rw-x-kinyabwisha_reg/54-2TH.usfm

78 lines
6.7 KiB
Plaintext

\id 2TH
\ide UTF-8
\h 2 Abitesalonika
\toc1 2 Abitesalonika
\toc2 2 Abitesalonika
\toc3 2th
\mt 2 Abitesalonika
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, na Silivano na Timoteo, turabandikiye mwewe abo mu Kanisa ry'i Tesalonika, mu Mana Data wetu tweshe no muri Yesu Kristo Umwami wetu.
\v 2 Ubundu n'ituze bibere mu mweshe biturukire ku Mana Data wetu tweshe no k'Umwami Yesu Kristo.
\p
\v 3 Dukwiriye, kubera mwewe bavukanyi betu, gushimira Imana imisi zoshe, kuko kukizera kwenyu kwayiyongereye cane, kandi ko urukundo rwa kila mundu mu mwewe ku bandi rwiyongeraga buri musi.
\v 4 Kandi tubiratiraga mu makanisa g'Imana, turikurata kugihangana no kukizera kwenyu mu mateso genyu goshe, n'amakuba goshe ariko mugashinyiriza.
\p
\v 5 Ibyo byerekenye ko urubanza rw'Imana rutaburaga, kugira ngo mutekereze ko mukwiriye kuyingira m'ubwami bw'Imana, kubera ko mwemeraga guteseka mwizerire.
\v 6 Kuko biri m'ukuri kw'Imana kuriha umubabaro go ba bandi bababazaga.
\v 7 Nuko, ikabahe mwewe abababazwaga, kuruhuka hamwe na twewe, ubwo Umwami Yesu akabonekane mu juru hamwe na malayika b'ubutware bw'ingufu ze.
\v 8 Hagati y'urumori rw'umurimo kugira ngo atange igihano kuri boshe batamenye Imana na bariya bose batubahaga ubutumwa bw'Umwami wetu Yesu.
\v 9 Umushara bakahabwe ni kurimbuka ibihe byoshe, kuba kure y'Imana n'ububonere bw'ingufu zayo.
\v 10 Igihe akayije kugira ngo ahimbazwe ugo musi, mubezezwe nawe kandi no gutangarirwa mu boshe bizerire, kuko ubudimwe bwetu mu mwewe bwayemewe.
\p
\v 11 Kandi, nico gitumire dushabaga buri musi turikubashabira na mwewe, kugira ngo Imana yetu ibemere m'umuhamagaro kandi ishohwezese imbaraga ze imipango ye yoshe iboneye y'ubundu bwe n'imirimo yoshe iyo mu kukizera kwenyu.
\v 12 Guco kugira ngo ijina ry'Umwami wetu Yesu rihimbazwe mu mwewe, kandi namwe muhimbarizwe mu we. Binoya bikabe kubera ko Imana duhimbazaga n'Umwami wetu Yesu Kristo akabarinde.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Ku byerekeye kugaruka k'Umwami wetu Yesu Kristo no guhuzwa kwetu nawe, turikubashaba turikubahendahenda bavukanyi,
\v 2 kugira ngo mwere kugwa mukava m'ubwenge, cangwa ngo muhagarike imitima yenyu, naho mwoba mubitewe na bimwe mu by'Umuka, cangwa n'amagambo gamwe na gamwe, cangwa n'urwandiko rurikugamba ngo: Umusi gw'Umwami Mana gwashohweye.
\v 3 Here kubaho umundu woshe wo kubabesa ngo mukizere guno mwaze. Umwami ndo akayije mara moja. Hambere, abandu akangari bakahakane Imana. Bakayumvire no kubaha umundu w'umuhakanyi w'Imana, uwo ni wawundi wakorire ibyaha akangari imbere y'Imana kandi ni wawundi ukashakishe gufuta ibyo Imana yakorire.
\v 4 Akabe umwanzi wihiraga heru y'Imana na cose gisengwaga, kugeza aho akakiyingize mu kanisa ry'Imana, akakiyikeze ku ndebe ngo ategeke. Akayitangeze ko ariwe Mana wonyine.
\v 5 Ndo muri kuyibuka ko nababwiye bino bindu igihe nabaga ndi iwenyu i Tesalonika?
\p
\v 6 Kandi mwiji ko ikimubuzaga kwija, ari kugira ngo Imana amwemerere kugipandisha mu gihe ce.
\v 7 Naho shetani ariguhabisa abandu ngo babure kumvira amategeko g'Imana, umubuzaga kukiyerekana akagumye kumubuza kugeza aho Imana ikamurimbure igihe coshe.
\v 8 Niho umugome akayije, uwo wayangire kumvira amategeko g'Imana ngo akiyereke ko ariwe mukuru imbere ya boshe. Hanyuma igambo rimwe riturukire mu kanwa ka Yesu rikamurimbure no kumubuza gukora ikindu. Hanyuma Yesu akayije.
