rw-x-kinyabwisha_reg/44-JHN.usfm

1140 lines
94 KiB
Plaintext

\id JHN
\ide UTF-8
\h Yohana
\toc1 Yohana
\toc2 Yohana
\toc3 jhn
\mt Yohana
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Mu ndangiro hari hariho Gambo, na Gambo yari ari hamwe n'Imana, kandi Gambo yabaga ar'Imana.
\v 2 Mu ndangiro uwo Gambo yabaga hamwe n'Imana.
\v 3 Ibindu byoshe byahangirwe nawe, kandi nda na kimwe mu byakorirwe bitahangirwe nawe.
\v 4 Muri we habaga harimo ubuzima, n'ubuzima bwari buri umwangaza gw'abandu.
\v 5 Umwangaza gwakiraga mu muyobe ariko umuyobe ndo gwashobweye kuguhisha.
\p
\v 6 Habeyeho umugabo watumirwe n'Imana, izina rye ni Yohana.
\v 7 Yayijire kuba umudimwe, kugira ngo abere umudimwe w'umwangaza, kugira ngo boshe bakizere binyuriye muri go.
\v 8 Ndo we yari ari umwangaza ariko we yayijire kugira ngo atange ubudimwe bw'umwangaza.
\v 9 Ugo mwangaza gwari umwangaza gwa kweli, kuko, mu gihe gwazaga mu si, gwashobweye kuvira buri mundu woshe.
\p
\v 10 Yari ari mu si, kandi isi yakorirwe nawe, ariko abandu mu yino si ndo bamumenyire.
\v 11 Yayijire bene webo, ariko bene webo bayangire kumwakira.
\v 12 Ariko kuri boshe bamwakiriye, kandi bakizeye izina rye, yabaheye ubushobozi bwo guhinduka abana b'Imana, abo bazewe,
\v 13 atari kubera amaraso, cangwa kwenda k'umubiri, cangwa k'umundu, ariko ku kwenda kw'Imana.
\p
\v 14 Kandi igambo ryagirirwe umubiri, ritura hagati yetu, ryujwiye ubundu n'ukuri, kandi twabwenye icubahiro ce, icubahiro ng'ic'Umwana wazewe wonyine waviye kuri She.
\p
\v 15 Yohana yamubereye umudimwe, arikugamba n'ijwi rireyi ngo: Niwe nagambire ngo: Uwo, wijire nyuma yanje, niwe wayijire mbere yanje, kuko yabeyeho mbere yanje.
\v 16 Kandi m'ubwuzure bwe nimo tweshe twaherewe ubundu k'ubundu.
\v 17 Kuko itegeko ryatangirwe na Musa, naho ubundu n'ukuri byaviye kuri Yesu Kristo.
\v 18 Nda mundu n'umwe wigerire yareba Imana, Umwana wonyine uri mu gituza ca Data, niwe wamumenyekanisize.
\p
\v 19 Reba ubudimwe bwa Yohana, mu gihe Abayuda batumire abatambyi n'Abalewi i Yerusalemu, ngo bamubaze ngo: Weho uri nde?
\v 20 Yabasubize atarigutinya imbere yebo boshe, atari guhakana, yagamba ngo: ndo ndi Kristo.
\v 21 Nuko bamubazize ngo: None si uri ki? Uri Eliya? Yabasubize ngo: Ndo ndi we. Uri imbuzi? Arasubiza ngo: Oya.
\v 22 Maze bamubwira ngo: Kugira ngo dushobwere gutanga igisubizo ku badutumire, uri nde? Wowe noneho wigambire: None uri ki?
\v 23 Aragamba ngo: Ndi ijwi ry'urikwabirira m'ubutayu: Muringanyize inzira y'Umwami, nguko imbuzi Isaya yagambire ngo:
\p
\v 24 Abari babatumire bari Abafarisayo. Bamuteye kino kibazo ngo:
\v 25 Kuki uri kubatiza, ubeye utari Kristo, cangwa si Eliya, cangwa si imbuzi?
\v 26 Yohana arabasubiza ngo: Njewe, ndikubabatiza n'amazi, ariko hagati yenyu hari umundu wo mutiji,
\v 27 Arikwija hanyuma yanje, ndo ngwiriye no gupfundura utugozi tw'isanda ze.
\p
\v 28 Ibyo bindu byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.
\p
\v 29 Ng'ejo, Yohana yabwenye Yesu yijire, yagamba ngo: Reba wuriya n' Indama y'Imana, ikuragaho ibyaha by'isi.
\v 30 Niwe wo nagambire ngo nyuma yanje hakayije umugabo wandangire kubaho, kuko yabeyeho ndarabaho.
\v 31 Ndo nari mwiji ariko kugira ngo amenyekane mu Israeli niyo mbamvu nayije kubatiza mu mazi.
\p
\v 32 Yohana yamutangeze arikugamba ngo: Nabwenye Umuka guteremukire guturukire mu juru, gumerire ng' inuma, ihagareye heru ye.
\v 33 Ndo nari mwiji, ariko uwantumire kubatirisa amazi, uwo yambwiye ngo: uwo ukabone Umuka gumuhagereyeho niwe ukabatize m'Umuka Gutungenye.
\v 34 Nabibwenye, ndi umudimwe ko ari Umwana w'Imana.
\p
\v 35 Ng' ejo tena, Yohana yari akiri aho, ari hamwe na babiri mu banafunzi be;
\v 36 Babwenye Yesu anyurire aho, bagambana ngo: Wunoya niwe Mwana w'Indama w'Imana.
\v 37 Abo banafunzi babiri bamwumvisize arikugamba ago magambo, bakurikira Yesu.
\v 38 Yesu arebire inyuma, areba ko bamukurikiye, arababwira ngo: Murikwenda ki?
\v 39 Bamusubiza ngo: Bitumenyese neja Mwalimu. Arababwira ngo: mwije murebe! Baragenda babona aho yaberaga. Babera hamwe nawe ugo musi goshe, byari ari hafi saa ine.
\p
\v 40 Andreya mwene she wa Petro, umwe wabo babiri wari wumvisize amagambo ga Yohana niwo wakurikiye Yesu.
\v 41 Niwe wabeye uwambere guhura na mwene se aramubwira ngo: Twabwenye Masiya (Bigambire ngo Kristo).
\v 42 Amuzanira Yesu, Yesu amubwenye aragamba ngo: uri Simoni, muhungu wa Yona, ijina ryawe rikabe Kefa (Bigambire ngo ibuye)
\p
\v 43 Umusi gukurikiyeho, Yesu yenda kugenda i Galilaya, asanga yo Filipo. Aramubwira ngo: Ngurikire.
\v 44 Filipo yari uw' i Betania m'umuji gwa Andereya na Simoni.
\v 45 Filipo ahura na Natanaeli aramubwira ngo: Twabwenye uwo Musa yayandikire mu bitabo bye, niwo imbuzi zagambyeho Yesu w'i Nazareti, muhungu wa Yosefu.
\v 46 Natanaeli aramubwira ngo: I Nazareti si hoturukayo ikindu kiboneye? Filipo aramusubiza ngo: Ngwino mbesi, ukirebere.
\v 47 Yesu abwenye Natanaeli yagambire ngo: kweli kweli nguwo Umwisraeli utari mo uburyarya.
\v 48 Natanaeli aramubaza ngo: Unyiji gute? Yesu aramusubiza ngo: Mbere yuko Filipo aguhamagara, igihe wari hashi y'umutini nabaga nakubwenye kera.
\v 49 Natanaeli yamusubiza no kumubwira ngo: Mwalimu, uri Umwana w' Imana, uri Umwami wa Israeli.
\v 50 Yesu aramusubiza ngo: Kubera ngubwiye ngo nakubwenye wikeye mu si y'umutini urizerire, ukarebe ibindu bikomeye kurenza binoya!
\v 51 Aramubwira ngo: kweli, kweli guturuka none ukarebe ijuru rifungwiwe, malaika b'Imana barigutarama no kugogoma heru y'Umwana w'Umundu.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Nyuma y'imisi zishatu, habeyeho ubukwe i Kana ya Galilaya.
\v 2 Na mama wa Yesu yabaga ahari, na Yesu nawe yari yahamagewe n'abanafunzi be.
\v 3 Divayi ishirire, mama wa Yesu aramubwira ngo: Nda divayi iriho.
\v 4 Yesu aramusubiza ngo: Mugore we, ibyo ubinyingizemo gute? Isaha yanje ndaho iragera.
\v 5 Mama we yabwira abatenzi ngo: Mukore ibyo arababyira byoshe.
\v 6 Aho, hari hariho ibibindi bitandatu by'amabuye byakoreswaga mu guhumanura Abayuda. Buri kimwe gifite imetere zisatu cangwa zine.
\v 7 Yesu arababwira ngo: Mwujwize ibyo bibindi amazi. Babyujwize bageza k'urugara.
\v 8 Hanyuma niho yabwiye abatenzi ngo: Mudahe, mujanire umukuru w' ubukwe. Nuko bakora guco.
\v 9 Umukuru w'ubukwe amarire gushoma kuri ago mazi gari gabeye divayi, yabuze kumenya aho iturukire, ariko abatenzi baribavomire ago amazi bari bahiji. Niho yahamageye umukwe.
\v 10 Aramubwira ngo: Turamenyereye gutanga divayi iryohire mbere, nyuma abandu bamarire guhaga, akazana amakubure, none wowe wahize divayi iboneye kugeza na bunoya.
\v 11 Ico gitangaza ca mbere Yesu yagikoreye i Kana ya Galilaya, cayerekenye icubahiro ce, abanafunzi be baramukizera.
\p
\v 12 Hashije imisi, yateremukiye i Kapernaumu, hamwe na mama we, bene nyina n'abanafunzi be. Baberayo imisi minnyori.
\p
\v 13 Pasika ya Abayuda yari iri hafi, Yesu ataramira i Yerusalemu.
\v 14 Ashanga mu kanisa abarikugurisa inga, indama, n'inuma, n'abavunjayi bikeye.
\v 15 Yazingire indembo m'umigozi, abirukana mu kanisa, n'indama, n'inga zebo, yatagagwize amakuta gebo bavunjayi no guhenura ameza gebo.
\v 16 Yabwiye abagurisaga inuma ngo: Mukure ibyo bindu hanoya, mwere guhindura inju ya Data isoko ry'abasambo.
\v 17 Abanafunzi be bibuka ko byayandikirwe ngo: ishari ngiriraga inju yawe ririkundya.
\p
\v 18 Abayuda bakuru bamusubiza ngo: N'igitangaza ki utwerekire bunoya?
\v 19 Yesu arabasubiza ngo: Mushenye rino kanisa, njewe ngarihagarike mu misi zishatu.
\v 20 Niho Abayuda bagambire ngo: Rino kanisa baryubakire imwaka mirongo ine n'itandatu, wowe si ukarihagarike gute mu misi zishatu?
\v 21 Ariko yabaga arikugamba ikanisa ng'umubiri gwe.
\v 22 Nico catumire ko, amarire kuzuka mu bapfiye, abanafunzi be bayibukire ko yabigambire ngo: bayizeye ibyandikirwe n'igambo Yesu yababwiye.
\p
\v 23 Ubwo Yesu yabaga ari i Yerusalemu, ku musi gwa Paska abandu kangari bamwizerire, babwenye ibitangaza yakorire.
\v 24 Nyamara Yesu yaberekire ko ndo yobizera kubera ko yari abiji boshe,
\v 25 kuko yari adakeneye ubudimwe bwebo imbere y'abandu, kandi yabaga yiji wenyine ibitekerezo byebo.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ariko, Nikodemu, umwe mu Bafarisayo, umukuru w' Abayuda, yija mu joro aho Yesu ari, aramubwira ngo:
\v 2 Mwalimu, twiji ko uri mwalimu wiji byoshe, waturukire ku Mana kuko uwundi mundu ndo yoshobora gukora ibitangaza ibyo weho ukorire, keretse Imana iri hamwe nawe.
\v 3 Kweli, ngubwiye ukuri ko umundu abeye atavukire ubwa kabiri, ndo ashobweye kubona ubwami bw'Imana.
\v 4 Nikodemu yamubaza ngo: Umundu ashobweye kuvuka ubwa kabiri kandi ashajire? Yoshubira mu nda ya nyina kuvuka tena?
\v 5 Yesu aramusubiza ngo: Kweli, umundu atazewe n'amazi, n'Umuka ndo yoyingira m'ubwami bw' Imana.
\v 6 Icazewe n'umubiri naco ni umubiri, naho icazewe n'Umuka naco n'Umuka.
\v 7 Were gutangara ko nakubwiye ngo: Ugombire kuvuka ubwa kabiri.
\v 8 Umuyaga guhuhiraga aho gwendeye, kandi uruyombo rwago rukunvikana, ariko ndumenye aho guturukire naho guri kugendera. Guco niko bimerire k'umundu wazewe n'Umuka.
\v 9 Nikodemu aramusubiza ngo: Ibyo si byoshoboka gute?
\v 10 Yesu aramusubiza ngo: Uri umwalimu mukuru wa Israeli, ariko ndaco wiji!
\v 11 Kweli ndikukubwira ko tugambaga ico twiji kandi tubaga abadimwe b'ibyo twabwenye, noho mwewe mwanganga kwakira ubudimwe bwetu.
\v 12 Niba mutakizeye kandi nababwiye ibindu byo ku si, mukayizere gute ni mbabwira ibyo mu juru kweli?
\v 13 Nda mundu wataramire mu juru, atari uwaviyeyo, niwe Umwana w'umundu.
\v 14 Nguko Musa yapandisize injoka m'ubutayu, ni ngombwa ko n'Umwana w'umundu yopandiswa,
\v 15 kugira ngo umundu woshe umukizeye ahabwe ubuzima butakashire.
\p
\v 16 Kuko Imana yakundire abatuye ku si, yatangire umwana we umwe gusha, kugira ngo umundu woshe ukamukizere ategupfa ahubwo abone ubuzima butakashire.
\v 17 Kubera ko ndo Imana yatumire Umwana weyo ku si ngo atsindishe abandu, ahubwo ni kugira ngo abakize wo wonyine.
\v 18 Umukizerire woshe ndo akahanwe, ariko uwayangire kumukizera yatsindirwe tayari kuko yayangire kukizera izina ry' Umwana Umwe gusha w' Imana.
\v 19 Runo rubanza, nuko umwangaza gwayijire ku si, abandu bacagwiye umuyobe kurenza umwangaza, kubera ko imirimo yebo ari mibi.
\v 20 Kubera ko umundu woshe ukoraga amabi yiyangire umwangaza, kandi ndo yegeraga umwangaza kugira ngo imirimo ye yere kumenyekana.
\v 21 Ariko ukurikizaga ukuri yegeraga umwangaza kugira ngo imirimo ye irebekane, kubera ko yazewe n'Imana.
\p
\v 22 Hanyuma, Yesu hamwe n'abanafunzi be, bagendeye mu gihugu c' i Yudeya, aberayo nabo, arikubatiza.
\p
\v 23 Na Yohana yabatirizaga ahandu ho bitaga Enoni bugufiya ya Salimu, kuko hari hariho amazi akangari. Abandu bayijaga kuhabatirizwa.
\v 24 Kuko Yohana ndo yari yagafungirwe.
\v 25 Maze havuka imbaka hagati y'abanafunzi ba Yohana n' Umuyuda umwe ku byerekeye imigenzo yo kukihumanura.
\v 26 Bija kubonana na Yohana baramubwira ngo: Rabi, wa mundu wari ari hamwe nawe hirya ya Yorodani, uwo watangiye ubudimwe, reba ari kubatiza kandi boshe barikumusanga.
\v 27 Yohana arabasubiza ngo: Umundu ndo ashobweye kwakira ico adahewe kuva mu juru.
\v 28 Mwewe mwenyine, muri abadimwe banje kubyo nagambire ngo: Ndo ndi Kristo ahubwo natumirwe mbere ye.
\v 29 Umukwe niwe nyiri mugeni. None rero mwira w'umukwe, naho abaga aherekeje umukwe amuhagarara pembeni gusha, yumvaga ijwi rye akayishima. Guco niko ibyishimo byanje bimerire.
\v 30 We agombye gupandishwa naho njewe ngarindimushwa.
\p
\v 31 Uturukire heru arengire boshe, uwo ku si ni uw 'isi, kandi agambaga nguwo ku si. Uturukire mu juru arengire boshe.
\v 32 Atangazaga ico yabwenye, nico yayumvisize kandi nda mundu wakiraga ubutumwa bwe.
\v 33 Uwayakiriye ubutumwa bwe, yatangeze ko Imana ari ukuri.
\v 34 Uwo Imana yatumire agambaga amagambo g' Imana. Kandi ndo atangaga Umuka arikugunyofora.
\v 35 Imana yakundire cane Umwana kandi yamusize byoshe mu maboko.
