rw-x-kinyabwisha_reg/67-REV.usfm

547 lines
64 KiB
Plaintext

\id REV
\ide UTF-8
\h Ibyo Yohana Yayerekirwe
\toc1 Ibyo Yohana Yayerekirwe
\toc2 Ibyo Yohana Yayerekirwe
\toc3 rev
\mt Ibyo Yohana Yayerekirwe
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Kinoya n'igitabu c'amagambo Yohana yayerekirwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuheye ngo yereke abakozi be, ibindu bigiye kugaragara bidatindire, kandi byo yamenyesize, atumire malaika we.
\v 2 Uwo yatangeze igambo ry'Imana n'ibyo yabwenye byoshe, ni umudimwe wa Yesu Kristo.
\v 3 Hahiriwe usomaga n'uwumvaga amagambo g'imburo kandi agacunga ibyandikirwe mo kuko igihe kigerire hafi.
\p
\v 4 Njewe Yohana ndikwandikira amakanisa garindwi gari mu Aziya. Ubundu n'ituze bibagereho, biturukire k'Uriho, Wahorireho, kandi Urikwija, biturukire kandi no ku myuka zirindwi ziberaga imbere y'indebe ye.
\v 5 No kuri Yesu Kristo, Umudimwe wa kweli, Uwambere wo kuzuka, Utwaraga abami boshe bo ku si, niwe udukundaga, watugombweye, wadukurisize mu byaha amaraso ge.
\v 6 Kandi yatugirire ubwami bwe, abatambyi b'Imana ari we She, kuri we ikuzo n'ubutware bibere ibye ibihe byoshe. Amina.
\p
\v 7 Reba, arikwija mu bicu kandi buri ryisho rikamurebe. Ndetse na babandi bamutobweye urubavu bakamurebe. Kandi ubwoko bwoshe bwo ku si bukayabire no kulira kubera we. Ingo! Amina!
\v 8 Ndi Alfa na Omega, niko Umwami Imana agambire: Uriho, Uwabagaho, kandi Uwenda kwija, Nyiri ngufu zoshe.
\p
\v 9 Njewe Yohana umukozi hamwe na mweho, kandi uwo muritesekera hamwe, m'ubwami no kugihanganira muri Yesu. Nari ndi mu kirwa ca Patmosi, kubera Igambo ry'Imana no kubera gutangaza ibya Yesu.
\v 10 Najenywe m'Umuka ku musi gw'Umwami, ku musi go gushaba, nuko nayumvisize inyuma yanje ijwi rireyi ngi iry'ingunga.
\v 11 Ririkugamba ngo: Ibyo urikumva ubyandike mu gitabo, kandi ubitume ku makanisa garindwi, arigo: Efeso, Smurna, Pergamo, Tuatira, Sardi, Filadelfia, na Laodikia.
\v 12 Nuko narebire inyuma ngo menye ijwi ririkungambisa. Ndebire inyuma nabwenye amatara garindwi g'izahabu gari heru ku bitereko.
\v 13 Kandi hagati y'ibyo bitereko by'amatara, nahabwenye umundu usanire n'Umwana w'Umundu, yambeye iropo rireyi, kandi rifite umukaba gw'izahabu ku gituza.
\v 14 Ha mutwe gwe hari hariho imitsatsi zisannye n'ubwoya bw'indama cangwa n'urubura rugwiye aho aho. Amiso ge gasanaga n'ikirimi c'umuliro.
\v 15 Ibisando bye byari bisana n'umuringa gutukwiye ngaho gwatwikirwe mu furu irikwaka cane. N'ijwi rye ryari rimerire ng'uruyombo rw'amenji akangari.
\v 16 Yari afite m'ukuboko kwe kw'uburyo inyenyeri zirindwi. M'umunwa gwe havagamo igisu kireyi gikarihire mu mbande zombi, kandi amesho ge gari gamerire ng'izuba ririkwaka cane.
\v 17 Mubwenye, nagwiye ku bisando bye ng'umupfu. Nuko yandambikireho ukuboko kwe kw'uburyo arikungambisa ngo: Were gutinya.
\v 18 Ndi Uwambere n'Uwanyuma kandi Uriho. Napfiye ariko buno ndi muzima, ndiho imisi zoshe. Mvite ifunguzo z'urupfu n'izo ikuzimu, n'aho abapfiye batuye.
\v 19 Wandike rero bino bindu byo ubwenye, n'ibiriho, n'ibikayije hanyuma yebyo.
\v 20 Kandi wandike ibikabeho mu gihe c'ejo. Isiri y'inyenyeri zirindwi zo wabwenye m'ukuboko kwanje k'uburyo, n'ibitereko birindwi by'izahabu, inyenyeri zirindwi na malaika b'amakanisa barindwi. Kandi ibitereko birindwi ni amakanisa garindwi.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Wandikire malaika w'ikanisa rya Efeso ngo: Binoya ni byo ari kugamba ufatire inyenyeri zirindwi mu kuboko kwe k'uburyo, ugenderaga mu gati y'ibitereko birindwi by'amatara g'izahabu.
\v 2 Nyiji neja akazi kawe, no kugihangana kwawe. Kandi nyiji ko udashobweye kugihanganira abafite ingeso zibi n'uko warebire neja abakiyitaga indumwa kandi batarizo kweli, ugasanga ari ababesi.
\v 3 Kandi wiji kugihangana, ko watesekeye ijina ryanje, ndo wapimye gushuba inyuma.
\v 4 Ariko rero ico mvite kuri wowe kitaboneye, nuko wateye urukundo rwawe rwa mbere.
\v 5 Nuko uyibuke aho wagwiriye, kihane, kandi ukore akazi nga mbere. Utabikorire, ngayije aho uri, kandi ngakure igitereko c'itara ryawe ha bwimbo bwaco ubeye utenda kugihana.
\v 6 Ariko kandi mvite ico ndikugusimira. Nuko wayangire imirimo y'aba Nikolaiti, iyo na njewe nangaga.
\v 7 Ufite amatwi go kumva, yumve ibyo Umuka gurikubwira amakanisa: ukatsinde ngamuhe kurya ku giti c'ubuzima, kiri mu paradizo y'Imana.
\p
\v 8 Andikira malaika w'ikanisa rya Smurna ngo: Wumvirize ibyo Uwambere n'Uwanyuma arikugamba, Uwari yapfiye bunoya yashubye m'ubuzima.
\v 9 Nyiji guhangayika kwawe n'ubukene bwawe, (nubwo uri umukire), no kubeserwa kwawe n'abakiyitaga Abayuda kandi bataribo kweli, ahubwo ari sinagogi ya Shetani.
\v 10 Were gutinya ibyenda kukubabaza. Reba, shetani yenda guhirisa bamwe muri mwewe mu prizo kugira ngo mugeragezwe. Kandi mukamare imisi cumi muri mu mateso. Ariko, ukabe indugane kugeza gupfa, nanje ngamuhe ipete ry'ubuzima.
\v 11 Ufite amatwi gumvaga neja yumve ibyo Umuka gurikubwira amakanisa. Ukatsinde ndo akateseke igihe c'urupfu rwa kabiri.
\p
\v 12 Andikira malaika w'ikanisa riri i Pergame ngo: kunoya niko arikugamba ufite umusho gufite ubugi imbande zombi.
\v 13 Nyiji aho ubaga, nyiji ko aho ariho ni ubwami bwa shetani bwikeye. Nyamara urigukomeza kubika izina ryanje, kandi ndo wahakenye kunyizera, ndetse no mu musi gwa Antipasi, umudimwe wanje wo nakizeraga, uwo bayitire iwenyu, aho niho shetani atuye.
\v 14 Ariko, mvite ibindu binnyori byo ndikukugayira. Ni uko iwenyu ufite abakomezaga inyigisho za Balamu, wayigisize Balaki guhira ibuye ryo gusitaza abana ba Isiraeli, kugira ngo barye inyama zo guterekera imizimu, kandi ngo bakihire m'ubusambanyi.
\v 15 Nawe niko umerire, ufite abandu biheye gufatanya n'inyigiso za ba Nikolaiti.
\v 16 Nuko rero ukihane, bitabeye guco, ngayije vuba vuba aho uri, kandi ngabitise umusho guviye mu kanwa kanje.
\v 17 Ufite amatwi go kumva, yumve rero ibyo Umuka gurikubwira amakanisa. Ukatsinde ngamuhe ku manu yahishirwe, kandi ngamuhe agasarabwayi kari kwerereza, no ku ko handikirweho ijina rishasha, iryo umundu woshe atomenya kereste wa wundi wabihewe gusha.
\p
\v 18 Andikira Malaika w'ikanisa riri Tuatira ngo: Binoya n'ibyo Umwana w'Imana urikugamba, ufite amesho ng'ikimuri c'umuliro, kandi afite ibikandagizo birigusana n'umuringa gurigutwika.
\v 19 Nyiji imirimo yawe, urukundo rwawe, kukizera kwawe, akazi kawe kaboneye, kudahinduka kwawe, n'ibikorwa byawe byo hanyuma, birengire ibyo hambere biboneye.
\v 20 Ariko mvite ibyo ngugayiraga. Ni uko wemereraga wa mugore Yezebeli, wipangaga ngo ni imbuzi ngo yigise no guhira abakozi banje mu busambanyi, no kurya inyama baterekesize.
\v 21 Namuheye igihe gutosize ngo akihane, ariko yayangire kugihana ubusambanyi bwe.
\v 22 Reba rero, ndenda kumuryamisa ha gitanda, mutumire amateso akangari, hamwe n'abasambanaga nawe, babeye batakihanire ngo bareke izo ngeso.
\v 23 Kandi n'abenenyina ngabitise urupfu rwo gupfa. Nuko rero amakanisa goshe gakamenye ko ari nyewe ndebaga ibiri m'ubwenge n'imitima, kandi ko ngahembe umundu woshe muri mwewe ngurikize imirimo ze.
\v 24 Nuko, ku mweho, no ku boshe babaga i Tuatira, badakurikizaga zino nyigisho, kandi batayingiye mu za nyigisho bitaga amayobera ga shetani, nguko babigambaga bonyine, ndababwiye ngo: Ndo gundi muzigo ndikubahekesa, kereste guno.
\v 25 Ngo mukomeze ibyo mwayigishizwe, kugeza igihe ngayijireho.
\v 26 Ukatsinde, akagumya gukora imirimo yanje kugeza ku musi gwa nyuma, ngamuhe gutegeka abo mu si boshe.
\v 27 Akabategekese ingoni y'icuma, nguko bamanyaguraga ingoni y'ibumba, bakarimbure ingozi z'ibibi nguko bajanjuraga utubindi tw'ibyondo. Ngabahe uruhusa rwo gukora ibyo byoshe nguko nanje nahewe uruhusa na Data.
\v 28 Kandi buri wose ukatsinde shetani, ngamwambike inyenyeri yo mu gitondo.
\v 29 Ufite amatwi gumvaga ni yumve ibyo Umuka gurikubwira amakanisa.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Andikira malaika w'ikanisa ribaga i Sardi ngo: Kunoya niko ufite imyuka zirindwi z'Imana hamwe na za nyenyeri zirindwi arikugamba. Ngo nyiji byoshe wakorire, kandi ko umerire ngaho uriho nyamara wagipfiriye kera.
\v 2 Fungura amesho kandi ukomeze abasigeye nabo bari mu njira yo gupfa, kuko nabwenye ko imirimo yawe itaboneye imbere y'Imana yanje.
