rw-x-kinyabwisha_reg/47-1CO.usfm

581 lines
52 KiB
Plaintext

\id 1CO
\ide UTF-8
\h 1 Abikorinto
\toc1 1 Abikorinto
\toc2 1 Abikorinto
\toc3 1co
\mt 1 Abikorinto
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo wahamagewe ngo abe indumwa ya Yesu Kristo k'ukwenda kw'Imana hamwe na Sositene wo duhujije kukizera.
\v 2 Ku Kanisa ry'Imana riri i Korinto, ku ndungane zoshe muri Yesu Kristo, indungane zahamagewe, n'abitabazaga boshe aho bari hose, Yesu Kristo ng'Umwami webo n'uwetu.
\p
\v 3 Muhabwe ubundu n'ituze biturukire ku Mana Data wetu tweshe n'Umwami Yesu Kristo.
\p
\v 4 Mboraga ndigushimira Imana kubera mwewe, kubera ubundu bw'Imana mwabwenye muri Yesu Kristo.
\v 5 Kubera muri we mwasenderezweho ubukire bw'uburyo bwoshe bwerekeye igambo n'ubumenyi.
\v 6 Ubudimwe bwa Kristo bwahewe ingufu muri mwewe.
\v 7 Kugeza ho ari nda mbano muburire, murindiriye kukiyerekana k'Umwami wetu Yesu Kristo.
\v 8 Akabashobweze kugeza k'umwisho, kugira ngo mutagira kumwazwa ugo musi Umwami wetu Yesu Kristo akayije.
\v 9 Imana n'iyo kukizerwa, yo yabahamageye ngo mube umwe n'Umwana we, Yesu Kristo Umwami wetu.
\p
\v 10 Ndikubashaba mwewe mwizerire hamwe na twewe, mu zina ry'Umwami wetu Yesu Kristo ngo mugambe rumwe, mumvikane, mube umwe m'Umuka gumwe no mu myumvire imwe.
\v 11 Kuko, bavukanyi, abandu ba Klowe bambwiye ko harimo indonganya hagati yenyu.
\v 12 Ndikwenda kugamba ko buri mundu muri mwewe arikukibwira ngo: Njewe ndi uwa Paulo, njewe uwa Apolo, na njewe ndi uwa Kefa, na njewe uwa Kristo.
\v 13 None si Kristo yacikire mo ibice? Paulo si yabambirwe kubera mwewe? Cangwa si mwabatizwe mu jina rya Paulo?
\v 14 Ndigusimira Imana kuko ndawe nabatize muri mweshe, atari Krispusi na Gayusi.
\v 15 Kugira ngo here kugira umwe wo kugamba ko yabatizwe mu jina ryanje.
\v 16 Nabatize tena umuryango gwa Stefanasi, ahasigeye nyiji ko nda wundi nabatize.
\v 17 Kristo ndo yandumire ngo mbatize, yandumire ngo ndangaze umwaze guboneye, kandi mbikore ndakoreseze ubwenge bwo kugamba neja, kugira ngo umusalaba gwa Kristo gwere guhindurwa busha.
\p
\v 18 Kubera guhubiri ibyo umusalaba n'ubusazi ku bo gupfa ariko kuri twewe twakizizwe n'ingufu z'Imana.
\v 19 Kandi byandikirwe ngo: Ngakureho ubwenge bwa ba bwenge, kandi ngahindure busha ubumenyi bw'abamenyi.
\p
\v 20 Bwenge mu yino si ari ngahe? Umwanditsi si we ari hehe? Bitekerezo biboneye we si wa yino misi ari hehe? Imana si siyamwazize babwenge ba kino gihe no kubagira abasazi?
\v 21 Kuko isi n'ubwenge bwebo ndo byomenya Imana, byabonereye Imana m'ubwenge bwayo gukuza abizerire n'ubusazi bw'amahubiri g'Igambo ryayo.
\v 22 Abayuda basabaga ibitangaza mbere yo gukurikira umundu. Abagriki bo babaga barigushakisha ubwenge m'uburyo bwo gutekereza ku bindu by'umuka.
\v 23 Ariko twewe dutangazaga ibya Kristo wadupfiriye ku musalaba. Ku Bayuda umwaze g'umusalaba nda mundu wobwemera kubera ko urupfu rwo k'umusalaba ni kuvumwa naho ku Bagiriki ubyemeye ni umusazi.
\v 24 Ariko kuri twewe twahamagewe n'Imana ngo tumenye Kristo n' ingufu z'Imana zo kudukiza gupfa twese, ni ubwenge bwo kumumenya no kwiga ibye. Ubutumwa buboneye ndo bubikirwe n'ikabila imwe gusha cangwa ibitekerezo by'abandu. Muri Kristo Abayuda ndo baboneye kurenza abandi bandu hano ku si.
\v 25 Kuko ubusazi bw'Imana buviyemo ubwenge burusize ibitekerzo biboneye by'umundu ushobweye gutekereza. Kandi indege zinnyori z'Imana zirusize ingufu z'umundu woshe wabeyeho ku si.
\p
\v 26 Mukibaze rero bavukanyi, ko muri mwewe mwahamagewe nda bwenge burusize mufite m'umubiri, cangwa abafite ingufu cangwa bacubahiro bari muri mwewe.
\v 27 Ariko Imana yacagwiye ibindu bya yino si ngo imwaze ba bwenge. Imana yacagwiye ibindu bitakomeye kugira ngo imwaze ibifite ingufu.
\v 28 Kandi Imana yacagwiye ibindu bya bure kugira igire ibifite agaciro busha, n'ibitariho kugira ngo ihire hashi ibiriho.
\v 29 Kugira ngo here kugira umundu wo kutwirataho.
\v 30 Kandi, niwe watumire muba muri Kristo. Muri we k'ukwenda kw'Imana yagirirwe ubwenge bwetu, ukuri, ukwezwa na gukizwa kwetu.
\v 31 Kugira ngo, nguko byayandikirwe ngo: Uwihiraga heru woshe, akipandise kubera ibyo Umwami yamukoreye.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Kuri njewe, bavukanyi, igihe nabaga ndikwija iwenyu, ndo nakoreseze amagambo go kugihira heru cangwa si ag'ubwenge. Njewe nabatangarize ukuri kwerekeye Imana.
\v 2 Kuko ndo nagirire igitekerezo co kumenya ikindi kindu atari Yesu Kristo, kandi Yesu Kristo wababambirwe.
\v 3 Njewe nyenyine nabenye namwe nda ngufu, ubwoba burikunyita kandi ndigutitira.
\v 4 Kandi igambo ryanje n'amahubiri ganje ndo babaga gahagareye ku magambo go kwemeza, gujwiyemo ubwenge, ariko naberekire byoshe m'Umuka n'ingufu.
\v 5 Kugira ngo kukizera kwenyu kutahagararira k'ubwenge bw'abandu gusha ariko ku ngufu z'Imana.
\p
\v 6 Twakoreseze ubwenge kwigisa abatariho umugayo, atari ubwenge bwa kino gihe, atari ubwo abatware ba kino gihe bakagirwe busha.
\v 7 Twayigisaga ubwenge bw'Imana, butomenyekana kandi buhishirwe kuva mbere kugeza na bunoya. Bwapangirwe kugira ngo tupandiswe.
\v 8 Nda n'umutware uwo ari wo woshe mu bategekaga isi wamenye ubwenge bwerekeye umupango gw'Imana, kuko iyo babumenyire, ndo borikaba babambire Umwami w'ikuzo.
\v 9 Ariko nguko byayandikirwe ngo: Ni ibyo bindu byo ijisho ritabwenye na rimwe, ugutwi kutigerire kumva, ibitayingiye m'umutima g'umundu na rimwe, n'ibyo bindu Imana yatayarisirize abayikundaga.
\p
\v 10 Imana yabitwerekire n'Umuka kuko Umuka gurebaga ibindu byoshe, kandi gumenyaha byoshe. Ndetse gwiji n'isiri zihishirwe ndani y'ibitekerezo by'Imana.
\v 11 Ni nde mu bandu wiji iby'abandu niba atari umutima g'umundu gumurimo? Guco, nda mundu wiji iby'Imana atari Umuka gw'Imana.
\v 12 Ariko twewe ndo twahewe Umuka gw'isi, twahewe Umuka gw'Imana kugira ngo tumenye ibindu Imana yaduheye k'ubundu.
\v 13 Ndo tubigambaga dukoreseze amagambo g'ubwenge bw'umundu, ariko hamwe n'ibyo Umuka gutwigishaga, turigukoresa indimi z'Umuka ku byerekeye ibindu by'Umuka.
\v 14 Ariko umundu utarigukoreswa n'Umuka ndo yemeraga iby'Umuka gw'Imana, kuko kuri we ari ubusazi, ndo yobimenya kuko bisobanurwaga m'Umuka.
\v 15 Umundu wiji Imana, arondoraga byoshe, kandi nda n'umwe umutsindisaga urubanza.
\v 16 Kuko ni nde womenya ibitekerezo by'Imana ngo amwigise? Amwereke injira n'ibyo gukora? Ariko twewe, dufite ibitekerezo bya Kristo.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Kuri njewe, ndo nabagambisize ngaho muri abandu b'Umuka ariko, ng'abana batoto bungirwe kuri Kristo.
\v 2 Nabaheye agasupu atari ibiryo bikomeye kubera ko ndo mushobweye kandi na bunoya ndo mubishobweye kuko mukinari abo umubiri.