\v 36 Uwayemeye Umwana afite ubuzima butakashire, ariko uwayangire kumvira Umwana ndo akahabwe ubuzima, ahubwo umujinya gw' Imana gwikeye nawe.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Umwami Yesu yamenye ko Abafarisayo bayumvisize ko abatizaga abandu akangari kurusha Yohana Mubatiza.
\v 2 Nyamara, Yesu ubwe ndo yabatizaga, ahubwo ni abanafunzi be.
\v 3 Nuko ava i Yudaya, ashubira i Galilaya
\v 4 Ariko byagombye ko anyura i Samaria.
\v 5 Agera mu mugi gw'i Samaria gwitwaga Sukara hafi y'umurima go Yakobo yaheye umwana we Yosefu.
\v 6 Aho habaga igisima c'amazi ca Yakobo. Yesu yari aruhire kubera isafari ndeyi, yikara ha ngengero y'ico gisima. Zari isaha itandatu z'umutaga.
\v 7 Umugore w'i Samaria yija kuvoma amazi. Yesu aramubwira ngo: Womba amazi go kugnwa.
\v 8 Kubera ko abanafunzi be babaga bagendire kugura ibiryo m'umuji.
\v 9 Uwo mugore w'umusamariya aramusubiza ngo: Ni gute weho Muyuda urikunsaba amazi go kugnwa, njewe Musamariya w'umugore? (Bya kweli Abayuda ndaco bapfanaga n' Abasamariya).
\v 10 Yesu aramusubiza ngo: Yobaye wari wiji impano y'Imana n'uri kugusaba amazi niba ari nde, wori kumusaba nawe akaguha amazi g'ubuzima.
\v 11 Uwo mugore aramubwira ngo: Mwami, ko udafite ikivomesho kandi ko igisima ari kireyi, ago mazi g'ubuzima uragakura hehe?
\v 12 None si uruse sogokuruza Yakobo waduheye kino gisima kandi nawe yaganywagaho, atari we gusha, ahubwon'abana be hamwe n'amatungo ge?
\v 13 Yesu aramusubiza ngo: Umundu woshe ugnwoye kuri gano mazi akitwe tena n' imyota. Ariko umundu ukagnwe amazi go ngamuhe ndo akapfe imyota na rimwe.
\v 14 Kandi amazi go ngamuhe ngagahindure isoko y'amazi garigutemba muri we kugeza m'ubuzima butakashire.
\v 15 Uwo mugore aramubwira ngo: Mwami, gambeho kugira ngo imyota yanje ishire rimwe ndasubira kwija kuvoma hano tena.
\p
\v 16 Yesu aramubwira ngo: Genda uhamagare umugabo wawe ayije hano.
\v 17 Uwo mugore aramusubiza ngo: Nda mugabo ngiraga. Yesu aramubwira ngo: Ugambire ukuri ngo nda mugabo ufite. Kubera ko wari ufite abagabo batanu,
\v 18 kandi uwa buno ndo ari uwawe. Aho ugambire ukuri.
\p
\v 19 Uwo mugore aramubwira ngo: Mwami, mbonye ko uri imbuzi.
\v 20 Basogokuru betu basengeraga kuri guno musozi, namwe mukagamba ngo tugombye gusengera i Yerusalemu.
\v 21 Yesu aramubwira ngo: Mugore we, unyizere, igihe kirikwija, ndo mukasabire Imana Data kuri guno musozi cangwa i Yerusalemu.
\v 22 Musabaga ico mutiji; ariko twewe dusabaga ico twiji. Kubera ko agakiza gaturukaga ku Bayuda.
\v 23 Ariko igihe kirijire ndetse cashohweye ubwo abasabaga bya kweli bakasabire Imana Data mu Muka no m'ukuri. Kubera ko abo ari bo basabaga nguko Imana Data arikwenda.
\v 24 Imana ni Umuka, abayisabaga bagombye kuyisaba bari mu muka no m'ukuri.
\v 25 Uwo mugore aramubwira ngo: Nyiji ko Mesiya arikwija (uwo bitaga Kristo); igihe akayije akatubwire ibindu byoshe.
\v 26 Yesu aramusubiza ngo: Ni njewe, uwo uri kukugambisa.
\p
\v 27 Aho aho, abanafunzi be bagarukire1. Batangejwe nuko ari kuganira n'umugore, ariko nda n'umwe wapimye kumubaza ico yari arikumusaba cangwa ico bari barikuganira.
\p
\v 28 Nuko umugore yasigire ikibindi ce, agenda m'umuji arikubwira abandu ngo:
\v 29 Mwije murebe umugabo wambwiye ibyo nakorire byoshe. Ndo yoba ari Kristo kweli?
\v 30 Basohoka vuba mu muji nuko bija aho yari ari.
\p
\v 31 Muri ico gihe, abanafunzi be bamusabire ngo arye barikugamba ngo: Mwalimu, worya.
\v 32 Ariko arababwira ngo: Mfite ibyo kurya mwewe mutiji.
\v 33 Abanafunzi be bagambenye hagati yebo ngo: Mbese hoba hari umuntu woba yamuzaniye ibiryo?
\v 34 Yesu arabasubiza ngo: Ibiryo byanje ni gukora kwenda k'uwandumire, kurangiza umurimo gwe.
\v 35 Ndo mugambaga ngo hasigeye amezi ane isarura rikagera? Reba, ndabibabwiye. Mufungure amiso murebe, imirima zirerire, zirindiriye abo gusharura.
\v 36 Urigusharura ahabwaga umushahara, kandi arundarundaga imbuto z'ubuzima buhoragaho, kugira ngo umubibyi n'umusharuzi bishime hamwe.
\v 37 Kubera ko muri ibyo bagambaga ari ukuri ngo: "Umwe arabibaga, n'uwundi agasharura".
\v 38 Nabatumire gusharura ibyo mutahingire. Abandi bakorire, namwe mwayingiye mu kazi kebo.
\p
\v 39 Abasamariya kangari bo muri ugo muji bizera Yesu kubera iraporo uwo mugore yatangire ngo: yambwiye ibyo nakorire byose.
\v 40 Kandi Abasamariya bija kumushaka barikumwinginga ngo agume kuba hamwe nabo. Yabenye nabo imisi zibiri.
\v 41 Umubare gusumba aho barizera kubera igambo rye.
\v 42 Kandi babwiraga umugore ngo: Ndo twizerire kubera ibyo wagambire, ahubwo nuko twamumvisize twewe twenyine kandi tumenye kweli ko ari Umukiza wa yino si.
\p
\v 43 Hashije imisi ishatu, Yesu yaviyeyo, agenda i Galilaya.
\v 44 Kubera ko yari yabatangarije we wonyine ko nda mbuzi igiraga icubahiro m'ugihugu ce.
\v 45 Igihe co yageraga i Galilaya, Abigalilaya bari babwenye ibyo yari yakorire i Yerusalemu ku musi mukuru, bamwakiye neza, kubera ko nabo bari bagiye m'ugwo muzayo.
\v 46 Asubira i Kana yo muri Galilaya aho yari yahinduriye amazi amasande. Aho i Kapernaumu hari umukuru w'abasoda b'umwami, umwana we yari yarweye.
\v 47 Amarire kumenya ko Yesu yagerire aho muri Yudea no muri Galilaya aragenda kumurindira no kumusaba kurindimuka hawe gukiza umwana we wari wenda gupfa.
\v 48 Yesu aramubwira ngo: Ndo mwokwizera mutabwenye ibitangaza n'ibimenyetso?
\v 49 Umukuru w'abasoda b'umwami yamusubize ngo: Mwami rindimuka mbere umwana wanje atakapfiye. Yesu aramusubiza ngo:
\v 50 Genda, umwana wawe ni muzima. Uwo mugabo yizera igambo Yesu yari yamarire kumubwira nuko arigendera
\v 51 Igihe yari ari kurindimuka, abakozi be bija guhura nawe bamuzaniye ugo mwaze no kumubwira ngo: umwana wawe ni muzima.
\v 52 Niho yababazize isaha yoroheweho, nuko baramusubiza ngo: Ejo sa saba, agapururu kari kamarire gutumuka.
\v 53 Nuko she amenyire ko ari muri iyo saha Yesu yagambire ngo: umwana wawe ni muzima. Nuko arizera we nabo mu nzu ye boshe.
\p
\v 54 Yesu yakorire igitangaza ca kabiri i Galilaya igihe yari aviye i Yudea.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Nyuma yaho, habeyeho umuzayo gw' Abayuda, Yesu ataramira i Yerusalemu.
\v 2 Kandi i Yerusalemu hafi y'umuryango gw' indama habagaho igisima citwa Batesida mu Kihenrania, cari gifite amabara atanu???
\v 3 Hasi yago hari harimo abarwayi kangari: abacumbagiraga, abatari kureba. Boshe babaga barindiriye uko amazi garihindura.
\v 4 Kandi malaika w'Imana yarindimukaga rimwe na rimwe nyuma ngo ahindure amazi. Uwingiye mbere y'abandi yakiraga indwara iyariyo yoshe
\v 5 Aho hari umugabo wari amarire imyaka mirongo ishatu n'umunani arweye.
\v 6 Yesu amubwenye aharyamire, yamenyire ko ahatindire arweye, aramubaza ngo: Wenda gukira?
\v 7 Umurwayi aramusubiza ngo: Mwami ndo mfite uwo kumpira mu gisima amazi gibirindwiye. Mbeye nihanganye kwiteramo, uwundi abaga yatangire kera.
\v 8 Yesu aramubyira ngo: Byuka, ufate agasambi kawe, wigendere.
\v 9 Aho aho, uwo murwayi yakirire, afata agasambi ke aragenda.
\v 10 Kandi gwari umunsi gw' isabato. Abayuda bamubwenye baramubwira ngo: None n'isabato. Ndo wemerewe guheka ikirago.
\v 11 Arabasubiza ngo: Uwankizize yambwiye ngo: Fata agasambi kawe wigendere.
\v 12 Baramubaza ngo: Ni nde si wakubwiye ngo: Fata agasambi ugende?
\v 13 Ariko uwo wari wakirire ndo yamenye uwamukizize, kubera ko Yesu yari yanyurukiye mu bandu, kubera ko hari hari abandu kangari.
\p
\v 14 Yesu amusangire mu kanisa, aramubaza ngo: O, wakirire! Ndukongere gukora icaha bitakakubeba bibi kurushaho.
\v 15 Uwo muntu aragenda, abwira Abayuda ko ari Yesu wa mukizize.
\v 16 Nico cyatumire Abayuda bamereye Yesu nabi kubera ko yakoraga ibyo bindu k'umusi gw'isabato.
\v 17 Yesu arabasubiza ngo: Na buno Data arigukora, na njewe rero ndigukora.
\v 18 Kubera ibyo Abayuda bashakishaga kumwita, hatari uko yitaga isabato gusa, ariko yitaga Imana She we wonyine, kandi akinganyisha n'Imana.
\p
\v 19 Yesu yababwiye ngo: Kweli, Kweli, ndikubabwira, Umwana ndaco yokora wonyine, yiganaga She gusa, kandi ico She akoraga cose, nico Umwana nawe akoraga.
\v 20 Kubera ko She akundaga Umwana kandi amwerekaga ibyo akoraga byoshe kandi akamwereke imirimo ikomeye kurusha yino kugira ngo mutangare.
\v 21 Kubera ko Data azuraga abapfiye kandi akabaha ubuzima, niko Umwana atangaga ubuzima kuwo yiyendeye.
\v 22 Ndawe Data atsindishaga, kuko yabiheye Umwana byoshe.
\v 23 Kugira ngo boshe bamuhe icubahiro nguko bugihaga She. Utubahaga Umwana ndo yokubaha She wamutumire.
\v 24 Kweli ndababwiye, umuntu woshe wumvaga igambo ryanje kandi akayizera uwantumire afite ubuzima butakashire. Kandi urubanza ndo rukamutsinde, ahubwo asimbukire urupfu no kwiberaho.
\p
\v 25 Kweli, Kweli, ndikubabwira. Isaha irikwija kandi yashohweye kera, ubwo abapfiye bakayumve ijwi ry' Umwana w'Imana kandi abakaryumve, ndo bakapfe.
\v 26 Kubera ubuzima buri muri Data, niko yabuheye Umwana.
\v 27 Kandi Data yamuheye ingufu zo guca imanza kubera ko ari Umwana w'Umundu.
\v 28 Mutegutangara kubera ibyo kuko isaha irikwija, aho abari mu kaburi boshe bakayumve ijwi rye. Kandi bakavemo.
\v 29 Abakorire neza boshe bakabone ubuzima, naho abakabe bakorire amabi bakazukire gutsindwa n'urubanza
\v 30 Ndaco nogukora njewe njenyine: Uko numvisize Niko ncaga urubanza kandi urubanza rwanje ni rwa kweli kubera ko ndo ngoraga ukwenda kwanje ariko ngoraga ukwenda ku wantumire.
\p
\v 31 Niba ndi umudimwe wanje njenyine, ubudimwe bwanje njenyine ndo ari ubwa kweli.
\v 32 Hari uwundi umberaga umudimwe kandi ubudimwe bwe ni ubwa kweli.
\v 33 Mwatumire abantu kuri Yoana na Yohana yabarekire ukuri.
\v 34 Kuri njewe ndo ari umundu umberaga umudimwe ariko mbigambire kugira ngo mukizwe.
\v 35 Yohana yari itara ricanirwe kandi ririkwaka kandi mwashakire kwishimira umwangaza gwe igihe kinnyori.
\v 36 Njewe mfite ubuhamya bukomeye kuruta ubwa Yohana kubera ko imirimo Data yampeye gushohweza ariyo imirimo ndigukora. Niyo yemezaga ko Data ari wo wantumire.
\v 37 Kandi Data wantumire niwo wonyine ungambiraga. Ndo mwari mwayumva ijwi rye cangwa kumurebaho na kannyori.
\v 38 Kandi igambo rye ndo ryabeye na kannyori muri mwewe kubera ko ndo mwayizerire uwandumire.
\v 39 Mushakishaga mu byandikirwe kubera ko mutekereza ko mufite mo ubuzima butakashire ariko ago mandiko go gonyine garikungambaho.
\v 40 Kandi ndo mwenda kwija iwanje kugira ngo mubone ubuzima.
\p
\v 41 Icubahiro canje ndo ngikuraga ku bandu.
\v 42 Ariko nyiji neza ko ndo Mufite urukundo rw'Imana Muri mwewe.
\v 43 Nayijire mu zina rwa Data, Ariko ndo mwanyakiriye. Ariko hagize umundu yijirr ku giti ce mwomwakira.
\v 44 None si mukayizere gute mwewe mwendaga ko buri mundu yoshimwa na mwira we? Ndo mwenda ko gushimwa kwenyu guturuka ku Mana yonyine.
\p
\v 45 Mutegutinya ko ngabarege imbere ya Data. Ubaregaga ni Musa wo mwashijemo ibyiringiro byenyu.
\v 46 Yabeye mwayizeye Musa, muba mwanizerire nanje, kubera ko yandikire ibiri kundeba.
\v 47 Ariko mubayeye mutakizera ibyo yayandikire, mikayizere gute amagambo ganje.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Nyuma yaho Yesu yagendeye urundi ruhande rw'ingezi ya Galilaya, arigo tena ingezi ya Tiberiya.
\v 2 Abandu kangari bamukurikiye, kubera ko babaga barikubon ibikomeye yabaga arigukorera abarwayi.
\v 3 Yesu bataramire umusozi na kuri yikarana n'abanafunzi be.
\v 4 Paska umuzayo gw'Abayuda gwari guri hafi.
\v 5 Yerebire heru, abona abantu kangari bamwijiye, nuko Yesu yabwiye Filipi ngo: tugurire he imikati kugira ngo bano bandu barye?
\v 6 Yagambire guco arigupima Filipo kubera ko yari yiji ibyo yari yenda gukora.
\v 7 Filipo aramusubiza ngo: Imikati yo twobona ku makuta magana abiri ndo yotosha kugirango buri mundu arye ho kannyori.
\v 8 Umwe wo mu banafunzi be mbere ya mwene nyina wa Simoni Petro aramubwira ngo:
\v 9 Hano hariho umuhungu ufite imikati zitano y'ingano n'amahere abiri. None si zomarira ki bano banu bangana guca?
\v 10 Yesu arababwira ngo: Mubikeze. Aho handu hari hariho ibyatsi kangari. Hayikeyeho abandu nga ibihumbi bitanu.
\v 11 Yesu yafatire imikati, yashimire no ku gabira abari bikeye. Yabaheye n'amahere nguko benda.
\v 12 Bamarire guhaga, Yesu yabwiye abanafunzi be ngo: Mutoragure imisigara he kugira bere gupoteza na kannyori.
\v 13 Barabitoragura, bujwiza ibisobane cumi na bibiri hamwe n'ubuvungunyikira bwasigeye kuri izo mikati itanu y'ingano bose bamarire kurya.
\p
\v 14 Abo bandu bamarire kubona ibyo Yesu yakorire bagambire ngo: Wunoya koko n'imbuzi ukwiriye kwija mwa yino si.