\v 3 Nuko gumya kuyibuka ubutumwa wahewe nibyo wayumvisize, wongere ubigitondere kandi kihane. Ariko sasa, utabeye mesho, ngayije ng'umusambo kandi ndo ukamenye igihe ngakugweho.
\v 4 Ariko, ufite abandu bannyori i Sardi batiyandwize, batakorire ibibi, ni ngaho batacafwiye imyenda zebo: bakagendane nanje baboneye mu njira zoshe bamerire ng'abambeye imyenda z'umweru ziboneye kubera ko bazikwiriye.
\v 5 Ukatsinde ngamwambike imyenda z'umweru. Kandi ndo ngafute ijina rye na rimwe mu gitabo c'ubuzima kandi ngatangaze ijina rye imbere ya Data n'imbere ya malaika be.
\v 6 Ufite amatwi gumvaga yumve rero ibyo Umuka gurikubwira amakanisa.
\p
\v 7 Andikira malaika w'i kanisa ribereye i Filadelifia ngo: Kunoya niko Utungenye, kandi Ukwiriye, Ufite urufunguzo rwa Daudi, ufunguraga hatabaho uwo gufunga, kandi yofunga hakabura uwo gufungura, agambire ngo:
\v 8 Nyiji neja imirimo yawe. Reba, kubera ko ufite ingufu zinnyori, kandi ukaba wacungire neza igambo ryanje, kandi ukaba utahakenye izina ryanje, nahirire imbere yawe umuryango gufungwiwe kandi ko nda mundu n'umwe ushobweye kugufunga.
\v 9 Reba, nyiji neja ka bamwe mu mweho biyungaga n'abakoraga mu sinagogi ya Shetani. Biheye amajina ngo ni Abayuda kandi bataribo, ariko bari ababesi. Reba, ngabasunikire kwija iwawe, bapfukamire imbere y'ibikandagizo byawe, kandi bakamenye ko ngukundire.
\p
\v 10 Kubera ko wacungire igambo ryo kugihanganira ryanje, nanje ngakurinde mu gihe co gupimwa, kiri hafi kwija mu bihugo byoshe gupima abatuye isi yoshe.
\v 11 Ndikwija vuba vuba, ukomeze ibyo ufite, hatagira ukwiba ipete ryawe.
\v 12 Ukatsinde, ngamugire ingingi mu kanisa ry'Imana yanje, kandi ndo akavemo ukundi. Ngamwandikeho ijina ry'Imana yanye, n'ijina ry'umuji gw'Imana yanje, nigo Yerusalemu njasha, guviye mu juru ku Mana yanje, gwandikirweho ijina ryanje rishasha.
\v 13 Ufite amatwi gumvaga, yumve ibyo Umuka gurikubwira amakanisa.
\p
\v 14 Wandikire malaika w'ikanisa riri i Laodikiya ngo: Kunoya niko uwitwa Amina arikugamba, umudimwe utabeshaga kandi wa kweli, indangiro yo kurema kw'Imana. Agambire ngo:
\v 15 Nyiji imirimo yawe, ko atakonjire kandi ko udashuhire.
\v 16 Nuko uri mu gati, ndo konjire, ndo ushuhire. Ndenda kukuruka uve m'umunwa gwanje.
\v 17 Kuko usibaga urikugamba ngo: Nakirire, mfite ibindu akangari, ndaco mburire kandi merire neja. Nyamara ndo wiji ko uri umukene, umutindi wo kubabalirwa, kandi uri imbumyi yambeye busha.
\v 18 None rero ndikuguha inama ngo ugure iwanje izahabu yanyurire mu ruzini, kugira ngo uhinduke umukire, wambare imyenda z'umweru, kugira ngo isoni zo kwambara busha kwawe zere kukubonekaho kandi ugure iwanje umuti gwo gusiga ku mesho gawe kugira ngo urebe neja.
\v 19 Njewe nsunikaga kandi ngahana abo ngundaga boshe; nuko gira vuba ukihane.
\v 20 Reba, ndi ha muryango, kandi ndigupiga hodi. Umundu wumvisize ijwi ryanje akanvungurira, ngayingire muwe ndye nawe, nawe hamwe nanje.
\v 21 Ukatsinde, ngamuyikeze hamwe na njewe mu ndebe y'ubwami bwanje, nguko na njewe natsindire, buno nikeye hamwe na Data mu ndebe ye y'ubwami.
\v 22 Ufite amatwi gumvaga ni yumve ibyo Umuka arikugambisa amakanisa.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Nyuma y'ibyo bindu, njewe Yohana, narebire nuko mbona umuryango gufungwiwe mu juru. Ijwi rya mbere ryo nayumvisije ririkugambana na njewe rimerire nk'ijwi ry'ingunga. Ryayongeye kumbwira ngo: Inja hanoya ngwereke ibindu bikabeho nyuma.
\v 2 Muri ako kanya nayingiye mu Mwuka. Nuko nabwenye indebe y'Ubwami iterekirwe mu juru, no ku yo ndebe habaga hariho uyikeyeho.
\v 3 Uwari uyikeyeho yasanaga n'ibuye ryitwa Yasipi n'irindi ryitwa Saudio, kandi umukororombya gwabaga guzungurukire iyo ndebe gusana ng'umuringa gwa emeralidi.
\v 4 Iyo ndebe yari izungurukirwe n'izindi ndebe makumyabiri na zine, no ku yo ndebe nabwenye abakambwe makumyabiri na bane bikeye, bambeye imyenda z'umweru, no ha mitwe yebo bari bambeye amashapo g'izahabu.
\v 5 Ku yo ndebe y'Umwami havagamo imirabyo, amajwi, n'inguba ziriguhinda. Imbere y'iyo ndebe habaga hariho amatara garindwi garikwaka cane. Ago matara nigo myuka zirindwi z'Imana.
\v 6 Kandi imbere y'iyo ndebe habaga hariho igisana n'ingezi iri mu kiyo kirikwerereza, wogira ngo n'isarabwayi. Kandi hagati n'iruhande y'iyo ndebe, habaga hariho ibizima bine byujwiyeho amesho imbere n'inyuma.
\v 7 Ikizima ca mbere cari gisana n'indare, ikizima ca kabiri gisana n'ikimasa, ikizima ca gashatu cari gifite isura y'umundu, ikizima ca kane gisana co n'ikinyoni kinini kirikuguruka.
\v 8 Ibyo bizima bine byari bifite buri kimwe amababa gatandatu kandi byujwiye amesho imbande zoshe no mu ndani. Ndo byasibaga kugamba buri mutaga no mu joro ngo: Indugane, indungane, indungane n'Umwami Mana, Nyiri ngufu zoshe, Wabeyeho, Uriho kandi Uwenda kwija!
\p
\v 9 Igihe co ibizima byabaga biriguha Uwikeye ha ndebe amashimwe, icubahiro no kumuhimbaza kubera ko ariwe Uhoragaho ibihe byose,
\v 10 baba bakambwe makumi abiri na bane bayikubitire imbere y'Uwikeye ku ndebe y'ubwami, barikuramya Uhoragaho ibihe byose, kandi bariguta amashapo gebo g'izahabu bari kugamba ngo:
\v 11 Ukwiriye, Mwami wetu n'Imana yetu, guhabwa amashimwe n'icubahiro, n'ingufu, kuberako waremire ibindu byoshe, kandi ni mu kwenda kwawe wabiremire ni no kwenda kwawe bibagaho kandi byaremirwe.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Nuko nabwenye mu kuboko kw'iburyo k'uwari wikeye ku ya ndebe y'Ubwami, igitabo candikirwe mu ndani n'inyuma, kandi kiriho amakashe garindwi.
\v 2 Nuko nabwenye Malaika ukomeye, arikubaza mu jwi rinini rireyi ngo: Ni nde ukwiriye gufungura kiriya gitabo, no kuvanaho gariya makashe?
\v 3 Nda numwe wo mu juru, cangwa wo mu si cangwa uwo mu kuzimu washobweye gufungura ico gitabo cangwa kukireba mo.
\v 4 Nuko narize cane kubera ko nda n'umwe wabonekire ukwiriye gufungura ico gitabo cangwa ngo akirebemo.
\v 5 Nuko umwe muri ba bakambwe yambwiye ngo: were kongera kulira, reba indare yo mu muryango gwa Yuda, kandi wo mu gitsitsi ca Daudi, yatsindire kugira ngo ufungwire ca gitabo n'amakashe gaco garindwi.
\v 6 Nuko nabwenye mu gati ya ya ndebe na bya bizima bine, kandi mu gati y'ababakambwe, Umwana w'Indama ahageze gusha n'uwatambirwe, ufite amahembe garindwi n'amesho garindwi, arizo myuka zirindwi z'Imana itumaga kuyija musi yoshe.
\v 7 Nuko arija, akura ca gitabo m'ukubuko k'uburyo k'uwikeye kuri ya ndebe y'ubwami.
\v 8 Amarire gufata ico gitabo, bya bizima bine, n'ababakambwe makumyabiri na bane, bayikubitire imbere ya wa Mwana w'Indama, bafite buri umwe, inanga, n'amakopo g'izahabu gujwiyemo amarashi ariko gushaba kw'indungane.
\v 9 Kandi bari barikuririmba indirimbo njasha, barikugamba ngo: Ukwiriye gugata ico gitabo, no gufungura ago makashe kubera ko ari wowe wabambirwe, ni wowe wacungwiriye Imana abo mu miryango zoshe no mu ngambo zoshe no m'ubwoko bwoshe, no mu bindi bihugo byoshe, wabacungwize amaraso gawe.
\q1
\v 10 Wabahindwiye abami n'abatambyi b'Imana kandi bakategeke no gutwara isi.
\p
\v 11 Nabeye ndikureba, nayumvisize amajwi g'amalaika akangari bazungurukire indebe y'ubwami bari amamiliyoni, na ag'ibizima na g'abakambwe badashobwewe kubarwa barikuririmba mu jwi rireyi.
\v 12 Barikugamba n'ijwi rireyi ngo: Umwana w'indama watambirwe niwe nyir'ubutware, ingufu, ubukire, n'ubwenge, icubahiro, guhimbazwa, n'amashimwe.
\p
\v 13 Nuko nayumvishije ibyaremirwe byoshe biri mu juru, n'ibiri mu si, ikuzimu, no mu ngezi n'ibirimo byoshe birikugamba ngo: Uwikeye ku ndebe y'ubwami, n'Umwana w'Indama, bahabwe amashimwe, icubahiro, no guhimbazwa, n'ingufu imisi zoshe.
\p
\v 14 Na bya bizima bine byayikirize ngo: Amina. Noho ba bakambwe bikikubitire hashi barikuramya Umwami n'Umwana w'indama.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Nagumire kureba nuko mbona Umwana w'Indama arigufungura ikashe imwe mu za zindi zirindwi, hanyuma nayumvisize kimwe mu bya bizima bine kirikugamba n'ijwi ririgutogota ng'inguba ngo: Inja.
\v 2 Hanyuma nabwenye ifarasi y'umweru, uwari ayikeyeho yari afite umuheto, yahewe ipete, nuko agenda arigutsinda, kandi ngo akahore arigutsinda.
\v 3 Nuko yafungwiye ikimenyero c'ikashe ca kabiri, nayumvishize ikizima ca kabiri kirikugamba ngo: Inja.
\v 4 Hanyuma hashohokiremo iyindi farasi y'urutuku cane, uwari ayikeyeho yahewe gukuraho ituze mu si, kugira ngo abandu bitane bamwe ku bandi, kandi yahewe umusho munini.
