rw-x-kinyabwisha_reg/61-1PE.usfm

154 lines
14 KiB
Plaintext

\id 1PE
\ide UTF-8
\h 1 Petro
\toc1 1 Petro
\toc2 1 Petro
\toc3 1pe
\mt 1 Petro
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa ya Yesu Kristo, mbandikiye mwewe mwacagwiwe, mwajenywe ku ngufu i Ponto, Galatia, Kapadokia, Asia na Bitinia.
\v 2 Imana Data wa twese yabamenyire kera. Niyo yabacagwiye nguko yenda kubera mwayezezwe no gutunganywa n'Umuka ngo muhinduke abayumviraga, no kunyanyagizwaho amaraso ga Yesu Kristo. Ubundu n'ituze bibongererwe.
\p
\v 3 Imana she w'Umwami wetu Yesu Kristo ishimwe, kubera ko ku mbabazi ze kangari, yatuzeye bushasha kugira ngo tukizere umurage guturukire m'umuzuko gwa Yesu Kristo,
\v 4 ugo gukabe arigo gwa murage gutashobweye gupfa, gutashobweye gufata ikutu, cangwa guta igihe. Ugo nigo mubikirwe mu juru.
\v 5 Kubera ingufu z'Imana mwacungiwe mu kukizera ngo muhabwe agakiza kari tayari kuboneka mu bihe bya nyuma.
\v 6 Ico nico kibateraga kugishima, naho bunoya bikwiriye ko murakara igihe kinnyori kubera ibibazo bitandukenye.
\v 7 Kugira ngo umubabaro guzanwaga no kukizera kwenyu kuboneye kurenze izahabu ikabore ariko yatunganyizwe n'umuriro no kuvamo guhimbaza, ububonere n'icubahiro, igihe co Yesu Kristo akayije.
\v 8 Akabonekane, we wo mukundaga mutari mwamubona. Ndo muramubona ariko mwamwizerire tayari, kandi mwamugisimiye, mwuzwiyemo n'umunezero kangari, n'ububonere.
\v 9 Kuko muriguhabwa amatunda go kukizera, niko gukizwa kw'imitima yenyu.
\p
\v 10 Imbuzi zashakisize zitondire ibyerekeye kukizera n'ubundu mukahabwe.
\v 11 Bashakire kumenya ako gakiza karikwija uko kamerire. Bashakisize no kumenya igihe Umuka gwa Kristo gwababwiye ku byerekeye uko kukizera. Binoya byoshe byabeyeho ngaho yari arikubavumbulira ibyerekeye amateso ga Kristo hamwe n'ububonere byenda gukurikiraho.
\v 12 Bahishuriwe ko batari kugikorera bonyine, ariko ko ari mwewe, igihe bagambire ku bindu byerekeye ba bandi bababubiriye Umwaze guboneye bikorirwe n'Umuka Guboneye gwatumirwe guturuka mu juru, aribyo bindu malaika barigushakisha ngo baboneho.
\p
\v 13 Guco rero, mukenyere neja mu bitekerezo byenyu, mukirinde gusinda kandi mugire ibyiringiro byujwiyemo ubundu bwo mukahabwe igihe Yesu Kristo akagaragare.
\v 14 Kimwe ng'abana bubahaga, mwere kukiyunga n'inyigiso z'abaga mu mwewe ibihe mwabaga mukiri m'ubutamenya.
\v 15 Ariko, kubera uwabahamageye ari indungane, namwe mube indungane m'ubuzima bwenyu.
\v 16 Nguko byandikirwe ngo: Mukabe indungane, nguko na njewe ndi indungane.
\p
\v 17 Kandi mubeye mwitaga Sho wa wundi ucaga imanza akurikije imirimo ya buri mundu, atagira aho yahengemira, mugifate neja kandi mubereho murigutinya mu gihe c'isafari yenyu.
\v 18 Mwiji ko atari ibindu byo kubora, cangwa amakuta na zahabu byabakuye m'ubusazi bwo mwabagamo, mwakuye ku babazeye.