\v 15 Yesu amarire kumenya ko benda kumugira umwami yabatorokire no gutarama k' umusozi ari wonyine.
\p
\v 16 Bugorobire, abanafunzi be bagogomeye ku ngezi.
\v 17 Bayingiye m'ubwato bambuka ingezi bagendera i Kapernaumu. Umuyobe gurija Yesu atari yakabageraho.
\v 18 Hari hari guhuha umuyaga kangari, ingezi yari yatangiye gutomboka.
\v 19 Bamarire kugasha nga meteri mirongo ibiri na zitanu cangwa mirongo ishatu, babwenye Yesu arikugendera ku ngezi ari kwija hafi y' ubwato bwebo; baratinya.
\v 20 Ariko Yesu arababwira ngo: Ni njewe, mutegutinya.
\v 21 Benda kumufata ngo yingire m'ubwato, ako kanya ubwato bagera aho bari barikugendera.
\p
\v 22 Abandu kangari bari basigeye urundi hakurya. Bamenyire ko hasigeye ubwato bumwe gusha, kandi ko Yesu atagiye muri ubwo bwato hamwe n' abanafunzi be, ahubwo ko bari bagendire bonyine.
\v 23 Ariko hari hariho ubundi bwato bwari buviye i Tiberia hafi naho bari baririye imakati Umwami amarire guhishimira.
\v 24 Bamwe mwabo bandu akangari, bamarire kumenya ko hari Yesu, hari abanafunzi be batariho, bingira m'ubwato bagenda i Kapernaumu gushaka Yesu.
\p
\v 25 Babeye bamarire kumubona hirya y' ingezi baramubwira ngo: Rabi wagerire hano ryari?
\v 26 Yesu arababwira ngo: Kweli, kweli, ndabibabwiye muri kunyenda atari kubera ko mwabwenye ibitangaza ariko nuko mwariye imikati mukahaga.
\v 27 Mwere gukorera ibiryo bikabore, ariko mukorere ibikahoreho ibihe byoshe, ibyo Umwana w'Umundu akabahe kuko ariwe wo Data Imana yashijije ho icapa.
\p
\v 28 Baramubwira ngo: Tukore kugira ngo dukore imirimo y'Imana.
\v 29 Yesu arababwira ngo: Umurimo gw'Imana nuko mugombye kwizera uwantumirwe.
\v 30 Nuko baramusubiza ngo: Ni ikihe akakore turebe kandi tukwizere?
\v 31 Abatuzeye bariye manu m'ubutayu nguko byandikirw ngo: Yabaheye umukati guviye mu juru ngo bagurye.
\p
\v 32 Yesu yababwiye ngo: Kweli, kweli, nda abaga Musa wabaheye umukati go mu juru. Ariko muhabwaga na Data umukati gwa kweli guviye mu juru.
\v 33 kuko umukati gw'Imana ni gugugogomaga guviye mu juru kandi gutangaga ubuzima ku si.
\p
\v 34 Baramubwira ngo: Mwami tuhereze buri musi ugwo mukati.
\v 35 Yesu arababwira ngo: Ni njewe mukati g'ubuzima. Ukayije kuri njewe, ndo akapfe injara kandi unyizerire ndo akitwe n'imyota. Kandi nababwiye ngo:
\v 36 mwambwenye ariko ndo mwayizeye.
\v 37 Abo Data ambaga boshe, bakayije aho ndi. Kandi ndo ngayirukane ukayije aho ndi.
\v 38 Kubera ko naviye mu juru gukora ibyo ndenda, Ariko ni gukora ukwenda k' uwandumire.
\v 39 Kwenda kwe ni kudapoteza n'umwe mubo yambeye, ariko kubazura ku musi gwa nyuma.
\v 40 Kwenda kwa Data niuko buri mundu wabwenye Umwana, akamwizera, akahabwe ubuzima butakashire kandi ngamuzure ku musi gwa nyuma.
\p
\v 41 Abayuda babubwiye kubera ko yagambire ngo: Njewe ndi umukati gwaviye mu juru.
\v 42 Kandi baragamba ngo: Wuno si, si wa muhungu wa Yosefu. Ndo twiji si na mama we? None ni gute yogamba ngo: njewe naviye mu juru?
\v 43 Yesu arabasubiza ngo: mwere kububura.
\v 44 Nda munwu woyija aho ndi Data wandumire atamuhamageye kandi ngamuzure ku mu si gwa nyuma.
\v 45 Byandikirwe mu mburo ngo: Boshe bakayigiswe n'Imana. Kandi buri mundu wumviye Data kandi akayemera amigiso ge, akayije aho ndi.
\v 46 Nda wabwenye Data atari uwaviye ku Mana, uwo niwe wabwenye Data.
\v 47 Kweli, kweli ndabibabwiye, umundu woshe unyizerire, afite ubuzima buhoragaho.
\v 48 Njewe ndi umukati gw'ubuzima.
\v 49 Ababazeye bariye manu m'ubutayu, ariko bapfiye.
\v 50 Hano hari umukati guviye mu juru, kugira ngo ukaguryeho woshe ategupfa. Ndi umukati muzima gwaviye mu juru.
\v 51 Umundu abeye aguriye, akabeho imisi zoshe, kandi umukati gwo ngabahd ni umubiri gwanje, gwo ngatanga kubera ubuzima bwa yino si yoshe.
\p
\v 52 Kubera ibyo yagambire, Abayuda bagiye impaka barikwibaza ngo: Ashobweye gute kuduha umubiri gwe ngo tugurye?
\v 53 Yesu arababwira ngo: Ndababwiye kweli kweli, mubeye mutariye umubiri gw'Umwana w'Umundu, kandi mutakagnwoye amaraso ge ndo mukagire ubuzima muri mwe.
\v 54 Umundu woshe uryaga umubiri gwanje no kugnwa amaraso ganje, afite ubuzima buhoragaho, kandi ngamuzure ku mu si gwa nyuma.
\v 55 Kubera ko umubiri gwanje ni ibiryo bya kweli, kandi amaraso ganje, ni ico kugnwa ca kweli.
\v 56 Umundu woshe uryaga umubiri gwanje no kugnwa amaraso ganje, ahoraga muri njewe kandi nanje mbaga muri we.
\v 57 Nguko Data Uriho yantumire, kandi nguko ndiho kubera We, niko buri woshe undiye, ngamubesheho.
\v 58 Guno ni go mukati gwarindimukire guviye mu juru. Ndo gumerire ngugo basho bariye arigo manu nuko bagapfa. Buri woshe uryaga guno mukati akabeho imisi zoshe.
\v 59 Yesu yagambire gano magambo muri Sinagogi arikwigisa i Kapernaumu.
\p
\v 60 Nuko ababafunzi bamwe bayumvisize ago magambo, baragamba ngo: Ko rino gambo rishariye, ni nde ushobweye kuryihanganira?
\v 61 Yesu amenyire ko abanafunzi barikububura kubera ago magambo, yababazize ngo: Mbesi bino ngambire, bibasiteze?
\v 62 Kandi Umwana w'Umundu, umusi akapandire mu juru iyo yabaga ari mbere, mukiyumve gute?
\v 63 Umuka ni we utanganga ubuzima, umubiri ndaco gumarire. Amagambo nababwirire nigo Muka, ni bwo buzima.
\v 64 Na buno hariho bamwe muri mweweh abatikizerire. Kuko Yesu yari yiji, guturuka mbere, abatakizerire, kandi yari yiji ni nde ukamutange ariko kumugurisa.
\p
\v 65 Nuko yagambire tena ngo: Nico gituma nababwiye ko nda woyija aho ndi atabiherejwe na Data.
\p
\v 66 Kuva ubwo, abanafunzi kangari bahungire batekugendana nawe tena.
\v 67 Nuko Yesu abwira cumi na babiri ngo: Mwewe si namwe ko mutagendire?
\v 68 Simoni Petro aramusubiza ngo: Mwami, tugende hehe si? Ko ari weho ufute amagambo go kubeshaho ibihe byoshe?
\v 69 Kandi na twewe twakizerire, twamenye ko uri Kristo, Indugane y'Imana.
\v 70 Yesu arababwira ngo: Ndo ari njewe wabacagwiye mwewe cumi na babiri? Kandi umwe muri wenyu ni umuzimu!
\v 71 Yari arikugambaga Yuda Eskarioti, muhungu wa Simoni; kubera ko ariwe wagombaga kumugurisa, iwe umwe muri cumi na babiri.
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Nyuma y' ibyo, Yesu agenda i Galilaya kuko ndo yendaga kubera i Yudea, kuko Abayuda bari barikwenda kumwita.
\v 2 Kandi umuzayo gw' indangiro gwari guri hafi.
\v 3 Bene se baramubwira ngo va hano ugendere i Yudea kugira ngo abanafunzi bawe barebe imirimo yawe. Kuko nda mundu ukoraga ibintu mu kafico yenda komenyekana.
\v 4 Kuko ubeye ubikorire uyiyerekane.
\v 5 Kuko abavukanyi be nabo ndo bamwizeraga.
\v 6 Yesu arababwira ngo: Isaha yanje itaragera ariko iyenyu yagerire tayari.
\v 7 Isi ndo ibanganga mwewe, ariko njewe barikunyanga kubera ko ndigutangaza ko imirimo yeyo ari mibi.
\v 8 Mutarame mwewe, mugende mu mu mizayo, ariko njewe ndo ntaramire kubera ko igihe canje kitaragera.
\v 9 Yabeye amarire kubabwira ibyo, aguma i Galilaya.
\p
\v 10 Abavukanyi be bo bagendire m' umuzayo, nyuma nawe arabakurikira ari ku bondabunda atenda ko abandu bomubona.
\v 11 Abayuda bamushakizize m'umuzayo, bamwe bari kugamba ngo: Ari nga he si?
\v 12 Mu bantu kangari habeyemo ibigambo bimwerekeye, bamwe barikugamba ngo: Ni umundu ukoraga ibiboneye, abandi ngo ahabishaga abandu kangari.
\v 13 Ariko boshe babigambaga bucece kubera gutinya Abayuda.
\p
\v 14 Hagati y'umugo muzayo, Yesu ataramira mu kanisa atangira kwigisa.
\v 15 Abayuda batangeye, bagambire ngo: Yoba yiji ibyandikirwe gute kandi atayigire?
\v 16 Yesu arabasubiza ngo: Ibyo ndikwigisa ndo ari ibyanje ahubwo biturukire ku wandumire
\v 17 Umundu abeye yenda gukora ibyo yishimiraga, akamenye niba amagambo ganje gaviye ku Mana cangwa ko ndikugamba ku giti canje.
\v 18 Urikugamba ibyo we yendire abaga arigushaka icubahiro ce, ariko urigushaka icubahiro c'uwantumire, uwo niwe wa kweli kuko nda buryarya bumurimo.
\v 19 Mbesi Musa ndo yababwiye amategeko? Ariko nga mundu ugacungaga. Kubera ki mwenda kunyita?
\p
\v 20 Abandu boshe bamubarize ngo: urimo umuzimu. Ni nde wenda kukwita si?
\v 21 Yesu arabasubiza ngo: Nakorire akazi, mwese mwatangeye.
\v 22 Musa yabategekire gukatwa. Ndo ariwe byaturukireho, ni kuba basogokuruza ariko mukatwaga k'umusi gw'isabato.
\v 23 None se niba umundu akatirwe ku sabato kugira ngo amategeko ga Musa gakomere, mubabezwe gute kubera ko nakizize umundu k'umusi gw'isabato?
\v 24 Mereke gutsindisha abandu kubyo muri kureba n' amiso, ahubwo muce imanza za kweli.
\p
\v 25 Bamwe mu baviye i Yerusalemu baragamba ngo: Si wunoya benda kwita?
\v 26 None ari kwidegembya, ndaco barikumubaza. Mbesi abatware bamenyire ko ariwe Kristo?
\v 27 Ariko wuno twiji ha mwabo, ariko Kristo igihe akayije, nda mundu ukamenye iyo aviye.
\p
\v 28 Kandi Yesu yari arikwigisa mu kanisa, aragamba ngo: Mweshe munyiji kandi mwiji iwetu. Ndo nayijire ku ngufu zanje ariko uwantumire ni wa kweli kandi ndo mushobweye kumumenya.
\v 29 Ndamwiji njewe, kubera nturukire iwe kandi niwe wantumire.
\p
\v 30 Bapima kumufata, baratinya nda n'umundu wamukorizeho indoki, kubera ko isaha yabaga itagera.
\v 31 Abandu akangari bamwizerire. Maze baragamba ngo: None si Kristo igihe akayije akakore ibitangaza kurusha wunoya?
\v 32 Abafarisayo bumva uko abandu barikwibubuza heru ye. Nuko abatambyi bakuru n'Abafarisayo batuma abakozi bebo kugira ngo bamufate bamuzane.
\p
\v 33 Yesu aragamba ngo: Ndacari hamwe na mwewe akanya kanyori, nyuma nigire k'uwantumire.
\v 34 Mukanshakishe mutambona. Kandi ndo mushobweye kugera aho nkabe ndi.
\v 35 Abayuda bagambire hagati yebo ngo: Akaje hehe kugira ngo tutere kumufata? None si akagendane na babandi batatenyizwe mu Bagiriki? None si akayigise Abagiriki?
\v 36 Iri gambo ryo yagambire rigambire ngo ki: Ngo mukanshake ariko ndo mukambone, kandi ndo mushobweye no kugera aho ngabe ndi?
\p
\v 37 K'umusi gwa nyuma, umusi mukuru gukomeye, Yesu yahagurukire, arikugambisa ijwi rireyi ngo: Niba hari umundu ufite imyota yije iwanje agnwe.
\v 38 Umundu woshe unyizerire, imigezi y'amazi g'ubuzima zikadudubirize muri we nguko ibyandikirwe birikugamba.
\v 39 Yagambire inyerekeye Umuka gw'abizeye bakabone kubera ko babaga batari bayakira Umuka. Kandi Yesu yabaga atari yahabwa icubahiro ce.
\p
\v 40 Bamwe mu bari bari aho, bayumvusize ago magambo batangeye barikugamba ngo: Wunoya ni imbuzi ya kweli.
\v 41 Bamwe bagambire go: Wuno ni Kristo. Abandi nabo ngo: Mbesi bigimbye ko Kristo aturuka gusha i Galilaya?
\v 42 None si ibyandikirwee ndibigambire ko Kristo agombye guturuka m'umuryango gwa Daudi, mu rusisiro rw'i Betelehemu iyo Daudi yabaga atuye?
\v 43 Kubera we havukire muri bandu bari bari aho kutumvikana.
\v 44 Bamwe bari bari kwenda kumufata ariko nda wapimire kumukozaho indoki.
\p
\v 45 Abakozi bo hasi b'abatambyi bakuru, n'abab'Abafarisayo, barigarukira.
\v 46 Maze abakure bebo barababaza ngo kubera ki ndo mwamufatire no kumuzana? Abo bakozi barabasubisize ngo: Oya da, nda mundu ugambaga neza ngawe.
\v 47 Abafarisayo babarize ngo: Ko umanza na mwewe yabayobeze?
\v 48 None si nda mundu mu bakuru cangwa mu Bafarisayo woba yamwizerire?
\v 49 Ni koko, abandu boshe batiji amategeko bavumirwe.
\p
\v 50 Nikodemu, wagire kwa Yesu mu joro amarire kuba umwe muri bo, arababwira ngo:
\v 51 Itegeko ryetu ryohana umundu ritari ryamwumva no kumenya ico ari kudyora?
\v 52 Bamusubize ngo: Nawe si uri umunya Galilaya? Urebire neza, womenya ko i Galilaya hatovayo umbuzi.
\p
\v 53 Nuko buri muntu ashuba iwebo m'urugo.
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Yesu yagendeye ku musozi gwa Elayo.
\v 2 Mu gitondo ca kare yingira tena mu kanisa, nuko abandu boshe bija aho ari. Amarire kwikara, arabigisa.
\v 3 Nuko abakarani n'Abafarisayo bija n'umugore wafatirwe ari gusambana.
\v 4 Bamuhagarikire hagati y'abandu, nuko babwira Yesu ngo: Mwalimu wuno mugore yafatirwe arigusambana.
\v 5 Musa yadutegekire ko abagore nga banoya tubitisa amabuye. None weho ubigambireho ki?
\v 6 Babaga bamutegire mu magambo kugira ngo babone ibyo kumuregesa. Ariko Yesu amarire kureba hasi, yayandikisize urutoke ha butaka.
\v 7 Mu gihe bagumyaga kumubaza, yabarebire no kubabwira ngo: Habeyeho muri mwewe umundu umwe utagakorire icaha, aba uwambere kumutera ibuye.
\v 8 Nuko yarebire hashi tena yandika ha butaka.