\v 5 Afungwiye inkimenyero c'ikashe ca gashatu, nayumvisize ikizima ca gashatu kirikugamba ngo: Inja. Nabeye ndikureba, nabwenye hajire ifarasi y'inyirabuze. Uwari ayikeheho yari afatire ikilo mu ndoke ze.
\v 6 Nuko nayumvisize mu gati y'ibyo bizima bine ijwi ririkugamba ngo: Ikilo kimwe c'ingano kigure idinari rimwe kandi ibiro bishatu bya sayiri bigure idinari rimwe, naho amavuta na vino were kubipunguza.
\v 7 Afungwiye ikashe ya kane, nayumvisize ijwi ry'ikizima ca kane kirikugamba ngo: Inja.
\v 8 Nabeye ndanikureba, nabwenye hijire ifarasi idafite ingufu, uwari ayikeyeho yari yitwa rupfu kandi kuzimu niwe wari umuherekeza. Nuko bahewe ingufu ha gice kimwe ca kane c'isi, kugira ngo bitise abandu imisho, injara, n'indwara, hamwe n'ibisimba bikarihire byo mushamba go ku yino si.
\p
\v 9 Afungwiye ikimenyero ca gatanu, nabwenye musi y'igitwikiro, imyuka zafungirwe kubera gutangaza Igambo ry'Imana.
\v 10 Bari barigutaka n'ijwi rireyi ngo: Kugeza ryari Mwami Utungenye kandi wa kweli, ukatinde gutsindisa, no guhorera amaraso getu ku batuye mu si?
\v 11 Iropo ry'umweru ryahewe buri umwe mu bo, kandi nabwiwe ngo baruhuke mu misi minnyori, kugez'aho umubare gukujwire gw'abakozi bira bebo n'abavukanyi bayitirwe kimwe nabo.
\p
\v 12 Nagumire kureba, nuko yafungwiye ikimenyero c'ikashe ca gatandatu. Nuko hija umutsitsi gw'isi gukomeye, izuba ryahindukire inyirabuze ng'umufuka gw'ikigunira gifite ibyoya bw'inyirabuze, ukwezi koshe guhinduka amaraso.
\v 13 Nuko n'inyereri zo mu juru zagwiye ha si, ng'umutini gurikunyeganyezwa n'umuyaga mwingi gurikugwisa imbuto zago zikurire n'ibitusha byoshe.
\v 14 Izuba ryakwiweho nguko bazingaga igitabo, nuko imisozi zoshe n'ingezi zoshe zakwiwe ahandu ho zibaga.
\v 15 Abami bo mu si, abakuru, abakuru b'abasoda, abakire, abafite ingufu, n'abadahatirwe abakoraga badahatirwe, bagendire kuyihisa m'ubuvumo no mu bibuye byo ha misozi.
\v 16 Nuko babwiye imisozi ngo: muduhirimeho nyuma muduhishe imbere y'amesho g'Uwikeye kuri yiriya ndebe, n'imbere y'umujinya gukarire g'Umwana w'Indama.
\v 17 Kuko umusi gukomeye gw'umujinya gwe gwashohweye, kandi ni nde woshobora guhagaraga adatsindirwe?
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Hanyuma, nabwenye malaika bane bari bahagareye mu mbande zine z'isi, bahekire mu maboko gebo imiyaga zine z'isi kugira ngo umuyaga guteguhuha ku si tena, cangwa ku ngezi, cangwa ku giti coshe. Kandi nabwenye uwundi malaika, arigutarama.
\v 2 M'uruhande rwaho izuba rirasiraga kandi yari afatire ikimenyero c'Imana Ihorahago. Yari arikugamba n'ijwi rinini kandi rireyi; arikubwira malaika bane bari barikubabaza isi, n'ingezi, nuko yagambire ngo:
\v 3 Mutekubabaza isi cangwa ingezi, cangwa ibiti, kugeza turangize guhira ikimenyero ku bihanga by'abakozi b'Imana yetu.
\v 4 Nuko nayumvisize umubare gw'abahirirweho ikimenyero ngo n'ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, ngo nibo bahirirweho ikashe bo mu miryango yoshe ya Israeli. Abashirirweho ikimenyero bo mu muryango gwa Yuda, ni ibihumbi cumi na bibiri.
\v 5 Abo m'umuryango gwa Rubeni ni ibihumbi cumi na bibiri,
\v 6 Abo mu muryango gwa Gadi ni bihumbi cumi na bibiri, abo mu muryango gwa Asheri ibihumbi cumi na bibiri, Nafutali ibihumbi cumi na bibiri, Manase ibihumbi cumi na bibiri.
\v 7 Abo m'umuryango gwa Simeoni ibihumbi cumi na bibiri, Levi ibihumbi cumi na bibiri, Isakari ibihumbi cumi na bibiri.
\v 8 Zabuloni ibihumbi cumi na bibiri, Yosefu ibihumbi cumi na bibiri, Benjamini ibihumbi cumi na bibiri bahirirweho ikimenyero.
\p
\v 9 Hanyuma y'ibyo, nabwenye abandu kangari bo umundu adashobweye kubara, bo mu bihugo byoshe, n'imiryango, n'ubwoko bwoshe, no mu ngambo zoshe, bari bahagareye imbere ya ya ndebe y'ubwami, na mbere y'Umwana w'Indama bambeye amaropo g'umweru, kandi bari bafate amashami y'imikindo mu ndoke zebo.
\v 10 Bari bari kugamba mu jwi rinini rireyi ngo: Agakiza ni ak'Imana Yetu yikeye ku ndebe na ak'Umwana w'Indama.
\v 11 Nuko malaika boshe bari bahageze bazungurukire indebe n'abakambwe na bya bizima bine byayikubitire hashi barikureba m'ubutaka imbere ya ya ndebe, barikuramya Imana ngo:
\v 12 Amina, ishimwe, icubahiro, ubwenge, guhimbazwa, ikuzo, imbaraga, ingufu, bibe iby'Imana imisi zoshe! Amina.
\p
\v 13 Maze umwe mu ba bakambwe yafatire igambo arambaza ngo: Banoya bambeye amaropo g'umweru, ni bande? Baturukire he?
\v 14 Namushubize ngo: Mwami wanje, ni weho ubyiyi. Nuko yambwiye ngo: Banoya baturukire mu mateso akangari, bafuze amaropo gebo, bagafurisize amaraso g'Umwana w'Indama.
\v 15 Nico gitumire babaga imbere y'indebe y'Imana kandi bakayikoreye ku mutaga na mu joro mu kanisa rye. Uwikeye ku ndebe y'Ubwami akayubakeho ihema rye.
\v 16 Ndo bakapfe inzara tena, kandi ndo bakitwe tena n'imyota, n'izuba ndo rikabatwike tena.
\v 17 Kubera ko Umwana w'Indama uri mu gati y'intebe y'Ubwami akabaragire kandi akabayobore ku masoko g'amenci g'ubuzima kandi Imana ikahanagure amalira goshe ku mesho gebo.
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Igihe yafungwiye ikashe ya karindwi, mu juru habeyeho ituze ng'isaha n'igice.
\v 2 Nuko nabwenye malaika barindwi bahagareye imbere y'Imana, bahewe ingunga zirindwi.
\v 3 Nuko uwundi malaika arija, yahagareye ku kibuye afite ifumba ry'izahabu, yahewe amarashi kangari, kugira ngo abitambe, hamwe no gushaba g'intungane zoshe, ku gitwikiro c'izahabu kiri imbere y'indebe.
\v 4 Umwotsi guriguhumura neza gwaviye m'ukuboko kwa malaika guratarama imbere y'Imana, hamwe no gushaba kw'intungane.
\v 5 Maze malaika w'Imana yafatire ifumba, aryujwizamo umuliro gwo mu gitwikiro, agiterera mu si. Nyuma yaho habeyeho amajwi, inguba zirigukubita ziriguhinda, n'imirabyo, n'umutsitsi ku si.
\p
\v 6 Nuko malaika barindwi babaga bafite za ngunga zirindwi babeye tayari kuzipika.
\v 7 Uwa mbere yakipikire ingunga. Habeyeho amahindure n'urubura bivangirwe n'amaraso. Byatererwe ku si, nuko igipande kimwe ca gashatu c'isi cagurumiye, igice kimwe ca gatatu c'ibiti naco cahiyera kandi ibyatsi bibisi nabyo byagurumire.
\v 8 Malaika wa kabiri yapikire ingunga. Nuko ikindu gisana n'umusozi munini kirikwakamo umuriro caterirwe mu ngezi. Kimwe ca gashatu c'ingezi cahindwiwe amaraso.
\v 9 Nuko kimwe ca gashatu c'ibyaremirwe bibaga mu ngezi, byabaga bifite ubuzima byapfiye, na kimwe ca gashatu c'ubwato bwazamire.
\v 10 Malaika wa gashatu, yapikire ingunga. Inyenyeri yakaga umu! Iro nk'igikimori yagwiye iturukire mu juru, yagwiye ku kimwe ca gashatu c'ingezi, n'imigezi n'amasoko g'amenci.
\v 11 Izina ry'iyo nyenyeri ni Abisinte (ubusharire), nuko na kimwe ca gashatu c'amenchi naco gashariye, maze abandu bapfiye, badyoye amenci kuko gari gahindukire umushari.
\v 12 Na malaika wa kane nawe yapikire ingunga nuko kimwe ca gashatu c'izuba cakubitwa, na kimwe ca gashatu c'ukwezi na kimwe ca gashatu c'inyenyeri, kugira ngo kimwe ca gashatu cebyo kibe umuyobe, kugira ngo umwangaza gubure ku kimwe ca gashatu c'umwangaza gweco, n'ijoro byabeye guco.
\p
\v 13 Narebie, numva ikinyoni kinini kirikuguruka mu gati y'ijuru, kirikugamba n'ijwi rinini rireryi ngo: Rino n'ishano! Bino byago ki ra! Bino byago! Bikagere ku batuye ku si kubera amajwi g'ingunga malaika bashatu bagendire kuzipika.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 Malaika wa gatanu yapigire ingunga. Nabwenye ya nyenyeri yagwiye ku si iturukire mu juru. Yahewe urufunguzo rw'icobo c'ikuzimu. Nuko yakingwiye ico cobo c'ikuzimu.
\v 2 Muri ico cobo haviyemo umwotsi, gumerire ng'ugw'igishito gikomeye c'ifuru. Izuba n'ikirere byabeye umuyobe kubera ugwo mwotsi gwari gurikuva muri ico cobo.
\v 3 Muri ugo mwotsi haviyemo ibihadara, bikwiye ku si, kandi byahewe ingufu ng'izi isikoropio zo ku si.
\v 4 Zabwiwe ngo zere kubabaza ibimera, ibyatsi cangwa igiti icarico coshe, keretse abandu badafite ikimenyero c'Imana ku mbanga zebo.
\v 5 Ndo zahewe ingufi zitokwita, ahubwo izo kubatesa mu gihe c'amezi atanu; kandi ago mateso gari gamerire ng'amateso gazanwaga na sikoropio igihe co zirumire umundu.
\v 6 Muri izo misi, abandu bakashakise urupfu, batarubona, bakifuze gupfa, urupfu rukahungire kure yebo.
\v 7 Ibyo biharara byayikusanize n'amafarashi gateguriwe indwano. Byari byambeye amashapo gasana n'izahabu ku mitwe yabyo, no mu mesho gabyo hasanaga n'amesho g'abandu.
\v 8 Byari bifite imitsatsi imerire ng'imitsatsi z'abagore, naho amenyo gebo gari gamerire ng'amenyo g'indare.
