rw-x-kinyabwisha_reg/60-JAS.usfm

155 lines
13 KiB
Plaintext

\id JAS
\ide UTF-8
\h Yakobo
\toc1 Yakobo
\toc2 Yakobo
\toc3 jas
\mt Yakobo
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Yakobo, umukozi w'Imana n'uwo Umwami wetu Yesu Kristo; mbaramukize mweho bwoko cumi na bubiri bwatatanyizwe.
\p
\v 2 Mugire ibyishimo byujwiye, bavukanyi, mubeye muguye mu bigeragezo tofauti
\v 3 mumenye neja ko ikigeragezo co kukizera kubyaraga kugihangana.
\v 4 None rero kugihangana kwenyu kujwize ibikorwa mu mweho kugira ngo mukure, hekugira igipunguka muri mwewe.
\p
\v 5 Ariko habeyeho umundu mu mweho ukeneye ubwenge, abushabe ku Mana ibutangaga k'ubundu no kuri boshe babumushabaga nda mugayo gubariho, kandi Imana ikabubahe nda kibazo.
\v 6 Ariko abishabe afite kukizera, atari gushidikanya, kuko umundu ushidikanyaga amerire ng'umuvumba go mu menci kubera ko iyo umuyaga guhuhire, ajanwaga kuriya na kunoya ndaho ahagarariye.
\v 7 Umundu bene nguwo atekukibwira ko hari igisubizo co yobona kiviye ku Mana.
\v 8 Ni ng'umuntu ufite imitima zibiri, zo kujarajara mu njira ze zoshe.
\p
\v 9 Ukibwiraga ko ari umukene, yishimire uko amerire.
\v 10 Naho umukire yirate kubera yiji kugicisa bugufiya, kubera ko akapfe ng'iwuwa ryo m'umurima.
\v 11 Izuba ririjiga rikarihire cane rikumisa imyaka, nyuma amawuwa gakagwa, n'ububonere bwago bugashira. Niko bimerire ku mukire, uko agendaga arigusaza, niko abaga arigusiga ubukire bwe.
\p
\v 12 Hahiriawe ukihanganiraga ibipimo kugira ngo amarire gutsinda, ahabwe ipete ry'ubuzima bwo Imana yaraganiye abamukundaga boshe.
\p
\v 13 Umundu ageragerizwe atekubesera Imana ngo niyo yamugerageze. Imana ndo yogeragezwa n'ikibi, kandi ndo yogerageza umundu.
\v 14 Umundu agaragezwaga n'ipfa rwe, uko kugifuza niko kumwoshaga no kumuhabura.
\v 15 Mumenye ko ipfa rihekaga inda y'icaha, icaha kimarire gukura kizaraga urupfu.
\p
\v 16 Bavukanyi bo ngundaga, mwere kukibesa.
\v 17 Imbano yoshe iboneye, imbano yoshe itamwazize, iturukaga mu juru ku Mana. Muri yo nda gicucu cangwa guhinduka kw'ibihe.
\v 18 Imana yahisemo kuduha ubuzima kubera Ijambo ryayo ry'ukuri kugira ngo tube umuganura gw'ibyo yaremire.
\p
\v 19 Mumenye neja, bavukanyi ngundaga: umundu woshe akihute kumva ariko atinde gushubiza kandi yere kurakara vuba.
\v 20 Kubera ko uburakari bw'umundu ndo bwoshobora kujwiza ukuri kw'Imana.
\p
\v 21 Nuko rero, tugombire kuyikuraho umunuko n'ibibi bidukikize, tuyakire kugicisa bugufiya kuviye ku Gambo ryaterirwe mu twewe kandi ari ryo gukiza imitima yetu.
\v 22 Muyumvire Igambo, mwere kuryumva gusha, no guhaburwa n'ibitekerezo byenyu,
\v 23 kuko umundu wpshe abeye yumvisize igambo atarikoresa, abamerire ng'umundu ukirebaga mu kiyo uko asana.
\v 24 Akayigira neja mu kiyo ariko amarire kugenda akiyibagirwa.
\v 25 Umundu woshe wubahaga itegeko riboneye, akabe m'ubuhuru kandi akayubahwe. Ataba uwo kumviriza gusha, uwo mundu akahabwe imigisha kubera ko yarikoreseze.
\p
\v 26 Umundu wigambiraga ko ari umunyadini, ariko atere gutegeka ururimi rwe, aba ari kukibesa m'umutima gwe, n'idini rye ribaga n'iryo kubesa.
\v 27 Idini rya kweli ni ridafite umugayo ku Mana Data, ni irifashaga imvuubyi n'abapfakazi mu bibazo byebo kandi ririndaga abandu kugicafuwa n'ibya yino si.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Bavukanyi, mwere kukizera Umwami wetu Yesu Kristo, umwami w'icubahiro, murikuvangura, cangwa kubera bamwe kubarenza abandi.
