rw-x-kinyabwisha_reg/51-PHP.usfm

156 lines
12 KiB
Plaintext

\id PHP
\ide UTF-8
\h Abifilipi
\toc1 Abifilipi
\toc2 Abifilipi
\toc3 php
\mt Abifilipi
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo na Timoteo abakozi ba Yesu Kristo, ku ndungane zoshe muri Kristo bari i Filipi, ku abahagarikizi b'ikanisa n'abadiakoni.
\v 2 Muhabwe ubundu n'ituze biviye ku Mana Data wetu tweshe no k'Umwami wetu Yesu Kristo.
\p
\v 3 Nshimaga Imana yanje iyo mbibukire.
\v 4 Ndo mburaga kubasabira mweshe ndigusaba,
\v 5 ndikwerekana ibyishimo kubera ibyo mwakorire mu gutangaza ubutumwa buboneye, kuva umusi gwa mbere kugeza bunoya.
\v 6 Nyiji koko ko uwatangize kano kazi kaboneye akakageze k'umwisho ugo musi gwa Yesu Kristo.
\v 7 Bikwiye ko mbatekerezaho guco, kuko mbahekire mu mutima gwanje, mbeye ndi mu prizo, cangwa ndikukigambira no kwemeza ubutumwa buboneye, kuri mwewe mweshe musangiye nanje ubundu.
\v 8 Kuko Imana n'umudimwe wanje ko mbakundaga mu mbabazi za Yesu Kristo.
\p
\v 9 Kandi ibyo ndigusaba ni uko urukundo rwanyu rukura cane cane m'ubumenyi n'ubwenge bwujwiye.
\v 10 Mugushishoza ibindu biboneye cane, kugira ngo mubonere, mutari kugawa kugeza umusi gwa Kristo.
\v 11 Mwujwize amatunda ga kweli gavaga muri Yesu Kristo kugira ngo Imana ishimwe kandi yubahwe.
\p
\v 12 Bavukanyi, ndenda ko mumenya ko ibyambeyeho byoshe byabeye kugira ngo ubutumwa buje imbere.
\v 13 Uko biri koshe, mu tribinali zoshe n'ahandi hoshe, ndawe utiji ko ari kubera Kristo ndi mu yino prizo.
\v 14 N'abandi muri abo bavukanyi m' Umwami bongerewe ingufu kubera gufungwa kwanje, barengezeho gutangaza Igambo ry'Imana batari gutitira.
\p
\v 15 Ariko, bamwe bigishaga ibya Kristo barigusunikwa n'ipfa, abandi babitewe n'imbaka, n'abandi umutima guboneye.
\v 16 Abo bakoreshwaga n'urukundo bazi ko nagirirwe umuvugizi w'ubutumwa buboneye.
\v 17 Naho abo bandi biremagamo ibikundi, abatangaza Kristo kubera ibyo biyendeye, batekerezaga ko barikongeza kumbabaza mu ngoyi zanje.
\v 18 None si bindwaye ki? Ariko uko bimerire koshe, babikoreye m'uburyarya cangwa si m'ukuri; Kristo ariguhirwa heru, n'ibyo nishimiye. Kandi ngahore ndikugisima.
\p
\v 19 Kuko nyiji neja ko ibyo bikambindukire agakiza kubera gusaba kwenyu no gufaswa n'Umuka gwa Yesu Kristo.
\v 20 Ngurikize gutegereza kwanje gukomeye no kukiringira, nda kikamwaze. Ariko bunoya n'ibihe byoshe, Kristo akahimbazwe m'umubiri gwanje, nda gushidikanya bibeye ndi muzima cangwa napfiye.
\p
\v 21 Kuko mbereyeho guhira Kristo iheru. No gupfa n'ifaida kuri njewe.
\v 22 Ariko bibeye ari ngombwa m'umurimo gwanje ngo mbeho m'umubiri kugira ngo ngumye kumukorera, ndo nshobweye kugamba ico ngundaga kurenza ibindi.
\v 23 Hari ibintu bibiri biri kundwaniraho, ndikugifuza kugenda no kukibera na Kristo. Nibyo bindutiye byose.
\v 24 Ariko kubera mwewe, ni ngombya ko nguma kuberaho m'umubiri.
\v 25 Kandi nayemejwe ko ngabeho kandi ko ngabane na mwewe mweshe kugira ngo mukomeze gupandishwa mu byishimo byo kukizera kwenyu.
\v 26 Kugira ngo mbeye ngarukire iwenyu, mumbonemo ikindu co kugishimira muri Kristo Yesu.