\v 19 Ariko mwewe mwakizizwe kubera amaraso g'icubahiro go Kristo, Umwana w'Indama, utakorire na rimwe icaha, udafite amakosa cangwa umucafu, yabameneye.
\v 20 Kristo wacagwiwe mbere y'umusingi gw'isi, yakiyerekenye mu zino misi za nyuma kuri mwewe.
\v 21 Kubera ibyo mukizere Imana, ya yindi yamujwiye mu bapfiye, ikamuhira heru, kugira ngo kukizera n'ibyiringiro byenyu bifatire ku Mana.
\p
\v 22 Amarire kuboneza imitima yenyu, yayubahirize ukuri kugira ngo agire urukundo rwa kweli rwa kivukanyi, mukundane cane bamwe ku bandi mu mitima yenyu yoshe.
\v 23 Kubera ko mwazewe bushasha, mutaviye ku mbuto ziboraga, ariko ku mbuto zitobora ziturukire ku gambo rizima kandi rihoragaho ry'Imana.
\v 24 Kuko buri mubiri gumerire ng'icatsi. Kandi ububonere bwaco ni ng'ubwa amawuwa. Icatsi kirumaga, iwuwa rikagwa.
\q
\v 25 Ariko Igambo ry'Imana rikahoreho ibihe byoshe. Kandi iryo Gambo niryo twabatangarize ko arigo Mwaze Gubonye.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Nuko rero mureke ububi bwoshe, n'amayele goshe, no kugihisahisa, kugifuza, no kugamba bandi nabi.
\v 2 Kimwe ng'abana bahinja, mushakishe amata gaviye m'Umuka gatacangirwemo amazi kugira ngo mukure neja mu kukizera kwenyu,
\v 3 niba mwashogongeye k'uburyohe bwa Yesu Umwami wetu.
\p
\v 4 Mwije hafi ye, we buye rizima ryo abandu bayangire, ariko Imana yarigirire irikwiriye kandi irihendire.
\v 5 Kandi namwe mwenyine, kimwe ng'amabuye mazima, mukomezanye ngo mukoreswe kubaka inju y'Umuka, kugira ngo mube abatambyi batunganiye Imana, bo gutura ituro ryemewe, riboneye imbere y'Imana muri Yesu Kristo.
\v 6 Kuko byagambirwe mu Mandiko ngo: Reba, mbagarikire i Sioni ibuye ryo kureberaho mu kona, ryacagwiwe kandi rihendire. Umundu ukamwizere ndo akamware.
\p
\v 7 Nuko rero, icubahiro n'icenyu, mwewe mwizerire. Ariko, ku bayangire kukizera, ibuye ryo ababutsi bahigikire iruhande, niryo ryabeye irya mbere ryo kubakisha mu kona.
\p
\v 8 Ryabeye ibuye ryo gusitara ho, n'ikoro rwo kugwisa. Barikurisitaraho kubera ko batumviraga Igambo kandi ari ryo bahamagariwe.
\p
\v 9 Ariko mwewe, muri ubwoko bwo Imana yagicaguriye, abatambyi b'ubwami, igihugo catunganyizwe, abandu Imana yagirire abe kugira ngo mutangaze ibitangaze. Uwabahamageye akabakure mu muyobe no kubikaza m'umwangaza gwe gutangeze.
\v 10 Mwewe kera mwabaga mutari abandu, ariko bunoya mwabeye abana b'Imana, mwewe mwabaga mutari mwababarirwa, buno mwahewe imbabazi.
\p
\v 11 Mwewe ngundaga, ndikubagira inama, ng'abashitsi n'abari mu safari ku yino si, mukirinde ibyifuzo ry'umubiri, birwanyaga umutima.
\v 12 Mubonerere abapagani, kugira ngo naho bobagamba nabi, barebe imirimo zenyu ziboneye, bashime Imana umusi akayije.
\p
\v 13 Kubera Umwami, muyubahe buri mukuru weshe wahirirwe mu gati y'abandu, umutware ng'umwami ukomeye. Cangwa abaguverneri kimwe
\v 14 n'abatumirwe kugira ngo bahane ingozi z'amabi no gusima abakoraga ibiboneye.