\v 2 Habeyeho umundu wingiye mu Kanisa yenyu yambeye ipete y'izahabu n'imyenda ya bei kali, akingira n'umukene wambeye ubucocero kandi yandwiye,
\v 3 maze ukahangayikira cane wawundi wambeye neja, ukamubwira ngo: Ikara hanoya mu bwimbo buboneye, ariko ukabwira wa mukene ngo: Weho ukomeze guhagarara hanoya cyangwa ngo ikara ku bisando byanje,
\v 4 ukabe uciye tayari urubanza mu gati yenyu kandi mugombire kukirinda guca imanza murimo ibitekerezo bibi.
\v 5 Mumve rero bavukanyi bakundwa, none si Imana si yacagwiye abakene ba yino si kugira ngo babe abakire mu kukizera no kuba abaragwa b'ubwami bwo yaraganiriye abamukundaga?
\v 6 Ariko mwewe musuzuguraga abakene. Mbesi ndo ari abakire babakandamizaga no kubarega ku tribinali?
\v 7 Mbesi ndo ari abakire batukisaga ijina riboneye ryo mwahamagewe mo?
\v 8 None rero mubeye mutumviye itegeko rya ngombwa nguko Ibyandikirwe bigambire ngo: Ukunde mwira wawe nguko ugikundaga weho wenyine, aho ukabe ukorire kihe kiboneye?
\v 9 Kandi ubeye uri kuvangura abandu akabe urikugikoresa icaha. Ukahanwe n'itegeko kubera warinnyatire.
\p
\v 10 Kandi umundu woshe wubahaga amategeko goshe ariko akannyata mo rimwe, agomba guhanwa kubera ko abaga yagitire goshe.
\v 11 Kuko Imana yagambire ngo: Mwere gusambana, mwere kuyita. Ubeye udasambanaga ariko ukita, ubaga witire amategeko g'Imana
\v 12 Nuko mugambe kandi mukore ng'abari hafi yo gucirwa urubanza n'amategeko gazanaga ubuhuru.
\v 13 Kuko gucibwa urubanza byije bitagira imbabazi ku bandu bangire kuzerekana. Imbabazi zitsindaga urubanza.
\p
\v 14 Bavukanyi, bimariye ki umundu kugamba ko afite kukizera nda bikorwa? Uko kukizera kwe gushobweye kumukiza?
\v 15 Mwene sho cangwa mushiki wawe abeye yenda umwenda n'ibiryo bya guno musi,
\v 16 nawe cangwa umwe muri mwewe akamubwilira ngo: Kigendere mu tuze, kiyotere no kurya neja, ariko utamuha ibyo akeneye byo gutunga umubiri gwe, ibyo bimumariye ki?
\v 17 Niko bimerire mubyo kukizera. Kukizera kubeye kudafite imirimo gupfiye.
\p
\v 18 Mbesi umundu ashobweye kugamba kandi ngo: Ufite kukizera ariko njewe mvite ibikorwa.
\v 19 Nyereke kukizera kwawe kudafite imirimo, nanje ngwereke kukizera kwanje ngoreseze imirimo. Wizerire ko Imana ari imwe. Ni kweli, ariko imizimu nayo zirabyizerire, kandi zirigutitira.
\v 20 Wenda kumenya, weho ndabwenge, ko kukizera kutarimo imirimo ndaco kumarire?
\v 21 Abrahamu, shogokuruza wetu, ndo yagirirwe umunyakuri n'imirimo mu gihe yatangire umwana we Isaka ku gitwikiro?
\v 22 Urareba ko uko kugizera kwe kwayerekenywe n'ibikorwa, kandi uko kugizera kwe kwagerire kubyo kwari kupangire.
\v 23 Niyo mbamvu, Ibyandikirwe byashohweye ngo: Abrahamu yizerire Imana nuko ibyo byamuzariye kuyitwa indugane.
\v 24 Nuko Abrahamu yayitirwe mwira w'Imana. Urikureba ko, kubera ibikorwa, umundu yagirirwe umunyakuri, bitari kubera kukizera gusha.
\v 25 M'ubwo buryo, Rahabu wabaga ari imbaraga, yagirirwe umunyakuri kubera imirimo mu gihe yayakiriye indumwa kandi akazitorokesa azinyuzize mu yindi njira?
\p
\v 26 Kubera ko, nguko umubiri gutarimo umuka guba gupfuye, nina guco no kukizera kutarimo ibikorwa kuba kwapfiye tayari.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Bavukanyi, mu mwewe hatekubamo abalimu kangari, mumenye ko tukacirwe urubanza rukarire kurenza abandi,
\v 2 kuko tweshe dukoraga amakosa kangari. Niba umundu akosaga mubyo agambaga, ushobweye kuyobora umubiri gwe goshe n'indugane.