\v 9 Babeye barangije kumva ibyo, bamarire gutsindishwa n'imutima yebo, batangiye kunyomboroka umwe umwe, guhera ku bakuru kageza ku batoto,
\v 10 Yesu we yasigeye na wa mugore. Amarire kunamuka, yabwenye wa mugore gusha,
\v 11 Aramubaza ngo: Mugore we, abarikurega bari ngahe? Nda munu numwe urikukurega tena? Arasubiza ngo: Oya, Mwami. Nuko Yesu aramubwira ngo: Nanje ndo nguciriye urubanza, genda ariko utekongera kugarukira icaha.
\p
\v 12 Yesu yababwiye tena ngo: Ndi umwangaza gw'isi, umundu woshe unkurikiraga ndo yongendera m'umuyobe, ariko akabone umwangaza g'ubuzima. Heru yibyo, Abafarisayo baramubwira ngo:
\v 13 Weho, urikwigambira, guco ubudimwe bwawe ndo tubwemeye.
\v 14 Yesu arabasubiza ngo: Naho ndikwigambira, ubudimwe bwanje ni bwa kweli, kubera ko njewe nyiji iyo naviye niyo ndi kugendera, ariko mwewe, ndo mwiji iyo mviye niyo ndikugendera.
\v 15 Muriguca imanza z'umubiri, ariko njewe ndo ntsindisaga umundu.
\v 16 Kandi mbeye nciye urubanza, urubanza rwaje ni rwa kweli, kubera ko ndo ndi njenyine Data wantumire ari hamwe nanje.
\v 17 Byandikirwe mu mategeko genyu ko ubudimwe bw'abandu babiri ari ubwa kweli.
\v 18 Nje ndikwigambira, na Data wantumire ari kungambira.
\p
\v 19 Nuko baramubaza ngo: Sho ari nga he? Yesu arasubiza ngo: Ndo munyiji, na Data ndo mumwiji. Yabeye munyiji, muba mwiji na Data.
\v 20 Yesu yababwiye ayo magambo, arikwigisha mu kanisa, ahandu babikaga isadaka, ariko nda mundu numwe wapimye kumufata kubera ko isaha ye yari itariyagera
\p
\v 21 Yesu arababwira kandi ngo: Njewe ndigendeye, Mukanshake, kandi mukapfe mapfe mu byaha byenyu, ndo mushobweye kwija iyo ndikugendera.
\v 22 Kubera ibyo Abayuda bagambire ngo: Mbesi yenda kuyiyita wenyine? Kuko aragambire ngo: Ndo mushobweye kwija iyo ndikugendera.
\v 23 Ariko Yesu aramubwira ngo: Muri abo hashi, ariko njewe ndi uwo heru. Muri abo mu si.
\v 24 Ariko njewe, ndo ndi uwa yino si. Nico catumire mbabwira ko mukapfire mu byaha byenyu. n Niba mutizerire uwo ndiwe, mukapfire mubyaha byenyu.
\p
\v 25 Baramubanza ngo: Uri nde si? Yesu yabasubize ngo: Ndi uwo nababwiye guturuka mu ntangiriro.
\v 26 Mfite ibindu kangari byo kubagambaho ngo kubatsindisa, ariko uwandumire ni uwukuri, kandi ibyo namunvisizeho nibyo mbibwiraga isi.
\p
\v 27 Ndo bayumvisize ibyo yabaga arikubabwira kuri She.
\v 28 Yesu arababwira ngo: igihe mukashire heru Umwana w'umundu niho mukamenye uwo NDIWE, kandi ko ndo nokora ikindu ku ngufu zanje. Ibyo Data yanyigisize, Niko ndikubigamba.
\v 29 Ndi hamwe n' Uwandumire, kandi ndo yansigire njenyine kubera mbagaho ndigukora ibyo yenda.
\v 30 Gukurikiza nibyo Yesu yayigisize, abandu kangari bamwizeye.
\p
\v 31 Nuko abwira Abayuda bamwizerire ngo: Mugumire mu gambo rya njewe muri abanafanzi banje ba kweli.
\v 32 Mukamenye ukuri Kandi uko kuri kukabahe ubuhuru.
\v 33 Maze baramusubiza ngo: Turi uruzaro rwa Aburahamu, ndo twabeye umusi na gumwe abagaragu b'umundu, gute si wogamba ngo mukabe m'ubuhuru?
\v 34 Yesu arababwira ngo: Kweli, umuntu wose ukahitemo gukora icaha akabe ari umugaragu w'icaha.
\v 35 Nyamara umugaragu ndagumaga mu nzu ariko umwana ayigumagamo.
\v 36 Niba rero Umwana abaheye ubuhuru, mukahore m' ubuhuru butashire.
\v 37 Nyiji ko muri uruzaro rwa Aburahamu, ariko mushaka kunyica kubera ko mutahaye muri mwewe ubwimbo igambo ryanje.
\v 38 Ndikugamba ibyo nabwenye kuri Data, ariko mwewe, murigukora ibyo mwayumvisize kuri sho shatani.
\p
\v 39 Baramusubiza ngo: Data ni Aburahamu. Yesu arababwira ngo: Mwabeye mwazeye na Aburahamu mwari gukora imirimo ya Aburahamu.
\v 40 Ariko noneho murikwenda kunyita, njewe wababwirire ukuri nayumvisize ku Mana.
\v 41 Ibyo ndo Aburahamu yigeze kubikora. Mukoraga imirimo ya sho. Baramubwira ngo: Ndo turi haramu, dufite data umwe, Imana.
\v 42 Yesu arababwira ngo: Yabeye Imana ariyo Sho, mwari kungunda, kubera ko mu Mana arimo ngomokire.
\v 43 Kandi arimo naviye. Ndo nayijire ku bwa njewe, ahubwo niwe wandumire. Kubera ki mutumvaga ingambo yanje? Ni kubera ko mudashobweye kumenya igambo ryanje.
\v 44 Muri aba sho shetani, kandi mwenda gushohweza ubyo sho yifuzaga. Yabeye umwicanyi kuva ku ntangiro, ndo abaga m'ukuri, kuko nda kuri kumubagamo. Buri igihe agambaga ibyo ububesi kubera abaga arikugamba ibye. Shetani ni umubeshi na she w'ibubesi.
\v 45 Njewe, kubera ko ngambaga ukuri, ndo munyemeraga.
\v 46 Ni nde muri mwewe ukanyemeze ibyaha? Mbeye ngambaga ukuri, kubera iki mutanyemeraga?
\v 47 Uri uw'Imana, asobanukirwaga amagambo g'Imana; mwewe ndo mwogumva kubera ko mutari ab'Imana.
\p
\v 48 Abayuda baramusubiza ngo: Ndo dufite ukuri ko kugamba ko uri Umusamariya, kandi ko urimo ibizimu?
\v 49 Yesu arabasubiza ngo: Ndo ndimo ibizimu; ahubwo numviraga Data, ariko mwewe mwayangire kumyumvira.
\v 50 Ndo ndenda icubahiro canje, hariho umwe ugishakaga kandi niwe ucaga imanza.
\v 51 Kweli ndabibabwiye, niba hari umundu ucungaga igambo ryanje, ndo akapfe.
\p
\v 52 Ako kanya Abayuda baramubwira ngo: tumenye ko urimo ibizimu. Aburahamu yapfiye, imbuzi nazo zapfiye, none ugambire ngo umundu agumye mu gambo ndo akapfe.
\v 53 Weho si uri mukuru gusumba Data Abrahamu wapfiye? Imbuzi nazo zapfiye. Weho arikwibwira ko uri nde?
\v 54 Yesu arabasubiza ngo: Niba njewe nishije heru, icubahiro canje ni busha. Data niwe umpandisaga, ni we mugambaga ngo niwe Imana yenyu mutamwiji.
\v 55 Ariko njewe ndamwiji, kandi yabeye ngambaga ko ndo mwiji, narikuba merire nga mwe, umubesi. Ariko njewe ndamwiji, kandi ndindaga igambo rye.
\v 56 Aburahamu, Sho yayishimire cane kubera umusi gwanje, yagubwenye maze arishima.
\p
\v 57 Abayuda baramubwira ngo: Nda imyaka mirongo itanu ufite, none si wabwenye Aburahamu gute?
\v 58 Yesu arabasubiza ngo: Kweli ndabibabyiye ngo: Mbere yo kubaho kw' Aburahamu, njewe NDIHO.
\v 59 Heru y'ibyo batoragwiye amabuye ngo bagamutere maze Yesu arihisha maze ava mu kanisa.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 Yesu yabeye arigutambuka, yabwenye umundu wazewe ari impumyi.
\v 2 Abanafunzi be baramubaza ngo: Mwalimu, ni nde wakorire icaha kugira ngo wuno mundu avuke ari Atari kureba? Ni wunoya cangwa abamuzeye?
\v 3 Yesu arabasubiza ngo: Ndo ari wunoya wakorire icaha cangwa abazeyi be, ahubwo ni kugira ngo imirimo y'Imana zitangarizwe muri we.
\v 4 Ngombire gukora umurimo g'uwantumire hakiri kare, umuyobe gurikwija, aho umundu atakashobore gukora.
\v 5 Igihe ngiri hanoya mu yino si, ndi umwangaza gw'isi.
\p
\v 6 Amarire kugamba ibyo, Yesu acira hasi, akora akondo n'ago macanjwe. Nyuma, yasigire ako kondo ku miso g'iyo mbumwi.
\v 7 Aramubwira ngo: Genda, ukarabire mu ki ndendezi c'i Siloamu (Izina risobanuye ngo yatumirwe). Agendayo, arakaraba, ashubirayo arikureba neza.
\v 8 Abaturanyi n'abari bamwiji mbere igihe yabaga arigusabirizasa bagambire ngo: Wuriya si si wa wundi wahoraga yikeye kandi arigusabiriza? Bamwe baragambaga ngo: Niwe.
\v 9 Abandi baragamba ngo: Oya! Ndo ariwe. Ariko barasana. Naho we wonyine ngo: Ni njewe.
\v 10 Bamubarize ngo: Ni buryo ki amiso gawe yagafungwiwe?
\v 11 Arabasubiza ngo: Umugabo Yesu yakorire akondo, akansiga ha miso,
\v 12 Nyuma aramumbwira ngo: Genda ku gisima c' i Siloamu ukarabe. Ngendayo, ndakaraba, mbona guhumuka. Baramubaza ngo: Uwo mugabo ari ngahe? Ndo niji.
\p
\v 13 Nuko bajenye uwo wahorire ar' imbumyi ku, Bafarisayo.
\v 14 Ariko ubwo hari ari ku musi gw'isabato, ubwo Yesu yakorire akondo akakamusiga ha miso akamuhumura.
\v 15 Abafarisayo bamuterire ibibazo uburyo ki yarebire. Arabasubiza ngo: Yansigire akondo ha miso, ndareba. Kandi na buno ndikureba.
\v 16 Heru y'ibyo, bamwe bo mu Bafarisayo bagambire ngo: Wuno mugabo ndo aturukire ku Mana, kubera ko atubahirizaga isabato. Abandi bagambire ngo: ni buryo ki umunyabyaha ashobweye gukora ibitangaza bingaho? Baramupfa. Nuko, bitamo ibice.
\v 17 Babwira ya mbumyi ngo: weho ubigambire ho ki kubyo yaguhumwiye amiso? Arabasubiza ngo: Ni imbuzi.
\p
\v 18 Abayuda ndo bigeze bemera ko yari imbumyi kandi ko yahumukire kugeza uko batumire kuzana abamuzeye.
\v 19 Bababazize ababyeyi ngo: Wunoya niwe mwana wenyu murikugamba ko yavutse ari imbumyi? None ni buryo ki yahumukire?
\v 20 Ababyeyi be barasubiza ngo: ico twiji nuko ari umwana wetu, kandi ko yavukire atari kureba.
\v 21 Ariko ni biryo ki arebire, cangwa ni nde wamuhumwiye amiso, ico nico tutiji. Mumubaze wo wonyine. Arakuze, agambe ibimwerekeye.
\v 22 Ababyeyi be bagambire guco kubera gutinya Abayuda. Kuko Abayuda bari bapangire ko ukahamye ko Yesu ariwe Kristo bakamutenge mu kanisa.
\v 23 Nico catumire ababyeyi be bagamba ngo arakuze, mumwibarize.
\p
\v 24 Abafarisayo bahamagara wa mugabo wabaga atari kureba ubwa kabiri, baramubwira ngo: Wowe himbaza Imana. Twiji ko wuno mugabo ari umunyabyaha.
\v 25 Arabasubiza ngo: Abeye ari umunyabyaha, ndo mbyiji. Ico nyiji ni kimwe; nuko nabaga impumwi none buno ndikureba.
\v 26 Baramubaza ngo: Yakorire ki ngo aguhumure amiso?
\v 27 Yabasubize ngo: Ko narangije kubibabwira, ndo mwumvisize? kubera ki murikwenda kubyumva ubwa kabiri? Hari, mwenda na mwewe kuba abanafunzi be?
\v 28 Baramutuka barikugamba ngo: Ni wowe mwanafunzi we, twewe turi abanafunzi ba Musa.
\v 29 Twiji ko Imana yagambenye na Musa. Ariko wuno we ndo twiji ngo ni uwahe.
\v 30 Arabasubiza ngo: Ndangeye ko mutiji wuno mugabo kandi yafungwiye amiso ganje.
\v 31 Twijiko Imana ndo yunviraga abanyabyaha, naho niba umunduu yubahaga, agakora kwenda kweyo uwo niwo Imana yumviraga.
\v 32 Nda gihe na kimwe umundu yigeze kumva uwundi yafungwiye amiso g'uwavukire ari impumyi.
\v 33 Yabeye wuno mundu ataturukire ku Mana ndaco yarigushobora kungorera.
\v 34 Baramusubiza ngo: wowe muzima wavukiye mu byaha, none urikutwigisa? Baramwirukana.
\p
\v 35 Yesu amenyako bamwirutseho, ahuye nawe, aramubwira ngo: Wizeraga Umwana w'Imana?
\v 36 Aramusubiza ngo: Ni nde si, Mwami, kugira ngo mwizere?
\v 37 Wamubwenye tayari kandi niwe urikukugambisa niwe.
\v 38 Aragamba ngo: Ndizerire Mwami. Nuko yikubita imbere ye aramuramya.
\p
\v 39 Nyuma, Yesu aramubwira ngo: Nayijire mu si guca imanza, kugira ngo abatari kureba barebe, ko abatekerezaga ngo barikureba bahinduke imbumyi.
\v 40 Abafarisayo bari bari hamwe nawe, bamarire kumva ago magambo, babazize ngo: Na twewe si turi imbumyi?
\v 41 Yesu arabasubiza ngo: Yabeye mwiji ko muri imbumyi, ndo mwari kuba mufite ibyaha. Ariko mugambaga ngo: Turarebaga. Nico gituma icaha cenyu kibaherireho.
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Kweli, kweli ndababwiye ngo: Wa wundi utingire mu muryango gw'ikiraro, ariko agataramira ahandi, uwo ni umusambo n' umunyazi.
\v 2 Umuragizi uboneye w'indama yingiraga mu muryango.
\v 3 Umuragizi uboneye w'indama, iyo afunguwire umuryango, indama zumvaga ijwi rye, akazihamagara mu mazina, nyuma akaziyobora.
\v 4 Iyo amarire kuzisohora hanze azigendaga hambere zoshe zikamukurikira kubera ko ziji ijwi rye.
\v 5 Indama ndo zokurikira uwo hanze, ahubwo ziramuhungaga kubera ko ndo ziji ijwi ry' umuragizi wo hanze.
\p
\v 6 Yesu yabacuriye ugo mwaze bo babura kumenya ico yenda kubabwira.
\v 7 Yesu yababwiye tena ngo: Ndabibabwiye kandi ni njewe muryango gw'indama.
\v 8 Abandu boshe bayijire mbere yanje n' abasambo nabo kunyaga, ariko indama ndo zayumvisize ijwi ryebo.
\v 9 Ni njewe muryango. Umundu woshe ukagunyuriremo akakizwe, akayinjire kandi akashohoke yikare m'ubwatsi buboneye.
\v 10 Naho umusambo akayingire yijire kwiba, kubaga, no kubomora. Njewe nayijire kugira ngo indama za nyowe zibone ubuzima kandi zikomeze kudamarara.
\p
\v 11 Njewe ndi umuragizi uboneye, kandi umuragizi uboneye atangaga ubuzima bwe kurengera indama ze.
\v 12 Ariko ukoreraga amakuta ndo ari umuragizi w'indama. Iyo igisimba cijire ataga indama akirukanga igisimba kikarya izo ndama no kuzitanyisha.
\v 13 Umukozi w'amakuta arasigag, ndahangayikire, atekwita no ku bibazo indama zifite. Ariko njewe ndi umuragizi wa kweli.
\v 14 Indama zanje ndaziji kandi nazo zinyiji.
\v 15 Nguko Data anyiji na njewe ngaba nyiji Data, ndangaga ubuzima bwanje kubera indama zanje.
\v 16 Mfite izindi ndama zitari izo muri kino kiraro, izo nazo bigombire ko nozizana kandi nazo zikayumve ijwi ryanje, zikabe umukumbi gumwe n'umuragizi umwe.