\v 15 Kuko ari kwenda kw'Imana ko mukorire ibiboneye, mukashobwere kubuza abandu kugambagura ng'abasazi.
\v 16 Ng'abari m'ubuhuru mwere gukoresa ubwo buhuru ngo mufunike ibibi, ariko mukore ng'abakozi b'Imana.
\v 17 Muyubahe abandu boshe, mukunde abavukanyi benyu, mutinye Imana, muyubahe Umwami.
\p
\v 18 Mwewe bakozi, muyumvire abapatro benyu muri no kububaha. Atari kubaha ababoneye cangwa abitondaga gusha, ariko mubahe n'ababi.
\v 19 Kuko ni amahirwe kukihanganira imibabaro kubera kuyumvira Imana, naho mwoba murikudyora busha.
\v 20 None si mukabe muboneye ku kihe mubeye mukihanganiraga gufatwa nabi kubera amakosa genyu? Ariko mubeye mukihanganiye imibabaro kandi murigukora ibiboneye, mukabe muriguha Imana amashimwe.
\v 21 Mwahamagewe kubera ibyo, kuko Kristo nawe yababeye kubera mwewe, yabasigiye umufano kugira ngo mumukurikize.
\v 22 We utakorire icaha na rimwe, mu kanwa ke ndo habeyemo amagambo garimo uburyarya.
\q1
\v 23 Naho yatukirwe yakihoreye, yafatirwe nabi ariko yayangire kukiyishulira, ariko yakihize mu maboko ga wawundi uhanaga m'ukuri.
\q1
\v 24 Yahekire wenyine ibyaha byetu m'umubiri gwe ku giti, kugira ngo twere kugira tena ubwimbo mu byaha kandi ngo tubereho dutungenye. Kubera ibisebe bye, mwahewe agakiza.
\v 25 Kuko mwabaga ng'indama ziri kuwayawaya kubera kubura umuragizi. Ariko bunoya, mwagarukiye umuragizi n'umuzamu w'imitima yenyu.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ni guco rero na mwewe bagore, mugombire kumvira abagabo benyu kugira ngo naho abandi batubahaga igambo ry'Imana, mubazanire Kristo kubera kugifata neja kwenyu, kandi ndaco mugambire,
\v 2 Barebire ingesho zenyu ziboneye zirimo no kubaha.
\v 3 Kugipodowa kwenyu kwere guhagarara ku gusuka umitsatsi, cangwa kwambara ibihendire, cangwa imyenda yo ku gihe,
\v 4 ahubwo mukore ibiturukire m'umutima gutungenye, gwitondire, gwikeye hamwe kandi gujwiyemo urukundo, nigo mutima gunezezaga Imana.
\v 5 Nuko guco abagore b'intungane bambaraga bafite ibyiringiro ku Mana, igihe babaga barikubaha abagabo bebo.
\v 6 Nguko Sara yayumviraga Aburahamu, akamwita mutware we, na mwewe mwabeye abana be, mubeye murigukora ibiboneye mutabihatirwe.
\p
\v 7 Guco abagabo na mwewe mubane n'abagore benyu mwiji ko ari abakozi hamwe na mwewe badafite ingufu, kandi ko nabo bari ibyombo by'Umuka hamwe na mwewe. Mukore guco kugira ngo gushaba kwenyu kwere gutangirwa.
\p
\v 8 Ku nyusirizo, mugire umitima gumwe, mugire imbabazi. Mukundane ng'abo umuryango gumwe, mugire umutima gumenekire kandi mukitonde.
\v 9 Mwere kukiyishulira cangwa gutuka abari kubatuka. Ahubwo mugume gutanga kubera mwahamagewe kugira ngo musigwe imigisha
\v 10 Kuko umundu wenda gukunda ubuzima bwe, no kugira imisi iboneye, acunge ururimi rwe ibibi n'umunwa gwe kugamba iby'ububesi.
\q
\v 11 Ahenere ibibi, akore ibiboneye, asakise ituze no kurikurikiza.
