rw-x-kinyabwisha_reg/55-1TI.usfm

162 lines
13 KiB
Plaintext

\id 1TI
\ide UTF-8
\h 1 Timoteo
\toc1 1 Timoteo
\toc2 1 Timoteo
\toc3 1ti
\mt 1 Timoteo
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa ya Yesu Kristo, ku tegeko ry' Imana, Umukiza wetu na Yesu Kristo ibyiringiro byetu.
\v 2 Kuri Timoteo, umwana wanje w'ukuri m'ukukizera, ndikugusabira ubundu, imbabazi n'ituze bivaga ku Mana Data She wa Yesu Kristo Umwami wetu.
\p
\v 3 Ndikukwibutsa byabindi nakwigisize igihe nabaga ndigendera i Makedonia, ndikugusaba gusiba mu Efeso kugira ngo usabe abandu bamwe bareke kukigisha izindi nyigisho,
\v 4 mo kutahora mu tugani gani, n'ibisekuru bidashiraga, bizaraga kuyomba aho gukomeza umurimo gw'Imana m'ukukizera.
\v 5 Ico nenda kugeraho muri rino tegeko ni urukundo mbafitiye ruviye m'umutima guboneye, ubwenge buboneye, no kukizera kweneye.
\v 6 Bamwe kuko bahigikire ibyo bindu, bazimiriye mu migisho gatafite akamaro.
\v 7 Benda kuba abalimu bakomeye b'amategeko ariko batiji ibyo barikugamba, nibyo barigutangaza.
\p
\v 8 Ndo twayibagiwe ko amategeko gaboneye iyo wagakoresize neza.
\v 9 Kandi twiji ko amategeko ndo gakorewe ababoneye, ahubwo ababi, abakururaga indwano, abatubahaga Imana, abanyabyaha, abatizeraga, abatemeraga inyigisho nzima, abatubahaga abazeyi bebo,
\v 10 abasambanyaga abari kimwe nabo, abasambo, ababesi, abarahiraga ububesi, n'ibindi byoshe biri tafauti n'inyigisho ziboneye.
\v 11 Dukurikize umwaze gw'agakiza k'ububonere bw' Imana yo gushimwa, arigo umwaze gw'agakiza nahewe.
\p
\v 12 Ndigushimira Uwambeye ingufu, ni Yesu Kristo Umwami wetu ko yangirire uwo kukizerwa, kandi yambize mu kazi njewe mbere wabaga umuhakanyi wa Kristo,
\v 13 umurenganyi, umugome, ariko nagiriwe imbabazi kuko nabikoraga m'ubutamenya no kutizera.
\v 14 Nuko ubundu bw'Umwami bwayiyongereye hamwe n'urukundo ruri muri Yesu Kristo.
\p
\v 15 Rino ni igambo ry'ukuri, rikwiriye kwemerwa ko Yesu Kristo yayijire mu si gukiza abanyabyaha. Muri bo ndi uwambere.
\v 16 Ariko nagiriwe imbabazi kugira ngo Yesu Kristo ambonekeremo uwa mbere. Yambwiye ngo mbe umufano gw'abakamwizere, abakabone ubuzima buhoragaho.
\p
\v 17 Umwami w' ibihe byoshe, udapfaga, utabonekaga, Imana yonyine Ihabwe icubahiro, ububonere none n'ibihe byoshe. Amina.
\v 18 Timoteo mwana wanje, amabwiriza ndikuguha, gakurikiye imburo zagambirwe mbere kuri weho, ko urwana indwano ziboneye,
\v 19 kandi ugire kukizera, n'ubwenge. Ubwo bumenyi, bamwe babupoteze, bazamye batizera.
\v 20 Muri bo hari Himeneo na Aleksandre, bo natereye mu maboko ga shetani kugira ngo bigiswe, batirata bakaka Imana icubahiro cayo.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Nuko rero, ndakumenyeseze ko mbere ya byoshe, mushabe n'ingufu, mubwire Imana ibyifuzo byenyu, muyishimire, mubikorere abandu boshe.
\v 2 K'ubami n'abandi boshe bategekaga kugira ngo tubeho mu tuze, tubahaga Imana twitondere m'ukuri koshe.
\v 3 Ibyo biraboneye kandi bisimisaga Imana Umukiza wetu,
\v 4 ushakaga ko abandu boshe bakizwa kandi bamenye ukuri.
\v 5 Kuko hariho Imana imwe kandi n'umuhuza w'abandu n'Imana ni Yesu Kristo wakigize Umundu.
\v 6 Yayitangire kutubera tweshe umucunguzi. Ibyo nibyo byahamizwe igihe ce kigerire.
