rw-x-kinyabwisha_reg/57-TIT.usfm

71 lines
5.6 KiB
Plaintext

\id TIT
\ide UTF-8
\h Tito
\toc1 Tito
\toc2 Tito
\toc3 tit
\mt Tito
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, umukozi w'Imana n'indumwa ya Yesu Kriito; wemerewe kukizeza, abacagwiwe n'Imana no kubamenyesa ukuri guhuye no gutungana,
\v 2 bishingiye ku byiringiro by'ubuzima buhoragaho, byaragirwe n'Imana itabeshaga guhera mu bihe bya kera.
\v 3 Kandi yayerekenye igambo rye mugihe caryo, kubera amahubiri, naherewe uruhusha kubwo itegeko ry 'Imana umukiza wetu.
\v 4 Kuri weho Tito, mwana wanje was kweli, twizerire kimwe. Ubundu, imbabazi, n'ituze biviye ku Mana Data n'Umukiza wetu Yesu Krisito bibane namwe.
\v 5 Nagusize i Krete kugira ngo urangize ibyasigeye bidakorirwe no gushiraho abazehe b'amakanisa mu migi yoshe nguko nabigutegekire.
\v 6 Umuzehe w'ikanisa agombire kuba atariho umugayo, umugabo utungire umugore umwe, ufite abana bizerire, batarikuregwa kuba abagome no kutumvira.
\v 7 Umuzehe w'ikanisa ni umucunzi w'imali y'Imana kuba atariho umugayo, atarakaraga vuba, udakundaga inzoga, utari uwo guhubuka kandi udakundaga ifaida mbi, ndabe uwo kugira byoshe ibye.
\v 8 Agombire kuba uwokwakira abageni, ukundaga ibiboneye, ugira imbabazi, ugambaga ukuri, indungane, no kumenya kugifata.
\v 9 Agombire gukunda cane igambo ry'ukuri nguko ryayigisizwe kugira ngo ashobwere kugarura abapinzani bateye inyigisho za kweli.
\p
\v 10 Kweli mu kanisa harimo abatubahaga, cane cane muri babandi bakatirwe. Bakoresaga amagambo gatagira akamaro, bahemukiraga abandu kandi bakabayobora mu njira mbi.
\v 11 Bene ngabo bagombire guhagarikwa. Bateranyaga imiryango barikugisha ibidakwiriye ku era kwenda ifaida zimwazize.
\v 12 Umwe muribo, umugabo w'ubwenge aragambire ngo: Abandu b'i Krete bahoraga barikubesa, ni babi kandi bamerire ng'ibisimba bikarihire kandi n'ibinnyeteri.
\v 13 Gano magambo ni ga kweli. Nico gitumaga ugombire kubamagirira kure kugira ngo bakomere m'ukukizera kwebo.
\v 14 Bere guhangayikira imigani za Kiyuda cangwa amategeko ga benda kubahabya.
\v 14 Were guta umwanya gwawe ku migani y'Abayuda n'amategeko y'abantu baguye no kuva mu nyigisho za kweli.
\v 15 Ku bandu batungenye, byoshe biratunganaga ariko nda kindu cotungana mu bandu bandwiye n'abatizerire, kuko indekerezo n'imitima yabo byandwiye.
\v 16 Bagambaga ko biji Imana ariko bagakoraga ibitanye nibyo bagambaga. Nabo kwangwa koko, n'abahakanyi kandi ndo bashobweye gukora ikiboneye na kimwe.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Ariko weho, wigise ibikwiranye ni inyigisho ziboneye.
\v 2 Bwira abakambwe ngo babe imifano ziboneye, biyubahe, borohe, batangane m'ukukzera, bagire urukundo no kugihangana.
\v 3 No kubera ibyo, bwira abagore bagendere mu mibereho iboneye. Bakirinde amanjwa. Bere kugumya kugnwa inzoga.
