\v 1 Adamu amenya EVa umugore we amuha inda, abyara Kaini aragamba ngo: Uhoragaho ampeye umwana umuhungu. \v 2 Hanyuma abyara Abeli, mutoya wa Kaini, Abeli aba umworozi w'intama, Kaini aba umuhinzi