rw-x-kinyabwisha_reg/56-2TI.usfm

120 lines
8.9 KiB
Plaintext

\id 2TI
\ide UTF-8
\h 2 Timoteo
\toc1 2 Timoteo
\toc2 2 Timoteo
\toc3 2ti
\mt 2 Timoteo
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa ya Kristo kubera kwenda kw'Imana, kugira ngo amenyese indagano y'ubuzima iberaga mu Yesu Kristo, kwa Timoteo mwana wanje ngundaga.
\v 2 Ubundu, imbabazi n'ituze, ubihabwe n'Imana Data na Yesu Kristo Umukiza wetu.
\p
\v 3 Nsimire Imana yo bashogokuru bakoreraga, nanje ndigukorera n'ubwenge buboneye. Ngutekerezagaho ijoro n'umutaga buri igihe ndigushaba.
\v 4 Ndikwibuka amalira gawe, ndikugifuza kukubona ngo ngisime.
\v 5 Ndikuyibuka kukizera kwawe kutarimo ubuhemu kwaberaga mu nyogokuru wawe Loisi no mu mama wawe Yunisi. Ndo nokwibagirwa ko nawe aribyo bikurimo.
\p
\v 6 Ni co gitumaga ndikukuyibutsa imbano y'Imana wahewe igihe nakurambikireho ibinganja.
\v 7 Kubera ko ndaho Imana yaduheye Umwuka gw'ubwoba, ahubwo yaduheye Umuka gw'ingufu, urukundo, no kukirinda.
\p
\v 8 Were kumwara gutangaza Umukiza, nanje Paulo ufungirwe kubera we. Ubabezwe hamwe nanje, utangaze ubutumwa buboneye.
\v 9 Kubera ingufu z'Imana, twakizizwe kandi yaduheye umuhamagaro gwera biturukire ku mupango guboneye gw'Imana, atari kuko dukoraga ibiboneye kubera ko Yesu Kristo yaduhereye byoshe ubundu.
\v 10 Ariko bunoya, byagaragariye mu Yesu Kristo igihe co kukiyereka kwe. Yakuyeho urupfu, hanyuma yatwerekire ubuzima butakashire, akoreseze Umwaze Guboneye.
\v 11 Kubera ugo mwaze, nahamagarewe kuba umuhubiri n'indumwa ngo nigise abatakirizwe.
\v 12 Nico gitumaga nababazwa, ndarikumwara kubera nyiji ko nahindukire kandi ngaba mfite ubushobozi bwo kukirinda.
\p
\v 13 Ugumye m'ukukizera no m'urukundo biri mu Yesu Kristo, kandi ube umufano mu magambo, n'ukuri nakuyigisize.
\v 14 Cunga ibiboneye wabwenye buturukire ku Mana m'Umuka Guboneye guri mu twewe.
\s .
\p
\v 15 Wiji ko abo twabaga hamwe mu Azia bansigire, barimo Figelo na Hermogene.
\v 16 Umukiza agirire ubundu inju ya Onesiforusi kubera ko banyitagaho, batamwarizwe no gufungwa kwanje.
\v 17 Ahubwo, agerire i Roma, yansakisize n'ubwira, arambona.
\v 18 Umwami Yesu amugirire imbabazi ca gihe kubera ko yambangayikiye mu Efeso.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Weho mwana wanje, kikomeze m'ubundu buri mu Yesu Kristo.
\v 2 Nibyo wayumvisize kuri njewe imbere y'abadimwe akangari, ubihereze abandu b'ukuri, babonereye nabo kuyigisa abandi.
\p
\v 3 Ubabare hamwe nanje ng'umusoda mwija wa Yesu Kristo.
\v 4 Nda musoda ushobweye kwija m'ubyo ubuzima busanzwe abeye yenda gusimisa uwamuheye akazi.
\v 5 Umukinnyi wirukakaga ndo ashobweye gutsinda no guhabwa igikombe atarwanye akurikize amategeko.
\v 6 Bikwiriye ko umuhinzi akora mbere yo gusharura amatunda.
\v 7 Umenye ibyo ndikugamba kubera Umwami akaguhe ubwenge mu bindu byoshe.
\v 8 Uyibuke Yesu Kristo, wo mu nju ya Daudi, wazukire mu bapfiye, ukurikije ubutumwa buboneye,
\v 9 bwo ndigutesekera kugeza hanoya ho ndi mu mugozi ngaho ndi umukozi w'amabi. Ariko Igambo ry'Imana ndo ryafugirwe
\v 10 Ni co gitumaga nihanganiraga byoshe kubera abacagwiwe kugira ngo nabo babone agakiza kari mu Yesu Kristo hamwe n'ububonere butakashire.