\q
\v 12 Kuko amiso g'Umwami Yesu gari ku ndungane, n'amatwi ge gumvaga gushaba kwebo. Ariko ameho g'Uhoragaho gayangire abandu boshe bakoraga amabi.
\p
\v 13 Ni nde ukabagirire nabi mubeye murigukora ibiboneye?
\v 14 Ariko mubeye muriguteswa kubera muri m'ukuri mugishime, mwere gutitira kandi mwere guta ubwenge.
\v 15 Ariko Kristo abere mu mitima yenyu kubera ko muri indungane. Buri kanya mube tayari gusubiza mukitondire no kubaha kila mundu woshe urikubabaza ibyo mukiringiye n'ibyo mwizerire.
\v 16 Kandi mukorese ubwenge buboneye kugira ngo abandu babangaga, bakababesera no kubanga kubera ko mukibereyeho neja mu Kristo, bamware.
\v 17 Biboneye mbere y'Imana ko bobadyoza ibiboneye aho kubadyoza ububi bwenyu.
\v 18 Kristo nawe yatesizwe rimwe arikudyora ibyaha. We w'indungane yababezwe kubera ububi bwetu kugira ngo atuzane ku Mana. Bamwitire m'umubiri ariko yagirirwe muzima m'Umuka.
\v 19 Nuko m'Umuka yagiye kuyigisa imyuka zabaga ziri muri prizo.
\v 20 Zazindi zitayumviraga Imana kera, ubwo kukihangana kweyo, yarindiraga mu misi ya Nowa igihe isafina yayubakwaga, mu yo abandu bannyori, abandu munane bacungiwemo ngo bere kuzama mu menci.
\v 21 Ago menci ni umufano g'umubatizo gutari ugo kuyeza umucafu g'umubiri, ahubwo ari ubwitange bw'ubwenge buboneye imbere y'Imana, binyurire ku kuzuka kwa Yesu Kristo.
\v 22 Bunoya, Kristo yikeye m'ukuryo kw'Imana kuva mu gihe yagendire mu juru, malayika n'abategetsi boshe bagumye kumumvira.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Guco rero, kubera ko Kristo yababariye m'umubiri, na mwewe mugire igitekerezo kimerire ng'ice, kuko uwabababariye m'umubiri yatsindire ibyaha.
\v 2 Uwo mundu nguwo, mu gihe gisigeye c'igihe ce m'umubiri, ndo ariho kugifuza iby'umubiri, ariko arigutekwa no kwenda kw'Imana.
\v 3 Kuko igihe ca kera gihagize kuba twakurikize iby'abapagani turi gukora ibibi imbere y'Imana, turi mu ngeso zidakwiriye, z'ubusinzi, n'imigaryo mibi, no gushaba ibisanamu, n'ubwicanyi.
\v 4 Babatangariraga kubera ko mutari gukora tena ibimerire ng'ibyebo. Bo bakundaga ubusambanyi kandi bakababesera.
\v 5 Bakigambire imbere ya wa wundi uri tayari gucira urubanza abazima n'abapfiye.
\v 6 Kuko nico gitumire abapfiye nabo bayigisizwe kugira ngo nyuma yo gutsindiswa m'umubiri babeho m'Umuka nguko Imana yenda.
\v 7 Umwisho gwa byoshe guri hafi. Mutekereze neja rero kandi mukirinde inzoga kugira ngo mushabe.
\v 8 Mbere ya byose, mukundane m'urukundo rukomeye kubera ko urukundo rutwikiraga ibyaha kangari.
\v 9 Muyakirane bamwe ku bandi mutari kububura.
\v 10 Kuko kila mundu yahewe imbano. Muyikorese kugira ngo ifashe abandi ngaho muri abazamu bakwiriye b'ubundu butagira urugero buviye ku Mana.
\v 11 Umundu agambe akurikije amabwiriza g'Imana, abikore ng'uwahewe ingufu n'Imana. Kugira ngo mu byoshe, Imana ihabwe icubahiro mu Yesu Kristo, uwo niwe ukwiriye guhabwa ishimwe, ingufu mu bihe byoshe. Amina
\v 12 Mwewe dukundaga, mwere gutangara. Ifuru irikwaka cane kugira ngo mugeragazwe, ngaho ari ikindu gishasha kibagerire ho.