\v 7 Nico nashiriweho kuba umuhubiri n'indumwa. Ngambire ukuri, ndo ndikubesa, akazi kanje ni guhubira abapagani ngo bakizere no kugendera m'ukuri.
\p
\v 8 Nuko, ndenda ko abagabo bashaba hoshe bahirire amaboko heru, badafite umujinya, kandi badafite ibitekerezo bibi.
\v 9 Kandi n'abagore ni guco. Ndenda ngo bambare imyenda zikwiriye, zitamwazize, kandi bere kukirimbisa gusuka imitsatsi gusha, cangwa izahabu cangwa imiringa, cangwa imyenda zihendire.
\v 10 Ariko bakirimbise gukora ibiboneye, nguko bikwiriye abagore barigukorera Imana.
\v 11 Umugore yige ahorire, kandi abe yipunguze.
\v 12 Ndo mbeye uruhusha umugore kukigisa, cangwa ngo ategeke umugabo, agombire guceceka.
\v 13 Kuko Adamu yaremirwe mbere, Eva nyuma ye.
\v 14 Na Adamu ndo ariwe wahabije Eva, ariko umugore niwe wahabize niho yahindukire umunya makosa.
\v 15 Ariko abagore bakakizwe kubera kuzara babeye bagumye kukizera m'urukundo no gutungana.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Rino jambo turyemire. Niba umundu wenda kuba umukuru w'ikanisa, yifuzize akazi kaboneye.
\v 2 Umukuru w'ikanisa agombire kuba atari uwo kugawa, ufite umugore umwe, atari umugnwi w'inzoga, wo kukirinda, ufite imipango yo kugenderaho, ucumbikiraga abageni, umundu w'ubwenge, wiji kukigisa,
\v 3 utari umukunzi w'inzoga zikarihire, cangwa uwo gutesa abakristo, atari n'umukunzi w'amakuta.
\v 4 Ushobweye guhagarikira urugo rwe neja, akamenya kukigisha abana be kubaha no gutungana.
\v 5 Umundu udashobweye guhagarikira urugo rwe, akayobore ikanisa ry' Imana gute?
\v 6 Ndaho akwiye kuba umukristo mutoto kugira ngo atekukirata, akagwa mu mutego g'umwanzi no gukatirwa urubanza hamwe na shetani.
\v 7 Agombire ko hanze bomugamba neja kugira ngo atakamwareno kugwa m'umutego gwa shetani.
\p
\v 8 Abadiakoni nabo bagombire gutungana, bataba abo guteranya, batakunda inzoga cangwa ifaida zibi.
\v 9 Bakarinda ibanga ryo kukizera, bafite umutima gutari kubacira urubanza.
\v 10 Babapime kwanza mbere yo guhirwa mu kazi, niba batari gucirwaho urubanza nabo hanze.
\v 11 Abagore nabo ni guco. Batungane, bate kuba abaneguranyi, bokukirinda ibibi, no kukiringirwa muri byoshe.
\v 12 Abadiakoni bagomba kuba: umugabo w'umugore umwe, biji kukigisa abana bebo no guhagarikira neja inzu zebo.
\v 13 Kubera biji neja kazi kabo, bagomba kubahwa kubera bahagarariye neja ukukizera Yesu Kristo.
\p
\v 14 Ndakwandikiye bino bindu, nringuye ko nenda kukugeraho vuba.
\v 15 Ariko ndijire vuba, umenye uko ugombire kugifata mu nzu y' Imana ariyo kanisa y' Imana Ihoragaho, ariwe Inkingi y' ukuri.
\v 16 Kandi niba ndibeseze, isiri ry'ubutungane rirakomeye, kubera uwagarageye m'umubiri yagirirwe umunyakuru n'Umwuka, malaika bamubwenye, yahubirye mu bapagani, yizerwa mu si yoshe, nyuma yaho yapandisizwe mu cubahiro.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Ariko Umuka gwagambire cane ngo: mu bihe bya nyuma, abandu bamwe bakate agakiza, bakifatanye n' imyuka mibi yo guhabya n' inyigisho z'imizimu.
\v 2 Kubera ibyo, uburyarya bwa abanafunzi b'ububesi bafite ingovu mu mitima yebo.
\v 3 Bakabuze abandu gushohweza no kurya ibindu by'Imana yaremire, kugira ngo biribwe n'ishimwe n'abandu biringiwe kandi abiji ukuri.
\v 4 Kuko ibindu byoshe Imana yaremire biraboneye, kandi nda na kimwe co gutabwa, gipfa kuba cariwe gisabiwe.
\v 5 Kuko byoshe bibonezwaga n'Igambo ry' Imana no gusaba.
\v 6 Ereka bino byoseabavukanyi bawe, ukabe ubeye umukozi ishimirwe na Yesu Kristo, watunzwe n' amagambo go kukiizera n'amagisho gaboneye go wayigishizwe.