\v 17 Data arangundaga kubera ko ntangaga ubuzima bwanje nyuma ngabwisubiza.
\v 18 Nda mundu wonyaka ubuzima bwanje ariko mbutangaga njewe njenyine. Kandi mfite ingufu zo kubwisubiza, ngurikije itegeko nahewe na Data.
\p
\v 19 Kubera ago magambo, hongera kuba ho kutumvikana mu Bayuda.
\v 20 Benshi bebo baragamba ngo: Arimo ibizimu, cangwa ni umusazi kubera ki mu mutegaga amatwi?
\v 21 Abandi baragamba ngo: Gano magambo ndo arago umundu urimo ibizimu. None si ikizimu cofungura amiso g'imbumyi?
\p
\v 22 Ico gihe bari bari mu muzayo go kwibuka gutaha i kanisa i Yerusalemu. Imbeho Yari ari nyinji.
\v 23 Na Yesu yari arikwitembeza mu kanisa anyuriye mu muryango gwa Salomo.
\v 24 Abayuda baramuzunguruka no kumubwira ngo: ukakomeze kutujijisha kugeza ryari? Niba uri Kristo bitubwire neza.
\v 25 Yesu arabasubiza ngo: Nabibabwiye ariko ndo mwayingire kuyizera. Ibwo ngoraga mu zina rya Data byemezaga ico ndi co.
\v 26 Ariko ndo mwizeraga kubera ko mutari bamwe bo mu indama zanje.
\v 27 Indama zanje zumvaga ijwi ryanje, nanje ndaziji kandi zirankurikiraga.
\v 28 Nzihaga ubuzima buhoragaho, kandi ndo zikapfe na rimwe, nda n'umundu ukazinkure mu maboko.
\v 29 Data wazimpeye ni mukuru kuruta boshe nda n'umundu ushobweye kazikura mu maboko ga Data.
\v 30 Njewe na Data turi "Umwe"
\p
\v 31 Maze ako kanya Abayuda batoragwiye amabuye ngo bagamwitise.
\v 32 Yesu arababwira ngo: Nabakoreye ibindu biboneye biturukire kwa Data kubera ibyo mwenda kunyita.
\v 33 Abayudi baramusubiza ngo: Imirimo iboneye ndo ariyo turikudyoza, ahubwo nuko urigutuka Imana. weho mundu wenda kwiringaniza Imana.
\v 34 Yesu arabasubiza ngo: Ndo byandikirwe mu tegeko ryenyu ko nagambire ngo: Muri ibizimu.
\v 35 Itegeko ribeye ryabise ibizimu ba bandi bandikiwe igambo ry'Imana, kandi koko ibyandikirwe bitagombire gukandagirwa,
\v 36 Uwo Data yatunganize, akamutuma mu si, murikumubwira ngo arigutuka Imana kubera ko ngambire ngo ndi Umwana w'Imana.
\v 37 Niba ndarigukora imirimo ya Data, mwere kunyizera.
\v 38 Ariko niba arizo ndigukora, mukaba mutenda kunyizera, mwizere basi iyo mirimo kugira ngo mumenye kandi musobanukirwe ko Data ari muri njewe na njewe muri we.
\p
\v 39 Aho naho kandi benda kumufata ariko arabakwepa.
\p
\v 40 Yesu yigira hakurya ya Yorodani aho Yohana yabatirizaga, yibera yo.
\v 41 Abandu kangari bamusangire yo barikugamba ngo: Yohana ndo yakorire igitangaza na kimwe ariko ibyo yagambire kuri wuno Yesu ni ibya kweli.
\v 42 No muri ako gahugo abandu akangari bamwizerire.
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 Hari hari ho umugabo w'umurwayi, Lazaro w'i Betania, wo m'urusisiro rwa Mariya na Marita bashiki be.
\v 2 Niwo wa wundi Maria wasigire Yesu amavuta kandi akamuhanagurisa amaguru umutsatsi gwe. Niwo mwene nyina Lazaro yari arweye.
\v 3 Bashiki be batuma ngo bagenda kushikira Yesu no kumubwira ngo: Mwami, reba mwira wawe yarweye.
\v 4 Yesu amarire kubyumva aragamba ngo: Uburwayi bwe ndo ari ubwo kumuhitana, ahubwo ni ubwo kubera Imana ari iy' icubahiro, kugira ngo Umwana w'Imana ahabwe icubahiro mubwo burwayi.
\v 5 Kandi koko Yesu yakundaga Marita, Mariya na Lazaro.
\v 6 Amarire kumenya ko Lazaro arwere yayibereye iyo imisi zibiri.
\p
\v 7 Niho yabwiye tena abanafunzi be ngo: Dushube i Yudea.
\v 8 Baramusubiza ngo: Mwalimu (Rabi) Abayuda barikwenda kugutera amabuye none wenda gushuba i Yudea?
\v 9 Yesu arababwira ngo: Mbesi umusi si gufite amasaha cumi n'abiri? Umuntu abeye arikugenda mu mutaga ndo yositara kuko abaga arikureba umwangaza.
\v 10 Ariko umundu arigutembera m' umuyobe yositara, umwangaza gubaga guri kure ye.
\p
\v 11 Amarire kubabwira ibyo, arabasubiza ngo: Lazaro mwira wetu aryamire none nenda kumubyutsa.
\v 12 Abanafunzi be bamubwiye tena ngo: Mwami, niba aryamire: Akakire.
\v 13 Yesu yagambaga kubw'urupfu rwa Lazaro, ariko bo bategereza ko arikubabwira gusinzira.
\v 14 Nuko rero Yesu ababwiza ukuri ngo: Lazaro yapfiye
\v 15 Kandi kubera mwewe kugira ngo mwizere nishimiye kubona ndo mbar, ariko tugende aho ari.
\v 16 Kubera ibyo, Tomasi witwaga Didumo abwira bira be ngo: Tugende hamwe na Yesu batwitire hamwe.
\p
\v 17 Yesu amarire kugera i Betania yabwenye Lazaro wari wapfiye hanyuma y'imisi ine ari mu kaburi.
\v 18 Betania na Yerusalemu habagamo hafi ibirometeri cumi na bitanu.
\v 19 Abayuda akangari baribijire kubayagira kubera musaza webo yari yapfiye.
\v 20 Marita amarire kumva ko Yesu yijire agenda mbere ye, naho Mariya agumya kwikara mu nzu.
\v 21 Marita abwira Yesu ngo: Yoba wari uri hano mbere musaza wanje ndo yoba yapfiye.
\v 22 Ariko na bunoy nyiji ico wosaba Imana cose yokiguha.
\v 23 Yesu aramubwira ngo musaza wawe akazuke.
\v 24 Marita aramusubiza ngo: Nyiji neza ko akazuke igihe co kuzuka k'umusi gwa nyuma.
\v 25 Yesu aramusubiza ngo: Nmewe ndi umuzuko, n'ubuzima ukanyizera woshe akabeho, naho yoba yapfiye kare.
\v 26 Kandi buri mundu uriho kandi unyizerire ndo akapfe na rimwe, "Marita, urabyizeye?"
\v 27 Marita aramusubiza ngo: Ingo Mwami, ndizeye ko uri Kristo Umwana w'Imana wari akwiriye kwija ku si.
\p
\v 28 Amarire kugamba aragenda bunyomboroke ahamagara Maria mushiki we aramubwira: Mwalimu ari hano kandi ari kugushaka.
\v 29 Mariya abyumvisize ahaguruka vuba ayambira Yesu.
\v 30 Ariko Yesu yari atakingira mu muji ahubwo yari ari aho Marta yari yamusangire.
\v 31 Abayuda bari bari hamwe na Mariya mu nzu barikumuhumuriza, babona ahagurukiree vuba vuba, arasohoka, baramukurikira, barikugamba ngo: Agiye aho bamuhambire kuharirira.
\p
\v 32 Mariya agerire aho Yesu yari ari, amubwenye yamugwiye ku birenge aramubwira ngo: Mwami, yoba wari uri hano, musaza wanje ndo yaba yapfiye.
\v 33 Yesu yamubwenye ararira na Abayuda barihamwe Naho baririre. Yitsa umutima kubera yari ababeye cane.
\v 34 Arababaza ngo: mwamuhambire nga he? Baramusubiza ngo: Mwami inja urebe.
\v 35 Yesu ararira.
\v 36 Nico catumire Abayuda bagambire ngo: Murebe ko yamukundaga.
\v 37 Bagambenye muri bo ngo: We washobweye gufungura amiso g' imbumyi kuki atabuzize wunoya gupfa?
\p
\v 38 Yesu yayikize umutima tena, nyuma agendera aho bari bamuhambire.
\v 39 Nuko arababwira ngo: Mukure ho ibuye. Marta mushiki w' uwa wapfiye aramubwira ngo: Mwami, aranuka kuko amarire i misi zine apfiye.
\v 40 Yesu aramusubiza ngo: Ndo nakubwiye ngo ubeye wemeye urabona icubahiro c'Imana?
\p
\v 41 Muvane ho iryo buye rero. Yesu areba iheru agamba ngo: Data ndikugushima kubera unyumvaga.
\v 42 Njenyine nyiji ko unyumvaga ibihe byoshe ndagamba kubyerekeye bano bandu banzungukire, bamere ko ari wowe wantumire.
\v 43 Yamarire kugamba ago, agamba cane ngo: Lazaro shohokamo.
\v 44 Uwari yapfiye yashohokire ibirenge na maboko bihambiwe n' igitambara. Niho Yesu yababwirire ngo: Mumuhambure, mumureke akigendere.
\p
\v 45 Abayuda kangari bari bijire na Mariya babwenye ibyo Yesu yakorire, baramwizera.
\v 46 Ariko bamwe mwebo bagenda kureba Abafarisayo no kubabwira ibyo Yesu yakorire.
\v 47 Niho abatambwi bakuru n' Abarisayo bahwiye mu nama, barikwibaza ngo: Tugire gute ko wundu arigukora ibitangaza kangari?
\v 48 Tuumurekire boshe baramwemera, kandi Abaroma bakayije babomore umuji gwetuu n'ubwoko bwetu.
\p
\v 49 Kayafa, umutambyi mukuru muri ugo mwaka arababwira ngo: Ndaco mwiji?.
\v 50 Ndo murikubona ko biboneye umundu umwe yopfira abandu aho kureka ubwoko bwoshe kurimbuka?
\v 51 Nyamara ndo byamuviye mo kubera ko yari umutabyi mukuru muri ugo mwaka, yaburiye ko Yesu akapfire ubwo bwoko.
\v 52 Atari ubwo bwoko, ahubwo yabigambire kugira abana b' Imana batatenye bagarukire hamwe na muba umubiri gumwe.
\v 53 Guhera ugo musi batangiye gupanga uko bamwita.
\p
\v 54 Yesu ndo yagumire kubayiyereka ahubwo yagire mu kirere co hafi y'ubutayu mu muji Efraimu, yagumye yo hamwe n'abanafunzi be.
\p
\v 55 Paska y' Abayuda yari iri hafi, abandu akangari bataramira i Yerusalemu mbere ya Paska bagiye kuyiyeza.
\v 56 Bashakire Yesu, barabazanya mu kanisa ngo: Murikureba gute? Ndo akayije mu muzayo mukuru?
\v 57 Kandi abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari batangire itegeko ngo habeye ho umenye aho ari, abamenyeshe bije kumufata.
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Imisi zitandatu mbere ya Paska, Yesu yagerire i Betaniya, aho Lazaro wo yari yazuye yabaga.
\v 2 Aho bamutekeye ibiryo, Marta arabagaburira, na Lazaro yari ari nabo bari ha meza.
\v 3 Mariya azana icupa ry'amarashi g'ibeyi rinini agasiga ku birenge bya Yesu, no kumuhanaguza umutsatsi gwe. Inzu yoshe ihumuramo ago marashi.
\p
\v 4 Umwe mu banafunzi be Yuda Iskariota, muhungu wa Simoni, ari we wamutangire, aragamba ngo:
\v 5 Kubera ki gano marasi gapfiye busha, gaba gatagurishijwe amafaranga magana ashatu gakakasayidiya abakene?
\v 6 Yagambire guco atari uko ababariye abakene, ahubwo aruko yari umusambo, kandi ko yabikaga icibo c'amaturo. Yajaga ariba ago babikaga mo.
\v 7 Ariko Yesu aragamba ngo: Mumureke abike ago marashi kubw'umusi go guhambwa kwanje.
\v 8 Mushibaga n'abakene imisi zoshe, ariko njewe ndo ngahore namwe imisi zoshe.
\p
\v 9 Abayuda kangari bamenya ko Yesu ari i Betaniya nuko bagendayo. Atari kubera we gusha, ahubwo ari kubera Lazaro uwo Yesu yari yajwiye.
\v 10 Abatambyi bakuru bapangira kwita Lazaro,
\v 11 Kubera ko Abayuda kangari bari bari kubavamo bakizera Yesu.
\p
\v 12 Bukeye bwaho, abandu kangari bari bijire mu muzayo, bamarire kumva ko Yesu yagiye i Yerusalemu,
\v 13 Bakatire amatabi g'imikindo, bagenda imbere ye barikuyomba cane ngo: Hosana! Ahabwe imigisha uwijire mu zina ry'Uhoragaho, Umwami wa Israeli !
\v 14 Yesu abwenye akana k' ipunda, akikaraho, nguko byandikirw ngo:
\q
\v 15 We're gutinya muhara w'i Siyoni: Reba Umwami wawe arijire yikeye ku kana k'ipunda.
\p
\v 16 Abanafunzi be ndo bumvisize ibyo bindu, ariko Yesu amarire guhabwa ububonere bwe, bibuka ko byari byandikirwe kuri we kandi ko byamushohwereyeho.
\p
\v 17 Abari hamwe na Yesu, igihe yahamageye Lazaro mu kaburi no kumuzura mu bapfiye babitangeze.
\v 18 Nuko abandu kangari bamwija imbere kubera ko bari bumvisize ko yakorire ico gitangaza.
\v 19 Abafarisayo bagambenye ngo: Murebe, murikwisumbuwa ku busha, abandu boshe bamukurikiye.
\p
\v 20 Bamwe mu Bagiriki bari bajire i Yerusalemu gusenga mu mizayo,
\v 21 Babwiye Filipo w'i Betesaida y'i Galilaya ko benda kureba Yesu.
\v 22 Filipo agenda kubwira Andreya nuko Andereya na Filipo babibwira Yesu.
\v 23 Yesu arabasubiza ngo: Igihe kigerire ngo umwana w'Umuntu ahabwe ububonere bwe.
\v 24 Kweli, kweli ndababwiye, iyo imbuto y'ingano itagwiye m'ubutaka ngo ipfe, iberaga aho guco yonyine. Ariko iyo ipfuye, yeraga imbuto kangari
\v 25 Ukundire ubuzima bwe, akabubure, ariko uwangire ubwe muri yino si akabugumane ageze k'ubuzima butakashire.
\v 26 Umundu abeye arikunkorera, ankurikire, kandi aho ndi niho umukozi wanje akabe. Umundu irikunkorera, Data akamwubahe.
\p
\v 27 None umutima gwanje, guhageze. None ngambe ki? Data ndabare muri yino saha? Ariko rero, nico canzenye ngo ngere kuri yino saha.
\v 28 Data wubahize izina ryawe!
\v 29 Nuko ijwi ryaviye mu juru ririkugamba ngo: Naryubahize, kandi ngahore ndikuryubahiza. Abandu bari baraho, kandi bari bumvise baragamba ngo: Ni inguba iriguhinda. Abandi baragamba ngo: Malaika agambenye nawe.
\v 30 Yesu aragamba ngo: Ndo ari kubera njewe iryo jwi ryumvikenye, ariko ni kubera mwewe.
\v 31 Buno rero isi iciriwe urubanza, buno rero umwami wa yino si agogomezwe hanze.
\v 32 Umusi ngapandishwe heru ya yino si, ngayikururire abandu.
\v 33 Yagambire binoya yenda kubamenyesa urupfu akapfe.
\p
\v 34 Abandu baramusubiza ngo: Twabwiwe mu mategeko ko Kristo akabeho ibihe byoshe. None ni gute ugambire ngo: Bigombye ko Umwana w'Umundu yomanikwa heru? Mbesi uwo Mwana w'Umuntu ni nga nde?
\v 35 Yesu arababwira ngo: Umwangaza guracari mu yino si akanya kannyori. Mutembere igihe mufite umuwangaza, kugira ngo umuyobe gutija mutabyiji. Ugendaga m'umuyobe ndo yiji iyo arikugendera.
\v 36 Mugihe mufite umwangaza, mwizere ugo mugwizere, kugira ngo mubere abana b'umwangaza. Yesu yagambire ibyo, nyuma yakigendeye kwihisa kure yebo.