\v 3 Kuko muri mwewe harimo ipfa, indonganya, none si, ndo mukiri ab'umubiri? Kandi si, ndo murikugendera mu bitekerezo by'abandu?
\v 4 Iyo umwe agambire ngo: Njewe ndi uwa Paulo, n'uwundi ngo, ndi uwa Apolo, si mukiri abandi batizerire?
\p
\v 5 Apolo n'iki cangwa Paulo n'iki? Boshe si do ari abakozi mu njira yo mwakirizwemo, ukurikije uko Umwami yapangiye buri woshe.
\v 6 Naminjize imbuto, Apolo asukaho amazi, ariko uwakuzize byose n'Imana.
\v 7 Nguko ndo ari uwaterire imbuto ufite akamaro, cangwa si uwasukiye amazi, uwa gombwa n'Imana ikuzaga.
\v 8 Uwaterire imbuto n'uwasukire ho amazi, boshe bari kimwe, kandi buri woshe akabone umushara gukwiranye n'akazi ke.
\v 9 Kuko turi abakozi hamwe n'Imana. Muri umulima gw'Imana n'inyubako ye.
\p
\v 10 Nguko nahewe ubundu n'Imana, nahizeho umusingi ng'umwubatsi w'ubwenge, n'uwundi yayubakire heru. Ariko buri mundu akirinde uburyo akoreshaga kubaka heru yago.
\v 11 Kuko nda mundu ushobweye guhiraho ugundi musingi gutari ugwahorireho, arigo Yesu Kristo.
\v 12 Kandi umundu nawe yubakire heru y'umusingi n'izahabu, cangwa ifeza, cangwa amabuye gahendire, cangwa ibiti cangwa ibikenyeri cangwa ishovu, akazi ka buri mundu kakihe agaciro.
\v 13 Kuko umusi gumwe, Imana ikamenyekanise umuliro ibyo umundu akabe yayikoreye. Akatume umuliro gupima akazi ka buri mundu. Ni ugo muliro gakayerekane ububonere bw'akazi ko buri weshe akabe yakoreye Imana.
\v 14 Akazi k'umundu ko yayubakire kadahiye, akahembwe umushahara guboneye.
\v 15 Ariko iby'umundu akabe yubakireho bigurumire, we akakizwe ng'unyururukire m'umuliro.
\p
\v 16 Ndo mwiji si ko muri ikanisa y'Imana kandi ko Umuka gw'Imana guri muri mwewe.
\v 17 Umundu ashenywiye inju y'Imana ikamushenyagure, kuko ikanisa y'Imana itungenye, namwe niko muri.
\p
\v 18 Here kugira ukibesa we wonyine. Habeyeho umundu hagati yenyu utekerezaga ko afite ubwenge bwa kino gihe, abe umusazi kugira ngo ahinduke bwenge.
\v 19 Kuko ubwenge bwa yino si ni ubusazi hambere y'Imana. Kandi birandikirwe ngo: Afatiraga abasazi mu butiriganya bwebo.
\m
\v 20 Kandi ngo: Umwami yiji ibitekerezo bya babwenge kuko yiji ko ari busha gusha.
\p
\v 21 Umundu rero yere kuhira ibyiringiro bye mu bandu, kubera ko byoshe ari ibyenyu.
\v 22 Abeye ari Paulo cangwa Apolo, abeye Kefa cangwa si, haba gupfa cangwa ibindu turikureba, cangwa ibindu by'ejo, byoshe n'ibyenyu.
\v 23 Na mwewe muri aba Kristo, na Kristo ni uw'Imana.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Kubera ibyo mureke batubone ng'abakozi ba Kristo kandi ng'abatangazaga ibihishirwe by'Imana.
\v 2 Ihasigeye, twigise ibihishirwe by'Imana idushabire, kandi tubikore kubera ko Imana yadutunganize ngo tubikore.
\v 3 Kuri njewe, ndo mpangayikire ku byerekeye kuntsindisa, cangwa si mu tribinali y'abandu. Ndo ndikukintsindisa, kuko nda na kimwe kirikuntsinda.
\v 4 Ariko ndo ari kubera ibyo nagirirwe umunyakuri. Umwami niwe untsiraga urubanza.
\v 5 Nico gitumire mutagombire guca urubanza hambere y'igihe, murindire Umwami yije, niwe ukahishure ibihishirwe m'umuyobe, akeyerekane imipango yo m'umitima. Nuko buri mundu akahabwe ku Mana ishimwe rimukwiriye.
\p
\v 6 Ni mwewe mwatumire, bavukanyi, nakoresa bino bindu, ndikugamba ibinyerekeye Apolo kugira ngo mutwigireho. Mwere kugendera kure y'ibyandikirwe. Kandi here kugira uwokukiratira umwe cangwa uwundi.
\v 7 None si, n'iki kidutanyize? N'iki si ufite co utahewe? None si ubeye wabihewe, kuki urikukirata, ngaho atari ibyo wahewe? Twewe tweshe turi kimwe.
\p
\v 8 Ko muhagire si, mwabeye abakire, tutahari mwatangiye gutegeka. Mutegeke kugira ngo na twewe dutegeke hamwe na mwewe.
\v 9 Kubera ko ndikubona ko Imana yatugirire indumwa, abanyuma muri boshe, abatsindirwe n'urubanza rwo gupfa mu njira imwe, kuko twabereye isi malaika n'abandu bo gushungera.
\v 10 Turi abasazi kubera Kristo, ariko mwewe muri babwenge muri Kristo. Nda faida dufite, ariko mwewe mukomeye. Barabasimaga ariko twewe barikutugaya!
\v 11 Kugeza bunoya, twitirwe n'injara, n'imyota, twambeye busha, dufatirwe nabi, turiguhangayika hinoya no kuriya.
\v 12 Turuhire gukoresaga amaboko, turigutukwa, turigutanga imigisha, tukitwa ariko turikugihangana.
\v 13 Turikubesherwa, tukagamba twitondire, twahindukire ngaho turi umucafu gw'isi, abo gutabwa n'abandu kugeza na bunoya.
\p
\v 14 Ndo mbandikiye binoya kugira ngo mbamwaze, ariko mbanzize kubabwira kuko muri abana nikundiraga.
\v 15 Kuko naho mwoba mufite abalimu ibihumbi icumi muri Kristo, ndo mufite ba sho kangari. Kuko ari njewe wabazeye muri Kristo Yesu m'ubutumwa buboneye.
\v 16 Kubera ibyo nbasibire ngo munyigane.
\v 17 Ni kubera ibyo nabatumiye Timoteo, umwana wanje, wo ngundaga kandi wo nizeraga m'Uwami, akabibutse injira zanje muri Kristo niba izo ari zo nigisaga hoshe mu makanisa goshe.
\p
\v 18 Bamwe bujwiyemo ubwirasi ngo ndo mvite uruhusha rwo kwija iwenyu.
\v 19 Ariko ndigupanga kwija, niba Imana yenda, kandi ngamenye, atari amagambo gebo gusha, ahubwo niba bafite ingufu z' Imana muri bo.
\v 20 Kuko ubwami bw'Imana atari amagambo gusha, ahubwo n'ingufu z'Imana.
\v 21 Murikwenda ngo ngore ki? Ngayije si iwenyu mfite ingoni yo kubahanisa cangwa si ndikubereka urukundo n'umutima go kugitonda?
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Abandu barikubacurira umwaze mubi ko mu kanisa ryenyu harimo umusambanyi. Kandi uwo mundu ariho m'ubusambanyi butabeyeho na rimwe mu bapagani, bigerire aho umwe muri mwewe yasambanize umugore wa she.
\v 2 Kandi murikukirata! Aho kurira kubera ico caha kurikumwaza ikanisa ryoshe. Uwakorire ibyo akakurwe hagati ya mwewe.
\v 3 Kuri njewe, ndi kure yenyu m'umubiri, ariko hamwe na mwewe m' umutima. Uwo mundu namutsindisize kera, ngaho nari ndiho.
\v 4 Igihe muhwiye muriguhimbaza kandi murigutekwa n'ingufu z'Umwami Yesu, umutima gwanje gubatangiwe guri hamwe na mwewe.
\v 5 Umundu umerire guco namuciriye kera urubanza. Mumuhe shetani ngo azambye umubiri gwe, kugira ngo umuka gwe gukizwe umusi go kugaruka k'Umwami Yesu.
\p
\v 6 Murikukiratira busha. Ndo mwiji ko umusemburo mukeya gubyimbisaga umutsima goshe?
\v 7 Mukikuremo umusemburo gusarize, kugira ngo mube umutsima mushasha, ari nda musemburo gubarimo. Kuko Kristo Paska yetu, yabeye igitambo cetu.
\v 8 Nuko rero, dukore umuzayo turigukurikiza amategeko go kukiboneza. Dutere kure umusemburo gwa kera, umusemburo go kutumvira n'ububi. Dukore imizayo turikumvira Imana, turikugambishanya m'umukuri no m'urukundo. Guco, tukabe ng'imikati itarimo umusemburo.
\p
\v 9 Nabandikiye mu baruwa yanje ngo mwere kukiyunga n'abasambanyi.
\v 10 Ndo ari kugamba ngo mwere kubana na rimwe n'abasambanyi bo muri yino si, cangwa abandu barikwenda kukikururira byoshe, ibishambo cangwa si abasengaga ibisanamu. Bibeye atari guco, biboneye ko muva mwa yino isi.