\v 7 Wamaganire kure utugani gani tutagira akamaro kandi tutari kumvikana.
\v 8 Ukimenyereze gutungana kubera ko imikino yo kunanura imibiri igiraga akamaro kannyori ariko gutungana bibonereye muri byoshe, bifite akamaro mu buzima bwa none no gihe kirikwija.
\v 9 Rino niryo Ijambo ry'ukuri kandi rigomba kwemerwa no kwakirwa.
\v 10 Ariko, tukoraga turi mu ndwano kubera ko dushiraga ibyiringiro mu Mana nzima, Ariwe Umukiza w' abandu boshe, cane cane abizerire
\v 11 Ugambe ibyo bindu kandi ubyigise.
\p
\v 12 Hatabaho umundu numwe wo kunnyega ubusore bwawe, ahubwo ube umufano ku bizerire mu magambo no myifatire, m'urukundo, mu kukizera na mu butangane.
\v 13 Kugeza igihe ngayije, uguma gushoma, guhungura no kukigisa.
\v 14 We're kugaya imbano yawe wahewe y'imburo, igihe baguhirireho ibinabiro imbere y' ihuriro ry'indugane.
\v 15 Ukore ibyo bindu kandi ukitange weho weshe kugira ngo ibyo kugusunika imbere bibe iby' ukuri kandi bibonekere boshe.
\p
\v 16 Ukirinde weho wonyine n'inyigisho zawe. Usibe muri ibyo bindu kuko igihe ukabikora guco, ukayikize wenyine kandi ukakize abakakumvire boshe.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Ndo ukacahe cane umukambwe. Ahubwo, muhugure ngaho ari umuzeyi, ibutsa abasore ngaho ari abavukanyi bawe.
\v 2 Abagore bakurire ngaho ari ba mama wawe, n'abagore batoto ngaho ari bahara ba mama wawe.
\p
\v 3 Wubahe abapfakazi ba kweli.
\v 4 Umupfakazi abeye afite abana cangwa abuzukuru, babigishe mbere ya byoshe gutungana m'umuryango gwebo, no gukorera abazeyi babo nguko babyigisizwe, kuko ibyo bibonereye Imana.
\v 5 Umupfakazi wa kweli, ni Uri wongine yiringire Imana kandi asibeho arigusaba.
\v 6 Ariko umupfakazi uri mu raha ry'umubiri yapfiye naho arikubonekana ngaho ari muzima.
\v 7 Ubabwire gano magambo goshe kugira ngo babe abo kukizerwa.
\v 8 Umundu adashobweye gucunga abo mu nju ye, warekire ukwemera, agashubira inyuma, ari hashi y'umundu utapimye na rimwe kukzera.
\p
\v 9 Umupfakazi ukayemerwe mu bandi bapfakazi, agombire kugira imyaka mirongo itandatu cangwa kurenzaho. Kandi akaba yari atungirwe n' umugabo umwe gusha, abe yakorire imirimo iboneye, yacungire neja abana, yakiraga abageni, yubahaga abakristo, afasha abatishobweye, akoraga ikiboneye coshe.
\v 11 Ariko utayandika abapfakazi bakiri batoto. Kubera ko baheye imibiri yabo mu raha rya yino si, bakarekana na Kristo, bacaguwe gushohwezwa.
\v 12 Bakaba bitiriye urubanza kubera ko batakurikije indagano ya mbere.
\v 13 Kubera ibyo, baburire ico bakora, bakawayawaya barikuva mu nzu no kuyingira mu yindi kandi bakagambagura amagambo gadafite akamaro.
\v 14 None rero, nenda ko abapfazi bakiri batoto boshohwezwa, bakazara, bacunge ubuzu bwebo, kugira ngo bate gufungurira umwanzi injira yo kudutuka ko turi mu njira zitaboneye.
\v 15 Kuko bamwe bashubiye inyuma, bakurikira shetani.
\p
\v 16 Niba uwizerire ari umugabo cangwa umugore, abafashe, kugira ngo abapfakazi bataba umuzigo ku kanisa, kandi naryo rikabone injira yo gufasha abandi bapfakazi badafite uwo kubafasha.
\p
\v 17 None rero, nenda ko abazehe bayoboraga neja babona icubahiro kali kabiri, cane cane abakoraga umurimo go guhubiri no kukigisa.
\v 18 Kuko Igambo ry' Imana rigambire ngo: Ndo wofunga umunwa gw'inga irikurisha, kandi ngo: Umukozi akwiriye umushahara gwe."
\p
\v 19 Ukiyangire ko bakuregera umukuru keretse hariho abadimwe babiri cangwa bashatu.
\v 20 Kosora abakorire ibyaha boshe babyiji, n'abandi benda gukora ibyaha, bakapfe ubwoba.