\v 9 Byari byambeye ingabo zo gukingira igituza, zimerire ng'icuma, kandi uruyombo rwavaga mu mababa gebyo, rwari rumerire ngurw'amagare akangari girukaga garikugenda mu ndwano.
\v 10 Zabaga zifite imirizo zimerire ngi za sikoropio, kandi mu zo mirizo habagamo ingufu zo gutesa abandu amezi atanu.
\v 11 Zabaga zifite umwami wezo, malaika w'ikuzimu, izina rye ni “abadoni” mu Kihebrania cangwa apolioni mu kigiriki.
\p
\v 12 Icago ca mbere kimarire gutambuka, hija ibindi byago bibiri.
\p
\v 13 Malaika wa gatandatu yapikire ingunga. Hija ijwi riturukire mu pembe zine z'igitwikiro c'izahabu kiri imbere y'Imana.
\v 14 Kandi ijwi ryabwiye malaika wa gatandatu wari afite ingunga ngo: Fungura malaika bane bafunguriwe ha mugezi munini Efrate.
\v 15 Nuko malaika bane babaga bakipangire ku saha, umusi, ukwezi n'umwaka, barekwiwe ngo bite kimwe ca gashatu c'abandu.
\v 16 Umubare gw'ababaga barikurwanira ku mafarashi gwari miriyadi zibiri.
\v 17 Nuko nabwenye izo farashi mu iyerekwa, n'abari baziriho, bafite ingabo zo gukingira igituza zisana n'umuliro, n'amabuye gahendire, n'amazuku. Imitwe y'ago mafarashi yasanaga n'imitwe y'indare; kandi mu kanwa kazo havagamo umuliro, umwotsi n'amazuku.
\v 18 Kimwe ca gashatu c'abandu cayitirwe n'ibyo byago, uko ari bishatu: umuliro, umwotsi, n'amazuku byari biriguturuka mu kanwa kebyo byita kimwe ca gashatu c'abandu kubera ko
\v 19 ingufu z'amafarashi zabaga ziri mu kanwa no mu murizo; imirizo yezo zari zisana n'injoka zifite imitwe, kandi niko izo mitwe zabaga ziriguteza ububabare.
\v 20 Abandi bandu batayitirwe n'ibyo byago ndo bayihannye imirimo mibi y'amaboko gebo, k'uburyo batarekire guterekera ibizimu by'izahabu, ifeza, umuringa, amabuye, n'ibiti, byari bidashobweye kureba, cangwa kumva, cangwa kugenda;
\v 21 kandi ndo bayihannye ubwicanyi bwebo, uburozi, cangwa ubusambanyi, cangwa ubusambo bwebo.
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Nuko nabwenye uwundi malaika ugite ingufu, yabaga ari kugogoma aviye mu juru, yari atwikirirwe n'igihu, yari afite umukororombya heru y'umutwe gwe, mu mesho ge harikwerereza ng'izuba, n'ibisando bye byabisanaga ng'ingingi z'umuliro.
\v 2 Mu ndoke ze yari afite agatabo kannyori gafungwiwe. Yashingire igisando ce c'iburyo heru y'ingezi, n'ikirenge c'ugutandi ha butaka.
\v 3 Yayabiye n'ijwi rireyi, nguko indare iriguhuma. Igihe yabagaba iriguhuma, hayumvikenye amajwi garindwi g'inguba. Izo nguba zirindwi zimarire kuyumvikanisa amajwi gazo,
\v 4 nari ndenda kwandika, maze nayumisize ijwi mu juru ririkumbwira ngo: Hira ikashe ku byo inguba zirindwi zagambire, ariko were kubyandika.
\v 5 Kandi malaika nabaga nabwenye ahageze ku ngezi no ha butaka, yarambwiye ukuboko kwe kw'iburyo heru,
\v 6 nuko arahirira Uhoragaho ibihe byoshe, we waremire ijuru n'ibindu birimo, isi n'ibindu birimo, ingezi n'ibiyirimo, ko hatakabeho tena ibihe.
\v 7 Ariko, ku misi y'ijwi rya malaika wa karindwi, igihe akapige ingunga, ibihishirwe by'Imana bukashohwere nguko yabimenyesize kunyurulira m'umburo z'abakozi bayo.
\p
\v 8 Rya jwi nabaga nayumvisize mu juru, ryangambisize tena ngo: Genda ufate agatabo kannyori gafungwiwe kuva mu ndoke za malaika uhageze ku ngezi no ha butaka. Nuko nagendire, ngana aho malaika yabaga ari, ndamubwira ngo ambe ako gatabo.
\v 9 Nuko yambwiye ngo: Gafate, maze ukamire bunguri, kakagusharilire mu nda ariko mu kanwa kakakuryohere ng'ubuki.
\v 10 Nafatire ako gatabo ndakamira. Mu kanwa kanje kari karyohoreye ng'ubuki, ariko mu nda hujwiramo ubusharire.
\v 11 Hanyuma bambwiye ngo: Bikwiriye ko wongera kubulira abandu kangari, ibindi bihugo, ingambo n'abami, n'ubwoko akangari.
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 Bambeye urubingo rusana n'ingoni, bambwira ngo: Haguruka upime ikanisa ry'Imana, igitwikiro, ubare abarimo barigushaba.
\v 2 Ariko imbuga uyireke, utayipima kubera ko yahariwe abandu b'ibindi buhugo kuko bakakandagire umuji gutungenye, Yerusalemu mu myezi makumi ane na gabiri
\v 3 Ngatume abadimwe babiri bafite ingufu zo kubura bambeye amaguniya, mu gihe c'imisi igihumbi na magana abiri na makumi atandatu.
\v 4 Ibyo n'ibiti bibiri bya mizeituni n'ibitereko bibiri by'amatara, bikagarare imbere y'Imana Umwami w'isi.
\v 5 Habeyeho umundu wendaga kubagirira nabi, umuliro gukave mu kanwa kebo gutwike abanzi bebo. Guco niko uwenda kubagirira nabi akayitwe.
\v 6 Bafite ingufu zo gufunga ijuru, kugira ngo imvura yere kugwa mu misi yo kubura kwebo; kandi bafite ingufu zo kugira amenci kuba amaraso, no guteza isi ibyago, buri gihe bendeye.
\v 7 Babeye batangire gutanga ubudimwe bwebo, igisimba kikaturuke ikuzimu, kikabarwanye, kandi kikabatsinde no kubita.
\v 8 Kandi indumbi zebo zikasibe ha musozi, mu nzira z'umuji mukuru nigo Sodomo cangwa Misri mu ngambo y'Umuka aho Umwami webo yamanikiriwe ku giti.
\v 9 Abandu bo m'ubwoko, n'imiryango n'ingambo, n'ubwoko byoshe bakagume kureba indumbi zebo imisi ishatu n'igipande, kandi ndo bakayemere ko imibiri yebo yohirwa mu kaburi.
\v 10 Kubera ko abatuye mu yino si bakabishimeho cane no kubakisekera, bakabe mu mizano, kandi bakatumirane imbano kuko izo mbuzi zombi zikabe ziteye umubabaro ku batuye ku si.
\v 11 Hanyuma y'imisi zishatu n'igice Umuka gw'ubuzima guturukire ku Mana, gukabingiremo bahagarare ku bisando byebo; maze ubwoba kangari bukafate ababaga barikubareba boshe.
\v 12 Abo badimwe bakayumve ijwi riturukire mu juru ririkubabwira ngo: Mutarame, muyinje hanoya! Nuko bataramire mu gicu mu juru; kandi abanzi bebo bakabe barikubareba.
\v 13 Ku yo saha, hakabeyeho umutsitsi gw'isi, nuko kimwe c'icumi c'umuji cagwiye, abandu ibihumbi birindwi bayitirwe mu go mutingito gw'isi, kandi abandi bapfiye ubwoba nyuma baheye Imana yo mu juru icubahiro.
\p
\v 14 Icago ca kabiri kitambukire, reba icago ca gashatu cayijire.
\p
\v 15 Malaika wa karindwi yapigire ingunga, mu juru habeyeho amajwi garikurenga, garikugamba ngo: Ubwami bwo mu si bushubye k'Umwami wetu Yesu Kristo, kandi akatware imyaka amagana n'amagana.
\v 16 Nuko ba bakambwe makumi abiri na bane, babaga bikeye ku ndebe zebo imbere y'Imana, bayunamire, nuko baheye Imana icubahiro, barikugamba ngo:
\v 17 Tugusimire, Mwami Mana Ishobweye byoshe, Iriho, Yahorireho kandi Ikahoreho. Tugugusimire kuko watsindire ku ngufu zawe zikomeye, abayangire kukumvira kandi buno urigutegeka abandu boshe bo ku si.
\q1
\v 18 Abatuye ibindi bihugo batizerire babarakariye, kandi uburakari bwebo bwashohweye, n'igihe casohweye co gucira abapfiye urubanza, guhemba abakozi bawe, imbuzi, indungane n'abatinyaga ijina ryawe, abatoto n'abakuru, no kubomora abazambyaga isi.
\p
\v 19 Kandi inzu y'Imana yo mu juru yafungwiwe, nuko isanduku ry'indagano y'Imana yagarageye. Habeyeho imirabyo, amajwi, n'inguba, n'imitsitsi n'urubura kangari.
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Ikashe nini yabonekenye mu juru. Nabwenye umugore wigoroshe izuba, ukwezi kwari kuri musi y'ibisando bye, kandi ishapo y'inyenyeri yabaga ha mutwe gwe yo gutsinda, zabaga ari inyenyeri cumi na zibiri. Yari ahekire inda.
\v 2 Kandi yari arigutaka, yenda kuzara kandi inda irikumurya.
\v 3 Ikindi kimenyero cayongeye kuboneka mu juru. Reba, cabaga kiri ikiyoka c'urutuku, gifite ibihanga birindwi n'amahembe icumi, no ha mitwe amashapo g'icubahiro.
\v 4 Umurizo gwaco gwakurwiye kimwe ca gashatu c'inyenyeri zo mu juru, no kuziterera ku si. Ico kiyoka cabaga gihageze imbere y'uwo mugore wabaga wenda kuzara, kurindiriye kumira bunguri umwana we, amarire kuvuka.
\v 5 Yazeye umwana w'umuhungu, ukaragize ibihugo byoshe ingoni y'icuma. Nuko yaganisizwe ku Mana no ku ndebe yeyo y'ubwami.
\v 6 Uwo mugore yahungiye m'ubutayu, ahandu hari hapangirwe n'Imana, kugira ngo arishwe mu misi igihumbi na magana abiri na makumi atandatu.
\p
\v 7 Maze habayeho indwano mu juru. Mikaele na malaika be barwanyize ico kiyoka. Nuko ico kiyoka na malaika baco barwanye.
\v 8 Ariko ndo batsindire, kandi Imana ndo yabemereye tena kubera mu juru.
\v 9 Nuko ico kiyoka kinini ariyo njoka yo hakera, izina ryeyo ni umushukanyi na shetani, cakindi cahabize isi yoshe, caterirwe ku si, na malaika beco bagogomezwe hamwe naco.
\v 10 Nuko nayumvisize ijwi rireyi riturukire mu juru ririkugamba ngo: Bunoya, agakiza kayijire, ubushobozi, ingoma y'Imana yetu, n'ubutware n'ibya Kristo, kubera ko yagogomeze hashi icaregaga abavukanyi, nico cabarenganyaga imbere y'Imana yetu umutaga no mu joro.
\q1
\v 11 Bamutsindisize amaraso g'Umwana w'Indama kubera igambo ry'ubudimwe bwebo, kandi ndo bakundire ubuzima bwebo ngo batinye urupfu.