\v 11 None rero bino n'ibyo nabandikiye, nuko mutakiyunga n'uwo mundu wiyitaga umuvukanyi, kandi ari umusambanyi, wendaga byoshe wonyine, usabaga ibisanamu cangwa uwo gutukana, umusinzi, umushambo. Mutakazarye n'umundu umerire guco.
\v 12 None si ndikucira urubanza abo tutari hamwe kubera ki? None si ndo ari abo mwetu tugombire guhana?
\v 13 Ibyerekeye abari hanje, Imana ibacire urubanza yo yonyine. Mwirukane uwo mwanzi uri hagati yenyu.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Umwe muri mwewe iyo afite indonganyi n'uwundi kuki yoregera abadatungenye aho kuregera indungane?
\v 2 None si ndo mwiji ko indungane zikategeke isi? Kuki si mutokwibuka ko turi ab'Imana kandi ko tukakatire urubanza abatakizerire bo mu si? Kandi tubeye tukahane yino si umusi gumwe, kuki duhoraga turigukurura utubazo twa busha busha?
\v 3 Ndo mwiji ko tukacire imanza malaika? None si kuki tutocira imanza ibya buno buzima?
\v 4 Mubeye mushobweye kurangiza utubazo mu bindu bya buno buzima, none si ni kuki mutashobweye kurangiza ibibazo biri hagati y'abakristo aho kubigendana ku bapagani?
\v 5 Mbigambire kugira ngo mumware. None si nda n'umwe muri mwewe ufite ubwenge ushobweye gushomera urubanza abavukanyi?
\v 6 Ariko umuvukanyi arikurega mwira we mu tiribinali y'abapagani ngo babarangirize indonganyi.
\p
\v 7 Ibyo bimarire kuba akamenyero kabi kenyu ko kuregana. Kuki mutemeraga kubabazwa n'ukubura ukuri? Kuki si mutemeraga guheba ibyenyu?
\v 8 Ahubwo ni mwewe mukururaga ibyo, kandi mwamburaga no kabibakorera bene nyoko na bashiki benyu.
\p
\v 9 Ndo mwiji si ko ababi batakaragwe ubwami bw'Imana? Mwere kukibesa, hari abasambanyi, cangwa abashabaga ibisanamu, ababeraga mu maju gatari agebo kandi bafite abagore bebo;
\v 10 cangwa abagabo basambanyaga abandi bagabo, cangwa abagore bararanaga n'abandi bagore, cangwa abizi, cangwa abandu bikururiga byoshe bonyine, abasinzi, abatukanaga, abasambo, nda numwe mu bo ukabone ubwami bw'Imana.
\v 11 Kandi n'iko bikabere bamwe muri mwewe. Ariko mwayogezwe, mwagirirwe indungane, mwagirirwe abanyakuri, mu jina rya Yesu Kristo, n'Umuka gw'Imana yetu.
\p
\v 12 Nemerewe byoshe, ariko byoshe ndo bimvitiye ifaida. Byoshe ndabyemerewe ariko ndo ngagirwe umuboyi w'ico arico coshe.
\v 13 Ibiryo n'iby'inda, n'inda ni iy'ibiryo, ariko Imana ikakureho ari inda, ari n'ibiryo. Nuko rero, umubiri ndo twaguhewe ngo tugukorese gusambana, ariko twaguhewe ngo tugukorese gusimisa Umwami. Kandi Umwami nawe akaduhe ibyo kubeshaho imibiri yetu.
\v 14 N'Imana yajwiye Umwami, ikatuzure mu ngufu zayo.
\p
\v 15 Ndo mwiji si ko imibiri yenyu ari ibice bya Kristo? None si ni nde ukafate ibice bya Kristo no kubihuza n'ibice bya malaya?
\v 16 Bibe kure yanje! Ndo mwiji ko ukihuzize n'imbaraga
\v 17 abaga abeye umubiri gumwe nayo? Kuko byayandikirwe ngo: Bombi bakabe umubiri gumwe. Ariko ukihuzize n'Umwami abaga ahindukire umuka gumwe nawe.
\p
\v 18 Muhunge ubusambanyi. Ikindi icaha umundu akoraga kiberaga hanze y'umubiri, ariko ukiheye m'ubusambanyi abaga akoreye umubiri gwe icaha.
\v 19 Ndo mwiji si ko umubiri gwenyu ari i kanisa y'Umuka Guboneye guri muri mwewe, go mwahewe kuva ku Mana, kandi ko mutakiri abenyu?
\v 20 Kuko mwagurirwe ku beyi rinini. Mushimire Imana rero mu mubiri gwenyu no mu mitima yenyu, kubera ko byoshe ari iby' Imana.
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Ku byerekeye ibindu byo mwanyandikiye, mbwenye biboneye ko umugabo atakora k'umugore.
\v 2 Ariko kubera kukirinda ubusambanyi, buri mundu agire umugore we kandi buri mugore agire umugabo we.
\v 3 Buri mugabo aryame n'umugore we, n'umugore akorere guco umugabo we.
\v 4 Ndo ari umugore utegekaga umubiri gwe, ahubwo ni umugabo we, guco n'umubiri g'umugabo gutegekwaga n'umugore we.
\v 5 Mutere gupima kwimana na rimwe keretse mwumvikenye igihe kinnyori kugira ngo mubone umwanya go gushaba. Nyuma mukagaruke hamwe, kugira ngo shetani ate kubagerageza kubera kunanirwa kukihangana.
\p
\v 6 Ibyo mbigambire ng'umundu, ndo mbigize itegeko.
\v 7 Ndenda ko abagabo boshe bamera nganje, ariko Imana yaheye muri mundu imbano imukwiriye, umwe iye, n'uwundi iye.
\p
\v 8 Ku batari bashohweza no ku bapfakazi, ndababwiye ko bibabonereye kuberaho nganje.
\v 9 Ariko mubeye munaniwe kukihangana, mushohweze kuko biboneye gushohoza aho guhora murigushuha.
\p
\v 10 Ku bashohweze, ndegekire, atari nyowe ariko Umwami ngo: Umugore ndo akatane na rimwe n'umugabo we.
\v 11 Kandi babeye batanye, aberaho yere gusohwezwa, cangwa yumvikene nawe. N'umugabo nda ruhusha afite rwo kugirukana umugore we. Rinoya n'itegeko ry'Umwami.
\p
\v 12 Naho ku bandi, ndo ari Umwami, ni njewe mbigambire ngo: Umuvukanyi abeye afite umugore utakizerire, kandi akumvikana nawe ngo babane, atamwirukana.
\v 13 Umugore nawe abeye afite umugabo utizerire, bakumvikana kubana, ndo akamwirukane.
\v 14 Kuko umugabo utizerire abonezwe n'umugore we, n'umugore utizerire abonezwe n'umugabo we. Ikindi abana benyu bahizwe iruhande n'Imana, ariko bunoya batungenye.
\p
\v 15 Umupagani atanye n'umugore we cangwa umugabo we, mwene data cangwa mushiki wetu ndo afungirwe muri ico gihe. Imana yaduhamagariye kubaho mu tuze.
\v 16 Kuko mbesi ndo wiji ko, mugore we, Imana yokorera mu mibereho yawe, ugakiza umugabo wawe? Cangwa si wiji, mugabo we, niba ukakize umugore wawe?
\p
\v 17 Nyamara buri mundu agendere mu njira z'Imana yamupangiye, akurikize uko yahamagewe n'Imana. Niko mbitegekire ngo bibe mu makanisa goshe.
\v 18 Niba umundu yahamagewe akatirwe, uwundi yahamagewe atari yakatwa, agume guco.
\v 19 Kukatwa ndaco kumarire, no kudakatwa nako ni busha, ariko gukurikiza amategeko g'Imana ni byoshe.
\v 20 Buri mundu rero agume nguko yari ari igihe yahamagewe.
\v 21 Mbesi wahamagewe uri umukozi w'uwundi, were guhangayika no guhagarika umutima ariko wigirire ubuhuru ubikore vuba.
\v 22 Kuko umukozi wahamagewe n'Umwami ndo akiri mu buja kubera Kristo.
\v 23 Ariko utari umugaragu yahamagewe kubera Kristo umukozi. Mwagulirwe ku beyi rinini, mwere kukigira abagaragu b'abandu.
\v 24 Bavukanyi, mureke buri mundu, aboneke imbere y'Imana nguko yabaga amerire igihe yahamagewe.
\p
\v 25 Ku byerekeye abahara batari bamenya abagabo, ndaco mvite kubabwira, biviye k'Umwami. Ariko mbaheye igitekerezo, nguko nabihewe n'Umwami w'imbuhwe ngo mubonerere.
\v 26 Ibyo ndikubona bikwiriye ni binoya. Kubera imisi mibi turikuganamo, baboneye kugumya guco.
\v 27 Ufungirwe k'umugore umwe? Were kwenda guca ugo munyororo. Niba udafungirwe k'umugore, were gushohoza.
\v 28 Niba washohweze tayari, nda caha wakorire, kandi umuhara utaramenya umugabo ashohwezwe, nda caha akorire. Ariko bano bandu bakanyurire mu mateso gakomeye mu mubiri kandi ndikwenda ko mutagagwamo.
\p
\v 29 Binoya nibyo ndikugamba bavukanyi, ni uko igihe ari kinnyori. Ni uko abasohweze boba ngaho batashohweze.
\v 30 Abari kurira ngaho batarikurira, abishimire ngaho batishimye, abari kugura ngaho ndaco bafite.