\p
\v 21 Ndakubwiye ngomize imbere y' Imana ya Yesu Kristo na malaika bateranyijwe ngo ukurikize bino bindu. Utabikikira cangwa uce urwo kubera.
\p
\v 22 Utakarambure intoke ku mundu vuba vuba, kandi ureke ibyaha, ahubwo wirinde.
\v 23 Ndugumye kugnwa amazi gusha, ahubwo ugnwe vino ngeya kubera uburwayi bwawe bw'igifu no kutumva neja.
\v 24 Ibyaha by'abandu bamwe bigaragaraga mbere yuko bakatirwa urubanza naho abandi, bakumenyekane nyuma.
\v 25 Ubundi, ibikorwa biboneye biramenyekanaga, ni ibitamenyekana bikahishuke.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Nshabire ko abakozi mu kazi koshe bubahe abapatro bebo kugira ngo izina ry'Imana n'inyigisho twahewe zitahera busha.
\p
\v 2 N'abafite abatware beja bere kubanyanyagaraho, barikukigambira ko ari abo m' umuryango gumwe, ahubwo bakore neja batungenye, barikukifuriza ibiboneye abo barigukorera no kubakunda. Igisa bino bindu kandi ubategeke kubikurikiza.
\p
\v 3 Umundu abeye yigisize inyigisho zidakwiriye kandi zidakurikize amagambo gaboneye gaviye k' Umwami wetu Yesu Kristo, no ku nyigisho zerekeye kubaha Imana,
\v 4 yujwiye ubwiratsi, ni ndabwenge. Arweye indwara z'ibibazo bidasobanukire, n'amagambo g'imbaka kandi byoshe bizaraga kugifuza, amahane, guteranya, no gukekerana.
\v 5 Imbaka z'abandu za busha, z'abandabwenge, zitarimo ukuri kandi iz'abatekerezaga ko ububonere bwebo bukabazanire ifaida.
\p
\v 6 Icokora kubaha Imana no kugishimira ibyo ufite, bifte ifaida.
\v 7 Bizaraga ubukire kangari kuko ndaco twazenye ku si na niko ndaco tukakuremo.
\v 8 Tubeye rero twifitiye uturyo, n'utwenda, tubishimire Imana.
\v 9 Ariko abenda gukira vuba vuba, bagwaga mu bigeragezo, mu mitego no mu bishuko kangari by'ubutabwenge, bikabazambaguza, nyuma bakarimbuke.
\v 10 Kuko gukunda amakuta ari isoko y'ibibazo byoshe, kandi bamwe bayobwewe n'umubi, bagwiye m'ukukizera kwebo kandi bagwiye mu mibabaro kangari.
\p
\v 11 Ariko weho mundu w'Imana bihunge. Ukurikirane ukuri, ubonere, kukizera, urukundo, kukihangana no koroha.
\v 12 Urwane indwano iboneye yo kukizera, komeza ubuzima buhoragaho bwo wahamagariwe, ari nabwo watangiye ubudimwe buboneye imbere y'abandu kangari.
\p
\v 13 Nguragize Imana itangaga ubuzima ku bindu byoshe, nguragije na Yesu Kristo wabeye umudimwe uboneye mbere ya Pontio Pilato
\v 14 Ngo wubahe amategeko goshe, atari umugayo no gusekwa kugeza igihe Yesu Kristo Umwami wetu akayije.
\v 15 Imana ikayije igihe gikwiriye, Imana Nyiri migisha yonyiwe, ni yo yonyine ifite ubutegetsi. Ni Umwami w'abami, Umutware w'abatware.
\v 16 Wonyine ni we ufite kudapfa, utuye mu mwangaza kangari, nda mundu wagerire aho ari cangwa ugombire kumureba. Icubahiro n'ingufu bya buri bihe bibe ibye wonyine. Amina
\p
\v 17 Ubwire abakire ba kino gihe bareke kukirata, bere guhira ibyiringiro m'ubukire bwebo butagira akamaro. Ahubwo babusire ku Mana Iduhaga ibindu byoshe kugira ngo tugishime.
\v 18 Ubabwire bakore ibiboneye, bagire ubukire mu gukora neja, bakunde gutanga, kandi babe abo gusangira n' abandi m'urukundo.
\v 19 Guco bakagishire mu gihe kikayije imali ifite umusingi gukomeye kugira ngo babone ubuzima bwa kweli.
\p
\v 20 Timoteo, cunga neja ibyo nakubikize. Ukirinde amagambo ga busha busha, kandi g'ububwa kandi gabeshewe kwitwa ubumenyi.
\v 21 Kirinde imbaka z' abandu bakoraga bamarire kureka kukizera. Ubundu bw' Imana bubane nawe.