\v 4 Ariko bigise ibiboneye kugira ngo bararike abagore bakiri batoto kubigana,
\v 5 babatere ubwira bwo gukunda abagabo n'abana bebo, kugira ngo bagire ubwenge, bakifate neja, bacunge ubuzu bwebo neja, no kumvira abagabo bebo kugira ngo Igambo ry' Imana ritatukwa
\v 6 Kandi wigise abasore kugira ibitekerezo biboneye,
\v 7 ube buri musi umufano guboneye mu bikorwa, wubahe inyisho z'ukuri, zikwiriye igambo rya kweli kandi riri heru yo gusekwa.
\v 8 Babwire amagambo gakwiriye kandi ago badashobweye kurwanya kugira ngo umwanzi amware kandi babure ikibi batugambaho
\v 9 Abagaragu bubahe abatware bebo muri byoshe, bababonerere, bere kubateza imbaka, batagira ico biba,
\v 10 ahubwo babonere m'ukuri kugira ngo bahe icubahiro inyigisho z' Imana Umukiza wetu.
\p
\v 11 Ubundu bw'Imana, isoko y'agakiza ku bandu boshe bwayigarageze.
\v 12 Kandi butwigisaga kureka ibibi, kudakururwa n'ibyiza bya yino si, kandi kugira ngo tubeho kino gihe dufite ubwenge, ukuri no kutakiyanduza,
\v 13 dufite ibyiringiro bisimisize, turindiriye ko ububonere by'Imana Nguru na Yesu Kristo, Umukiza wetu byo kiyereka.
\v 14 Yesu yatwitangiye kugira ngo aturihire ibeyi ry' ibyaha byetu byoshe no kuduhindura ikabila yiwe, abo yakitunganirize kandi abahiremo ubwira bwo gukora ibiboneye.
\p
\v 15 Gamba, bahiremo ubwira, kosora ukoreseze ingufu zoshe. Here kugira ukunnyega.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ubibutse kugitondera amategeko, no kugipunguza imbere y' abategetsi, kububaha no kuba tayari gukora imirimo iboneye.
\v 2 Mwere kuvuma umundu numwe, mukirinde imbaka, mugwe neza no kugipunguza imbere y'abandu.
\p
\v 3 Kuko na twewe twabaga turi abatumviraga, abatubahaga, abahabire, imibiri yetu niyo yatuyiboraga, kandi tukisibira mu bibi. Twabaga turi abo kwangwa no kwangana.
\v 4 Ariko, igihe ububonere bw' Imana Umucunguzi wetu n'urukundo rwayo ku bantu ryashohweye,
\v 5 yadukizize bitaviye ku mirimo y'ukuri twakorire, ahubwo byaturukire ku mbabazi twaboneye m'umubatizo gwo kukiyunuza kubwo guhindurwa mushasha n' Umwuka Guboneye.
\v 6 Imana yatunyanyagizeho Umuka Guboneye muri Yesu Kristo Umukiza wetu.
\v 7 Kugira ngo tubonezwe n'ubundu, tube mu byiringiro ng'abaragwa b'ubuzima bukahoreho.
\p
\v 8 Rino gambo ni rya kweli. Ndenda ko utinda kuri bino bindu, kugira ngo abizerire Imana bagire ubwira bwo gukora imirimo iboneye. Bino bindu biboneye kandi bifitiye abandu akamaro.
\v 9 Ariko kirinde imbaka z'ubupfapfa, ibisekuruza n'intonganya zirekeye amategeko.
\v 10 N'ibindu bitadufitye umumaro. Kirinde umundu utanyaga abandi, umwiyame.
\v 11 Umenye ko umundu woshe waviye mu njira iboneye agakomeza ibibi yakiciriye urubanza.
\p
\v 12 Marir kugutumira Artemasi cangwa Tikiko ukakore bwangu ungereho i Nikapolisi kuko ariho ngarangirize igihe c'imbeho.
\v 13 Ndumire vuba Zenasi, umuhanga mu mategeko hamwe na Apolo banzanire ibikenewe byoshe.
\v 14 Abandu betu bige gukora imirimo iboneye kugira ngo bave m' ubukene, kandi bashobwere kwera imbuto ziboneye.
\p
\v 15 Abo turi hamwe boshe barikugutasha, nawe utashe abadukundaga boshe mu kukizera. Ubundu bw' Imana bubane na mwewe mweshe.