\p
\v 27 Gusha, mugifate nguko bikwiriye ubutumwa buboneye bwa Kristo, kugira ngo mbeye nyijire kubareba cangwa ndijire, numve ko muhageze neja m'Umuka gumwe, muri kurwana indwano n'umutima gumwe kubera kukizera Ubutumwa mutarigukangwa n'ibipinga.
\v 28 Mwere gutitizwa n'abanzi na rimwe. Kuri bo n'ikimenyetso co kurimbuka, ariko kuri mwewe n'ikimenyetso c'agakiza kandi ibyo biviye ku Mana,
\v 29 kubera mwahewe k'ubundu kubera Kristo, atari kumukizera gusha, ariko heru ya byose muteseke kubera we.
\v 30 Mufatanize indwano yo nanje mwambonye ndigushigikira kandi akaba ariyo ndwano mwamenyesezwe ariyo nshigikiye na bunoya.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Habeye hariho kuyagirwa muri Kristo, habayeho guhumurizwa m'urukundo, babayeho ubumwe m'Umwuka, habayeho imbabazi n'impuhwe.
\v 2 Mujwize ibyishimo bwanje, mufite imyumvire imwe, urukundo rumwe, umutima gumwe n'ibitekerezo bimwe.
\v 3 Mwere gukora ikindu icari co cose murikwenda kuguhira heru. Ahubwo, mugipunguze kandi mubahane. Mugipunguze, mubone ko abandi babaruse.
\v 4 Buri mundu muri mwewe yere gukora iby'ifaida ze gusha ahubwo atekereze no kuz'abandi.
\p
\v 5 Mugire umutima gwabaga guri muri Kristo.
\q
\v 6 Uwo wabeyeho amerire ng'Imana, ndo yabwenye ko kuba ng'Imana ari inkindu co gushamura.
\q
\v 7 Ahubwo yabyiyakire, yafatire isura y'umugaragu, asana n'abandu kandi yabonekenye ng'umundu wa kweli.
\q
\v 8 Yagipunguze, yayubahire kugeza gupfa, n'ikirenzeho yayemeye gupfa urupfu ry' abasambo ariryo rupfu k'umusalaba.
\q1
\v 9 Nico catumire Imana mu ngufu no kwenda byayo yamupandisize. Nyuma yamuheye ijina riri heru y'amajina goshe.
\q
\v 10 Kugira ngo buri muntu yumve ijina rya Yesu na buri musi mu juru no ku si no musi y'isi rimupfukamire.
\q
\v 11 Nuko buri rurimi rugambe cane imbere y'abandu boshe ko Yesu Kristo ari Umwami, kandi bahimbaze Imana Data wetu tweshe.
\p
\v 12 Kubera ibyo, bakundwa banje, kubera ko mwahoze muri kumvira, mukoreshe agakiza kenyu muribo ubwoba no gutitira, atari gusha igihe ndiho, ariko bibe guco no kurenzaho ndariho.
\v 13 Kuko Imana abakoreragamo ngo mukore kandi mukunde ibyo yenda.
\p
\v 14 Mwere gukora icari co coshe mutishimire cangwa murigutinyatinya.
\v 15 Kugira ngo mubereho nda mugayo kandi mubonereye akazi, abana bo Imana yishimiye hagati y'abandu babi bafite imitima mibi, mukabana nabo muri ikimori mu yino si.
\v 16 Mufite igambo ry'ubuzima nabigisize kandi iryo ndikwiratira ngo umusi go Kristo akayiyerekaneho kubera ko ndo nakoreye busha hagati yenyu.
\p
\v 17 Kandi naho notanga amaraso ganje kuba igitambo ku Mana, ndishimire no kugishimana mwewe.
\v 18 Na mwewe mukishime nganje kandi mugishimane nanje.
\p
\v 19 Niringiye m'Umwami Yesu ko ngakatume Timoteo ngo yije iwenyu. Ndizerire ko igihe akagaruke iwanje, akandeme agatima arikuncurira imwaze zerekeye akazi Imana irigukorera mu maisha genyu.
\v 20 Kuko nda mundu n'umwe uri hanoya ufite ibitekerezo ng'ibyanje ushobweye guhangayikira ibyenyu koko;
\v 21 Kuko boshe bari kugishakira ifaida zebo, atari guhangayikira ibya Kristo.
\v 22 Mwiji ko Timoteo yabonekire ko akunze Umwami igihe yitangaga k'umurimo go gutangaza ubutumwa hamwe nanje. Yayigasaga ng'umwana uri hamwe na she.
\v 23 Nyuma yo kubona aho ibyanje bigerire, ngamubatumire.
\v 24 Kandi nizerire ko Umwami akanshobweze kwija iwenyu vuba.