\v 11 Rino gambo n'irya kweli. Tubeye twapfiye nawe, na twewe tukabeho hamwe nawe.
\q
\v 12 Tubeye tukihanganire, tukategeka na we. Tubeye tumuhakenye nawe akaduhakane.
\q
\v 13 Tubeye abatizerirwe, we akahore uwo kukizerwa kuko adashobweye guhinduka.
\p
\v 14 Uyibutse gano magambo, ugabamenyese imbere y'Imana ko bokirinda amahane gaturukire ku magambo go kuzambya ubuzima bwa abagumvaga.
\p
\v 15 Kihangane, ukiyereke imbere y'Imana ng'umundu wemewe, umukozi utamweye, kandi urikuyigisa Igambo mu njira ziboneye.
\p
\v 16 Kirinde amagambo ga busha busha, go kwendegeza ubapagani, kubera ko abagumvaga bakomezaga buri musi kuba abatizerire. Kandi amagambo gabo garyanaga nga virusi.
\v 17 Mu bo harimo Himenayo na Fileto,
\v 18 batorokire ukuri, bayigisize ko kuzuka kwagerire kera, kandi ibyo bihinduraga kukizera kw'abandu.
\v 19 Uko bimerire koshe, umusingi gukomeye gw'Imana, ndo gunyeganyegaga. Gwayandikirweho ikimenyero ngo: Umwami yiji abandu be, kandi umundu woshe ugambaga ijina ry'Umwami, atane n'ibibi.
\p
\v 20 Mu nju nini, ndo harimo ibikoreso by'izahabu n'ifeza gusha, ahubwo harimo n'ibyibiti, n'iby'ibumba, bimwe by'icubahiro, ibindi bisuzugwiwe.
\v 21 None umundu abeye yayizerire inyuma akareka ibibi, akabe abeye igikoreso cerizwe, gikwiriye Umukuru, kandi gitayarisizwe ku kazi kaboneye.
\v 22 Nuko hunga ipfa ry'abasore kandi wende ukuri, kukizera, urukundo, ituze, hamwe n'abahamagaraga ijina ry'Umwami n'umutima guboneye
\v 23 Wange imbaka z'ubusazi kandi za busha busha, umenye ko zizaraga indonganyi.
\v 24 Kandi ndo bibonereye umukozi w'Imana kugira amahane, ahubwo akwiriye kuba uworohire ku boshe, ukundaga kuyigisa, ufite kugihangana.
\v 25 Ugaruraga mu neza abanzi be, yizerire ko Imana ishobweye kubihanganisa ngo bagire ubwenge bw'ukuri.
\v 26 Kugira ngo bashube inyuma ku Mana, babe barohokire mu mitego y'umwanzi, yabaga yabafatiyemo, kugira ngo abakorese nguko arikwenda.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Umenye binoya, mu misi ya nyuma hakabe ibihe biruhize.
\v 2 Kuko abandu bakabe abo kugikunda, abakundaga amakuta, barikugihara, bari kukireba, batukanaga, batumviraga ababazeye, indashima, abadakunda kuyiga,
\v 3 abatanyaga, abo kutizerwa, abareganyi, abatirindaga, abanyarugomo, abanzi b'ibiboneye.
\v 4 Abagambanyi, ibyigenge, abirasi, abakundaga iraha aho gukunda Imana.
\v 5 Bakisanishe n'indugane kandi bahakanaga ingufu zo gutungana,
\v 6 abamerire guco, ubatere umugongo. Bamwe mu bo ni abagabo bahunahunaga mu maju g'abagore ba ndabwenge, bitirwe n'ibyaha, bategekwaga n'irari rirengire.
\v 7 Bahoraga barikuyiga ariko ndo bamenyaga ukuri kw'Imana.
\v 8 Nguko Yanesi na Yambresi barwanize Musa, niko abo bandu barwanyaga ukuri. Ni abandu b'ubwenge buzambire kandi ukwemera Kristo kwebo kurahinyutse.
\v 9 Ariko rero, ndo bikabageze kubera ubupfu bwebo bukagaragarire boshe nguko byabereye abo bagabo bombi.
