\v 6 Imana imusubiriza mu nzoz'iti: koko nzi yuk'ukoz'ibyo, ufitumutim'ukiranutse, kandi najye nakubujije kunshumuraho; ni cyo cyatumye ntagukundira kumukoraho. \v 7 Noneho subiz'uwo mugab'umugore we, kukw'arumuhanuzi, azagusabira, ukarama: ariko n'utamumusubiza, umenye yuk'utazabura gupfana n'a bawe bose.