\v 37 Naho yakorire ibitangaza kangari barikureba, ndo bamwizerire,
\v 38 kugira ngo igambo ry' imbuzi Isaya yagambiree rishohwere ngo: Mwami, ni nde wayizerire amahubiri gacu? Kandi ukuboko kw'Imana kwaramburiwe nde?
\v 39 Kandi ndo baribakizera, kubera ko Isaya yagambire tena ngo:
\v 40 Yahumisize amiso gebo, kandi yagirire imitima yabo ikibuye, kugira ngo bere kurebesa amiso gebo, batumvisa imitima yebo ngo batahinduka ngo nere kubakiza.
\p
\v 41 Isaya yagambire ibyo igihe yarebaga ububonere bwe, kandi yamugambireho.
\p
\v 42 Naho byabeye guco, abategetsi kangari bamwizerire. Ariko kubera gutinya Abafarisayo, ndo babyerekanaga, kubera ko batinyaga gutengwa mu sinagogi.
\v 43 Kubera ko bakundaga gushimwa n'abandu kuruta gushimwa n'Imana.
\p
\v 44 Nuko Yesu agambisa ijwi rinini ngo: Unyizeraga ndo ari njewe yizerire ahubwo yizerire uwandumire.
\v 45 Kandi undebaga ari kureba uwandumire.
\v 46 Nayijire merire ng'umwangaza gw'isi kugira ngo unyizerire weshe atahera m'umuyobe.
\p
\v 47 Niba umundu yumvisije amagambo ganje atagacunga muri we, ndo ari njewe mumuciriye urubanza; kuko ndo nayijire gutsindisa isi, ahubwo nayijire gukiza abari mu si.
\v 48 Unyagaga, atacunga amagambo ganje, afite Uwo kumutsindisa, igambo ryo nagambire, ni ryo rikamutsindise ku musi gwa nyuma.
\v 49 Kuko ndo nigambiraga ahubwo Data wantumiree, niwe wambwiye ibyo ngombire kugamba no gutangaza.
\v 50 Kandi nyiji ko itegeko ryanje ari ubuzima bw'ibihe byoshe. Niyo gutumire ibyo ndikugamba ndikubigamba nkuko Data yabimbwiye.
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Mbere y'umuzayo ga Pasika, ubwo yariyiji ko isaha ye yarigerire yo kuva muri yino si ngo ashubire kwa She, no kuba yakundire abe bari mu si, asohweja umupango g'urukundo rwe ku si.
\v 2 Mu gihe babeye barikurya ibyo ku mugoroba, shetani yari yamarire kwingira m'umutima gwa Yuda Iskariota, muhungu wa Simoni, ngo amutange.
\v 3 Yesu, wari wiji ko She yamushirire ibintu byoshe mu maboke, kubera ko yaviye ku Mana kandi arikwenda gushubira mu juru,
\v 4 Yahagurukire ha meza, akuramo imyenda ze, afata igitambara, agifunga m'urukenyerero.
\v 5 Niho yamennye amazi mu mbegeti, atangira gukarabya ibisando by'abanafunzi be no kubihanagwiza igitambara yari yambeye.
\p
\v 6 Hija Simoni Petro, nuko Petro aramubwira ngo: Weho, Mana, wenda kungarabya ibisando?
\v 7 Yesu aramusubiza ngo: Ibyo ndigukora, ndo uri kubyumva bunoya, ariko urabyumva mu kanya.
\v 8 Petro yamusubize ngo: Oya, ndo urangarabya ibisando. Yesu aramusubiza ngo: Mbeye ndagukarabije, ndo ukagire ubwimbo hamwe na njewe.
\v 9 Simoni Petro aramubwira ngo: Mana, were kungarabya ibisando gusha, ahubwo wongezeho amaboko n'umutwe.
\v 10 Yesu aramubwira ngo: Umundu wakarabijwe ndo akeneye gukaraba kireka ibisando kugira ngo abonere. Kandi muboneye, ariko atari mweshe.
\v 11 Kubera ko yari yiji umuntu ukamutange, nico catumire yagambire ngo: Ndo muboneye mweshe.
\p
\v 12 Amarire kubakarabya ibisando, amarire no gushikira imyenda ye, yikara ya meza kurya, nuko arababwira ngo:
\v 13 Mbese murikumva ibyo mbakoreye? Munyita mwalimu na Mwami, kandi mugambaga neza, kuko ndi we.
\v 14 Rero ko nabakarabije ibisando njewe, Mana na Mwalimu, mugombye namwe gukarabyanya umwe k'uwundi.
\v 15 Mbaheye umufano kugira ngo namwe mubikore nguko mbibakoreye.
\v 16 Kweli, ndabibabwiye ngo: Umugaragu ndo yoba mukuru gusumbya shebuja, ni intumwa yoba nkuru gusumbya uwayitumire.
\v 17 Niba mwiji bino bindu, mufite amahirwe, mubikorire.
\v 18 Ndo ari mwewe mweshe ndikugamba, nyiji abo nacagwiye. Ariko ibyandikirwe ni ngombwa bishohwere: Umundu umwe urikurya nanje umukati yateruye igitsi ce kundwanya.
\p
\v 19 Gutangira buno, ndabibabyiye, mbere yuko ico kindu cija, kugira ngo cizire, mwizere kindu NDIHO.
\v 20 Kweli, ndabibabwiye, umundu ukahe karibu uwo ngabe natumire akaba anyakiriye, kandi umundu unyakirire aba yakiriye uwandumire.
\p
\v 21 Nyuma yo kugamba guco, Yesu yababeye, nuko aratangaza ngo: Umwe muri mwe arandanga.
\v 22 Intumwa zarebenye hagati yazo umwe kuwundi, kubera ko batari biji uwo arikugamba.
\v 23 Umwe mu banafunzi be, wa wundi wo Yesu yakundaga, yararyamire mu gituza ca Yesu.
\v 24 Simoni Petro yamubazize iki menyetso co kumenya uwo mundu.
\v 25 Nuko uwo mwanafunzi wari uryamire mu gituza ca Yesu aramubwira ngo: Mwami, uwo mundu ni nde?
\v 26 Yesu arasubiza: Ni uwo ndaha igipande c'umukati gikojejwe mu kopo. Nuko amarire gukoza igice c'umukati mu kopo, agiha Yuda Iskariote, muhungu wa Simoni.
\v 27 Ico gice c'umukati kimarire gutangwa, shetani yayungiye muri Yuda. Yesu aramubwira ngo: ico urikwenda gukora gikore vuba.
\v 28 Ariko nda numwe mu bari barigusangira nawe, wayumvisize kuki amubwirire ibyo,
\v 29 bamwe batekereze ko, ubwo Yuda ariwe ucunganga amakuta yebo, ahari Yesu yenda kumubwira ngo: Ugure ibikenewe byo gutegura umuzayo cangwa ko arikumutegeka kugira ico yoha abakene.
\v 30 Yuda amarire kurya ca gipande c'umukati, agenda vuba hanze. Hari hari mu joro.
\p
\v 31 Yuda amarire kugenda hanze, Yesu aramubwira ngo: Ubwo sasa Umwana w'Umundu ahewe icubahiro kandi Imana nayo ihewe icubahiro mu Mwana.
\v 32 Niba Imana ihewe icubahiro muri we, Imana nayo ikayubahishe muri yo yonyine, kandi imubahishe vuba.
\p
\v 33 Bana banje batoto, ndi hamwe na mwewe igihe kinnyori. Mukanjake, ariko, nguko nabwiye Abayuda ngo: Ndo mushobweye kwija aho ndi kugendera. Buno, ndababwiye.
\v 34 Mbaheye itegeko rishasha ngo: Mukundane hagati yenyu umwe k'uwundi, nguko na njewe nabakundire, namwe rero, mukundane bamwe k'ubandi.
\v 35 Kubera ibyo rero, abandu bakamenyee ko muri abanafunzi banje, niba mukundenye hagati yenyu.
\p
\v 36 Simoni Petro aramubwira ngo: Mwami, urikugenda hehe? Yesu arasubiza ngo: Ndo ushobweye kungurikira bunoya, ariko ukangurikire kera.
\v 37 Petro aramusubiza ngo: Mwami, kuber'iki ndashobweye kugukurikira bunobuno? ngatange ubuzima bwanje kubera weho.
\v 38 Yesu arasubiza ngo: Ukatange ubuzima bwa wowe kubera njewe? Kweli, ndabikubwiye, ingoko ikabike wanyihekenye gashatu tayari.
\c 14
\cl Isura 14
\p
\v 1 Mutekubabaza imitima yenyu, mukizere Imana Data na njewe munyizere.
\v 2 Kwa Data hariyo amaju kangari, yabeye atari guco mba nabibabwiye. Ngendire kubatayariziriza ubwimbo bwenyu.
\v 3 Kandi marire kugenda no kubatayarisiriza aho mukabere, nkayije kubatwara, kugira ngo aho ngabe ndi namwe muberaho.
\v 4 Iyo ngendire murahiji kandi nzira nayo murayiji.
\p
\v 5 Tomasi aramubwira ngo: Mwami ndo twija aho urikuhendera, none si ni gute twomenya inzira?
\v 6 Yesu aramubwira ngo: Ni njewe nzira, ukuri, n'ubuzima, ndowoja kwa Data ndamujenye.
\v 7 Yabeye mwamenye, mwoba mwamenye na Data, ariko guhera buno mumarire kumumenya, kandi mwamubwenye.
\p
\v 8 Filipo aramubwira ngo: Mwami twereke Data ibyo biradutosheje.
\v 9 Yesu aramusubiza ngo: Marire igihe ndi hamwe nawe Filipo we ndo wamenyire? Filipo! uwambwenye yabwenye na Data, ni gute wogamba ngo twereke Data?
\v 10 Ndo wizerire ko ndi muri Data na Data muri njewe? Amagambo ngo nababwiye ndo ngagambaga ku ngufu zanje. Data uri muri njewe niwe ukoraga imirimo.
\v 11 Munyizere, ndi muri Data na Data ari muri njewe, Atari guco mukizere kubera ibyo ngoraga.
\v 12 Kweli, kweli ndababwiye ukanyizere akakore ibyo ndi gukora ahubwo arenzeho kubera njewe ndikwigendera kwa Data.
\v 13 Ibwo mukasabe mu zina ryanje ngabikore kugira ngo Data ahabwe icubahiro mu Mwana.
\v 14 Ikindu coshe mukasabe mu zina ryanje, ngakibakorere.
\p
\v 15 Mubeye munkundaga mwitondere amategeko ganje.
\v 16 Na njewe ngasabe Data ukabahe uwundi wo kubasaidiya kugira ngo abane na mwewe ibihe byoshe.
\v 17 Umuka g'ukuri, ugwo aba yino si batagomba kwakira kubera ko bato mubona kandi ndo bamwiji, ariko mwewe mumwiji kubera ko abanaga na mwewe kandi akabe muri mwewe.
\v 18 Ndo ngabasige ng'imfubyi, ngabarukire.
\v 19 Hasigeye agahe kannyori, aba yino si ndo bakambone tena, ariko mwewe mukambone. Kubera njewe ndiho, namwe mukabeho.
\v 20 Ico gihe mukamenye ko ndi muri Data na mwewe muri muri njewe, nanje ndi muri mwewe.
\v 21 Ufite amategeko ganje no kugitondera uwo akabe angunze, kandi akakunde Data nawe akamukunde na njewe mukunde, ngamwiyereke.
\p
\v 22 Yuda, atari Iskariote aramubwira ngo: Mwami biviye he ibyo kutwimenyekanisa ho twewe gusa atari kubo mu si?
\v 23 Yesu aramusubiza ngo: umundu angunze akayumve igambo ryanje na Data akamukunde, tukayije twikare muri we.
\v 24 Utangunze weshe ndo ashobweye kumvira amagambo ganje, n'igambo murikumva ndo riviye muri njewe ariko kuri Data wantumire.
\v 25 Nababwiye ibyo bindu byose igihe nabaga ndi hamwe nemwe.
\v 26 Ariko umufasha, Umuka Guboneye go Data akatume mu zina ryanje akabigishe byoshe, kandi akabibutse byoshe nababwiye.
\v 27 Mbasigiye ituze, mbaheye ituze ryanje; ndo ndibaheye nguko aba yino si bagatangaga, mwere kubabwira mu mitima kandi mwere gutitira.
\p
\v 28 Mwayumvisize ko nababwiye ngo ndenda kugenda ariko ngagaruke kuri mwewe, mubeye mungundaga, mukayishime mubwenye ngiye kwa Data, kubera ko Data ni mukuru kundenza.
\v 29 None rero nababwiye bino bindu bitari byashohwera kugira ngo igihe bikayije mugire kuyizera.
\v 30 Ndo ngagambe akangari tena, kubera umukuru wa yino si yijire. Ndo afite ubutware kuri njewe,
\v 31 Ariko kugira ngo abo mu yino si bamenye ko ngundaga Data, ibyo ngoraga, mbikoraga nguko adandegekire. Muhaguruke tuve hano.
\c 15
\cl Isura 15
\p
\v 1 Ni njewe muzabibu gwa kweli, Data we n'umuhinzi.
\v 2 Itabi ryoshe rindiho, ariko ritazaraga amatunda, akariteme. Naho itabi ryeraga amatunda arikoreraga neza kugira ngo rirenzeho kwera neja.
\v 3 None igambo nababwiye ryabezize tayari,
\v 4 mugume muri njewe na njewe mbere muri mwewe kuko itabi ritari ku muzabibu ndo ryokwera amatunda. Ni guco na mwewe, ndo mushobweye mutagumire muri njewe.
\p
\v 5 Ni njewe muzabibu, namwe muri amatabi. Ugumire muri njewe na njewe ngabere muri we, akayere amatunda kangari, kubera ko ndari hamwe na mwewe, ndaco mushobweye gukora.
\v 6 Umundu atagumire muri njewe akatabwe hanze kubera ko amatabi gatabwaga, gakuma, gagatoragurwa, gagatererwa m'umuriro gagasha.
\v 7 Mubeye muri njewe, n'amagambo ganje gakababera mo, ico mukasabe coshe mukagikorerwe.
\v 8 Mwerire amatunda kangari, Data akahabwe icubahiro, na mwewe mukabe muri abanafunzi banje.
\p
\v 9 Nguko Data yangunze, na njewe nabakunze. Mubere m'urukundo rwanje.
\v 10 Mwumviye amategeko ganje, mukabere m'urukundo rwanje, nguko nakitondeye amategeko ga Data, kandi nagumire m'urukundo rwe.
\v 11 Nababwiye bino bindu, kugira ngo kwishima kwanje kubere muri mwewe kandi kwishima kwenyu kujwire.
\v 12 Itegeko ryanje ni rino: Mukundane nguko nabakundire
\v 13 Ndo hobaho urukundo rurengire urwo umundu wotanga ubuzima bwiwe kubera bira be.
\v 14 Muri bira banje, mukorire ibyo mbategekire.
\v 15 Ndo ndikubita tena abakozi, kuko umukozi ndo amenyaga ico umukoresha yenda. Njewe nagambire ko muri abira banje kubera nabigisize bwoshe Data yanyigisize.
\v 16 Ntabwo ari mwewe mwancagwiye ahubwo ni njewe nabacugwiye, nabasize ho kugira ngo mugende, mwere amatunda, kandi amatunda genyu gahoreho.
\v 17 Ico mukasabe Data mu jina ryanje akakibahe. Ico mbategekire ni gukundana mweshe.
\p
\v 18 Isi ibeye itabakundaga, mumenye ko yanyangire mbere yenyu.
\v 19 Yabeye muri ab'isi, isi yorikubakunda, ariko kubera ko mutari aba yino si kandi ngaba nabacagwiye hagati ya aba yino si, kubera iyo mbamvu isi irabangaga.
\v 20 Mwibuke igambo ryo nababwiye ngo: Umukozi ndo yorenga umukoreshaga. Nguko bambabeze, bakababaze namwe. Niba bakitondeye igambo ryanje bakitondere iryenyu.
\v 21 Ariko, bakakore bino bindu byoshe kuri mwewe kubera izina rwanje kubera ko ndo biji uwantumire.
\v 22 Iyoba ndayijire, kandi ngaba ndaco nababwiye, ndo barikugira icaha, naho bunoya, ndo bashobweye guhakana icaha cebo.
\v 23 Unyangire, yangire Data.
\v 24 Iyoba, hagati yebo, ndakorire imirimo itarenze iy'umundu numwe yakorire, ndo borikugira icaha, none babibwenye, ariko banyangire, banga na Data.
\v 25 Ariko, ibyo byabeye ho, kugira ngo igambo ryandikirwe mu mategeko gebo rishohwere ngo: Banyangiye busha.
\p
\v 26 Igihe umufasha, Umuka gwa kweli, ugo ngabatumire guviye kwa Data, gukayije, gukambere umudimwe.
\v 27 Kandi namwe mukatangaze kuko muri hamwe nanje guturuka ku ndangiro.
\c 16
\cl Isura 16
\p
\v 1 Nababwiye ibyo bindu kugira ngo bitababera imbamvu yo kugwa.