\v 3 Iyo duhirire imirunga yo kuyobora amafarasi ngo gatubahe, tuba dushobweye kuyobora imibiri yazo yoshe.
\v 4 Turebe ubwato, nubwo ari bunini kandi ko bugendeswaga n'umuyaga gukomeye, buyoborwa n'akuma kannyori cane (ka dirigisiyo kannyori), kandi kayigendanaga iyo umushoferi yenda kugendera.
\v 5 Niko ururimi narwo ari agace kannyori cane m'umubiri, ariko rwiharaga ibindu binini bikomeye. Reba akariro kannyori nako. Kashobweye gutwika ishamba rinini.
\p
\v 6 Ururimi narwo ni umuliro, ububi bungana n'isi bwahizwe mu ngingo zetu, bwanduzaga umubiri gwose, rukongezaga injira y'ubuzima (kamere y'umundu), niko rukongezwaga na Jihenamu.
\v 7 Ubwoko bwoshe bw'ibisimba byo mu shamba, inyoni, ibikururuka, n'ibiremwa byo mu menci, abandu bashobweye kubimenyereza.
\v 8 Kandi byamenyerezwe kubana n'abandu. Ariko nda mundu n'umwe ushobweye kumenyereza urulimi. Ndo ruruhaga kugamba bibi, rwujwiyemo uburozi bwo kwita.
\v 9 Ururimi ni rwo dusimishagamo Umwami Data wa tweshe, kandi nirwo tuvumisagamo abandu baremirwe mu sura y'Imana.
\v 10 Mu munwa gumwe havagamo gushima, no kuvuma, ndo bikwiriye kuba guco.
\v 11 Mbesi isoko imwe ishobweye kuvamo amazi gaboneye n'agashariye rimwe?
\v 12 Bavukanyi, umutini gushobweye kuzara olive? Cangwa umuzabibu kuzara imbuto z'umuzabibu? Kandi isoko y'amenci gujwiyemo umunyu, govamo amenci garyohire?
\p
\v 13 Ni nde mu mwewe afite ubwenge kandi w'umuhanga? Yiyerekanise ingeso ziboneye n'imirimo ye! Akiyerekanise ubugwa neza n'ubwenge.
\v 14 Ariko imitima yenyu zibeye zujwiyemo ubusharire, indonganyi, mwere kukirata no kubesera ukuri.
\v 15 Ubwenge bumerire guco ndo buvaga heru ku Mana, ahubwo ni ubwa yino si, bw'umubiri, n'ubwa shetani.
\v 16 Kubera ko ahari kutumvikana n'intonganya, niho kuvurugana kuri no gukora amabi goshe.
\v 17 Ariko ubwenge buviye heru ku Mana, buboneye kandi bwujwiyemo urukundo, bwemeraga inama, bwujwiyemo imbabazi, n'imbuto ziboneye. Ndo buhengamire, kandi ndo uburyarya buburimo.
\v 18 Kandi, imbuto zo gutungana, zibibwaga mu tuze. N'abenda ituze, benderaga abandi ituze.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Indwano no gutongana biri mu gati yenyu biturukaga hehe? Si kugifuza kubi kubarimo kurwanyaga abizerire ngamwe?
\v 2 Muragifuzaga ariko nda kindu mufite. Muritaga ariko murigushakisha ico mudashobweye kugeraho, murigukubitana no kurwana ariko ndo murebaga kuko, mugashaba Imana.
\v 3 Mushabaga ariko ndo muhabwaga kuko mushabaga ibibi byo kusimisaa ipfa ryenyu ribi.
\p
\v 4 Mweho basambanyi! Ndo mwiji ko gukunda isi ari ukwanga Imana? Nuko rero, uwenda kuba mwira w'isi, abeye umwanzi w'Imana.
\v 5 Cangwa, mutekerezagako inyandiko ibesaga igihe irikugamba ko Umuka yaduheye gujwiyemo ipfa?
\v 6 Ahubwo, Imana itangaga ubundu k'ubundu cane. Niyo mbamvu inyandiko igambire ngo: Imana irwanyaga abirasi, ariko abitondire, ibagiriraga ubundu.
\p
\v 7 Nuko rero mubahe Imana, mupinge umwanzi nawe akahunge kure yenyu.
\v 8 Mwije hafi y'Imana nayo ikabegere. Mukarabe indoke zenyu, mwewe abanyabyaha, kandi muboneze imitima zenyu z'uburyarya.
\v 9 Mubabare, muganye, murire. Gusheka kwenyu guhinduke kulira, ibyishimo byenyu bihinduke agahinda.
\v 10 Mugipunguze imbere ye nawe akabahire heru.