\v 31 N'abarikuvunja amahera ngaho batari kugakoresa, abira b'abagabo ngaho ndaco bahuriyeho kuko isura ya yino si irigutambuka.
\p
\v 32 Kandi nenda ko mukibera m'ubuhuru. Udafite umugore ababazwaga niby'Umwami, arikwenda injira zo gusimisa Umwami;
\v 33 n'uwashohweze ahangayikiswaga n'ibya yino si, n'injira zo gusimisa umugore we.
\v 34 Kandi hariho itaniro hagati y'umugore n'umuhara utamenyire umugabo. Umugore udafite umugabo ahangayikisizwe n'iby'Umwami, kugira ngo atungane m'umubiri no m'umuka. Kandi n'uwashohweze ahangakisizwe n'ibindu bya yino si, arikwenda injira zo gusimisa umugabo we.
\v 35 Ndikugamba binoya ku faida yenyu, ndo ndi kubategeka, ahubwo nenda kubageza ku biboneye, bikwiriye, bigombire kubafungurira Ubwami mutari gutinya ibyo abari hamwe na mwewe batinyaga.
\p
\v 36 Umundu abwenye ko bimwazize kubona umwana we w'umuhara arengire igihe co gushohozwa, kandi ko ari ngombwa ngo agende, akore ibyo yenda. Nda kibi. Amureke ashohwezwe.
\v 37 Ariko uwapangire, adasunikirwe kandi akoreseze kwenda kwe, kandi akabihitamo biviye m'umutima gwe kureka ko umwana we w'umuhara atashohwezwa, uwo akorire neja.
\v 38 Guco ujenye umwana we akorire neja, n'utamushohweze ndaco akorire neja kurenzaho.
\p
\v 39 Umugore afungirwe igihe coshe umugabo we akabe akiriho. Ariko umugabo apfiye, yemerewe goshohwezwa n'uwo yenda, ariko byoshe bigombire kubera m'Umwami.
\v 40 Ariko yigumiye guco, arusizeho kugisima, niko ndigutekereza. Kandi nanje nyiji ko Umuka g'Umwami gundimo.
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Ku byerekeye inyama zatekerewe ibizimu, twiji ko tweshe dufite ubwenge. Ubumenyi bubyaraga ubwirasi ariko urukundo rurubakaga.
\v 2 Umundu abeye yibwiraga ko hariho ico yiji, ndo abaga yariyamenya uko agombire kumenya.
\v 3 Ariko umundu abeye akundire Imana, uwo yijwi n'Imana.
\p
\v 4 Rero, ku byerekeye inyama ziterekerewe abazimu, twiji ko abazimu batariho mwa yino si, kandi ko hariho Imana imwe gusha.
\v 5 Kuko habeye hariho ibiremwa byitwaga imana, habeye mu juru cangwa ku si, nguko hariho kweli imana kangari n'abami kangari.
\v 6 Ariko, kuri twewe, hariho Imana imwe, Data, Uwo ibindu byoshe bikomokireho, kandi tukaba turi abe, n'Umwami umwe, Yesu Kristo muri we ibindu byoshe n'ibye natwe turiho kubera we.
\p
\v 7 Ariko ndo ari ibiryo bitwegezaga ku Mana. Turiye ndaco tukiyongereyeho, tutariye ndaco tupungukire ho.
\v 8 Mukirinde ahubwo, kugira ngo ubuhuru bwenyu butababera igisitaza abadafite ingufu.
\v 9 Kuko habeye hariho umundu urikukureba, weho ufite ubumenyi, wikeye imbere y'ameza mu nju y'ibizimu, umutima g'ubumenyi g'uwo mundu udafite ingufu, ndo gukamusunike kurya izo nyama zatongerewe?
\v 10 Kandi uwo munyangufu zinnyori akarimburwe n'ubwo bumenyi bwawe, muvukanyi, wo Kristo yapfiriye.
\v 11 Icaha ngico imbere y'umuvukanyi, kandi kuba ubabeze ubwenge bwe, ukoreye icaha Kristo.
\v 12 Nico gitumire, niba akaryo kagwisize umuvukanyi, ndo ngarye inyama na rimwe, kugira ngo ndekugusa umuvukanyi wanje.
\v 13 Niko bimerire, Umwami yategekire ko abatangazaga ubutumwa babeho kubera ubutumwa.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 None si, ndondi m'ubuhuru? None si ndondi indumwa? Ndo si nabwenye Yesu Umwami wetu? Ndo ndi si mu kazi kanje m'Umwami?
\v 2 Mbeye ku bandi ndari indumwa, mu mannyori mbereye imbuzi imbere yenyu, kuko muri i kashe y'ubutumwa bwanje m'Uwami.
\p
\v 3 Niko nigambiraga imbere y'abandegaga.
\v 4 None si, ndo dufite uruhusha rwo kugnwa na kurya?
\v 5 None si ndo dufite uruhusha rwo gushohweza mushiki wetu nguko izindi ndumwa zibikoraga? Nguko abavukanyi b'Umwami na Kefa babikorire?
\v 6 Cangwa si, ni njewe na Barnabasi gusha tutemerewe kuruhuka?
\v 7 Ni nde si wagirirwe umusoda agakoresha amafaranga ge? Ni nde si waterire imboko, atarya akanyamunyu? Ni nde si uragiraga ubusho atagnwa amata gabwo?
\p
\v 8 Bino bindu ndikugamba, ndo bibagaho si mu mico y'abandu? None si itegeko ndo ririkubigamba?
\v 9 Kuko itegeko rya Musa ryabigambire ngo: Nda ufungaga umunwa gw'inga irikuvunga uburo. Imana si ndo yitaga ku bimasa?
\v 10 Cangwa si arikubigamba kubera twewe? Inga si ni zo Imana ihangayikiraga gusha? Kubera kuri twewe byandikirwe ngo: Uriguhinga agombire guhinga yizerire, n'urikunnyata imbuto akandagiraga afite ibyiringiro ko afite ho uruhare.
\v 11 Tubeye rero twababibyemo iby'Umuka, mbesi ni ikibazo gikomeye niba dusaruye iby'igihe kinnyori?
\v 12 Habeye hariho abandi bafite ubuhuru kuri mwewe, none si njewe ngombire kubyishimira kurenza abandi? Ariko ndo twakoreseze ubwo buhuru, ariko twayemeye byoshe, kugira ngo tutabera abandi ikigusha k'ubutumwa bwa Kristo.
\v 13 None si ndo mwiji ko abakoraga akazi k'Imana mu kanisa bagombire kurira mu kanisa, kandi ko abakoraga akazi ko ku gitwikiro bafite uruhari ku biri ku gitwikiro?
\v 14 Ni guco bimerire ku batangazaga Umwaze Guboneye. Nabo babeho kubera ubutumwa.
\p
\v 15 Ariko njewe ndo nakoreseze ubwo buhuru. Niba nayandikire bino ndo ndikwenda kubukishabira, kuko nokwemera kugipfira aho kugira ngo nakwe bino byo niratiraga.
\v 16 Kandi niba ndi gutangaza ubutumwa, ndaho ibyo nabyiratira, kuko ndegekirwe kubikora. Kandi ngabone ibyago mbeye ndatangeze ibya Yesu.
\v 17 Mbikorire biviye m'umutima gwanje, ngahembwe, ariko mbikorire ndigusunikwa, bikambere umuzigo nikorezwe.
\v 18 None si umushahara gwanje ni uguhe? Nuko natangaza, ndashabire umushahara kandi ndakoreseze ubuhuru bwanje ng'umuhubiri w'ubutumwa.
\p
\v 19 Kuko, naho ari ndawe mfitiye ideni, nakigirire umuboyi kugira ngo nzanire Umwami wanje abandu kangari.
\v 20 Hamwe n'Abayuda, nakifatire ngabo kugira ngo mwungukire abandu kangari. Nabeye n'abategekwaga n'amategeko ngaho ndi hashi y'amategeko, naho njewe njenyine nabaga ndarigutegekwa nago kugira ngo nabo bategekwaga nago bamenye Kristo.
\v 21 Iyo ndi hamwe n' abadakurikizaga amategeko, ngifata ngaho ndiji amategeko naho numviraga itegeko ry' Imana, kugira ngo munzanire abatumviraga amategeko.
\v 22 Nakifatire ngaho nda ngufu mvite, kugira ngo muzanire abatagira ingufu. Nabeye byoshe kuri boshe kugira ngo mbone gukiza bamwe m'uburyo bwoshe.
\v 23 Ngoraga ibyo byoshe kubera Ubutumwa buboneye kandi mbifitemo urahari.
\p
\v 24 Ndo mwiji ko abirukaga mu kibuga birikugaga boshe, ariko umwe ni we ubonaga umushara? Mwiruke murikwenda gutsinda.
\v 25 Abari gupingana nabo bagombire kukibuza ibindu kangari kandi bakoraga ibyo byoshe kugira ngo bahabwe ishapo y'ishimwe rizambaga. Ariko twewe tukoraga byoshe kugira tuhabwe umudari gutazambaga.
\v 26 Njewe rero ndo nirukaga ng'abariguta igihe. Ndo merire nk'abakubitaga ingumi mu muyaga.
\v 27 Ariko ngoreshaga umubiri ngubabariye. Ndagutegeka, kugira ngo njewe njenyine ndabarwa ng'uwakorire busha nyuma yuko marire kukigisa abandi.
