rw-x-kinyabwisha_reg/66-JUD.usfm

45 lines
3.9 KiB
Plaintext

\id JUD
\ide UTF-8
\h Yuda
\toc1 Yuda
\toc2 Yuda
\toc3 jud
\mt Yuda
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Yuda, umukozi wa Yesu Kristo kandi muvukanyi wa Yakobo, mbandikiye mweho mwahamagewe, abakundirwe mubaga mu Mana Data wetu tweshe, mwarindirwe kubera muri aba Yesu Kristo.
\v 2 Mwongererwe imbabazi, n'ituze, n'urukundo.
\p
\v 3 Abo ngundire, igihe nakoresaga ingufu zoshe ngo mbandikire ibigambire ku gakiza ketu tweshe, byambereye ngombwa ko nabongerera ingufu kugira ngo murwanirire kukizera ng'indungane zahewe rimwe n'ibihe byoshe.
\v 4 Kuko hariho bamwe banyomborokire bakabihisamo, babandi bandikirweho ikimenyero co gutsindwa: Ni abandu batumviraga Imana, bafataga ubundu bw'Imana no kabuhinduramo ibimwazize, bahakanaga Umukuru wetu ariwo Umwami Yesu Kristo.
\p
\v 5 None rero ndenda kubibutsa, naho hariho ikindi gihe mwabimenye byoshe neja, yuko Umwami Imana amarire gukiza ubwoko bwa Israeli no kubakura m'ugihugo ca Misri, yarimbwiye abatakizerire,
\v 6 na malaika bayangire gucunga ubutware bwebo, ahubwo bagahunga uburaro bwebo, yabafungiye mu prizo ya buri musi no m'umuyobe. Bunoya barindiriye urubanza rwa gwa musi gukomeye.
\v 7 Ni guco byabereye Sodomo na Gomora, n'imiji yabaga ihazungurukire. Uko nabo bitangire, bakihize m'ubusambanyi, no gushohozana m'uburyo imibiri itaremirwe. Iyo miji yahiriwe ho kubera imifano ku boshe, bakahanwe ibihe byoshe.
\v 8 Guco niko n'ababandi barotaga barikuzambaguza imibiri yebo, bakanga gutegekwa, bakanegura abakwiriye icubahiro.
\p
\v 9 Nyamara Mikaeli, malaika mukuru, igihe yatonganaga na shetani barigupfa umubiri gwa Musa, ndo yapimire kumucira urubanza no kumuvuma. Ahubwo yamubwiye ngo: Umwami Mana aguhane.
\v 10 Ariko abo bandu bo batukaga ibyo batiji, n'ibyo batari bumva. Kandi ibyo bamenyire, babimenyesezwe n'ubwenge bwa kavukire ng'ibisimba by'ibihwiji.
\p
\v 11 Ingorane zikabagweho, kuko bagifatire nga Kaini, bakibeye inzerezi, bakiyingize mu byaha bya Balamu, bakunda ifaida zitagira akamaro kandi boshe bakashire kubera bayemeye ububi bwa Kora.
\v 12 Abo nibo mucafu, musangiraga nabo mu biboneye bariguhira mu minwa yebo, batarikureba abari inyuma. Ni n'ibiho bitarimo amenci, bijanwaga hoshe birigutangatangiswa n'umuyaga; n'ibiti bikokokirwe bitariho amatunda, byapfiye mapfe, byarandwiwe.
\v 13 Ni umuraba go mu ngezi gwasarire, gujwiye mo urufuro, ibimwarize byujwiye mu mitima yebo; ni inyenyeri zizereraga, zibikiwe umuyobe gutakashire.
\p
\v 14 Enoki wa karindwi ku mustari utangiriye ku Adamu, yababuriye kubyo. Yagambire ngo: Nguwo, Umwami arikwija hamwe na malaika kangari.
\v 15 Arikwija ngo abagwiseho boshe urubanza. Arikwija ngo ayemeze abatumviraga Imana ibyo bakoraga mu njira bitari ibyi Imana, ku byerekeye amabi go abanyabyaha bakoreraga imbere ye.
\v 16 Abo n'imbuzi zidashimaga, ni abakurikizaga kwenda kwebo kubi, ni abirasi baberagaho barikurimanganya abandi ngo barye ibyebo.
\p
\v 17 Ariko mwewe bakunzi betu, muyibuke amagambo gagambirwe kera n'indumwa z'Umwami wetu Yesu Kristo.
\v 18 Bababwiye ngo: Mu bihe bya nyuma hakabeho abasekanyi, bakagende bari kukifuza badakurikize ukwenda kw'Imana.
\v 19 Abo nibo bazanaga kukirema ibice, n'abandu bategekwaga n'ibyifuzo byebo, ndo bakoreswaga n'Umuka.
\p
\v 20 Ariko mwewe, bakunzi betu, mukiyubakire kukizera gutungenye cane, kandi muri kudushabira m'Umuka Guboneye, mugumye gukundana ng'abana b'Imana.
\v 21 Kandi mubere m'urukundo rw'Imana, murindire imbabazi za Yesu Kristo zitubonesaga ubuzimu butakashire.
\p
\v 22 Mupfire imbabazi abatiji ibyo barimo.
\v 23 Mukize abandi murikubakura m'umuriro. Ku bandi mubereke imbabazi murigutitira, mukiyangire kwambara imyenda ziriho imicafu z'umubiri.
\p
\v 24 Ku nyusirizo, wa wundi ukabarinde ngo mwere gusitara, wa wundi ushobweye kubahagarika imbere y'ububonere bwayo mudafite igisheko, ahubwo mugifitiye ibyishimo kangari, ariwe Mana imwe yonyine,
\v 25 kandi ariyo Mukiza wanyuriye muri Yesu Kristo. Umwami wetu ahabwe icubahiro, ubutware, n'ingufu, gutangilira kera, bunoya, n'ibihe byoshe, Amina.