\q1
\v 12 Kubera ibyo, mugisime mweho juru, namwe abatuye mu ma juru. Isi ihirimyemo ishano n'ingezi kuko wa muhabisa uteremukire arikwija kubasanga, afite umujinya kangari, kuko yiji ko afite igihe kinnyori.
\p
\v 13 Igihe ico kiyoka cabwenye ko giterirwe ku si, cakurikiye wa mugore wabaga amarire kuzara umwana w'umuhungu.
\v 14 Kandi Imana yaheye uwo mugore amababa gabiri ga ca kinyoni kinini kugira ngo aguruke agende m'ubutayu, iyo akahabwe ibiryo igihe, na kimwe ca kabiri c'igihe, kure y'amesho ga ya drago, aho ico kiyoka kidashobweye kumuhikaho.
\v 15 Kuva mu kanwa keyo, injoka yamennye ingezi y'amenci nyuma ya wa mugore ngo gamutembane.
\v 16 Nuko isi yayambire uwo mugore, ifungura akanwa keyo, ko imira ya ngezi ikiyoka cabaga caterire kuva mu kanwa keco.
\v 17 Nuko ico kiyoka carakariye uwo mugore, kigenda kumurwanya, kandi kirwanya abasigeye b'uruzaro rwe, abakiri kugitondera amategeko g'Imana abakiri gutangaza ibya Yesu.
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Nuko nyuma nabwenye igisimba kitaramire kiriguturuka mu ngezi, cabaga gifite amahembe cumi n'imitwe irindwi kandi kuri ago mahembe icumi habaga hariho amashapo g'icubahiro no heru y'izo mitwe habaga hariho amajina go gutuka Imana.
\v 2 Igisimba nabwenye casanaga na muyaga. Ibirenge byaco byari bisana n'idubu, n'akanwa kaco kari gasana n'akanwa k'indare. Ca kiyoka cagiheye ingufu n'indebe yaco y'ubwami, n'ubutware bunini.
\v 3 Nabwenye gumwe mu mitwe gusana n'ugwakomerekizwe cane byo gupfa. Ariko igisebe caco kirakira. Isi yose yatangeye, maze abandu bagenda inyuma y'ico gisimba.
\v 4 Ico kiyoka kubera ko cari caheye ubutware ico gisimba, bakiramize bari kugamba ngo: Ni nde usana n'igisimba; ni nde wopima kukirwanya?
\v 5 Nuko cahewe akanwa ko kugamba amagambo go kuyirata kandi go gutuka Imana; kandi cahewe ubushobozi bwo gukora amezi mirongo ine na gabiri.
\v 6 Cafungwiye akanwa gaco kugira ngo kagambe amagambo go gutuka Imana, kugira ngo batuke ijina ryayo, n'inzu yayo n'abatuye mu juru.
\v 7 Hanyuma Imana yagiheye kurwanya indungane no kuzitsinda. Cahewe ubushobozi heru y'ubwoko bwoshe, abandu boshe, ingambo zoshe n'igihugo.
\v 8 Kandi abatuye ku si bakakiramye, abo amajina gebo gatigerire kwandikwa mu gitabo c'ubuzima c'Umwana w'Indama watangirwe ngo abere isi igitambo guturuka ukuremwa kw'isi.
\v 9 Habeye hariho ufite amatwi, yumve rero.
\v 10 Niba hariho uwategwiwe kujanwa ku ngufu ng'umunyago, nawe akajanwe ng'umunyago. Imana ibeye yemeye ko abandu hamwe bopfira mu ndwano, bakapfire mu ndwano. Guco abandu b'Imana bagombire guteseka kugira babere Imana abamuyunviraga.
\p
\v 11 Nyuma nabwenye ikindi gisimba kiri gutarama, gifite amahembe abiri gasana nago Umwana w'Intama, kandi cagambaga nga ca kiyoka.
\v 12 Cakoresaga ubutware busana n'ubwa ca gisimba ca mbere, kiri imbere zaco, kandi catumaga isi n'abayituyemo baramya ca gisimba cari cakirire ca gisebe cari kigombire kucita.
\v 13 Cakoraga ibitangaza bikomeye, kugez'aho cateremuraga umuliro guturukaga mu juru ngo gwije mu si, abandu barikureba.
\v 14 Cahabize abatuye isi gikoreseze ibitangaza byatumaga kibikorera imbere y'ico gisimba, cabwiraga abatuye isi gukora isura ya ca gisimba, cari gifite igisebe c'umusho kandi cari gifite ubuzima.
\v 15 Kandi cahewe guha iyo sura y'igisimba kugira ngo rigambe no kugira ngo abataramize isura y'ico gisimba bitwe.
\v 16 Nuko cakorire k'uburyo bwoshe, abakuru n'abatoto, abakire n'abakene, abandu batari mu prizo cangwa imbata, bahewe ikimenyero ku kiganja cangwa ku mbanga.
\v 17 No kuba nda woshobweye kugura cangwa kugurisa, nda kashe cangwa ijina ry'igisimba cangwa umubare gw'ijina ryeco.
\v 18 Bunoya nibwo bwenge. Bwenge abare umubare gwa kino gisimba. Kubera ko ari umubare g'umundu, kandi umubare gweco ni magana tandatu, makumi atandatu na gatandatu.
\c 14
\cl Isura 14
\p
\v 1 Narebire maze nabwenye Umwana w'indama ha musozi gwa Siyoni i Yerusalemu, hamwe nabo bandu igihumbi ijana na makumi ane na bane bafite ijina rye n'irya She yandikirwe m'uruhanga rwebo.
\v 2 Nayumvisize tena ijwi riturukire mu juru, rimerire ng'uruyombo rw'amenci kangari, ng'uruyombo rw'umuhindo gw'inguba kandi ijwi nayumvisize ryari rimerire ng'ury'abanyamuzika babaga barigucuranga inanga zebo.
\v 3 Kandi bari barikuririmba indirimbo njasha imbere y'indebe y'ubwami na mbere y'ibizima bine n'abakambwe. Nda mundu n'umwe washobweye kwiga iyo ndirimbo, usibye ba bandi ibihumbi ijana na makumi ane na bane, bari barokwewe kuva ku si.
\v 4 Abo ni babandi batapimye kukizambya mu bagore, kuko bari batasambenye, bakurikiye Umwana w'Indama aho agiye hoshe. Bacungwiwe hagati y'abagabo, bamerire ng'umuganura gw'Imana n'ugw'Umwana w'Indama.
\v 5 Kandi mu kannwa kebo nda musi na gumwe haviyemo ububesi, kuko batabaga bariho umugayo goshe.
\p
\v 6 Nabwenye uwundi malaika wagurukaga mu gati y'ijuru, afite umwaze g'Uhoragaho, kugira ngo agugeze ku batuye mu si, ku kila bandu byoshe, ku bwoko byoshe, buri ngambo, no ku baturage boshe.
\v 7 Yagambye n'ijwi rireyi ngo: Mutinye Imana kandi muyihereze ikuzo, kuko isaha ye yo guca urubanza ishohweye, kandi musingize Uwaremire ijuru n'isi, n'ingezi n'amasoko g'amenci.
\v 8 Nuko uwundi malaika wa kabiri yakurikiyeho. Yagambire: Ihirimire Babiloni, gwa muji munini, gwagnwesize abandu ba hoshe inzoga y'uburakari bw'ubusambanyi bweyo. Kubera ibyo, Imana yarakariye boshe kandi ikabahane. Babilone, umerire ng'umundu arikwenda gusindisa uwundi, waheye abandu bo mu bindi bihugo inzoga kangari z'ubusambanyi bwe.
\v 9 Nuko uwundi malaika wa gashatu yabakurikiye, arikugambisa ijwi rireyi ngo: habeye hari umundu ukashabe igisimba n'isura yaco, kandi akahira ikimenyero mu mbanga cangwa ku kiganja ce,
\v 10 akagnwe, nawe ku zonga y'uburakari bw'Imana, yasukirwe itavangirwe mu kopo ry'umujinya, kandi akatabwe m'umuliro gw'amazuku, imbere ya malaika batungenye n'imbere y'Umwana w'Indama.
\v 11 Nuko umwotsi gw'amateso gwataramire imyaka amagana n'amagana, ndagusiba. Ushabaga ico gusimba n'igisanamu ceco na kila mundu ukayakire ikimenyero c'izina ryaco.
\v 12 Hano niho kugihangana kw'indungane za kweli, abarindaga amategeko g'Imana no kukizera Yesu.
\v 13 Kandi nayumvisize ijwi ririkugambira mu juru ngo: Gutangira buno, andika: hahiriwe abapfiriye m'Umwami! Nibyo, niko Umuka gurikugamba, kugira ngo baruhuke imirimo yebo yo ku si kuko ibikorwa byebo bikagendane nabo.
\p
\v 14 Narebire, mbona igicu c'umweru, heru y'igicu cari cikeye ho umundu usana n'Umwana w'Umundu. Yari afite ha mutwe gwe ipete ry'izahabu, no mu ndoke ze harimo agakezo gakarihire.
\v 15 Nuko uwundi malaika yashohokire mu kanisa, agambisa ijwi rireyi, arikubwira wa wundi wikeye heru y'igicu ngo: Terera agakezo, usarure kuko isaha yo gusarura igerire, kubera ko ibisarurwa byo mu si byerire.
\v 16 Nuko uwari wikeye heru y'igicu yajugwinye agakezo ku si nuko isi yasarwiwe.
\v 17 Uwundi malaika yashohokire mu kanisa riri mu juru, afite nawe agakezo gakarihire.
\v 18 Uwundi, wategekaga umuliro, yashohokire mu gitwikiro abwira wa wundi wari afite agakezo gakarihire ngo: Terera agakezo gasarure imizabibu m'umulima gw'isi! Nuko kusanya imizabibu hamwe kubera ko zerire.
\v 19 Nuko malaika yatumye agakezo ku si, nuko asarura ibitoki by'isi. Yateye ibyo yasaruye m'umuzinga munini g'umujinya gw'Imana.
\v 20 Nuko ugwo muzinga gwannyatirwe hanje y'umuji, n'uko amaraso gaviye m'ugo muzinga, kugeza k'ubyuma byamafarashi, k'ubuso bungana na stadio igihumbi n'amagana atandatu.
\c 15
\cl Isura 15
\p
\v 1 Nuko nabwenye ikindi kimenyero mu juru, kinini kandi gitinyisize. Malaika barindwi, bari bafite ibihano birindwi bya nyuma, kubera ko aribyo uburakari bw'Imana bwashohwereyeho.
\p
\v 2 Kandi nabwenye igisana n'ingezi y'ikirahuli, ivangire n'umuliro. Kandi abandu bari batsindire igisimba, bakiyangiye kugisaba cangwa isura yaco, kandi bakiyangiye umukozi waco kubahiraho umubare gw'ijina ryaco. Bari bahageze heru y'ingezi y'ikirahuli bafite igitari Imana yabaheye.
\v 3 Bababaga barikuririmba indirimbo ya Musa, umukozi w'Imana n'indirimbo y'Umwana w'Indama, barikugamba ngo: Imirimo zawe zitangeze, Mwami Mana, Ushobweye byoshe, injira zawe zitungenye kandi ni za kweli, Mwami w'ituze!
\q1
\v 4 Ni nde wobura kugutinya, Mwami, kandi ni nde wobura guhimbaza ijina ryawe? Kubera ko weho gusha uboneye, kandi ubwoko bwoshe bukayije kugupfukamira, kubera ko imanza zawe zitaberaga.
\p
\v 5 Nyuma y'ibyo, narebire, mbona ihema ry'ubudimwe rifungwiwe mu juru.
