rw-x-kinyabwisha_reg/66-JUD.usfm

45 lines
3.9 KiB
Plaintext

\id JUD
\ide UTF-8
\h Yuda
\toc1 Yuda
\toc2 Yuda
\toc3 jud
\mt Yuda
\c 1
\cl Sura 1
\p
\v 1 Yuda, umukozi wa Yesu Kristo kandi mwene wabo wa Yakobo, mbandikiye mwewe mwahamagewe, bakundwa mubaga mu Mana Data wetu tweshe, mwarindirwe kubera aba Yesu Kristo.
\v 2 Mwongerwe imbabazi, n'ituze, n'urukundo.
\p
\v 3 Abo ngundire, igihe nakoresaga ingufu zoshe ngo mbandikire ibigambire ku gakiza ketu tweshe, byambereye ngombwa ko nabongerera ingufu kugira ngo murwanirire kukizera ng'indungane zahewe rimwe n'ibihe byoshe.
\v 4 Kuko hariho bamwe banyomborokire bakabikihisamo, babandi bandikirweho ikimenyetso co gutsindwa: Ni abandu batumviraga Imana, bafataga ubundu bw'Imana no kabuhinduramo ibimwazize, bahakanag Umukuru wetu ariwo Umwami Yesu Kristo.
\p
\v 5 None rero ndenda kubibutsa, naho hariho ikindi gihe mwabimenye byoshe neja, yuko Umwami Imana amarire gukiza ubwoko bwa Israeli no kubakura m'ugihugo ca Misri, yarimbwiye abatakizerire.
\v 6 Na malaika bayangire gucunga ubutware bwebo, ahubwo bagahunga uburaro bwebo, yabafungiye mu prizo ya buri musi no m'umuyobe, buno barindiriye urubanza rwa gwa musi gukomeye.
\v 7 Niko byabeye kuri Sodomo na Gomora, n'imiji yabaga ihazungurukire. Uko nabo bitangire, bakihira m'ubusambanyi, no gushohozana mu buryo imibiri itaremewe. Iyo miji yahiriwe ho kubera imifano kuri boshe, bakahanwe ibihe byoshe.
\v 8 Guco niko n'ababandi barotaga barikuzambaguza imibiri yebo, bakanga gutegekwa, bakanegura abakwiriye icubahiro.
\p
\v 9 Nyamara Mikaeli, malaika mukuru, igihe yatonganaga na shetani barigupfa umubiri gwa Musa, ndo yapimire kumucira urubanza no kumuvuma. Ahubwo yamubwiye ngo: Umwami Mana aguhane.
\v 10 Ariko abo bandu bo batukaga ibyo batiji, n'ibyo batari kumva. Kandi ibyo bamenyire, babimenyesezwe n'ubwenge bwa kavukire ng'ibisimba by'ibihwiji.
\p
\v 11 Ingorane zikabagweho, kuko bakifatire nga Kaini, bakibere inzerezi, bakiyingize mu byaha bya Balamu, bakunda ifaida zitagira akamaro kandi boshe bakashire kubera bayemeye ububi bwa Kora.
\v 12 Abo nibo mucafu, musangiraga namwe mu byiza biboneye bariguhira muminwa yebo, batarikureba abari inyuma; n'ibiho bitarimo amazi, bijanwaga hoshe birikutangatangiswa n'umuyaga; n'ibiti bikokokirwe bitariho amatunda, byapfiye mapfe, byarandwiwe.
\v 13 N'umuraba go mungezi gwasarire, gujwiye mo urufuro, ibimwarize byujwiye mu mitima yebo; ni inyenyeri zizereraga, zibikiwe umuyobe gutakashire.
\p
\v 14 Enoki wa karindwi ku mustari utangiriye kuri Adamu, yababuriye kuri byo, arikugamba ngo: Nguwo, Umwami arikwija hamwe na malaika kangari.
\v 15 Arikwija ngo abagwisheho boshe urubanza, arikwija ngo ayameze abatunviraga Imana ibyo bakoraga mu njira zitari izi Imana, ku byerekeye ibibi byo abanyabyaha bakoreraga imbere ye.
\v 16 Abo n'imbuzi zidashimaga, ni abakurikizaga ibyifuzo byebo bibi, ni abirasi baberagaho barikurimanganya abandi ngo barye ibyebo.
\p
\v 17 Ariko mwewe bakunzi betu, mwibuke amagambo gagambirwe kera n'indumwa z'Umwami wetu Yesu Kristo.
\v 18 Bababwiye ngo: Mu bihe byanyuma hakabeho abasekanyi, bakagende bari kukifuza badakurize ukwenda kw'Imana.
\v 19 Abo nibo bazanaga kukirema ibice, n'abandu bategekwaga n'ibyuzo byebo, ndo bakoreswaga n'Umuka.
\p
\v 20 Ariko mwewe, bakunzi betu, mukiyubake kukizera gutungenye cane, kandi muri kudusabira m' Umuka Guboneye, mugumye gukundana ng'abana b' Imana.
\v 21 Kandi mubere m'urukundo rw'Imana, murindire imbabazi za Yesu Kristo zitubonesaga ibizimu gutakashire.
\p
\v 22 Mupfire imbabazi abatiji ibyo barimo.
\v 23 Mukize abandi murikubakura m'umuriro. Ku bandi mubereke imbabazi murigutitira, mukiyangire kwambara imyenda ziriho imicafu z'umubiri.
\p
\v 24 K'umwisho, wa wundi ukabarinde ngo mwere gusitara, wa wundi ushobweye kubahagarika imbere y'ububonere bwayo mudafite igisheko, ahubwo mugifitiye ibyishimo kangari, ariwe Mana imwe yonyine,
\v 25 kandi ariyo Umukiza wanyuriye muri Yesu Kristo Umwami wetu ahabwe icubahiro, ubutware, n'ingufu, gutangirira kera, buno, n'ibihe byoshe, Amen.