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Bavukanyi, ndo ndenda ko mutamenya ko badata banyurire mu si y'ibicu kandi ko boshe bambukire umugezi munini,
\v 2 ko boshe babatizwe muri Musa mu gicu n'ingezi,
\v 3 ko boshe bariye ibiryo bimwe by'Umuka,
\v 4 ko bagnwoye ibyo kunywa bimwe by'Umuka, kuko bagnweraga ku buye ry'Umuka ryaberaga nabo kandi iryo rubuye ryabaga ari Yesu Kristo.
\v 5 Ariko akangari mu bo ndo babonereye Imana, ni co catumire bashirira m'ubutayu.
\p
\v 6 Kandi ibyo byoshe byabeyeho kutubera umufano kugira ngo tukirinde ibibi ngabo.
\v 7 Mutaba abashabaga abazimu nga bamwe muri bo nguko byandikirwe ngo: Abandu bayikariraga ngo bagnwe no kurya nyuma bahagurukire barikugisimisa.
\v 8 Duhunge ubusambanyi, nguko bamwe muri bo bakorire, niho ibihumbi mirongo ibiri na bishatu byagwiye aho mu musi gumwe.
\v 9 Tutarindira Umwami nguko bamwe muri bo bamugerageze nuko inzoka zabamara.
\v 10 Mutabubura na rimwe nguko bamwe buri bo babubwiye nuko bamarwa n'umurimbuzi.
\p
\v 11 Ibindu nga binoya byabeyeho kugira ngo bibe umufano kandi byayandikirwe ngo bidukure mu butamenya, twewe twagerire ku mwisho gwa kino gihe.
\v 12 Kubera ibyo, urigutekereza ko ahagareye akirinde atahirima.
\v 13 Nda kigeragezo mwanyuriremo kitari ca buri mundu, n'Imana yo kukizerwa ndo yokwemera ko mugeragezwa kurenza ingufu zenyu, ariko hamwe nico kigeragezo ikatayarise injira zo kukivamo, kugira ngo mushobwere kukihangana
\p
\v 14 Mwewe ngundaga, nico gitumire mbasabiree ngo muhunge gushaba abazimu.
\v 15 Ni ngaho ndikugambisa abandu bakurire kandi bafite ubwenge. Mutekereze kuri bino ndikubabwira.
\v 16 Igikopo ca vino co duhaga umugisha, ndo si tubaga turigusangira amaraso ga Kristo? Umukati si go tumanyuraga ndo tubaga turi m'ubumwe n'umubiri gwe?
\v 17 Kubera ko umukati gumwe gutugiraga umubiri gumwe twewe turi kangari kubera ko dusangiraga tweshe umukati gumwe.
\p
\v 18 Mwibuke abana ba Israeli b'umubiri. None si abaryaga ibyo batambire ndo bari umwe nabyo kubera aho gutambira?
\v 19 Ni ibiki ndikugamba? Nuko si, inyama ziterekerewe hari ico zimarire, cangwa si ibisanamu hari ico bimarire? Oya da!
\v 20 Ndikugamba ko ibyo batambaga, ndo bitambirwaga Imana ahubwo babitambiraga abazimu.
\v 21 Kandi ndo ndenda ko muba bamwe n'ibizimu. Ndo mukwiriys kugnwera ku gikopo ry'Umwami hanyuma kandi ngo mugnwere no ku ry'abazimu.
\v 22 Ndo mwosangirira ku meza g' Umwami nyuma ngo mugende gusangirira tena ku meza ga shetani. None twenda guhagurutsa ishari ry' Imana? None si tumurengeze ingufu?
\p
\v 23 Twemerewe byoshe, ariko byoshe ndo bidufitiye anymore. Twemerewe byoshe ariko byoshe ndo bitwubakaga.
\v 24 Hatekugira umundu urikwenda ifaida ze gusha ahubwo buri wese yende uz'uwundi.
\v 25 Mukirire ibyo bagurisaga mu soko mutari kubaza kubera umutima guboneye.
\v 26 Kuko isi n'ibiyujwiyemo ni iby'Umwami.
\v 27 Umundu abeye utizerire, aguhamageye kandi ukumva wenda kujayo, urye byoshe ashije imbere yawe, utarikukibaza bitewe n'umutima gutari kugutsinda.
\v 28 Ariko niba umundu agambire ngo: Zinoya n'inyama zaterekerewe, were kuzirya, kubera uwo mundu wabikumenyeseze mbere kandi kubera umutima guboneye.
\v 29 Ndo ndikwenda kugamba umutima gwawe ahubwo ug'uwo mundu, kubera ki si noneho? Ubuhuru bwanje si bukacirwe imanza n'umutima g'ubwenge g'uwundi mundu?
\v 30 Mbeye ndiye ndigushimira Imana, kuki si ndikuregwa kubera ikindu co ndigusimiraho Imana?
\p
\v 31 Mubeye muriye cangwa mugnwoye, coshe mukorire, mugikore kubera gukuza Imana.
\v 32 Mwere gusitaza Abagiriki cangwa Abayuda cangwa i kanisa ry'Imana.
\v 33 Nguko nanje ngoraga byoshe ngo nsimise boshe, ndarikwenda ifaida zanje, ariko iza abandu kangari kugira ngo bakizwe.
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 Munyigane nguko nanje niganaga Kristo.
\p
\v 2 Ndikubasimira kubera munyibukaga muri byoshe, kandi kubera ko mubikaga mu mitima yenyu ibyo nabategekire nguko nabibigisize.
\v 3 Ariko ngeneye ko mumenya ko Kristo ari umutware w'umugabo weshe, ko umugabo ari umutware w'umugore, n'Imana ni umutware wa Kristo.
\v 4 Umugabo weshe usabaga cangwa kubura yambeye igitambara m'umutwe amwazize umutware we.
\v 5 Ubundi, umugore ushabire cangwa kubura atambeye igitambara m'umutwe gwe usuzuguye umutware we, ni ngaho yagoshwe.
\v 6 Kuko umugore abeye atambeye igitambara k'umutwe, yogoshwe rero. None rero, bibeye bimwazize kubona umugore aciye imisatsi cangwa si yiyogosheze, yambare igitambara.
\v 7 Umugabo ndo yemerewe kwambara igitambara k'umutwe kuko we ni umufano cangwa ububonere bw'Imana, ariko umugore n'ububonere bw'umugabo.
\v 8 Ni guco, umugabo ndo yakuwe m'umugore, ahubwo umugore yakuwe m'umugabo.
\v 9 Kandi ndo umugabo yaremwe kubera umugore, ariko umugore yaremwe kubera umugabo.
\v 10 Nico gitumire, umugore, kubera malaika, agombire kugira k'umutwe gwe ikashe yo gutegekwa.
\p
\v 11 Ariko, m'Umwami nda mugore ubagaho hatariho umugabo kandi nda mugabo ubagaho hatariho umugore.
\v 12 Kuko, uko mugore yakuwe m'umugabo uko niko n'umugabo yazewe n'umugore, kandi byose biviye ku Mana.
\v 13 Mugicire urubanza mwewe mwenyine. None si bikwiriye ko umugore ashaba atambeye igitambara k'umutwe?
\v 14 Kamere yo yonyine ndo irikubigisa ko bimwazize kubona umugabo afite umutsatsi mureyi?
\v 15 Ariko ko bibonereye umugore kugira umutsatsi mureyi, kuko yahewe umutsatsi ngo gumubere igitambara.
\v 16 Niba hari umuntu wenda kuzana imbaka, twewe ndo twabimenyeye n'amakanisa g'Imana nago.
\p
\v 17 Mbeye mbamenyeseze binoya mbere y'igihe, ndo bisimisize Imana. Nuko muhuraga mutenda kuba beja ahubwo mukihinduye kuba babi kurenzaho.
\v 18 Kandi ica mbere, namenye ko igihe mukisize hamwe mu huriro, hariho kutumvikana hagati yenyu, kandi na njewe ndikubyemera mu gipande kimwe.
\v 19 Kuko ibice ni ngombwa bibabemo kugira ngo abayungirwe bamenyekane ko bari hagati yenyu.
\v 20 Ni kugamba ko muhuraga mutaje kurya ibiri ku meza g'Imana.
\v 21 Kuko, iyo mwikeye ku meza, buri mundu atangiraga kurya ibyo yazenye, n'uwundi akaba ari gupfa n'inzara. Bamwe bagasinda abandi bitirwe n'imyota.
\v 22 Ndo mufite amaju ganyu ngo murire mo cangwa ngo mugnwere mo? Cangwa si murikugaya i kanisa ry'Imana? Kandi si mwenda kumwaza abakene? None si ngambe ki? Mwenda si ko mbasima? Kubyerekeye ibi ndo nshobweue kubasima.
\p
\v 23 Kuko, nahawe n'Imana ibyo ndenda kubigisha. Ni uko Umwami Yesu, iryo joro yatangirwe yafashe umukati,
\v 24 Amarire gushima, yagumanywiye, aragamba ngo: Guno n'umubiri gwanje, gumanywiwe kubera mwewe, mukore guca murikunyibuka.
\v 25 Guco, bamarire kurya, yafatire ikopo nuko aragamba: Rino kopo n'ukugnwa gushasha mu maraso ganje, mukore guca muri kunyibuka buri musi go mukabe muri kukignwera ho.
\v 26 Kuko buri gihe mukarye guno mukati no kugnwa rino kopo, mukabe murigutangaza urupfu rw'Umwami kugeza igihe akayire.
\p
\v 27 Ni co gitumire umundu weshe uriye guno mukati cangwa kugnwa kuri rino kopo mu kavuyo akatsindwe n'urubanza imbere y'umubiri n'amaraso g'Umwami.