\v 6 Naho malaika barindwi bari bafite bya byago birindwi, bashohokire mu nju y'Imana, bambeye imwenda ziboneye, zirikwerereza, kandi zifite imikaba z'izahabu zizengurukire igituza cebo.
\v 7 Nuko kimwe mu bizima caheye buri malayika mu ba malaika barindwi b'Imana amakopo garindwi g'izahabu gujwiyemo inzoga. Iyo nzoga yari arikugamba ko, Imana iberagaho nda nyusirizo, ibabezwaga n'abatayumviraga kandi ko ikabahane.
\v 8 Nuko ahatungenye hujwiramo umwotsi go kuyerekana ikuzo ry'Imana n'ingufu zayo. Nda mundu washobweye kuyingira mu hema, kugeza ubwo bya byago birindwi bya malaika barindwi byashohweye.
\c 16
\cl Isura 16
\p
\v 1 Kandi nayumvisize ijwi rireyi ririkugambira mu nju y'Imana ririkubwira malaika barindwi ngo: Mugende, mumene utwo tubindi turindwi ku si. Ibyo bikababaze abandu kuko Imana yabarakariye.
\v 2 Uwa mbere yagendire, asuka inzoga iri mu keso ku si, nuko igisebe kirikuryana cavumbukire, gifata abandu bari bafite ikashe ya ca gisimba kandi bapfukamiraga isanamu yaco.
\v 3 Malaika wa kabiri yasukire ibiri mu keso ke mu ngezi. Nayo yahindukire amaraso nga ag'imibiri yapfiye, ikindu coshe caberaga mu ngezi gifite ubuzima capfiye.
\v 4 Malaika wa gashatu yamennye ibyo mu keso ke mu migezi no mu masoko. Nuko byoshe bihinduka amaraso.
\v 5 Nayumvisize malaika w'amenci arikugamba ngo: Weho Mana yetu, weho Uriho, Wahorireho, ni weho gusha Uboneye, kubera ko waciye urubanza neja.
\v 6 Kubera ko bamennye amaraso g'imbuzi kandi wabaheye ago maraso ngo bagagnwe kuko babikwiriye.
\v 7 Niho nayumvisize ijwi mu gitwikiro ririkugamba ngo: Yego, Mwami Mana, Usumbize byose, imanza zawe ni za kweli kandi waziciye neja.
\v 8 Uwa kane yamennye akeso ke ku zuba, nuko izuba ryatwikire abandu n'umuliro.
\v 9 Nuko abandu batwikirwe n'ubushuhe burengire, batukore ijina ry'Imana Nyiri ubutware ku birwara, ariko batakihana ngo bayigarurire ikuzo.
\p
\v 10 Uwa gatanu yasukire akeso ku ndebe ya ca gisimba. Maze ubwami bwaco bwatwikiwe n'umuyobe. Abandu biruma indimi kubera umubabaro.
\v 11 Nuko batukire Imana Nyir'ijuru kubera uburibwe bwebo n'ibisebe byebo. Ariko ndo bayemeye guhagarika amabi babaga barigukora.
\v 12 Uwa gatandatu yasukire akeso ke ku ruzi runini, Efrata. Nuko uruzi rwakaukire, hahindikire injira y'abami iturukire iyo izuba riviraga kugira ngo abasoda bebo babone aho kunyurira.
\v 13 Kandi nabwenye mu kanwa k'ikiyoka, no mu kanwa k'igisimba, no mu kanwa ka ya mbuzi y'ububesi haviyemo imyuka mibi zishatu, zisana ng'imitubu.
\v 14 Kubera ko ari imyuka z'ibizimu, zikoraga ibitangaza, zigendaga ku bami b'isi yoshe, kugira ngo babanganyise barwane gwa musi mukuru Imana ishobweye byoshe ikahanireho abanzi beyo.
\v 15 Nayumvisize ijwi rurikugamba ngo: Reba! Ndikwija ng'umusambo. Hahiriwe utariguhunira, urindaga imyenda ze kugira ngo yere kugenda yambeye busha, ngo here kugira ubona ubusha bwe bumwazize!
\v 16 Ibizimu bikahurize hamwe abategetsi ahandu hitwa mu Giheburayo Hermagidoni.
\p
\v 17 Uwa karindwi yamennye ibiri mu keso ke mu muyaga. Hashohokire mu nju y'Imana, ku ya ndebe, ijwi rireyi ririkugamba ngo: Birangiye.
\v 18 Nuko hayija imirabyo, inguba n'imitsitsi akangari bitabeyeho na rimwe kuva umundu yabera mu si.
\v 19 Nuko umuji mukuru gwasadukiremo gashatu, n'imiji z'ibindi bihugo zahirimire. Imana yibuka ko Babuloni yasambenye cane, no kubera uburakari birengire, yazignwesize inzoga y'amateso kangari.
\v 20 Kandi abatuye ku birwa byoshe bahungire, n'imisozi ndo yabonekire tena.
\v 21 Urubura runini rw'amabuye rupimye ikilo kimwe, rwaturukire mu juru, rwanyagiye abandu. Abandu batukire Imana, kubera ko ico gihano cari kirengire kwemera.
\c 17
\cl Isura 17
\p
\v 1 Nyuma yaho, umwe mu malaika barindwi bari bahekire twa twesho turindwi arija, arambwira ngo: Inja ngwereke uko urubanza rwa wa musambanyi mukuru wikeye heru y'amenci akangari rukabe.
\v 2 Ni we abami bo mu si yoshe basambanyize, kandi wasindisize abatuye ku si inzoga z'ubusambanyi bwe.
\p
\v 3 Yangendanye m'Umuka m'ubutayu. Nabwenye umugore wari wikeye ku gisimba c'urutukutu, cujwiye amajina go gutuka Imana. Cari gifite imitwe zirindwi, n'amahembe icumi.
\v 4 Uwo mugore yari yambeye imyenda y'imihemba n'iy'urutuku, yari apambirweho izahabu, amabuye g'ibeyi rinini n'imikako. Yari afite mu kuboko ce ikopo ry'izahabu ryujwiyemo ibindu birikunuka byavaga m'ubusambanyi bwe.
\v 5 Mu gihanga ce, habaga handikirwemo ijina ritijwi! Uwo mugore ni Babuloni, umuji mukuru gw'amabi, mama w'ibidarara byoshe byo ku si, n'ibizira byoshe.
\v 6 Kandi nabwenye uwo mugore asindire amaraso g'indungane, n'amaraso g'abadimwe ba Yesu Kristo. Nabeye murebire, natangeye cane. Nuko malaika yambwiye ngo:
\v 7 Kubera ki utangeye? Ndagucurira umwaze gw'isiri y'umugore n'ugw'igisimba kimuhekire, gifite imitwe irindwi n'amahembe icumi.
\v 8 Igisimba co nabwenye cari kiriho, ariko ndo kikiriho. Kigombire gutarama giturukire ikuzimu kijire kurimbuka. Kandi abatuye ku si, abo ijina ryebo ritapimye kwandikwa mu gitabo c'ubuzima kuva urufatiro rw'isi itariyaremwa, batangezwe no kubona igisimba, kubera ko cari kiriho ariko ndo kikiriho, kandi ko ndo kikaboneke tena.
\v 9 Hano ni ngombwa ko abandu bakoresha ubwenge ngo bamenye yino siri. Imitwe irindwi, niyo misozi irindwi, iyo wa mugore yikeyeho. Kandi nibo bami cumi.
\v 10 Batanu bagwiye kera, umwe aracariho, umwe ndo yari yija, kandi akayije, akatindeho igihe kinnyori.
\v 11 Kandi ico gisimba cari kiriho, ariko ndo kikiriho, nico mwami wa munane, kandi kirikubarwa hamwe na babandi barindwi kandi kiri hafi yo kurimbuka.
\v 12 Amahembe cumi wabwenye, n'abami cumi batari bahabwaga ubwami, ariko bahewe ubutware bw'ubwami mu gihe c'isaha imwe hamwe na ca gisimba.
\v 13 Bafite umupango gumwe kandi bakahe ingufu zebo n'ubutware bwebo ico gisimba.
\v 14 Bakarwanye Umwana w'Indama, ariko Umwana w'Indama akabatsinde, kuko ari Umutware w'abatware, n'Umwami w'abami. Abahamagewe, abacagwiwe n'abizerire bari hamwe nawe nabo bakabitsinde.
\v 15 Nuko yambwiye ngo: Amenci wabwenye mu muji, aho wa musambanyi yari yikeye heru, n'abandu, abandu kangari, amahanga n'ingambo kangari.
\v 16 Amahembe icumi wabwenye ni ba bategetsi. Bo hamwe na ca gisimba bakayange wa musambanyi, bakamwake byoshe kandi bakamwambike busha, bakamukembe no kumurya inyama, kandi bakamutwitise umuliro.
\v 17 Kuko Imana yahize mu mitima yebo gushohweza umupango gwayo, no gushohweza umupango gumwe no guha ico gisimba ubwami, kugeza kwenda kw'Imana gushohweye.
\v 18 Kandi wa mugore wabwenywe, ni umuji gufite ubwami heru y'abami boshe bo mu yino si.
\c 18
\cl Isura 18
\p
\v 1 Hanyuma y'ibyo, nabwenye uwundi malaika agogomire aviye mu juru. Yari afite ubutegetsi bukomeye, maze isi yoshe irerereza kubera icubahiro ce.
\v 2 Yambwiye n'ijwi rireyi ngo: Ihirimire, ihirimire, Babiloni mukuru! Yahindukire ubuturo bw'ibizimu, aho imyuka mibi zihuriraga, n'ibigurukaga bihumanire kandi byangirwe.
\v 3 Kubera ko abandi bandu boshe basindire inzoga y'ubusambanyi bwe, kandi Imana yabarakariye. Ingo, abami b'isi basambenye nawe kandi ko abacuruzi ba yino si nabo babeye abakire bakomeye kubera ko nabo bamusambanize.
\p
\v 4 Nayumvisize tena irindi jwi ryaturukire mu juru ririkugamba ngo: Mugushohokemo, mugushohokemo bwoko bwanje, kugira ngo mwere gufatanya nawe ibyaha bye. Kandi kugira ngo mwere gusangira nawe ibyago bye.
\v 5 Kubera ko ibyaha bye byakusanyizwe hamwe, bigerire mu juru, kandi Imana yayibukire ibyaha byebo.
\p
\v 6 Yesu yabwiye abo malaika batumirwe guhana Babiloni ngo: Abandu batuye muri guno muji bakahanwe bihwanye n'ibyo bakoreye abandi bandu kandi bakababazwe kabiri bikurikije imirimo yebo yo gutesa abandi.
\v 7 Nguko Babiloni, uwo mugore, yayitire no gukora ibyo yenda, mugunnyonnyoboreze kugeza aho go gonyine gumve ko gubabeye, mumuhagarire guteseke cane kubera ko yigambiraga m'umutima gwe ngo: Nikeye ku ndebe y'ubwamikazi, ndo ndi umupfakazi, kandi ndo ngabere mu gahinda na rimwe.
\v 8 Kubera ibyo, m'umusi gumwe gusha, ibyo byago bikashohwere, urupfu, amalira, injara no kugurumizwa n'umuliro kubera ko Umwami Mana Ashobweye byoshe akamuhane.
\p
\v 9 Kandi abami bo mu si bamarire kukihira m'ubusambanyi no gukora ibyo benda hamwe nawe, bakalire no gutaka kubera we, igihe bakabone umwotsi gwo gusha kwe.
