsumbuwa, kuko mfite k'umubiriri gwanje ingovu za Yesu.
\p
\v 18 Bavukanyi, ubundu bw'Umwami wetu Yesu Kristo bubane n'umwuka gwenyu. Amina.