\v 28 Rero, buri mundu yihengereze wenyine kandi guco arye umukati no kugnwera ku gikombe.
\v 29 Kuko uri kurya cangwa kugnwa atahangayikiye umubiri g'Umwami arikurya no kugnwa yikururiye gutsindwa we wenyine.
\v 30 Nico gitumire hariho, mwiji mweshe, ibirema akangari, abarwayi n'umubare munini gw'abapfiye.
\v 31 Tubeye tugiciriye urubanza twenyine, ndo tukatsindwe.
\v 32 Ariko tubeye duciriwe urubanza, Umwami aduhane kugira tutakatsindwe hamwe n'isi.
\p
\v 33 Guco, bavukanyi, igihe muhuye kubera ibyo kurya, murindane.
\v 34 Umundu abeye afite injara, arye iwe aho kugira ngo muhure muri guciranira imanza. Ngarangize ibibibazo bisigeye igihe ngashohwere iyo.
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Ku byerekeye imbano z' Umuka, ndo ndenda, bavukanyi ko muhera m'ukutamenya.
\v 2 Mwiji ko igihe mwabaga muri abapagani, mwakoreswaga n'ibisanamu bitewe n'uko mwumvaga mwenda gukoreswa.
\v 3 Nico gitumire mbamenyeseze ko nda mundu arigukoreswa n'Umuka gw'Imana wogamba ngo: Yesu avumwe! Kandi nda wogamba ngo Yesu n'Umwami atari kugambiswa n'Umuka guboneye.
\p
\v 4 Hariho imbano kagari, ariko Umuka ni gumwe,
\v 5 Hariho akazi kangari, ariko Umwami ni umwe.
\v 6 Hariho injira kangari zogukoreramo, ariko Imana imwe akoraga byoshe muri boshe.
\p
\v 7 Kandi buri mundu yahewe kukiyereka k'Umuka kugira ngo gugirire ifaida abandu kangari.
\v 8 Kuko umwe yahewe n'Umuka igambo ry'ubwenge, uwundi ahabwa igambo ry'ubumenyi n'ugo Muka.
\v 9 Uwundi yahewe kukizera n'ugo Muka, uwundi imbano yo gukiza abarwayi n'ugo Muka.
\v 10 Uwundi ahabwa gukora ibitangaza, uwundi yahewe imbano yo kubura, uwundi ingufu zo gutanya imyuka, uwundi imbano yo gusobanura indimi.
\v 11 Umuka gumwe kandi gumerire kimwe gukoraga ibyo bindu byoshe, guriguha buri weshe nguko gwenda.
\p
\v 12 Kuko, nguko umubiri gumwe gugirirwe n'ibice kangari, kandi nguko ibice by'umubiri ari kangari ariko bikorire umubiri gumwe, niko turi muri Kristo.
\v 13 Kuko twabatirizwe tweshe m'Umuka gumwe kugira ngo tube umubiri gumwe, tubeye Abayuda, Abagiriki cangwa abagaragu, abakuru, ariko tweshe twahewe imbano n'Umuka gumwe.
\p
\v 14 Nuko rero umubiri ndo ari igice kimwe, ariko gukorirwe n'ibice kangari.
\v 15 Akaguru kagambire ngo: kubera ko ndo ndi umubiri, ndo ndi igice c'umubiri, mbesi ndo ari igice c'umubiri?
\v 16 Kandi ugutwi kugambire ngo: Kubera ko ndo ndi iryisho, ndo ndi umubiri, bitumire si gutaba igice c'umubiri?
\v 17 None si umubiri goshe gubeye iryisho, kumva kova he? Iyo byoshe bibeye ugutwi kuhumurirwa kuviye nga he?
\v 18 None Imana yashirire muri buri gice c'umubiri nguko yenda.
\v 19 None si yabeye byoshe ari igice kimwe, umubiri gwori kuba nga he?
\v 20 None rero, hariho ibice kangari, umubiri ni gumwe.
\v 21 Iryisho ndo ryobwira ukuboko ngo: ndo ngukeneye. Umutwe nago ndo gobwira ibisando ngo: Ndo ngukeneye.
\v 22 Ahubwo ibice by'umubiri birebekanagaho kubura ingufu nibyo bifite akamaro.
\v 23 Na bya bindi turebaga ko ndo bifite icubahiro, nibyo tuhoraga turikubakiraho icubahiro. Guco, ibice bimwarire nibyo duhaga ibyubahiro birengire.
\v 24 Ahubwo ibice bitamweye ndo bikeneye gucungwa neja. Imana yafatanize ibice by'umubiri m'uburyo bwo guha icubahiro kinini ku bice bidafite icubahiro.
\v 25 Kugira ngo hekubaho kugitanya m'umubiri, ariko ngo buri gice bigire akamaro bimwe ku bindi.
\v 26 Kandi iyo igice kimwe kibabeye, ibice byoshe bibabaraga hamwe naco. Igice kimwe kihewe icubahiro, n'ibindi bice byoshe byishimaga hamwe naco.
\p
\v 27 Muri umubiri gwa Kristo, kandi muri ibice bye, buri mundu m'uruhande rwe.
\v 28 Kandi Imana yahizeho imbere ya byoshe indumwa, nyuma yaho imbuzi, ubwa gashatu abadogiteri m'ubumenyi bw'Igambo. Nyuma abafite imbano z'ibitangaza, nyuma abahewe imbano zo gukiza abarwayi, gufasha n'abagambaga mu ndimi z'uburyo kangari.
\v 29 None si boshe n'indumwa? Boshe si n'abadogiteri m'ubumenyi by'Igambo?
\v 30 Boshe si bafite imbano y'ibitangaza? None si boshe bahewe imbano zo gukiza abarwayi? None si boshe bagambaga mu ndimi? None si boshe barasobanuraga?
\v 31 Heru ya byoshe, mugifuze impano zirengire izindi. Kandi ndenda kongera kubereka injira iboneye kurenza izindi zoshe.
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Ngambire indimi z'abandu na malaika, nda rukundo rundimo, ndi ng'igihuguhugu kirihuhuha gusha ndaco kigambire, cangwa ng'ingoma irikuyombera busha.
\v 2 Kandi naho noba mvite imbano zo kugamba ibikabe, ngagira ibyigiso byo kumenya ibitijwi n'ubwenge byoshe, naho noba nizerire kugeza igihe naheka imisozi, ndafite urukundo ndaco bimarire.
\v 3 Kandi naho notanga ibyanje byoshe ndigufasa abakene, kandi ngatanga umubiri gwanje ngo mbirwe m'umuriro ku na fasi y'uwakorire amakosa, ndarimo urukundo ndaco bimariye.
\p
\v 4 Urukundo rurihanganaga, rugiraga neja, ndo rugiraga ishari, ndo rubesheranaga, ndo rupangaga ibibi, cangwa kukirata.
\v 5 Ndo rukoraga ibitari ukuri, ndo rushakaga ifaida zarwo gusha, ndo rubabazwaga na busha, ndo rutekerezaga ikibi.
\v 6 Ndo rugisimiraga gutsindisa, ariko rwisimiraga ukuri.
\v 7 Rubabariraga byoshe, ruvumiliyaka byoshe.
\p
\v 8 Urukundo ndo rupfaga na rimwe. Imburo zikashireho, indimi zikagire umwisho, ubumenyi bukaveho,
\v 9 Kuko twiji binnyori. N'abatangazaga ubutumwa, ndatangazaga kannyori gusha,
\v 10 ariko igihe gitungenye kikayije, ico gihe ikinnyori kikayoyoke.
\v 11 Igihe nabaga mutoto, nagambaga ibyo ubutoto, natekerezaga ng'umwana, napanganga ng'umwana, ariko marire gukura rero, narekire ubyo butoto.
\v 12 Bunoya, tureberaga mu kiyo turiguhumaguza. Ariko ico gihe tukarebe neja kandi amiso ku miso. Bunoya, ubumenyi bwanje ndo bwujwiye, ariko ico gihe ngamumenye nguko anyiji neja.
\v 13 Bunoya rero, hariho ibindu bishatu bitakashire: kukizera, kukiringira, no gukunda. Ariko igikuru muri ibyo bishatu n'urukundo.
\c 14
\cl Isura 14
\p
\v 1 Mupfire urukundo. Mugifuze imbano z'Umuka, ariko cane mukifuze imbano y'imburo.
\v 2 Kuko urikugamba mu ndimi atabaga arikubwira abandi bandu, ariko abaga arikugamba n'Imana kuko nda mundu n'umwe vumvaga ibyo arikugamba. Kandi abigambaga nguko Umuka gubaga gwenda.
\v 3 Ariko imbuzi yo ibaga irikugambana n'abandu, irikubaha ingufu, irikubarema agatima no kubahumuriza.
\v 4 Urikugamba mu ndimi abaga arikukiyigisa wo wonyine ariko urikubura abaga ari gufasha ikanisa.
\p
\v 5 Biboneye ko mwewe mugamba muri izo ndimi, ariko ikiboneye kurenzaho nuko ikanisa ryoshe ryoba rihewe imbano yo kugambaga ubutumwa bw'Imana. Buri mundu urikubura abaga arigukomeza abakristo bira be. Kubera ibyo, imbuzi irengire kure urikugamba mu ndimi, kiretse habonekireho uwundi ushobweye kuzitafusiri, kugira ngo ikanisa rikure.