\v 10 Bakahagarare kure bafite ubwoba kubera kubabazwa kwago. Bakagambe ngo: Murebe ishano! Umuji mukuru, Babiloni, umuji gukomeye, mu saha imwe guhiye, guhanwa kwago gushohweye.
\v 11 Kandi abacuruzi b'isi bakalire barikukigaragura hashi kubera ko nda n'umwe ukamugulire ibyo arikugurisa.
\v 12 Ubucuruzi bwa zahabu, bwa feza, bw'amabuye g'ibeyi, imikako, n'imyenda z'ibitare, z'umutuku ni za haliri, ni y'imihemba, n'iz'ubwoko bwoshe bw'ibiti n'ibihumuraga neja, bw'umuringa, ibyuma, n'ibyakorirwe mu mabuye gitwa malimali, ibyo m'umudarasani, ibihumuraga neja, imibavu,
\v 13 ishangi, icome, n'inzoga, n'amavuta ga Elayo, isano iboneye, n'ingano, n'ibimasa, n'indama, n'amafarasi, n'amagare, imibiri n'imitima y'abandu bikabagire abakozi badahembwaga.
\v 14 Abacuruzi bakagambe ngo: Ibiboneye byo mukundaga mweho byashirire, n'ibindu biboneye byoshe, n'ibindu biryohaga, n'ibisana neja babikwakire, ndo mukabiboneho tena.
\v 15 Abacuruzi b'ibyo bindu baterwaga ubukire nago, bakahagarare kure, bakabe bafite ubwoba n'umubabaro wago.
\v 16 Bakarire no kuboroga, bakagambe ngo: Nibyo byago! Rinoya n'ishano! Gwa muji munini, gwari gwambeye imyenda z'ibitare, ni iy'imihengeri, n'imihemba, kandi gwari gurimbisizwe n'izahabu, n'amabuye g'ibeyi, n'imikako.
\v 17 Ubukire kangari, Imana iragurimbuye mu kanya kannyori, mu saha imwe gusha! Kandi abatembezaga indege, abatembezaga ibyombo boshe, barikwerekera aho handu, n'abagenzuraga ingezi boshe, bari bahageze ahebo bonyine kure y'umuji.
\v 18 Kandi bari bari kwabirira heru, bari kureba umwotsi no gutwikwa kwago barikubirataho ngo: Ni uguhe muji gwosana n'ugu muji mukuru?
\v 19 Bakamene umucucu ku mitwe yebo barikwerekana uko babeye, kandi barikwabira no kurira barikugamba ngo: Gubwenye ishano gwa muji mukuru, go bakiriyemo abafite ibyombo binini mu ngezi barigucuruziramo ibindu bihendire. Bakagambe ngo: Mu isaha imwe gusha Imana iragurimbuye.
\p
\v 20 Nuko hija umundu urikugambira mu juru ngo: Weho utuye mu juru, wishime kubera ibyabeye muri Babiloni! Na mwewe bandu b'Imana, indumwa, n'imbuzi mukishime, kubera ko Imana yagambire kweli, abandu baviyemo kubera ibibi babakoreye!
\p
\v 21 Nuko malaika ukomeye yafatire ibuye risana n'urusyo no kuriterera mu ngezi, arikugamba ngo: Guco niko Babuloni, umuji mukuru gukatererwe n'uburakari, kandi ndo gukaboneke tena.
\v 22 Kandi ndo gakumvikane tena iwawe. Amajwi g'abanyamuzika bacuranganga inanga, imyironge, ingunga, nda muhanzi w'imiyaga, nda jwi ry'urusyo rikongere kumvikana muri wowe,
\v 23 Itara ndo rikamurike tena iwawe. Kandi nda majwi g'umukwe n'umugeni gakongere kumvikana iwawe. Imana ikabomore guno muji kubera ko abacuruzi aribo bagumenyekanisaga, kubera ko ari bo bahabisisize abandu ibibi boshe mukoreseze ubupfumu bwenyu.
\v 24 Kubera ko nabwenye iwawe amaraso g'imbuzi, n'abakundaga Imana, n'abayitirwe k'ubutaka.
\c 19
\cl Isura 19
\p
\v 1 Nyuma y'ibyo, nayumvisize ijwi rireyi riviye mu juru risana n'ijwi ry'abandu kangari ririkugamba ngo: Haleluya, Agakiza twakabwenye. Imana yetu ni iy'icubahiro n'ingufu.
\q1
\v 2 Kubera ko imanza zayo zitaberaga kandi ko ziboneye kweli kandi ko zitungenye; kuko yaciriye urubanza wa musambanyi mukuru, wahabyaga isi n'ubusambanyi bwe, kandi yahoreye amaraso g'abakozi, yishuje kuva mu biganja by'uwo musambanyi.
\v 3 Bagambire tena ubwa kabiri ngo: Haleluya! Kandi umwotsi go gutwikwa go muji gukatarame imyaka amagana n'amagana.
\q1
\v 4 Kandi ba bakambwe makumi abiri na bane na bya bizima bine baruhora, bipfukamira Imana yikeye kuri ya ndebe. Baragambire ngo: Amena! Haleluya!
\v 5 Niho ijwi rishohokire muri ya ndebe, riragamba ngo: Muhimbaze Imana yetu, mweho, bakozi bayo mweshe, mwewe abayubahaga, abakuru n'abatoto.
\v 6 Nuko nayumvisize ijwi ng'iry'abandu kangari, risana n'uruyombo rw'amazi kangari, rusana n'uruyombo rw'inguba ngo: Haleluya! Kubera ko Umwami Imana yetu ishobweye byoshe yingiye m'ubwami bwayo.
\q1
\v 7 Tugisime kandi tugire umunezero, kandi tuyihe icubahiro, kubera ko ubukwe bw'Umwana w'Indama bushohweye, kandi umugeni ari tayari.
\q1
\v 8 Kandi yahewe uruhusa rwo kwambara umwenda gw'igitare, gurikwerereza kandi gutariho umucafu. Kubera ko ari byo bikorwa bikwiriye abana b'Imana.
\p
\v 9 Malaika yambwiye ngo: Andika! Hahiriwe abatumirwe m'ubukwe bw'Umwana w'Indama! Nuko yambwiye ngo: Gano magambo n'amagambo g'ukuri g'Imana.
\v 10 Kandi nari ngiye kugikubita hashi ngo muramye, malaika arambwira ngo: Oya, were kundamya! Ndi umukozi ngawe, kandi ndi umukozi wa bene sho, abari abadimwe ba Yesu. Ramya Imana kubera ko ubudimwe bwa Yesu ari Umuka gw'imbuzi.
\p
\v 11 Hanyuma, nabwenye ijuru rifungwiwe, kandi nabwenye ifarashi y'umweru. Uwari ayikeyeho yitwa Uwokukizerwa n'Uw'ukuri. Kandi acaga imanza za kweli kandi arwanyaga abanzi be akoreseze gutungana.
\v 12 Amesho ge gari garikwaka ng'indimi z'umuliro. Ha mutwe gwe habaga hariho imitako kangari z'ubwami. Yabaga afite izina ryandikirwe mu we, nda mundu n'umwe wari womenya ubusobanuro bwaryo, keretse we gusha.
\v 13 Yabaga yambeye umwenda gusizeho amaraso. Izina rye ni Ubutumwa bw'Imana.
\v 14 Abasoda be bo mu juru babaga bari hamwe nawe, bari ku mafarashi g'umweru, bambeye imyenda z'umweru, bambeye gitani kiboneye c'umweru.
\v 15 Mu kanwa ke haviyemo umusho gukarihire, go gukubitisa abatamwumviraga. Akabategekese ingoni y'icuma, akabanyatise ibisando nguko umundu amvungaga imihisha iri m'umuzinga. Imana ikabikore guco kubera uburakari bukarire biturukire ku byaha byebo birikunuka.
\v 16 Yari afite ku mukenyero gwe izina ryandikirwe ngo: Umwami w'abami, n'Umutware w'abatware.
\p
\v 17 Kandi nabwenye malaika wari ahageze mu zuba. Yahamageye n'ijwi rireyi, abwira inyoni zoshe ziryaga inyama kandi zigurukaga mu gati y'ikirere ngo: Mwije, muhurire hamwe, mukore umuzano go Imana yabapangiye.
\v 18 Mwije murye inyama z'abanzi b'Imana, iz'abanyambaraga, iz'abakomanda, abarwanyaga n'ingufu igambo, iz'amafarashi n'iz'abasoda bazigenderagaho, inyama za boshe, babe ari abari m'ubuhuru cangwa abakoreshwaga ku gahato, inyama za buri bwoko, iz'abakomeye n'iz'abakambwe.
\v 19 Kandi nabwenye ca gisimba, n'abami b'isi, n'abasoda bebo, boshe bari hamwe ngo barwanye wa wundi wari wikeye ku farashi n'abasoda be.
\v 20 Uwo wari yikeye ku farashi y'umweru yanigire ca gisimba hamwe n'imbuzi y'ububesi wakoreraga ibitangaza imbere yeco. Iyo mbuzi yahabize abandu kangari bari bihirisizeho ikashe y'ico gisimba no gutuma bashaba isanamu yaco. Nuko byombi byaterirwe mu ngezi irikwaka umuliro n'amazuku.
\v 21 Niko uwo watemberaga ku farashi yita abasigeye mu basoda akoreseze umusho gwavaga mu kanwa ke. Nuko inyoni zikora umuzano, zihagizwe n'inyama zabyo.
\c 20
\cl Isura 20
\p
\v 1 Hanyuma, nabwenye malaika agogomire, aturukire mu juru afite urufunguzo rw'ikuzimu n'umunyororo munini mu ndoke ze.
\v 2 Nuko yafatire ca kiyoka, inzoka ya kera ari yo shetani umwanzi wetu, arakiboha imyaka igihumbi.
\v 3 Agiterera mu ca cobo, yapfundikira. Yahiraho ikimenyetso k'umunwa gw'ico cobo, heru yaco, kugira ngo kitakongera guhabya ubundi bwoko kugeza imyaka igihumbi zirangiriye. Nyuma yaho, kikafungurwe igihe kinnyori.
\p
\v 4 Tena nabwenye indebe z'ubwami n'abazikeyeho bahewe ingufu zo guca imanza. Kandi nabwenye imyuka y'abakatire ibihanga kubera ubudimwe bwa Yesu no kubera ubudimwe bw'igambo ry'Imana, n'abandu batari bahizweho ikashe yaco ku gihanga cebo cangwa ku biganza byebo. Bazukire ngo bategeke hamwe na Kristo imyaka igihumbi.
\v 5 Abapfiye bandi ndo bazukire kugeza imyaka igihumbi zigerire. Uko ni ko kuzuka kwa mbere.
\v 6 Nibo barahiriwe kandi nibo ndungane zahewe umugabane k'umuzuko gwa mbere. Urupfu rwa kabiri nda ngufu rubafiteho; ahubwo bakabe abatambyi b'Imana n'aba Kristo kandi bakatware hamwe nawe imyaka igihumbi.
\p
\v 7 Imyaka igihumbi zishirire, shetani akafungurwe, ave mu prizo.
\v 8 Akavemo ngo ahabye amahanga gari mu mbande zine z'isi, Gogi na Magogi kugira ngo bihire hamwe, bagende mu ndwano. Umubare gwebo gwari ng'umucanga gwo ku ngezi.
\v 9 Bakatarame bujwire mu si yoshe no kuzunguruka ingambi y'ingabo z'indungane n'umuji gukundirwe cane, arigo Yerusalemu. Ariko umuriro gukateremuka guviye mu juru, gubabatwike boshe.