\p
\v 10 Ariko wowe wakurikiye hafi inyigiso, imyifatire, imipango, kukizera, guteseka, urukundo no kudashuba inyuma kwanje,
\v 11 kubabazwa, amateso. Ni amateso ki ndabwenye mu muji gwa Antiokia, Ikonio, na Listra? Ni kuhe kubabazwa ndayihanganiye? Ariko Umwami yabinkizize byoshe.
\v 12 Ubundi abenda kubaho babonereye Yesu Kristo bakababazwe.
\v 13 Ariko abagome, n'abushukanyi bakarenzeho kuba babi, bayobize abandi, nabo bakabahabye.
\v 14 Ariko weho, ugume mu byo wayigisizwe, ukabyemera ko aribyo ukuri, kandi ukaba wiji neja ababikuyigisize.
\v 15 Kuva m'ubutoto bwawe, wamenye ibyandikirwe bitungenye, bishobweye kuguha ubwenge bwo kukugeza ku gakiza ngo ubone kukizera Yesu Kristo.
\v 16 Ibyandikirwe byoshe byahumekirwe n'Imana kandi bifitiye abandu akamaro ko kuyigisa, kuyemeza, gukosora no kuboneza m'ukuri
\v 17 kugira ngo umundu w'Imana abe yuzwiye kandi ukwiriye gukora ibiboneye.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Ngusabire imbere y'Imana n'imbere ya Yesu Kristo ukakatire urubanza abazima n'abapfiye, no ku jina ryo kukiyerekana kwe b'ubwami bwe,
\v 2 Igisa Igambo, rigambe buri gihe, igihe kiboneye cangwa kibi, kosora, buza, fasha, ariko bikore mu njira yorohire.
\v 3 Kubera imisi yo kudakunda no kugihanganira inyigisho ziboneye kikayije; ariko amatwi ga bengi gakaribwe ribwe no kwenda kumva ibyorohire gusha. Nyuma bakakurikirwe n'abandu kangari bakurikiye kwenda kwebo.
\v 4 Amatwi gebo gakayange kumenya ukuri kubera gahengamiye k'utugani gani.
\v 5 Ariko weho Timoteo, gicunge mu byoshe, kihanganire amateso, kora umusi go gutangaza umwaze guboneye, kora akazi kawe neja.
\p
\v 6 Kubera njewe ndi tayari kugitanga ngo mbe igitambo kandi igihe co kukigendera kira hafi.
\v 7 Narwenye indwano ziboneye, urugendo narurangize, kandi nacungire kukizera kwanje. Ndaco kikambuze kuhabwa ishapo yo gisimwa y'ukuri. Umwami, umuzuzi mukuru, akayimbe gwa musi,
\v 8 ndo ari njewe gusha ariko n'abandi bakundaga kugaruka kwe.
\v 9 Inja vuba.
\v 10 Kubera ko Demasi yansigire njenyine, yikundiye ibindu bya kino gihe, yagendire i Tesalonika, Krensensi yigendera i Galatia, na Tito i Dalmatia.
\v 11 Luka wonyine ari hamwe na njewe. Fata Marko umuzane hamwe nawe, kuko mukeneye mu kazi.
\v 12 Natumire Tikikusi i Efeso.
\v 13 Igihe ukayije ndetere ikoti nasigire i Troasi kwa Karpusi, n'ibitabo ariko cane cane imizingo.
\p
\v 14 Aleksandre, wa muchuzi, yangoreye bibi. Umwami akandihire akurikize ibyo yangoreye.
\v 15 Umukirinde kuko yarwanyize cane amagambo getu.
\p
\v 16 Ndikuburana ubwa mbere, nda mundu wamfatire mu mugongo, ahubwo boshe banyihise, ibyo bakorire byere kubabarwaho.
\v 17 Ariko Umwami yambeye hafi, yambeye ingufu kugira ngo amahubiri ganje gashohwere kandi ngo abapagani boshe bagumve. Kandi nakwiwe mu munnywa gw'indare.
\v 18 Umwami akandambare mu mipango mibi, kandi ikandinde no kungeza m'ubwami bwayo bwo mu juru. Icubahiro n'ice none n'imisi yose. Amina
\v 19 Ndahirize Priska na Akwila n'inju ya Onesiforusi.
\v 20 Erastusi yasigeye i Korinto, kandi nasize Torofimusi arwariye i Mileto.
\v 21 Kihangane wije mbere y'imbeho kangari. Eubulo, Pudensi, Linusi, Klaudia n'abavukani boshe bagutahize.
\v 22 Imana ibe n'umutima gwawe, ubundu bube na mwewe.