rw-x-kinyabwisha_reg/53-1TH.usfm

126 lines
10 KiB
Plaintext

\id 1TH
\ide UTF-8
\h 1 Abitesalonika
\toc1 1 Abitesalonika
\toc2 1 Abitesalonika
\toc3 1th
\mt 1 Abitesalonika
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, Silivano, na Timoteo ku kanisa ry'Abitesalonika bari mu Mana Data wetu na Yesu Kristo Umukiza. Ubundu n'ituze bibe na mwewe.
\p
\v 2 Buri musi dusimiraga Imana kubera mwewe mweshe igihe tubaga turigushaba.
\v 3 Tuyibukaga buri gihe imirimo yenyu yo kukizera, n'akazi k'urukundo rwenyu no kugihangana, mufite ibyiringiro mu bindu bikayije mu Yesu Kristo Umwami wetu.
\v 4 Twiji ko bavukanyi bo Imana ikundaga kuko ari yo yabahamageye,
\v 5 ubutumwa bwetu ndo bwabagerireho ku magambo gusha ahubwo bufite ingufu z'Umuka guboneye hamwe no kubemeza mutarigutinya kubera ko ndo mokiyibagiza uko twayiyerekenye ku mwewe kugira ngo mukizwe.
\v 6 Na mwewe niko mwatuyigenye, muri no kuyigana Umukiza, murikwakira igambo ry'Imana mu makuba akangari no kugisimira m'Umuka guboneye guco.
\v 7 Mwabeye umufano ku bizerire boshe bo muri Makedonia na Akaya.
\v 8 Kubera mwewe, igambo ry'Umwami ryayumvikenye ku bandu kangari, atari i Makedoniya cangwa Akaya gusha, ahubwo ku bandu kangari na hoshe bamenyire kukizera kwenyu. Kandi ndaco twobigamba ho.
\v 9 Kuko batuganiragaho uburyo twabasuye nuko bakiriye agakiza k'Imana no gutana n'ibizimu ngo bakorere Imana nzima kandi ya kweli.
\v 10 Barigutangaza ko murindiriye Umwana wayo, ukave mu juru, uwo yazwiye mu bapfiye. Uwo ni Yesu watuvanyeho umujinya gukarire gw'Imana.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Bavukanyi, mweho mwenyine mwiji ko kugera kwetu iwenyu kutabeye ibyo guta igihe.
\v 2 Ahubwo tumarire kubabarizwa no kumwarizwa i Filipi nguko mwiji, twahewe uruhusa rwo kubabwira ubutumwa buboneye bw'Imana turi mu ndwano akangari.
\v 3 Kuko inyigiso zetu ndo ziri izo kuyobya cangwa zo kuryarya.
\v 4 Ahubwo nguko Imana yatubwenye ho ubutwari no kutugira abo gutangaza ubutumwa turikugamba atari amagambo go gusimisa abandu ahubwo ago kunezeza Imana yo yonyine irebaga mu mitima yetu.
\v 5 Nda na rimwe twapimye gukoresa amagambo go kunezeza abandu nguko mubyiji cangwa ngo tukifungire kubwo kugifuza ifaida muri mwewe. Imana niyo mudimwe.
\v 6 Kandi ndo twashakire ibyubahiro biturukire ku bandu cangwa mu mwewe cangwa mu bandi, naho twabaga dufite ubutware ng'indumwa za Kristo.
\v 7 Ahubwo twababereye ng'umuzeyi urikurembera, arigusimasima abana be.
\v 8 Nico catumire mu kubaho kwetu muduteraga imbabazi, tukabakunda cane, tukisimira kutabaha gusa ubutumwa buboneye ahubwo no kubaha ubuzima bwetu kubera ko mwatubereye abahendire cane.
\v 9 Bavukanyi, muyibuke umurimo gwetu n'ubwira bwetu. Ijoro n'umutaga twabaga turigukora kugira ngo twere kubabera umuzigo na rimwe. Igihe coshe, twababwiye turikubabwiriza ubutumwa bw'Imana.