\v 2 Bakabirukane mu ma sinagogi kandi igihe kigerire, bakabite barikukibwira ngo bari gushimisa Imana.
\v 3 Bakabikore guco kubera ko batamenyire iwari na Data cangwa njewe.
\v 4 Ndo nabibabwiye kuva ku ndangiro kubera ko nari ngiri hamwe na mwewe.
\p
\v 5 None ndagiye ku wantumire, nda numwe hagati yenyu urikumbaza ngo: Urikuja he?
\v 6 Ariko kubera ko nababwiye ago magambo, agahinda kujwiye mu mitima yenyu.
\v 7 Nico gitumire mbabwiye ukuri: Ni faida kuri mwewe mbeye ngiye, kubera ko mbeye ndagiye ndoho umufasha akayije. Ariko ngendire ngamubatumire.
\v 8 Kandi amarire kwija, akayumvise abandu ububi bw'icaha, ukuri n'urubanza kandi,
\v 9 ku byerekeye gutungana, kubera ko batanyizeraga.
\v 10 Ukuri, kuko ngendire kwa Data kandi ko ndo mukamboneho tena.
\v 11 Urubanza kubera ko Umwami w'isi shetani yatsindirwe n'urubanza.
\p
\v 12 Ndafite tena ibindu kangari byo kubabwira ariko ndo mushobweye kubyihanganira bunoya.
\v 13 Igihe umufasha akayije, Umuka g'ukuri, akabayobore m'ukuri koshe. Kuko atakagambe ibimuturukire ho ariko akagambe ibyo akayumve no kubabwira ibir'imbere yenyu.
\v 14 Akambeshe icubahiro kubera ko akabe arikugamba ibindurukire ho, nuko nawe akabibawire.
\v 15 Ibyo Data afite byoshe ni ibyanje. Nico gitumire nababwiye ko afataga ibindurukire ho akabibabwira.
\p
\v 16 Hasigeye igihe kinnyori mutambona, na nyuma y'igihe kinnyori mukambone, kubera ko ngendire kwa Data.
\v 17 Heru yibyo, bamwe bo mu banafunzi be babazanize hagati yebo ngo: Ibyo arikugamba n'ibiki si? Ngo hasigeye igihe kinnyori mutambona kandi ngo mu gihe kinnyori tena mukambone kubera ko ngendire kwa Data.
\v 18 Bagamba tena ngo: Arikugamba ki si? Ndo twiji ibyo arikwenda kugamba.
\p
\v 19 Yesu amenyire ko benda kumubaza, arababwira ngo: Murikubazanya hagati yenyu heru yibyo marire kugamba? Ngo hasigeye igihe kinnyori mutambona, ikindi gihe kinnyori mukambone tena.
\v 20 Kweli, ndabibabwiye, mukarire ndetse mukayibubuze, ab'isi bo bakayishime ariko mwewe mukababare. Ariko umubabaro gwenyu gukazare ibyishimo.
\v 21 Umugore yenda kuzara, agiraga umubabaro kubera ko igihe kigerire, ariko amarire kuzara umwana ndo yongeraga kwibuka uburyane kubera ibyishimo abafite, kuwo umundu umarire kuvukira mu si.
\v 22 Na mwewe rero, mubabezwe ariko njewe ngababone tena, ugo musi, imitima yenyu zikayishime. Nda numwe ukabanyage ibyishimo byenyu.
\v 23 Kuri ugo musi, ndaco mukambaze tena. Kweli kweli, njewe ndababwiye ico mukasabe Data mu zina ryanje akakibahe.
\v 24 Kugeza buno ndaco mwasabire mu zina ryanje. Musabe mukahabwe, kugira ngo ibyishimo byenyu byujwire.
\p
\v 25 Nababwiye ibindu kangari mu migani, isaha irikwija ubwo ndo ngababwire mu migani tena ahubwo ku karubanda ibyerekeye Data.
\v 26 Ico gihe mukasabe mu zina ryanje kandi ndababwiye ngasabe Data abahe ibyo mwenda.
\v 27 Kubera ko Data abakundaga kubera ko na mwewe mwamukundire kandi mukamukizera, ko na njewe naturukire kwa Data.
\v 28 Naviye kuri Data, nyija hano mu si. Buno rero ndenda kuva mu si ningendere kwa Data.
\p
\v 29 Abanafunzi be baramubwira ngo: Reba, noneho urikugamba ataduhushire, udakoresheje imigani.
\v 30 Noneho tumarire kumenya ko wiji byoshe, ko kandi ndo bigombire ko tugira ico tukubaza, nico gitumire twayemeye ko waviye ku Mana.
\p
\v 31 Yesu arabasubiza ngo: Noneho muranyizeye?
\v 32 Reba, noneho isaha igerire, ndetse yashohweye aho mwenda gutatana buri mundu agende urwe, na njewe munsige njenyine. Ariko ndi hamwe na Data.
\v 33 Nababwiye ibyo byoshe kugira ngo mugire ituze muri njewe. Mumenye ko mukabone imibabaro muri yino si, ariko muhumure kubera ko namarire gutsinda yino si.
\c 17
\cl Isura 17
\p
\v 1 Amarire kugamba guco, Yesu yarebire mu juru. Aragamba ngo: Data, isaha igerire! wubahirize Umwana wawe kugira ngo Umwana wawe na we akwubahirishe.
\v 2 Nguko wamuheye ubushobozi ku banyamubiri boshe, kugira ngo agerize ubuzima buhoragaho kuri boshe bo wamuheye.
\v 3 Kandi, ubuzima butakashire, ni uko bokumenya, weho, Mana yonyine ya kweli, nuwo watumire, Yesu Kristo.
\v 4 Nakwubahirize mu si, narangije akazi wambeye gukora.
\v 5 Nuko rero weho, Data, nyubahirise imbere yawe na ca cubahiro nahorire mfite mbere yuko isi iberaho.
\p
\v 6 Namenyesize izina ryawe ku bandu bo wambeye mu si. Babaga ari abawe, nuko wabambeye, bacunge igambo ryawe.
\v 7 Noneho bamenye ko abo wambeye bakuviyeho.
\v 8 Kuko nabaheye amagambo go wambeye; kandi bagakiriye, kandi bamenye koko ko naviye kuri weho, bakizere ko wandumire.
\v 9 Ndabasabiraga. Ndo nzabiraga abo mu yino si, ahubwo n'abo wambeye, kuko ari abawe.
\v 10 Kandi abanje boshe, ni abawe, nguko abawe, ari abanje tena; mbahimbarizwagamo.
\v 11 Ndo ndi mu si tena, ariko bo bayirimo, kandi nijire kuri weho Data Utungenye, ucunge mu zina ryawe abo wambeye, kugira ngo babe umwe, nguko turi umwe.
\v 12 Mu gihe nabaga hamwe nabo mu si, nabacungiye mu zina ryawe. Abo wambeye nabacungire, kandi nda n'umwe nahabize, usibye umwana wo gupotera, kugira ngo ibyandikirwe bishohwere.
\p
\v 13 Nuko nyijire kuri weho, kandi ngambire ibyo mu si, kugira ngo bagire ibyishimo byanje byujwiye.
\v 14 Nabaheye igambo ryawe. Kandi isi yabangire kubera ko batari abo mu si nguko nanje ndari uwo mu si.
\v 15 Ndo ndikugusaba ngo ubakure mu si, ariko ubacunge ku bibi.
\v 16 Ndo ari abo mu si, nguko na nje ndari uwo mu si.
\v 17 Ubatunganise ukuri kwawe kuko Igambo ryawe ni ukuri.
\v 18 Nguko wandumire mu si, nanje ndabatumye mu si.
\v 19 Kandi nditunganyaga kubera bo, kugira ngo nabo babe indungane kubera ukuri.
\p
\v 20 Ndo aribo gusha ndigusabira, ariko n'abakayizere izina ryanje kubera Igambo ryebo.
\v 21 Kugira ngo boshe babe umwe, nguko weho, Data uri muri njewe, kandi na njewe ndi muri weho, kugira ngo nabo babe umwe muri twewe, kugira ngo abo mu si bakizere ko ari weho wandumire.
\v 22 Nabaheye ububonere bwo wambeye, kugira ngo babe umwe, nguko turi umwe. Njewe muri bo, kandi nawe muri njewe,
\v 23 kugira ngo, babe umwe kweli kweli, kandi aba yino si bamenye ko ari weho wandumire, kandi ko wabakunze, nguko wangundire.
\p
\v 24 Data, ndenda ko aho ndi, abo wambeye nabo babe hamwe nanje, kugira ngo barebe ububonere bwanje, ububonere bwo wambeye, kuko wangundire mbere yuko isi yobaho.
\p
\v 25 Data, weho Utungenye, abo mu yino si ndo bakumenyire, ariko njewe nakumenyire, kandi banoya, bamenye ko wandumire.
\v 26 Nabamenyeseze izina ryawe, kandi ngaribamenyeshe, kugira ngo urukundo rwo wangundire rube muri bo, kandi nanje mbere muri bo.
\c 18
\cl Isura 18
\p
\v 1 Amarire kugamba ago magambo, Yesu yagendeye n'abanafunzi be m'urundi ruhande rw'umuvumba rw' umugezi gwa Kidroni. Aho hari hariho agashamba, yingiramo we n'abanafunzi be.
\p
\v 2 Yuda wamutangire, yari yiji aho handu, kubera ko Yesu n'abanafunzi be bahahuriraga.
\v 3 Nuko Yuda amarire guhabwa igikundi c'abasoda n'abakozi bakoreraga abatambyi bakuru, n'Abafarisayo, bija bacanire amatara, ibishishimuza, imori bafite n'ibidwaniso.
\v 4 Yesu amarire kumenya ibyenda kumwijaho byoshe, yabegeye arababaza ngo: Murikwenda nde si?
\v 5 Baramusubiza ngo: Yesu w' i Nazareti. Yesu arabawira ngo: ni njewe. Na Yuda wamugambaniye yari ari hamwe nabo.
\v 6 Yesu amarire kubabwira ngo: Ni njewe, bashubiye inyuma bahirima hashi.
\v 7 Yababazize ubwa kabiri ngo: Ni nde murikwenda? Bagamba ngo: Yesu w' i Nazareti
\v 8 Yesu arasubiza ngo: Nababwiye ko ni njewe. Ko ari njewe wo muri kwenda mureke banoya bigendere.
\v 9 Yagambire ibyo kugira ngo igambo ryo yagambire rishohwere ngo: Ndo napoteze n'umwe mu bo wambeye.
\p
\v 10 Simoni Petro wari ufite umusho, yagushohweye, akubita umuboyi w'umutambyi mukuru, asahwiza ugutwi kw'iburyo. Uwo muboyi bamwitaga Malko.
\v 11 Yesu abwira Petro ngo: shubiza umusho gwawe mu buhisho bwago. None si si ngombwa ko gnwa igikombe co Data yambeye ngo ngignwe?
\p
\v 12 Igikundi c'abasoda n'umutware webo n'abakozi ba Abayuda bafashe Yesu baramuboha.
\v 13 Babanzize kumujana kwa Ana kuko yari Shebukwe wa Kayafa wari umutambyi mukuru muri ugo mwaka.
\v 14 Na Kayafa niwe wari watangire inama ku Bayuda ko umundu mwe yopfira abandu kangari.
\p
\v 15 Simoni Petro hamwe na wa wundi mwanafunzi bakurikira Yesu. Uwo mwanafunzi yari yijwi nuwo mutambyi mukuru kandi yingira hamwe na Yesu mu urugo rw'umutambyi mukuru.
\v 16 Ariko Petro yasigeye hanje hafi y'umuryango. Uwo wundi mwanafunzi wari wijwi n' umutambyi mukuru, yasohokire, abwira umucunzi w'umuryango ko yingiza Petro.
\v 17 Nuko umukozi w'umugore w'umucunzi w'umuryango abwira Petro ngo: Nawe mwa, ndo uri umwe bo banafunzi ba wuno mugabo? Aragamba ngo ndo ndiwe.
\v 18 Abakozi n' igikundi c'abasoda babaga bari aho bacanire umuriro gw'amakara ku mbabura kuko hari hari ho imbeho, kandi barikota. Petro yari ari hamwe nabo barikota.
\p
\v 19 Umutambyi mukuru yabazize Yesu ku myaze y' abanafunzi be na amafunzo ge.
\v 20 Yesu aramusubiza ngo: Nagambire boshe barikunyumva, ndikubwira isi, nayigisize mu Sinagogi imisi yoshe no mu kanisa, aho Abayuda bahuriraga. Ndaco na kimwe nagambire mu bwihisho.
\v 21 Urikumbariza ki? Baza abayumvisize ibyo nabaga ndikugamba kubera ko banoya boshe biji ibyo nagambaga.
\v 22 Amarire kugamba ago magambo, umwe muri abo bakozi b'abatambyi wari ari aho, akubita Yesu urushi arikugamba ngo: Guco niko usubize umutambyi mukuru?
\v 23 Yesu aragamba: Niba ngambire ibibi yerekana ico ngambire nabi, ariko mbeye ngabire neza ungubitiye ki?
\v 24 Ana amutuma abohirwe kwa Kayafa umutambyi mukuru.
\p
\v 25 Simoni Petro yari araho, arikota. Umwe muri bo aramubaza ngo: Na wowe ndo uri umwe mu banafunzi be? Aranga arikugamba ngo: Ndo ndi umwe webo.
\v 26 Umwe mu bakozi b'umutambyi mukuru, wabwenye Petro yakatire ugutwi yagamba ngo: Ndo nakubwenye uri nawe mu gashamba?
\v 27 Petro yongera kumukihakana, ako kanya isake irabika.
\p
\v 28 Bagendanye Yesu kwa Kayafa mu nju ya tribunali. Hari ari mu gitondo kugira ngo batekwandura ariko bashobwere kurya Paska.
\v 29 Pilato yasohokire kugira ngo agendere aho bari, arababaza ngo: Ni kosa ki murikurega wuno mugabo?
\v 30 Baramusubiza ngo: Wuno mundu yoba atari umunyabyaha ndo tuba tumukuzaniye.
\v 31 Kubera ibyo Pilato yagamba ngo: Mumufate mwenyine, mumukatire urubanza mukurikije amategeko genyu. Abayuda baramubwira ngo: Nda ruhusha dufite guca urubanza rwo kwita umundu.
\v 32 Bagambire ibyo kugira ngo hashohwere igambo ryo Yesu yagambire igihe co yayerekenye urupfu rwo akapfe.
\p
\v 33 Pilato ashubira mu nju ya tribunali, yakura Yesu, aramubaza ngo: Uri Umwami w'Abayuda?
\v 34 Yesu aramusubiza ngo: Ibyo ubigambire ku bwawe cangwa si n'abandi bakubwiye ibyanje?
\v 35 Pilato arasubiza ngo: Njewe ndo ndi Umuyuda? Ubwoko bwawe n'abatambyi bakuru nibo bakuzenye hano. Wakorire ki?
\v 36 Yesu yamusubize ngo: Ubwami bwanje ndo ari ubwa yino si. Ubwami bwanje byabeye ubwa yino si, abakozi banje baba barwanye, kugira ngo batangeza ku Bayuda. Ariko ubwami bwanje ndari ubwa hanoya ku si.
\v 37 Pilato aramubaza tena ngo: Uri umwami? Yesu aramusubiza ngo: Ubigambire, ndi Umwami koko. Navukire kandi nayijire mu yino si gutangaza ukuri. Buri umundu uri m' ukuri yumvaga ijwi ryanje.
\v 38 Pilato aramubwira ngo: Ukuri ni kuhe? Amarire kugamba ibyo, arongera arasohoka agendera ahari Abayuda yababwira ngo: Nda kosa mbwenye muri we.
\v 39 Ariko mufite umugenzo ko babarekurira umufungwa umwe ku m'umuzayo gwa Paska, mwenda ko mbarekurira Umwami w' Abayuda?
\v 40 Ariko bayombire tena ngo: Oya ndo ari we, ahubwo Barabasi. Kandi Barabasi uwo yabaga ari umusambo mubi.
\c 19
\cl Isura 19
\p
\v 1 Pilato aramubwira ngo: Ko utari gusubiza? Ndo wiji ko nshobweye kukubamba kandi ko mfite ubushobozi bwo kukurekura? Niho Pilato yafatire Yesu, ategeka ko bamukubita ibiboko.
\v 2 Abasoda bazinga ikizingo c'imishubi bakimushira k'umutwe, bamwambika umwenda g'umutuku.
\v 3 Bamwegeye, bagamba ngo: Komera, Mwami w'Abayuda! Bamukubita ibiboko kangari.
\p
\v 4 Pilato yashohokire, abwira Abayuda ngo: Murebe. Ndenda kumubazanira hanje, kugira ngo mumenye ko nda ribi namubwenyeho.
\v 5 Yesu yashohoka, yambeye ikizingo c'imishubi n'umwenda g'umutuku. Na Pilato agamba ngo: Nguwo wa mugabo.