\p
\v 6 None bunoya, bavukanyi, ngabamarire ki mbeye nijire iwenyu ndikugamba indimi, ndo ndikubahishurira ibihishirwe cangwa si ibyo namenye cangwa ndarikubigisa ibishasha?
\v 7 Niba si ibindu bidafite ubuzima bizanaga ijwi, ng'umwironge cangwa inanga bidatangaga amajwi garikumvikana, tukatanye ibirikuririmba ng'umwironge cangwa inanga gute?
\v 8 Niba ingunga zishohoraga ijwi ritarikumvikana, ni nde ukamenyese abasoda ko indwano zasutamire?
\v 9 Niko bibamereye mwewe. Mubeye mukoreseze izi ndimi zenyu zidushobweye gushohora igambo ririkumvikana, abandu bakamenye gute ibyo murikugamba? Kuko mukabe murikuyomba gusha.
\v 10 Indimi za yino si uko ari kangari kandi ari kangari, zoshe zifitiye ifaida abazumvaga.
\v 11 Niba ndiji ico ururimi rugambire, aho ngabe mbeye uwo hanje imbere y'urikurugamba kandi uwo nawe akabe uwo hanje imbere yanje.
\v 12 Na mwewe uko murikugifuza imbano z'Umuka, mubishake kugira ngo mukuze ikanisa kandi muzende ziri kangari.
\p
\v 13 Nico gitumire urikugamba indimi, ashabe Imana imuhe imbano yo kuzisobanura.
\v 14 Kuko niba ndigushaba mu ndimi, Umuka gwanje guba gurikushaba, ariko ubwenge ndaco bukabe bumariye abandi.
\v 15 None si dukore? Dushabe m'Umuka kandi dushabe n'ubwenge. Ngaririmbire m'Umuka ariko ngaririmbe m'ubwenge.
\v 16 Ukundi, mbeye ndigusimira Imana m'Umuka, urikubona ko umundu utabyiji akasubuze ngo Amina gute, igihe akabe ariguhimbaza kubera ko akabe atarikumenya ibyo urikugamba?
\v 17 Kweli urigusima Imana, ariko umenye ko uwundi atarigufaswa.
\v 18 Ndigushimira Imana kubera ko mbarusize mweshe kugamba mu ndimi.
\v 19 Ariko mu kanisa, biboneye kugamba amagambo atanu ngoreseze ubwenge bwanje kugira ngo mvashe aho kugamba amagambo ibihumbi mu ndimi.
\p
\v 20 Bira banje, mwere kugumya kugifata ng'abana batoto ku byerekeye ubushishozi. Mube imbinja m'uburyarya, kandi mbere yo kureba ibindu, mukure.
\v 21 Byandikirwe mu tegeko ngo: Ngakorese abagambaga izindi ndimi, ngakorese iminwa y'abo hanje kugamba na buno bwoko. ariko bimerire ndo bakanyumve, niko Uhoragaho agambire.
\p
\v 22 Nico gitumire indimi ziri ikimenyetso, atari ku bizerire, ariko imbere y'abapagani. Mu zindi njira ndo ari ikimenyetso k'ubatari bakizera ariko ica ibizerire.
\v 23 Niba rero mu huriro cangwa mu kanisa boshe bagambire indimi, nyuma hakija abapagani cangwa abandu batabyiji, ndo bakabite abasazi?
\v 24 Ariko bose babuye, hakayija abandu batabyiji, cangwa abatizerire bakamenye ibyaha byebo no kubyihana gute?
\v 25 Ibihishirwe byo m'umutima gwe bikerekanwe, kugeza igihe akagwe amiso hashi, arigutangara no gutinya, kandi akahaguruke ariguhimbaza, arikugamba ko Imana irikubakoresa bya kweli.
\p
\v 26 None si bavukanyi dukore ki? Igihe muhuriye m'umukutano, mbesi bamwe mubaga mufite indirimbo, inyigisho, ibishasha mwenda kumenya cangwa kukigisa? Indimi, cangwa ubusobanuro bw'ubutumwa yagambire mu ndimi? Mukore ibyo kubafasa mwewe kubera mwewe muri i kanisa ry'Imana.
\v 27 Mbesi muri mwewe harimo abagambaga indimi? Bagambe ari babiri cangwa bashatu gusha. Kandi bere kugambira rimwe, kandi habeho uwundi wo kuzisobanura.
\v 28 Habeye nda wo gusobanura uriho, boshe bahore mu kanisa. Nyuma buri mundu yibwire wonyine no kugambana n'Imana.
\p
\v 29 Ku byerekeye imburo, abandu babiri cangwa bashatu abe aribo bagamba, abandi bige neja izo mburo bakurikje ibyandikirwe mu Biblia.
\v 30 Kandi niba uwundi wikeye afite ibishasha, uwambere ahore. Guco, abakristo boshe bakayumve izo mburo
\v 31 Kuko mweshe mushobweye kubura kugira ngo boshe bigiswe kandi ngo boshe bakure mu kumenya no gukunda Imana.
\v 32 Imyuka z' imbuzi zumviraga imbuzi.
\v 33 Kubera Imana yetu itari Imana y'akavuyo ariko Imana y'ituze. Nguko bimerire mu kanisa z'indugane.
\v 34 Abagore bahore mu huriro kuko ndo bemerewe kugambarimo. Ahubwo bihire hashi kubera ko itegeko naryo ririkugamba guco.
\v 35 Babeye benda nabo kumenya igambo ariryo ryoshe babaze abagabo bebo m'urugo kuko ndo biboneye ko umugore agambira mu kanisa.
\v 36 Mbesi igambo ry'Imana ryaturukire muri mwewe? Cangwa ni mwewe ryagerireho mwenyine?
\v 37 Umundu abeye yibonyeho kuba imbuzi cangwa si arigukoreswa n'Umuka, amenye ko ibyo nabandikiye ari ibyo gukurikizwa kubera ko n'itegeko ry'Umwami.
\v 38 Niba hariho utenda kwemera ibyo nayandikire, mwere kumwemera namwe m'umukutano gwenyu.
\p
\v 39 Nuko rero, bavukanyi, mukifuze imbano z'imburo, kandi mwere kubuza abandu kugamba indimi.
\v 40 Ariko byoshe bikorwe mu kugitonda no mu nzira zikwiriye.
\c 15
\cl Isura 15
\p
\v 1 Ndikubibutsa, bavukanyi, ko ubutumwa buboneye nabubatagarize. Ubwo mwabwenye buberekaga uko muberaho.
\v 2 Ugo n'Umwaze gwabakizizwe, niba mugukomeze nguko nababwiye, keretse mubeye mwakizerire busha.
\p
\v 3 Kubera ko ico nahewe nico ndenda kubasigira. Kristo yadupfiriye kubera ibyaha byetu, nguko amandiko gari gagambire mbere.
\v 4 Yahambirwe, Imana yamujwiye umusi gwa gashatu, byose nguko byayandikirwe.
\v 5 Kandi yakiyerekenye kwa Kefa, hanyuma yaho ku zindi ndumwa
\v 6 Kandi ko yayiyerekenye imbere y'abavukanyi barenze magana tanu bari hamwe. Bamwe muri bo ni bazima, n'abandi bapfiye kera.
\v 7 Hanyuma yabonekeye Yakobo, nyuma tena indumwa ze zoshe.
\v 8 Nyuma y'abo bashatu, na njewe yambonekeye, ngaho ndi umwana wavukire adakurire.
\v 9 Kuko njewe ndi uwa mwisho mu ndumwa zoshe. Ndo ngwiriye kukiyita indumwa kuko nateseze ikanisa ry'Imana.
\v 10 Kubera ubundu bw'Imana ndi ico ndico, kandi ubwo bundu ndo bwambereye busha, nda na rimwe. Nakorire kubarenza boshe, ariko atari njewe, ariko kubera ubundu bw'Imana buri hamwe nanje.
\v 11 Kubera ibyo, abeye ari uwundi, cangwa njewe nabigisize, twababwiye umwaze gwerekeye Kristo kandi mwamwizerire.
\p
\v 12 Ariko, twabigisize ko Kristo yazukire hagati y'abafyiye. Ni gute sasa bamwe muri mwewe bagambaga ngo nda muzuko guriho?
\v 13 Kuzuka kubeye kutariho, Kristo nawe ndo yazukire.
\v 14 Kandi niba Kristo atazukire, amahubiri getu ni ga busha no kukizera kwenyu nako ni kwa busha.
\v 15 Birikubonekana rero ko turi abandimwe b'ububesi imbere y'Imana, kuko twemezaga ibyo Imana itakorire, ko yajwiye Kristo kandi atamujwiye, abapfiye babeye batazukaga.
\v 16 Kuko abapfiye babeye batakazuke na rimwe, Kristo nawe ndo yazukire.
\v 17 Kandi niba Kristo atazukire, kukizera kwenyu ndaco kumarire, munari mu byaha byenyu.
\v 18 Kandi ni kugamba ko abapfiye muri Kristo baherire.
\v 19 Niba twizerire Kristo kandi Imana ndaco yotumarira hanyuma yo gupfa. Turi indushi gusha imbere y'abandu boshe.
\p
\v 20 Ariko rero, Kristo yazukire kuva mu bapfiye, we ni uwambere mu bapfiye.
\v 21 Nguko urupfu rwazenywe n'umundu umwe, niko umuzuko kuva m'ubapfiye kwazenywe n'umundu umwe, ariwe Kristo Yesu.
\v 22 Kandi nguko boshe bapfiriye muri Adamu bakorire ibyaha, ni guco boshe bapfiriye muri Kristo bakahabwe kubaho.
