rw-x-kinyabwisha_reg/65-3JN.usfm

31 lines
1.5 KiB
Plaintext

\id 3JN
\ide UTF-8
\h 3 Yohana
\toc1 3 Yohana
\toc2 3 Yohana
\toc3 3jn
\mt 3 Yohana
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Njewe umusaza ngwandikiye Gayo uwo nkundaga kweli kweli.
\v 2 Uwo nkundaga, ndikugifuriza kubaho neza muri byoshe.
\v 3 Nagishimye cane igihe abavukanyi bayijire gutanga ubudimwe bwa kweli kuri wowe, uko urikugendera m'ukuri.
\v 4 Ndagishimire cane kumva ko abana banje bagenderaga m'ukuri.
\v 5 Mukunzi wetu, urikugira neja kubera ibyo urigukorera bene wetu, ndetse n'ubundi bwoko.
\v 6 Abo bagutangiye ubudimwe buboneye mu kanisa. Utayarise neja urugendo rwebo mu buryo bwo gusimisa Imana.
\p
\v 7 Kuko bagenderaga mu zina rye, ndaco bafatire ku bapagani.
\v 8 Tugombire kubayambira ngo babe abakozi b'Imana hamwe na twewe.
\p
\v 9 Nayandikiye i kanisa amagambo makeya, ariko Diotrefe ukundire kugishira mbere, yayangire kutwakira.
\v 10 Nico gutumire nija kukureba ngo ngwibutse ibyo akoraga, ari kutugamba nabi. Urekire nibyo, ndo yakiraga abageni, kandi n' ababaga benda kubakira akababuza, akanabirukana mu kanisa.
\p
\v 11 Mukunzi wanje, utayigana ikibi, uhubwo ukore neja kubera ukoraga neja ni uw' Imana. Naho ukoraga bibi ndo arakabona Imana.
\p
\v 12 Kweli kweli, abandu boshe birigutangira Demetirio ubudimwe buboneye, kandi na twewe ni guco, kandi wiji ko ubudimwe bwetu ari ubwa kweli.
\p
\v 13 Mfite ibindu kangari byo kukwandikira ariko ndo ndenda kubyandikisa wino n'ikaramu.
\v 14 Niringiye kukubona vuba ngo tukiganirire amiso ku gandi
\v 15 Ugire ituze. Abira betu barikugutasa. Udutahirize bira betu mu mazina gebo