\p
\v 6 Ubwo abatambyi bakuru n'abazamu bamubwenye, bayombire barikugamba ngo: Amanikwe! Amanikwe! Pilato arababwira ngo: Mumufate mwenyine, mumumanike mwenyine, kubera ko, njewe nda caha mubwenyeho.
\v 7 Abayuda baramusubiza ngo: Dufite itegeko ryetu kandi turikurikize. Agomba gupfa kuko yakigirire Umwana w'Imana.
\p
\v 8 Pilato amarire kumva iryo gambo, yapfiye ubwoba.
\v 9 Yingira mu nju, abaza Yesu ngo: Ukomokire nga he? Ariko Yesu atamusubiza ikindu.
\v 10 Pilato aramubwira ngo: Ko ndaco ugambire? Ndo wiji ko nshobweye kukubamba kandi ko mvite ubushozi bwo kukurekura?
\q
\v 11 Yesu aramusubiza ngo: Ndo ushobweye coshe kuri njewe, kiretse ubushobozi wahewe guturuka heru. Kubera ko uwansize mu maboko gawe ari we wakorire icaha gikomeye.
\p
\v 12 Muri ako kanya, Pilato yenda kumurekura. Ariko Abayuda bayomba cane barikugamba ngo: Umurekwiye, uraba utari mwira wa Kaisari. Uwigirire umwami abaga yigirire umwanzi wa Kaisari.
\p
\v 13 Pilato yabeye yumvisize ago magambo ashohora Yesu hanze; yikara ku ndebe ye ayiterekire ahandu hari heru hitwa Pave, mu Gihebrania hitwa Gabbata.
\p
\v 14 Bari bari gutayarisha Paska, hari ngo ku saha ya gatandatu, Pilato arababwira ngo: Nguwu umwami wenyu.
\p
\v 15 Baragamba cane ngo: Ndo tumwenda, mukureho, mumubambe.
\p
\v 16 Pilato arababwira ngo: Mbambe Umwami wenyu? Abatambyi bakuru barasubiza ngo: Kaisari gusha niwe Mwami wetu. Nuko aramubahereza kugira ngo abambwe. Bafata Yesu baramushohora.
\p
\v 17 Yesu, yayikoreye umusalaba, agera ahitwa Kubihanga, mu Giheburaniya i Gologota.
\v 18 Aho niho yabambirwe hamwe n'abandi babiri umwe m'uruhande, undi m'urundi na Yesu hagati yebo.
\p
\v 19 Pilato yandika icapa, agishira ha musalaba. Kuri ico capa hari handikirwe ngo: YESU W' I NAZARETI, UMwAMI W'ABAYUDA.
\v 20 Abayuda kangari basomaga ico capa kuko ahandu Yesu yabambirwe hari hari hafi y'umuji. Ico capa cari candikirwe mu Gihebraniya, Ikilatini no mu Kigiriki.
\p
\v 21 Abatambyi bakuru b'Abayuda babwira Pilato ngo: Utekwandika ngo: Umwami w'Abayuda. Ahubwo uyandike ko yagambire ngo: Ndi Umwami w'Abayuda.
\p
\v 22 Pilato arabasubiza ngo: Ibyo nayandikire, nabyandikire.
\p
\v 23 Abasoda, bamarire kubamba Yesu, bafatire imyenda ze, bazicamo kane, buri musoda abona ice kipande. Bafatire iropo rye, ridafite igiteranyirizo, kuva heru kageza hashi.
\v 24 Bapangire inama ubwebo ngo: twere kuyishanyura, ahubwo dufinde turebe uwo irahereraho. Ibyo byashohweye kugira ngo ibyandikirwe byujwire ngo: Bagabenye imyenda yanje, bafindiye iropo ryanje. Ibyo nibyo abasoda bakorire.
\p
\v 25 Hafi y' umusalaba gwaYesu hari hahageze mama we, mtoya wa mama we; Maria, mugire wa Kleopasi na Maria Magdalena.
\v 26 Igihe Yesu yabwenye nyina na wa wundi mwanafunzi wo yakundaga, yabwirire nyina ngo: Mugore we, wuno ni wo muhungu wawe.
\q
\v 27 Nyuma yabwirire uwo muhungu ngo: wuno niwe mama wawe. Guturuka iyo saha, uwo mwanafunzi yamujenye m' urugo.
\p
\v 28 Hanyuma y'ibyo, Yesu, yari yiji ko byoshe birangiye, kandi ko ibyandikirwe byenda gushohora yagamba ngo: Mpfiye imyota.
\v 29 Aho hari ikibindi cujwiyemo divayi ishaririye. Abasoda bujwijamo sipongo, bayihambira ku tabi ry'igiti, bayimushomesha.
\v 30 Yesu amarire gushoma kuri iyo divayi ishaririye aragamba ngo: Byoshe bishohweye. Yunamisa umutwe, arapfa.
\p
\v 31 Kugira ngo umubiri gutagumya kuba k'umusalaba igihe c'isabato, kuko babaga barikugitegura, kandi umusi gw'isabato gwari umusi gukomeye. Abayuda bashabire Pilato kuvunagura amaguru y'ababambwe bakabakuraho.
\v 32 Nuko abasoda barija, bavuna amaguru g'uwa mbere n'uwundi wari ubambirwe nawe.
\v 33 Begerire kuri Yesu, basangire yapfiye tayari, batamuvuna amaguru.
\v 34 Ariko umwe mu abo basoda yamuteye icumu m'urubavu, havamo amaraso n'amazi.
\v 35 Uwabibwenye niwe mudimwe, kandi ubudimwe bwe ni bwa kweli. Kandi yiji ko arikugamba ukuri kugira ngo mukizere.
\p
\v 36 Bino bindu byabeye guco kugira ngo ibyandikirwe bishohwere ngo: Nda gufa rye na rimwe rikavunwe.
\v 37 Ahandi ibyandikirwe birikugamba ngo: Bakarebe uwo batobweye urubavu.
\p
\v 38 Nyuma yaho, Yosefu wa Armateya wabaga umwanafunzi wa Yesu, ariko mu batabyiji, kuko yatinyaga Abayuda, yasabire Pilato uruhusha rwo gufata umubiri gwa Yesu. Pilato arabimwemerera. Arija, aragufata.
\v 39 Nikodemu, wa wundi wari wagiye kureba Yesu mu joro, nawe arija, afite amarasi gavangirwemo ibihumuraga neza bipimire ng'ibiro ijana.
\v 40 Bafatire umubiri gwa Yesu, baguzingira mu bitambara, n'ibihumura neza nguko gwari umugenzo gwo guhamba mu Bayuda.
\v 41 Hafi, aho hari akarima k'amauwa, niho bari babambire Yesu. Muri ugo murima hari ikaburi njasha itakahambwemo umundu.
\v 42 Nimo bahambye Yesu kubera imyiteguro y'Abayuda, iyo kaburi yabaga hafi.
\c 20
\cl Isura 20
\p
\v 1 Ku gwa mbere gw'icumweru, Maria Magadalena yagendire ku kaburi mu gitondo ca kare, kubera ko hari hakiri umuyobe. Nuko yasangire ibuye barikuye ku kaburi.
\v 2 Yagendeye Petro no ku wa wundi mwanafunzi Yesu yakundaga, nuko abacurira umwaze ngo: Umwami bamukwiye mu kaburi kandi ndo twiji iyo bamushirire.
\p
\v 3 Petro na wawundi mwanafunzi basohokire, bagendera ku kaburi. Bagiye barigutururuka bombi.
\v 4 Ariko wa mwanafunzi wundi, yirukanga bwangu kurenza Petro. Nuko yabeye uwambere kugera yo.
\v 5 Amarire kunama yahengereze mu kaburi, abona ibitambara biri hashi, ariko yatinya kwingiramo.
\p
\v 6 Simoni Petro, yari amukurikiye, arija, yingira mu kaburi abona bya bitambara biri hashi.
\v 7 Kandi umwenda go bari bashirire ha mutwe gwa Yesu guzingirwe iruhande.
\v 8 Nuko wa wundi mwanafunzi wari wahagerire mbere nawe aringira, abibwenye, arakizera.
\v 9 Kubera ko ndo bari bakamenya ko Yesu akazuke mu bapfiye nguko ibyandikirwe bigambire.
\p
\v 10 Nuko abanafunzi bashubira m'urugo iwebo.
\v 11 Ariko Maria yari ahagareye hanje, hafi ya kaburi arikurira. Nguko yari arikurira, arunama kugira ngo arebe neza mu kaburi.
\v 12 Yabwenye malaika babiri bari bambeye imwenda z' umweru, bikeye aho bari baryamisize umubiri gwa Yesu, umwe k'umutwe uwundi ku bisando.
\p
\v 13 Baramubwira ngo: Urikurira kubera ki? Yabasubiza ngo: Kubera ko bajenye Umwami wanje, kandi ndo nyiji iyo bamushije.
\v 14 Yabeye akirikugamba guco, ahindukiriye, abona Yesu ahagareye, ariko atamenya ko ari Yesu.
\q
\v 15 Yesu aramubwira ngo: Mugore we, kubera ki urikurira? Urikwenda nde? Yari yatekereze ko ari umukozi wo mu karima kimboga. Aramusubiza ngo: Mutware, ubeye ari wowe wamujenye mbwire aho wamushirire, maze ngende kumuzana.
\p
\v 16 Yesu aramubwira ngo: Maria! Arahindukira, aramubwira ngo: Rabuni, bigambire mu Giheburaniya ngo: Mwalimu.
\q
\v 17 Yesu aramubwira ngo: Ute kungoraho, ahubwo genda kwa bene Data, ubabwire ko ndo ndari natarama ngo ngende kwa Data, ariwe Data wa twese, ku Mana yanje ariyo Mana yebo.
\q
\v 18 Maria Mgadalena agenda kubwira abanafunzi ko yabwenye Umwami, kandi ko yamubwiye ago magambo.
\p
\v 19 Ha mugoroba gugo musi, go ku gwambere gw'icumweru, imiryango yaho abanafunzi bari bari, yari ikingirwe kubera ko bari bapfiye ubwoba bw'Abayuda. Yesu arija, aboneka ari hagati yebo.
\v 20 Nyuma arababwira ngo: Ituze ribere namwe! Nuko amarire kugamba guco, yaberekire ibiganza bye, no m'urubavu rwe. Abanafunzi be bujwiramo ibyishimo, babwenye Umwami.
\p
\v 21 Yesu yababwiye ngo: Ituze ribere hamwe namwe!
\v 22 Nguko Data yantumire, niko nanje mbatumire. Nyuma yago magambo, yabahumekeyeho Umuka gwe tena arababwira ngo: Mwakire Umuka Guboneye.
\v 23 Abo mukababarire ibyaha, bakabikurweho. N'abo mutabibabarire, bikabagume ho.
\p
\v 24 Tomasi, witwa Didumo umwe mu ba cumi na babiri, yari atari hamwe nabo igihe co Yesu yija.
\v 25 Abandi banafunzi baramubwira ngo: Twabwenye Umwami. Tomasi arababwira ngo: Ndabwenye ibimenyetso by'imisumari mu biganza bye, kandi ndashije urutoki rwanje aho bashingire imisumari, kandi ndashirire ikiganza canje mu rubavu rwe ndo ngayizere.
\p
\v 26 Imisi munane zishirire abanafunzi ba Yesu bari bari mu nzu na Tomasi yari ari hamwe nabo.
\q
\v 27 Niho yabwiye Tomasi ngo: Inja hano n'urutoke rwawe, urebe no mu biganza byanje. uzane n'ikiganza cawe, ugishire m'urubavu rwanje, utahera mu kutizera, ahubwo uyizere.
\q
\v 28 Tomasi aramusubiza ngo: Mwami wanje kandi Mana yanje!
\q
\v 29 Yesu aramubwira ngo: Kubera ko umbwenye, urakizeye. Hahirwa abizeraga ndaco babwenye.
\p
\v 30 Yesu yakorire ibindi bitangaza akangari abanafunzi barikureba, bitayandikirwe mu kino gitabo.
\v 31 Ariko, bino bindu byayandikirwe kugira ngo mukizere ko Yesu ariwe Kristo, Umwana w'Imana, kandi mubeye mumwizerire mugire ubuzima mu jina rye.
\c 21
\cl Isura 21
\p
\v 1 Nyuma yaho, Yesu yakiyerekire abanafunzi be ku ngengero y'ingezi Tiberia. Reba uko yakiyerekire:
\v 2 Simoni Petro, Tomasi witwa Didumo, Natanaeli w' i kana y'i Galilaya, abana ba Zebedayo, n'abandi banafunzi babiri ba Yesu babiri bari bari hamwe nabo.
\v 3 Simoni Petro arabawira ngo ngiye njewe kuroba. Baramusubiza ngo: Na twewe turagukurikiye. Barasohoka bingira m'ubwato ariko muri iryo joro batabona ikindu.
\p
\v 4 Mu gitondo ca kare, Yesu yari ahagareye ku ngengero ariko abanafunzi be batamenya ko ari Yesu.
\q
\v 5 Yesu arababwira ngo: Bana mwe ndaco mufitire co kurya? Bamusubize ngo: Busha!
\q
\v 6 Arababwira: Muterere ubutimba bwenyu ikuryo, murafatisha.
\v 7 Baterire, barafatisha. Bananiwe kubukurura kubera ko hari harimo amahere akangari.
\v 8 Abandi banafunzi bija m'ubwato. Babafasha gukurura ubutimba bwari bwujwiye mo amahere, kuko baribari hafi y'ubutaka karibu imeteri magana abiri kuva hakurya.
\v 9 Bamarire kugera ha butaka babwenye amakara gari kwaka heru hari ho ihere n'umukati.
\p
\v 10 Yesu arababwira ngo: Muzane hano ku mahere go mumarire gufatisha.
\v 11 Simoni Petro yingira m'ubwato akururira hashi ubutimba bwari burimo amahere manini ijana na mirongo itanu na zishatu, ariko naho zari ziri kangari ndo ubutimba bwatobokire.
\p
\v 12 Yesu arabawira ngo: Mwije murye. Nda mwanafunzi wapimye kumubaza niba arinde. Bari bamenyire tayari ko ari Umwami.
\v 13 Yesu abija hafi afata umukati, arabaha hamwe n'ihere.
\v 14 Ubwo bwari buri bwa gashatu kubakiyereka nyuma yo kuzuka kwe m'ubapfiye.
\p
\v 15 Barangije kurya, Yesu yabwiye Simoni Petro ngo: Simoni muhungu wa Yona urangundaga kurenza banoya? Petro aramusubiza ngo: Ingo Mwami, ubyiji ko ngukundaga. Yesu aramubwira ngo: "Ragira indama zanje.
\p
\v 16 Aramubaza tena ubwa kabiri ngo: Simoni muhungu wa Yona urangundaga? Aramusubiza ngo: Ingo Mwami, wiji neza ko ngukundaga. Yesu aramubwira ngo: Ragira indama zanje.
\p
\v 17 Yamubazize ubwa gashatu ngo: Simoni muhungu wa Yona urangundaga? Petro yababeye kubera ko Yesu yamubazize ubwa gashatu ngo: urankundaga?
\p
\v 18 Nuko aramusubiza ngo: Mwami, wiji byoshe, wiji ko ngukundaga. Yesu aramubwira ngo: Ragira indama zanje. Kweli ndakubwiye ko igihe wari uri umusore wayiyambikaga umukaba, kandi wajaga iyo wenda, ariko umusi ukasaze, ukarambure amaboko, uwundi mundu akwambike, kandi akwerekeze iyo utenda.
\v 19 Yagambire ibyo yenda kwerekana urupfu rwo Petro akapfe rwo guhimbaza Imana. Arangije kugamba gutyo abwira Petro ngo: "Ngurikire "
\p
\v 20 Petro yahindukiye abona umwanafunzi wo Yesu yakundaga, wa wundi waryamiye kuri Yesu igihe c'ibiryo byo ha mugoroba kandi wabwiye Yesu ngo: Mwami, uwo ni nde uragutanga?
\v 21 Petro amubwenye, yabazize Yesu ngo: None si wunoya we ni gute?
\p
\v 22 Yesu aramubaza ngo: Mbeye ndenda ko agumaho kugeza igihe ngayije, ibyo bikurebire ho ki? "Weho, ngurikire.
\v 23 Aho rero, amabwire gasakeye mu bandu ngo wa mwanafunzi ndo akapfe. Yesu ndo yari yabwiye Petro ko atakapfe, ariko ngo: Niba ndenda ko aberaho kugeza igihe ngayije, bikungwiye ho ki?"
\p
\v 24 Ni uwo mwanafunzi uri gutangaza bino bindu kandi niwe wabyandikire. Kandi rero twiji ko ubudimwe bwe ari ubwa kweli.
\p
\v 25 Yesu yakorire ibindu kangari, byandikirwe kimwe ku kindi, ibyo bitabo ndo byobona isi yo kubikwiramo.