\p
\v 11 Bavukanyi, mwere kunegurana. Umundu unegwiye mwene se cangwa kumucira urubanza, aba anegwiye no gucira urubanza itegeko ry'Imana. Ubeye uciriye itegeko urubanza, ndo uba wubahire itegeko ahubwo uriciriye urubanza.
\v 12 Imana yonyine niyo muzuzi ushobweye gukiza no kurimbura. Uri nde si wowe uciraga mwira wawe imanza?
\p
\v 13 Mumve mweho mugambaga ngo none canga ejo tukagendere guriya muji, tukasibe yo umwaka, tukacuruze kandi tukabone ifaidi nyingi.
\v 14 Ni nde si womenya uko ejo hakabe? Cangwa si uko ubuzima bwenyu bukabe? Mumerire ng'igicu kirebekanaga mu gahe kannyori hanyuma kikaguruka.
\v 15 Ahubwo mugombire kugamba ngo: Imana ibeye ibitwemereye, tukabeho, kandi tukakore kinoya cangwa kiriya.
\v 16 Ariko bunoya, muri guhira heru imipango yenyu. Kuyirata guco ni bya shetani.
\p
\v 17 Kubera ibyo, umundu wiji gukora ikiboneye kandi atagikora, abaga akorire icaha.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Bunoya rero, mwewe abakire, murire cane kubera ibyago byenda kubagwaho.
\v 2 Ubukire bwnyu bwaborire, kandi imyenda yenyu yatobwewe n'inyenzi.
\v 3 Izahabu zenyu n'ifeza zenyu byariwe n'ikutu kandi izo kutu yabyo ikababere umudimwe wo kubasebya. Kandi iryo kutu ikarye imibiri yenyu ng'umuliro.
\v 4 Murebe iposho ry'abakozi basaruye mu mirima yenyu, bo mutahembire. Murire cane kubera ko amarira g'abasaruzi gagerire mu matwi g'Umwami Mukuru w'indwano zoshe.
\v 5 Mwabeye musi, mwasimisize imitima yenyu ni bibi kugeza ku musi go kubagwa.
\v 6 Mwatsindisize abandi n'imanza kandi mwayitire abatagira amakosa kandi batabarwanyize.
\p
\v 7 Nuko, mugihangane bavukanyi, kugeza igihe Mwami akayije. Mubeho ng'umuhinzi urindiriye umusaruro go akabonemo ifaida nini k'ubutaka, barindiriye bihangenye kugeza ubwo imvura ya mbere n'iya nyuma ikagwire
\v 8 Na mwewe, mugihangane, mukomeze imitima yenyu kuko kugaruka k'Umwami kuri bugufi.
\v 9 Mwere kugambana nabi bamwe ku bandi, bavukanyi, kugira ngo mudacibwaho urubanza.
\v 10 Bavukanyi, mufate urugero k'umubabaro no kugihangana kw'imbuzi zagambire ijina ry'Umwami.
\v 11 Murebe, turebaga abayihangenye ng'abahewe umugisha. Mwayumvisize ko bagambire ku kugihangana kwa Yobu, ko Umwami yamuheye ibindu kangari hanyuma.
\p
\v 12 Heru ya byoshe, bavukanyi, mwere kurahira habe mu juru, cangwa ku si, cangwa indahiro iriyo yoshe. Ahubwo ingo yenyu ihore ingo kandi oya yenyu igume oya kugira ngo mutatsindwa igihe c'urubanza.
\p
\v 13 Mbesi hariho ubabeye muri mwewe? Ashabe. Hariho ugishimire? Aririmbe.
\v 14 Hariho umurwayi hagati yenyu? Ahamagare abakuru b'ikanisa kandi abakuru b'ikanisa bamushabire kugira ngo bamusige amavuta mu jina ry'Umwami,
\v 15 Gusaba g'uwizerire gukakize umurwayi, kandi Umwami akamuhagurutse. Abeye yakorire ibyaha Imana ikamubabarire.
\v 16 Mugihane umwe k'uwundi ibyaha byenyu. Mushabirane kugira ngo mukizwe. Gushaba kw'indungane gafite akamaro igihe ashabiye m'ubwira.
\v 17 Eliya yari umundu nga twewe. Yashabiye m'umutima gwe gwoshe, kugira ngo imvura yere kugwa. Ndo yagwiye mu myaka zishatu n'amezi atandatu.
\v 18 Hanyuma yashabire ijuru, rimena imvura ha butaka, nabwo butanga umusaruro.
\p
\v 19 Bavukanyi, habeye hariho uwahabire injira, akagenda kure y'ukuri, uwundi amugarure.
\v 20 Amenye ko ugaruye umunyabyaha akamukura mu njira yari yahabiyemo. Akakure ubuzima bwe m'urupfu kandi akabe utwikiriye ibyaha akangari.