\v 23 Ariko boshe bakazuke bikurikirenye guca. Kristo niwo wazukire mbere, hanyuma abahuzizwe na Kristo bakabeho tena igihe akagaruke hano ku si.
\v 24 Hanyuma isi ikashire, igihe Kristo akagarurire ubwami Imana Data, amarire kurimbura ubutegetsi byoshe, n'ubutware byoshe, n'ingufu zoshe.
\v 25 Kubera ko Kristo akategeke afite ingufu kugeza aho akannyatire abanzi be boshe musi y'ibisando bye.
\v 26 Umwanzi wa nyuma wo akarandure n'urupfu.
\v 27 Kuko Imana yahirire byoshe hasi y'ibisando bye. Ariko niba agambire ko byoshe akabitegeke, urikumva ko uwamuheye ingufu zo kubitegeka ndo atakategekwe nawe.
\v 28 Kandi igihe ibyo byoshe bikahirwe hashi ye ngo abitegeke, Umwana w'Imana akiyake ingufu ze, akazishubize uwazimuheye kugira ngo Imana ibe byoshe muri byose.
\p
\v 29 Mu gandi magambo, bikababere gute abibatirizaga abapfiye? Niba abapfiye batakazuke na rimwe, kuki babibatirizaga?
\v 30 Na twewe ndaco bikatugezeho ng'indumwa kugumya gutangaza umwaze guboneye.
\v 31 Buri musi mbaga ndi imbere y'urupfu, ndikubyemeza, bavukanyi kubera ko muri ipete ryanje muri Yesu Kristo Umwami wetu.
\v 32 Niba narwenye n'ibisimba byo mu shamba kugira ngo abandu bambone, nakuyemo ki? Abapfiye babeye batakazuke, turye no kugnwa kubera ko ejo tukapfe.
\v 33 Mwere kukibesa, kuri ibyo, abira babi bazambyaga kubaho k'umundu.
\v 34 Mugishubireho nguko bikwiriye. Mureke gukora ibyaha kuko bamwe batiji Imana, ndikubabwira ndi no kubahema.
\p
\v 35 Ariko bamwe barikukibaza ngo abapfu bakazuke gute? Bakazuke si bambeye uguhe mubiri?
\v 36 We musenzi we! imbuto uteraga ndo zishobweye kwongera kubaho keretse zimanjije kubora.
\v 37 N'ico uteraga ndo ari gwa mubiri gongeraga kuvuka. Ni gutera akabuto ka burebure kabe kari ingano cangwa iyindi mbuto.
\v 38 Hanyuma Imana iyihaga umubiri nguko yenda, kandi ihaga buri rubuto umubiri gurukwiriye.
\v 39 Imibiri yoshe ndo ari umubiri gumwe. Ariko hariho umubiri gw'abandu, n'ugundi gw'ibisimba, ugundi gw'inyoni, ugundi gw'amahere.
\v 40 Hariho kandi n'imibiri yo mu juru n'imibiri yo mu si, ariko hariho kwerereza kw'imibiri yo mu juru, hariho no kwerereza kw'imibiri yo mu si.
\v 41 Hariho umwangaza gw'izuba, n'ugukwezi, n'ugw'inyenyeri kandi ugwinyenyeri imwe gutanye nugw'izindi nyenyeri.
\p
\v 42 Niko bimerire ku byerekeye umuzuko gw'abapfiye, umibiri guterwaga ari umubiri guboraga, ariko guzukaga gutakabore.
\v 43 Guterwaga gusuzuguritse, gukazuka gufite icubahiro, guterwaga guremaye, gukazuka gujwiye ingufu;
\v 44 Guterwaga guri umubiri go ku si, gukazuka guri ingufu zigiye ku Mana. Nuko rero hariho umubiri gw'ibyaha, hariho n'umubiri gujwiye ingufu z' Imana.
\p
\v 45 Nico gitumire Amandiko gagambire ngo: Umundu wa mbere Adamu yari afite ubuzima kandi akabutanga. Adamu wa nyuma yahindukire Umuka guzanaga ubuzima igihe coshe.
\v 46 Ariko ic'umubiri nico catangire ico umuka.
\v 47 Umundu wa mbere yakuwe m'ubutaka ni uwa yino si kandi yakorirwe m'umucucu, umundu wa kabiri ni uwo mu juru.
\v 48 Nguko ugo ubutaka gumerire niko ibyaremirwe biri mu si bimerire. Uko ugo mu juru gumerire nuko ibyaremirwe biri mu juru bimerire.
\v 49 Kandi nguko twambeye isura y'ibyo mu si, niko tukambare isura y'abari mu juru.
\p
\v 50 Bavukanyi, ibyo ndikugamba nuko umubiri n'amaraso bitakabone umurage m'ubwami bw'Imana, kandi umubiri guboraga ndo goragwa kutabora.
\v 51 Munyumve, ndenda kubabwira ibanga ngo: ndahoo tukapfe twese ariko twese tukahindurwe.
\v 52 Mu kanya kannyori, ngo guhumbya, ku ngunga ya nyuma, ingunga ikaririmbe, n'abapfiye boshe bakazuke batekongera kubora. Na twewe dukahindurwe.
\v 53 Kuko ngambire yuko guno mubiri gupfaga, Imana ukagire mashasha, ndaho gukapfe tena.
\v 54 Igihe guno mubiri guboraga gukabe gwambeye kutabora na guno mubiri gupfaga gwambeye kudapfa, rya gambo rigambirwe ngo: Urupfu rutsindirwe burundu. Ndo rukatsinde tena.
\q1
\v 55 Rupfu weho, gutsinda kwawe kuri nga? Rupfu weho, uruburi rwawe ruri hehe?
\p
\v 56 Uruburi rw'urupfu n'icaha kandi ingufu z'icaha n'itegeko.
\v 57 Ariko amashimwe ni ag'Imana waduheye gutsinda muri Yesu Kristo Umwami wetu!
\p
\v 58 Nuko rero bene data na bashiki betu, dukundire ko muhagarara neja, mutari kunyeganyega, muri gukora buri gihe ibibonereye Imana, murikumenya ko Umwami atakahindure busha umibiri yenyu.
\c 16
\cl Isura 16
\p
\v 1 Kubyerekeye gukusanya ibyo gufasha indungane, mubikore na mwewe nguko nategekire amakanisa g'i Galatiya.
\v 2 Mureke buri mundu, umusi go ku cumweru, ahire iruhande ibyo ashobweye, akurikize ubukire bwe, kugira ngo atarindira umusi go ngayije ngo mbire hamwe izo michango.
\v 3 Marire kugera iyo, ngabatumire ibaruwa izenywe n'abandu bo mukabe mwemeye mweho mwenyine ngo bazane ibyo mukabe mwatangire i Yerusalemu.
\v 4 Niba ico gitumye ngombire kwija nyenyine, ngayije hamwe nabo.
\p
\v 5 Ngayije hawenu ndikwambukira I Makedonia, kuko koko niho ngayambukire.
\v 6 Bishobwewe, ngabane na mwewe mu gihe c'imbeho coshe, kugira ngo mumberekeze ndikugenda.
\v 7 None ndo ndenda kubaramutsa ndigutambuka, ariko nizerire ko ngayije no kubana na mwewe agahe kannyori, Umwami anyemereye.
\v 8 Ariko ngabere i Efeso kugeza umusi gwa pentekoste.
\v 9 Kuko Umwami yamvunguriye umuryango munini ngo nganyuremo ariko abanzi banje n'isoko.
\p
\v 10 None rero, igihe Timoteo akayije, mukore byoshe mushobweye ngo mumukuremo ubwoba, kuko akoraga nganje umurimo g'Umwami.
\v 11 Hatagira umusuzugura. Mukamuherekeze m'utuze kugira ngo yije kundeba, kuko njewe hamwe n'abavukanyi tumurindiriye.
\p
\v 12 Ku byerekeye umuvukanyi Apolo, namushabire kenshi ngo yije kubasura, ariko amerire ngaho atenda kwija bunoya, akayije umusi akabe tayari.
\p
\v 13 Mwere guhunira, mugume kukizera. Mube abagabo, kandi mukomere.
\v 14 Ibyo mukakore byose mubikoreswe n'urukundo.
\p
\v 15 Bavukanyi, mbafitiye irindi gambo ryo kubabwira. Mwiji ko umuryango gwa Stefanasi ari go gwa mbere gwizerire muri Akaya kandigo kugitanga gufasha indungane.
\v 16 Na mwewe muhangayikire abandu bamerire guco. Mubahe n'abandi boshe bakoraga akazi babishirire ku mutima.
\v 17 Nico gitumire nishimire kwija kwe hamwe na Fortunatusi n'Arkayusi, abo babeye hamwe na twewe mu mu bwimbo bwenyu.
\v 18 Kuko bahuzize umutima gwanje n'ugwenyu. Abandu ngabo mumenye kubakiratira.
\p
\v 19 Amakanisa go muri Azia garikubatasha, muramukanye mukoresheje hobe itungenye.
\v 20 Abavukanyi boshe barikubaramutsa. Muhoberane mwese ng'indungane.
\p
\v 21 Ndikubaramutsa, njewe Paulo n'ukuboko kwanje.
\v 22 Hagize umundu udakundaga Imana, avumwe. Maranatha!
\v 23 Ubundu buviye k'Umwami bubere na mwewe.
\v 24 Ndabakunze mwese muri Yesu Kristo.