\p
\v 9 Ariko mbere yo kumurimbura, shetani ikahe ingufu uwo mugome. Igikurikiyeho ni uko uwo mugome akakore ibiteye ubwoba n'ibitangaza kandi abandu akangari bakamukurikire.
\v 10 Kubera ibyo, uwo mugome akasitaze abandu kangari cane cane ba bandi bayandikirwe kurimbuka. Ibyo byoshe bikashoboke kubera ko bayangire kukizera no kwakira urukundo rw'ukuri kugira ngo bakizwe.
\v 11 Nico gitumire Imana ikahe uwo mugabo ingufu zo kubabesa kugira ngo bizere ububesi bwe.
\v 12 Kugira ngo abayangire kukizera ukuri kwerekeye Kristo, ahubwo bakisimira gukora ibyaha, boshe bahanwe.
\p
\v 13 Kuri twewe, bavukanyi bo dukundaga b'Umwami, dukwiriye kubasimira Imana imisi yoshe, kuko Imana yabacaguriye agakiza, gatangagwa no kubonezwa m'Umuka no kukizera ukuri.
\v 14 Ibyo nibyo yabahamagariye binyuriye m'Umwaze twabacuriye, kugira ngo muhabwe ububonere bw'Umwami wetu Yesu Kristo.
\p
\v 15 Nuko rero mweho mwayizeye hamwe na twewe muhagarare bwuma, mukomeze amigiso go mwayigisizwe, ago mwabwenye binyuriye mu magambo twababwiye, cangwa mu barua zo twabandikiye.
\p
\v 16 Nuko rero, turigushaba ko Umwami wetu Yesu Kristo wo wonyine, n'Imana Data wetu tweshe, wadukundire kandi waduheye k'ubundu bwe ihumure rihoragaho n'ibyiringiro bikwiriye,
\v 17 Imana na Yesu Kristo babahumurize imitima yenyu kandi babakomeze mu mirimo yoshe iboneye, n'amagambo goshe gaboneye.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ahasigeye bavukanyi, mudushabire, kugira ngo igambo ry'Umwami wetu rigere hoshe, kandi rihimbazwe nguko bimerire mu mwewe.
\v 2 Kandi mudusabire kugira ngo idukize abandu babi bapangaga kudukorera amabi, kuko ndo bose bizerire Umwami.
\p
\v 3 Ariko Umwami ni uwo kukizerwa, akabakomeze kandi akabarinde umubi ariwo shetani.
\v 4 Kubera mwakiyungire na Yesu Umwami wetu, tukizerire ko ndo mukaruhe gukurikiza ibyo twabategekire, kandi ko yino barua mukayumvire.
\v 5 Turigushaba ko Umwami Yesu agumya kubafasa kumenya ko Imana ibakundaga kandi ko Kristo yakihanganiye amateso kubera mwewe.
\p
\v 6 Bavukanyi, turikubategeka mu jina r'Umwami wetu Yesu Kristo, ngo mukwepe umundu woshe w'ikinnyeteri, uzambyaga imipango, cangwa udakurikizaga ibyo twabategekire.
\v 7 Mwewe mwiji neja ukundu mugombire kubaho, muri kutureberaho kuko natwe ndo twayitire imipango igihe twabaga turi hamwe na mwewe.
\v 8 Ndo twaririye ibiryo by'umundu busha, ahubwo twakoraga imirimo tukaruha, twakoraga akazi umutaga no mu joro, kugira ngo twere kubera umundu woshe umuzigo.
\v 9 Ndo ari uko tutari tubyemerewe cangwa tutabikwiriye, ahubwo twabaga turikwenda kubabera umufano guboneye go kugihangana kugira ngo na mwewe mutuyigireho.
\v 10 Kubera ko twababwiraga tukiri hamwe na mwewe ko umundu woshe wangaga gukora atekurya.
\v 11 Ariko twayumvisize ko mu mwewe harimo ibinnyeteri, abandu babagaho badakoraga akazi, ahubwo bakigira ba kawayawaya.
\p
\v 12 Abandu bamerire guco, turikubategeka no kubihanangiriza m'Umwami Yesu Kristo, ngo bakore akazi kugira ngo barye ibyo bakoreye nabo.
\p
\v 13 Ku mweho bavukanyi, mwere kuruha gukora ibiboneye.
\p
\v 14 Kandi habeyeho umundu wangire kumvira ibyo tugambire mu yino barua, mumumenye, mumuhire ku ka rubanda kugira ngo amware.
\v 15 Ariko mwere kumufata ng'umwanzi wenyu, ahubwo mumwigise nga mwene sho.
\p
\v 16 Nuko rero, Umwami wetu w'ituze, akabahe ituze we wonyine mu bihe byoshe m'uburyo bwoshe. Umwami abere hamwe na mweho mweshe.
\v 17 Njewe Paulo mbaramukize. Nandikisize ukuboko kwanje, nico kimenyero mu barua zanje zoshe, guco niko nandikaga.
\v 18 Ubundu bw'Umwami wetu Yesu Kristo bubere hamwe na mweho!