\v 13 Ahubwo mugishimire ubwimbo mufite mu mateso ga Kristo kugira ngo mugishimire cane umusi go kuboneka k'ububonere bwe.
\v 14 Mubeye muri gutukwa kubera ijina rya Kristo, mugishime, igihe Umuka guboneye, Umwuka gw'Imana gubariho.
\v 15 Here kugira umundu mu mwewe, woteseka ngaho ari umwicanyi cangwa umusambanyi, cangwa umugizi w'amabi cangwa uwakivangire mu bitari kumureba.
\v 16 Ariko umundu abeye atesekire kubera ubukristo bwe, yere kumwara, asimire Imana kubera iryo jina.
\v 17 Kuko bunoya, nico gihe urubanza rwenda gutangilira mu nju y'Imana. None rero, rubeye rutangiriye kuri twewe, umwisho gw'abatumviraga umwaze guboneye gw'Imana gukabe guhe?
\v 18 Kandi indungane zibeye zikakizwe m'uburyo butorohire, bikabere gute ku abadafite Imana ng'ingozi z'amabi?
\p
\v 19 Guco abariguteseka kubera gukora kwenda kw'Imana, basigire Umuremyi utabesaga imitima yebo bari gukora ibiboneye.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Gano magambo ndikugafasisa abakuru b'ikanisa bo muri mwewe, nguko nanje ndi mwira wenyu n'umudimwe wo gutangaza amateso ga Kristo. Kandi mvatanize na mwewe ububonere bukahishurwe.
\v 2 Muragire indama z'Imana ziri hamwe na mwewe, mwere kuzicunga ngaho muhatirwe. Ahubwo muzicunge mubikundire nguko Imana yenda, atari kubera kugifuza ifaida busha, ahubwo mufite umutima gubikundire.
\v 3 Mwere gukoresa agahato kubo mwahewe, ahubwo mubabere umufano.
\v 4 Igihe co umuragizi mukuru akayije, mukahabwe ipete ry'ubuzima butakazambe.
\p
\v 5 Na mwewe basore mwumvire abakuru. Mwese mugice bugufiya m'ukubahana kuko Imana irwanyaga abirasi naho abagihiraga hashi ikabahera ubundu.
\p
\v 6 Guco rero, mukigire bagufiya musi y'ukuboko kw'ingufu kw'Imana, kugira ngo ibataramise mu gihe gikwiriye.
\v 7 Kandi mumuhekese ibibazo byenyu byoshe kubera ko we wonyine abahangayikiraga.
\p
\v 8 Mugihe agaciro, mufungure amesho, umwanzi wenyu shetani arikuwayawaya ng'indare iriguhuma, irikwenda uwo kumira bunguri.
\v 9 Mumupinge n'ingufu zoshe, kukizera kwenyu gukomere. Mumenye ko abavukanyi bo mu si barikunyulira mu bibazo bimerire kimwe n'ibyenyu.
\v 10 Imana y'ubundu bwoshe, yabahamagariye mu Yesu Kristo ngo ibahe ikuzo ry'imisi zoshe. Nyuma yo guteseka agahe kannyori, ikabatunganye rwoshe yo yonyine, ikabakomeze, ikabongerere ingufu zitonyeganyega.
\v 11 Icubahiro, n'ubutware bibe ibyayo igihe n'ibihe. Amina.
\p
\v 12 Ndikubona Sylivano ari umuvukanyi wo kukizerwa, imbere y'amiso ganje, mbandikiye mu magambo mannyori, ndikwenda kubigisa no kubatangariza ko ubundu bw'Imana, ubwo muyegamiyeho, ari ubw'ukuri.
\p
\v 13 I kanisa ry'abacagwiye bari i Babiloni, barikubaramutsa hamwe na Marko umwana wanje.
\v 14 Muhoberane no gushomana m'urukundo. Ituze ribere namwe mweshe mu Kristo Yesu.