\p
\v 25 Nabwenye bibabonereye kubatumira Epafrodito, umuvukanyi, kandi umukozi hamwe nanje mu ndwano zanje, kandi niwe wanzaniye ibyo mwandumiye kugira ngo ibibazo byanje byorohe.
\v 26 Kuko yumvaga arikwenda kubabonaho mweshe, kandi yishimiye ko mwomenye ibyerekeye indwara ye.
\v 27 Yari arweye kandi yenda gupfa habura kannyori, ariko Imana yamupfiriye imbabazi. Atari we gusha ahubwo nanje, kugira ngo nere gupfa n'agahinda kagerekirwe ku kandi.
\v 28 Nagirire vuba umutuma kugira ngo mugishimire kumubona kandi nanje mve mu gahinda.
\v 29 Mumwakire rero m'Umwami mwujwiye ibyishimo kandi abandu bari ngabo mugombye kubaha icubahiro.
\v 30 Kuko yagerire hafi yo gupfa kubera akazi ka Kristo, ndo yahangayikiye ubuzima bwe ngo agerize k'umwisho akazi yangoreraga igihe mwabaga mudahari.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ahasigeye, abizerire hamwe nanje, mugishimire m'Umwami. Ndo nduhaga kubandikira ibindu bimerire guca, kandi birababonereye.
\p
\v 2 Mukirinde imbwa, mukirinde abakozi babi, mukirinde abakatirwe b'ijina.
\v 3 Kuko ni twewe abakatirwe, ni twewe twakatirwe m' Uwuka gw'Imana, uwo duhimbazaga muri Yesu Kristo kandi tutari kukiringira imibiri yetu.
\v 4 Niba hari umundu weshe wiringiye ibyo umubiri gwe, naringombire kumurenza.
\p
\v 5 Njewe, nakatirwe umusi gwa munane, ndi uwo m'umuryango gwa Israeli, ngomokire mu Ababenyamini, Umuheburayo warezwe n'Abaheburayo, no kubw'amategeko, Umufarisayo wujwiye. Kandi ng'Umufarisayo wumviraga amategeko ga Musa goshe n' ibyo abatuzeye batwigisize.
\v 6 Kubyerekeye ubwira, nazambagwize ikanisa, nda umugayo imbere y'ukuri kw'amategeko.
\p
\v 7 Ariko ibyo byoshe byari bimbereyemo ifaida, nabibwenye ngaho ari ibitagira akamaro, kubera Kristo.
\v 8 Kandi ibyo bindu byoshe ndikubireba ngaho atari bya bure gusha, ahubwo ni ng'umunuko g'umucafu go ku yalala kubera ububonere burengire bwo kumenya Yesu Kristo Umwami wanje. Kubera we nayangire byoshe, ndikubireba ngaho ari amazi kugira ngo nunguke Kristo.
\v 9 Bunoya, ndi uwa Kristo. Kandi nyiji ko ndo nomubonerera kubera ukuri kwanje, atari k'ukuri kuturukire ku tegeko, ariko ukuri tuboneraga m'ukukizera Kristo, ukuri kuviye ku Mana mu njira yo kukizera.
\v 10 Kubera ibyo ngamenye Kristo n'ingufu zo kuzukwa kwe, n'ubufatanye mu mateso ge. Dusana nawe mu rupfu rwe, kugira ngo tugere ku rugero ryo gusana nawe igihe yadupfiriye.
\v 11 Niba mbishobweye nuko ndindiriye cane ko Imana ikanzure no kumbesaho kubera ko yabindaganiriye.
\p
\v 12 Ndaho ari uko ndagije kubona umushahara cangwa si guhinduka indungane yujwiye, ariko ndikugenda imbere mbeye mbishobweye, mfatishe icatumire Kristo angira umundu uwe.
\v 13 Bavukanyi, ndo ndikukireba m'umutima gwanje ngaho namarire gufatisha byoshe, ariko ico ngoraga ni gutera umugongo ibiri inyuma yanje, ngatumbira ibiri imbere.
\v 14 Ndi mu urugendo kugira ngo ngere k'umwisho, mbone umushahara arigo kubana n'Imana ibihe boshe. Nico catumire Imana yambamageye, kandi Kristo niwe wabidushobweje.
\v 15 None rero, twewe turi indungane, dutekereze kimwe, kandi niba hari ibindi murigutekereza kubyerekeye rino gambo, Imana niyo ikabereke ukuri.
\v 16 Ariko aho tugereye hanoya dufatiraho. Tugumye guhira ibyiringiro kuri Kristo nguko twabikorire kugeza na bunoya.
\p
\v 17 Bavukanyi, mungurikize, munyigane kandi mwumvire abo boshe bagenderaga mu byo twabigisize no kwigana umufano gwetu.