\v 10 Kandi wa mushukanyi, wabahabyaga, akatererwe mu ngezi irikugurumira umuriro n'amazuku. Umo nimo ca gisimba na ya mbuzi y'ububesi bakabe bari. Kandi bakababarizwe umwo imyaka amagana n'amagana.
\p
\v 11 Hanyuma nabwenye indebe nini y'umweru n'uwari ayikeyeho. Isi n'ijuru birapoteya biherera imbere ye kubera ubwoba kandi ahabyo ndo hakaboneke tena.
\v 12 Kandi nabwenye abapfiye, abakuru n'abatoto, ariko babaga bari bahagareye imbere ya ya ndebe. Ibitabo byafungiwe. Kandi n'ikindi gitabo cafungwiwe, arico gitabo c'ubuzima. Hari handikirwemo abahewe ubuzima buhoragaho. Abapfiye bakatiriwe imanza bakurikije ibyandikirwe muri ibyo bitabo.
\v 13 Ingezi yaruka abo yari yamirire, urupfu n'ikuzimu biruka abapfu byari byamirire mu byo, hanyuma buri mundu akatirwa urubanza rukurikije imirimo ze.
\v 14 Abayangire kukizera boshe, bari barindiriye nyuma y'urupfu, babaterera mu ngezi irikugurumira n'umuriro. Kandi urupfu n'ikuzimu bitererwa muri ya ngezi y'umuriro.
\v 15 Buri mundu woshe wo izina rye ritabonekire ryandikirwe muri ca gitabo c'ubuzima, yaterirwe muri ya ngezi y'umuriro.
\c 21
\cl Isura 21
\p
\v 1 Nyuma nabwenye ijuru rishasha n'isi njasha; kubera ko ijuru rya mbere n'isi ya mbere byari byakuweho; n'ingezi ndo yari ikiriho.
\v 2 Kandi nabwenye umuji gutungenye, Yerusalemu njasha, iteremukire iviye mu juru ku Mana, iri tayari ng'umugeni wigumije gushohozwa.
\v 3 Kandi nayumvisize ijwi riviye ku ya ndebe, ririkugamba ngo: Reba! Ikanisa y'Imana hagati y'abandu! Akabane nabo, kandi bakabe ubwoko bwayo. Kandi Imana yonyine ikabane nabo.
\v 4 Ndo bakababezwe tena. Akahanagure amalira ku mesho gebo kandi urupfu ndo rukabeho tena. Nda kuboroga no kulira, no kuribwa, kuko ibindu byoshe bya mbere byakukurweho.
\p
\v 5 Nuko uwari yikeye ku ndebe yagambire ngo: Reba! Ngirire ibindu byoshe bishasha. Kandi yambwiye ngo: Andika! Kubera ko gano magambo ari aga kweli kandi ari ago kukizerwa.
\v 6 Kandi yagambire ngo: Bishohwewe! Ni njewe Alfa na Omega, Indangiro ni Inyusirizo. Ufite imyota yije, ngamuhe amencii gaviye mu soko y'ubuzima atarihire.
\v 7 Ukatsinde, akaragwe ibyo bindu byoshe; ngabe Imana ye; kandi nawe akambere umwana.
\v 8 Ariko abanyabwoba, abatizeraga, n'abakoraga ibizira, abicanyi, abasambanyi, abarozi, n'abasabaga ibisanamu n'ababesi boshe, umurage gwebo gukabe mu ngezi irikwaka umuliro n'amazuku, uko niko gupfu kwa kabiri.
\p
\v 9 Nyuma umwe mu ba malaika barindwi bari bafite utweso turindwi tujwiyemo ibyago birindwi arija. Arambwira igambo ngo: Inja, ngakwereke umugeni w'Umwana w'Indama.
\p
\v 10 Nangendanye m'Umuka nawe ha musozi munini kandi mureyi. Nuko yanyerekire umuji gutungenye, Yerusalemu, yagogomaga iviye mu juru ku Mana.
\v 11 Gurimo ikuzo ry'Imana, kwerereza kwago kwabaga gusana n'amabuye g'ibeyi, ng'ibuye rya Yaspi ririkwerereza ng'isarabwayi.
\v 12 Gwari gufite urukuta runini kandi rureyi. Gwari gufite imiryango cumi na zibiri, kandi hari handikirweho amazina g'imiryango cumi na zibiri z'abana ba Israeli.
\v 13 Aho izuba rirasiraga, imiryango ishatu, iheru imiryango ishatu, ipfo imiryango ishatu, iyo izuba rirengeraga imiryango ishatu.
\v 14 Urukuta rw'ugo muji rwabaga rufite imisingi cumi na zibiri, heru yazo, hari handikirweho amazina cumi n'abiri g'indumwa z'Umwana w'Indama.
\p
\v 15 Uwo wabaga arikungambisa yari afite igipimo, urubingo rw'izahabu kugira ngo apime umuji, imiryango yarwo n'urukuta.
\v 16 Ugo muji gwabaga gufite isano y'impande zine, kandi ubureyi bwago bwabaga bungana n'ubugari bwago. Yapimisize umuji urwo rubingo, abona stadio ibihumbi cumi na bibiri, ubureyi, ubugari, boshe byari biri kimwe.
\v 17 Yapimire urukuta nuko abona imikono ijana na makumi gane na gane, igipimo c'umundu arico ca malaika.
\p
\v 18 Urukuta rwabaga rwubakisizwe amabuye ga Yasipi, kandi umugi gwari ugw'izahabu iboneye, isana n'ikilahuri kiboneye.
\v 19 Ingingi z'urukuta rw'umuji zabaga zitakisizwe n'amabuye gahendire, gwari ugwa Yaspi, ugwa kabiri gwa safiri, ugwa gashatu ugwa karkedwani, ugwa kane gwari ugwa emerode.
\v 20 Ugwa gatanu gwari ugwa sardonikisi, ugwa gatandatu gwari ugwa sardwane, ugwa karindwi gwari ugwa Krisolito, ugwa munane gwari ugwa berile, ugwa cenda gwari ugwa topaze, ugwa cumi gwari ugwa krishoprazo, ugwa cumi na gumwe gwari ugwa hiasinte, ugwa cumi na kabiri gwari ugwa ametiste.
\v 21 Imiryango cumi n'ibiri zari zitakirwe na marigarita cumi na zibiri, buri muryango gwari ug'imarigarita imwe gusha. Imbuga y'umugi yabaga iy'izahabu iboneye, ngiy'ibilahuri birikibonerana.
\p
\v 22 Ndo nabwenye na rimwe ikanisa muri ugo muji, kubera ko Umwami Imana Ishobweye byoshe ariwe kanisa yago hamwe n'Umwana w'Indama.
\v 23 Ugo mugi ndo gukeneye izuba cangwa ukwezi byo kugumurikira, kubera ko ububonere bw'Imana bigumurikiraga, kandi Umwana w'Indama niwe mori yago.
\v 24 Ubundi bwoko bukagendere m'umwangaza gwe, n'abandu b'isi bakazane yo ikuzo ryebo.
\v 25 Imiryango zago ndo zikafungwe na rimwe i mutaga kubera ko iyo nda joro rikabeyo.
\v 26 Hakijeyo ububonere, n'icubahiro biviye mu bwoko bwo hanje.
\v 27 Nda kindu candwiye kikayingiremo, cangwa umundu wakitangiye gukora ibizira n'ububesi. Hakayingiremo abandikirwe mu gitabo c'ubuzima c'Umwana w'Indama.
\c 22
\cl Isura 22
\p
\v 1 Nuko yanyerekire umugezi munini gw'amenci g'ubuzima, garikwerereza ng'ibuye rya kristale, gavaga mu ndebe y'Imana n'iy'Umwana w'Indama.
\v 2 Gatemberaga mu gati y'injira nini z'umuji. Hagati y'umuji no ku ngengero z'umugezi, habagaho igiti c'ubuzima, ceraga kali cumi na kabiri imbuto, ceraga imbuto buri kwezi, kandi amababi gaco ni umuti gwo gukiza ibisebe by'ubundi bwoko.
\v 3 Ndo hakabe imivumo tena. Indebe y'Imana ni y'Umwana w'Indama ikabe mu muji, abakozi beyo bakayikorere.
\v 4 Kandi bakarebe mu mesho gayo kandi izina ryayo rikabe ku mbanga zebo.
\v 5 Ndo hakabeho tena ijoro. Kandi ndo bakakenere itara cangwa imori, kubera ko Umwami Imana akababere itara. Kandi bakategeke imyaka amagana n'amagana.
\p
\v 6 Nuko yambwiye ngo: Gano magambo nago kukiringira kandi ni ga kweli, kandi Umwami Imana yerekaga imyuka z'imbuzi ibindu bigombire kwija vuba.
\v 7 Reba, ndikwija vuba, hahiriwe ubikaga gano magambo g'imburo za kino gitabo.
\p
\v 8 Ni njewe Yohana nayumvisize kandi nabwenye binoya, kandi igihe co kubyumva no kubibona, nagwiye ku bisando by'uwo malaika wabaga arikubinyereka, kugira ngo muramye.
\v 9 Ariko yambwiye ngo: Kirinde kubikora! Ndi mwira wawe w'akazi, ndi umwe mu bene sho b'imbuzi n'abacungaga amagambo ga kino gitabo.
\v 10 Kandi yambwiye ngo: Were guhira ikimenyetso ku yino mburo kubera ko igihe kiri hafi co gushohweza buno butumwa.
\v 11 Ukoraga bibi agumye kubikora, uwandwiye agumye kigicafuwa, indugane zigumye gutungana, kandi uboneye agumye kubonera.
\p
\v 12 Reba ndikwija vuba, kandi umushahara guri hamwe nanje kugira ngo buri mundu mushashure ibikwirenye n'umurimo gwe.
\v 13 Njewe ndi Alfa na Omega, uwa mbere n'uwa nyuma, indangiro n'inyusirizo.
\v 14 Hahiriwe abafuraga amaropo gebo kugira ngo babone uruhusa rwo kuyegera igiti c'ibuzima, no kuyingira mu miryango z'umuji.
\v 15 Hanje hakabeyo imbwa, abarozi, abasambanyi, abacunnyi, abashabaga ibisanamu, na kila mundu ukundaga kandi agakoresha ububesi.
\p
\v 16 Njewe, Yesu, natumire malaika wanje ngo ababere ubudimwe mu makanisa. Njewe ndi itabi ry'umuryango gwa Daudi, inyenyeri yo kubarasira ha gitondo.
\p
\v 17 Kandi Umuka n'Umugeni bagambire ngo: Inja kandi uwumvisize agambe ngo: Inja! Kandi upfiye imyota yije. Uwenda weshe, afate amenci g'ubuzima, atarihire.
\p
\v 18 Ndangariza kila mundu wumvaga amagambo g'imburo za kino gitabo. Habeye hariho umundu ukayongereho ikindu, Imana ikamuteze ibyago byandikirwe mu kino gitabo.
\v 19 Kandi umundu ukapunguze ikindu kiri mu gano magambo g'igitabo c'imburo, Imana ikamwake umurage go ku giti c'ubuzima no ku gwa muji Guboneye nguko byandikirwe mu kino gitabo.
\p
\v 20 Umudimwe wa bino bindu yemeze ko ari ibya kweli, arikugamba ngo: Ingo! Ndayijire mu kanya kannyori. Njewe Yohana nasubize ngo: Bibe guco! Amina! Inja! Mwami Yesu!
\p
\v 21 Ubundu bw'Umwami Yesu bubere hamwe na mweho mweshe.