\v 18 Kuko abandu kangari bagenderaga, abo nabagambyeho byinshi, na bunoya mbisubiyemo ndikurira, abo barwanyaga ibyo Kristo yakorire k'umusalaba ngo adukize.
\v 19 Umwisho gwebo ni kurimbuka, inda n'iyo mana yebo, kugirita kwebo kukababere ikimwaro, imipango yebo ni ya yino si gusha.
\v 20 Ariko twewe, iwetu ni mu juru aho turindiriye Umukiza, Umwami Yesu Kristo.
\v 21 Akahindure guno mubiri gwetu gw'igihe kinnyori kugira ngo gumere ng'umubiri gwe g'ububonere ku ngufu za wawundi ushobweye kwemeza ibindu byoshe no kubihira hashi ye.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Nico gitumire bira banje, n'abene mama bakundwa, ni mwewe ibyishimo byanje n'igihembo canje. Mugume kugikomeza m'Umwami.
\p
\v 2 Ndigushaba Eodia na Sintiko ngo batekereze kimwe m'Umwami.
\v 3 Nawe mukozi hamwe na njewe niringiye, bafase. Kubera ko n'abakozi mu kazi k'ubutumwa hamwe nanje, hamwe na Klementi n'abandi bakozi dukoraga hamwe, abo amajina gebo gandikirwe mu gitabo c'ubuzima. Ico nico gitabo Imana yandikagamo amajina g'abandu bakabeho ibihe byoshe.
\p
\v 4 Mugishime buri gihe m'Umwami, mbishubiyemo, mugishime.
\v 5 Kugitonda kwenyu kumenyekana n'abandu boshe. Yesu yenda kwija.
\v 6 Here kubaho ico kubabuza iraha, ariko mumenyesh'Imana ibibazo byenyu muri gushaba, no guhendahenda muri no gusima.
\v 7 Ituze ry'Imana rirengire ubwenge bwa buri woshe, ricunge imitima n'ibitekerezo byenyu muri Yesu Kristo.
\p
\v 8 Ahasigaye bavukanyi, ibidafite amakosa, ibyo kubuhwa byoshe, iby'ukuri, ibyo gukundwa byoshe, ibyo kwemerwa byoshe, ibitungenye kandi bigahimbaza Imana bibe aribyo mutekerezaho.
\v 9 Ibyo mwamenyire, mwabwenye no kumva, bimvuyeho mubikore. Kandi Imana y'ituze ikahorane namwe.
\p
\v 10 Nagirire ibyishimo kangari m'Umwami marire kumenya ko mwongeye murikundekerezaho koko. Mwakorire neja ariko mwaburire uko mwangeraho.
\v 11 Ndo ari kubera ubukene mbabyiye binoya kuko nayigire kugisimira ibihe ndimo.
\v 12 Nyiji kubaho mu kugawa, nyiji kubaho m'ubukire. Muri byoshe na hoshe nyiji kubaho mbagire cangwa ndigupfa injara, kubaho m'ubukire no kuba mu tumba.
\v 13 Nshobweye byose kubera umbaga ingufu.
\v 14 Ariko mwakorire neja kugifatanya nanje mu byago byanje.
\p
\v 15 Murabyiji mwewe mwenyine, Bafilipi, ko ku ndangiro yo kubahubiri ubutumwa, igihe nagendaga Makedonia, nda kanisa na rimwe ryahiriyeho umucango mu byo ryatangaga cangwa ibyo ryabonaga.
\v 16 Mwewe mwenyine mwabikorire kuko mwandumiye ndi i Tesalonika, kandi kabiri, ibyo kumvasa m'ubukene.
\v 17 Ndo ari uko ndigushabiriza, ariko ndenda ko amatunda gobabera akangari.
\p
\v 18 Nahewe byoshe, mvite ibimbagije, nabwenye imvashanyo, igihe Afrodito yanzaniraga ibyo mwamutumye ngo anzanire biriguhumura ny'amarashi meza, ituro ryemewe n'Umwami kandi rikaba rimubonereye.
\v 19 Kandi Imana yanje ikasubize ibibazo byenyu ikurikize ubukire bwayo, iriguhumbazwa muri Yesu Kristo.
\v 20 Ku Mana yetu na Data wetu twese habe ikuzo, ibihe n'ibindi! Amina
\p
\v 21 Muramutse indungane zoshe mu Yesu Kristo. Abavukanyi bari hamwe nanje barikubaramutsa.
\v 22 Indungane zoshe ngo mutahe, mbere na mbere, abo mu urugo rwa Kaisari.
\p
\v 23 Ubundu b'Umwami Yesu Kristo bubane m'umutima gwenyu.