\v 10 Mwewe n'Imana muri abadimwe ko twabenye na mwewe abizerire dutungenye, kandi ndawo kutugaya.
\v 11 Kandi mwiji ko twabereye buri weshe mu mwewe nguko umuzeyi abaga imbere y'abana be.
\v 12 Turikubahumuriza no kubihanganisa, kugira ngo mugende nguko bikwiririye abandu b'Imana, ariyo ibararikira kwija m'ubwami bwayo no m'ububonere bwayo.
\p
\v 13 Nico gitumaga duhoraga turiguhimbaza Imana kuko hanyuma yo kwakira igambo ryayo nguko mwayumvisize kuri twewe, ndo mwaryakiriye ngaho ari igambo ry'abandu ahubwo ng'igambo ry'ukuri riviye ku Mana. Iryo niryo gambo rikoraga umurimo mu bandu bayizerire.
\v 14 Kuko bavukanhi, mwigenye ab'amakanisa g'i Yudea muri Kristo Yesu kuko na mwewe mwababezwe na bene wenyu n'ububabaro go bababezwe n'Abayuda;
\v 15 Bitire Umwami Yesu n'imbuzi na twewe batwirukenye kuko batashimisaga Imana. Ni n'abanzi ba buri mundu.
\v 16 Batubuzaga kugambana n'abanyabyaha kugira ngo bere gukizwa. Icaviyemo nuko bahoraga barikujwiza ibyaha byebo barikugikururira umujinya gw'Imana.
\p
\v 17 Twewe, bavukanyi, naho twabaga turi kure yenyu kannyori k'umubiri atari k'umutima, twashakishije uko dushobweye kugira ngo tubabone kubera kubakumbura.
\v 18 Kandi twabaga turikwenda kwija hawenyu (kuri njewe Paulo atari rimwe cangwa kabiri gusha), ariko shetani yafungire injira.
\v 19 None si ni nde uri ibyiringiro byetu? Ni nde si byishimo byetu? Ni nde pete ryetu? None ndo ari mwewe, imbere y'Umwami Yesu gwa musi akayije?
\v 20 Ingo, ni mwewe pete ryetu n'ibyishimo byetu.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Nico gitumire, igihe tutagishobweye kugihangana, twahisemo gusigara twenyine i Atene.
\v 2 Twabatumiye Timoteo muvukanyi wetu, kandi umukozi w'Imana kubatangariza ubutumwa buboneye bwa Yesu Kristo ngo abakomeze no kubigisa ibyerekeye kukizera kwenyu.
\v 3 Twakorire ibyo byoshe ngo here kugira n'umwe unyeganyezwa n'ago makuba turimo. Kuko mwewe mwenyine mwiji ko twahamagewe ngo tuganyuremo.
\v 4 Ubwo ko twabaga turi hamwe na mwewe twababwiye mbere ko tukahure n'ikigeragezo, niko biri kandi mubyiji.
\v 5 Nico gitumire igihe bikambere ibibazo byo ndashobweye kugihanganira, ngabatumire indumwa gupeleleza ibyo kukizera kwenyu. Ndigutinya ko shetani yoba yabagerageze, tukaba twaruhiye busha.
\p
\v 6 Ariko Timoteo yatwijiye, aturukire iwenyu. Yatuzaniye umwaze guboneye go kukizera kwenyu n'urukundo rwenyu. Kandi yatubwiye ko mudufitiye urwibutso ruboneye, mukeneye kutubonaho nguko na twewe turikugifuza.
\v 7 Kubera ibyo, bavukanyi, mu gahinda n'ibigeragezo byetu, kukizera kwenyu kuduhe ingufu.
\v 8 Kubera ibyo, none turi bazima, kubera ko muhageze neja mu kukizera Umwami Yesu.
\v 9 N'irihe ishimwe twoha Imana, kubera umunezero goshe dufite kubera mwewe imbere y'Imana yetu?
\v 10 Ijoro n'umutaga tubaga turigushaba dufite ubwira bwo kubabonaho no kubongerera ibiburire m'ukukizera kwenyu.
\p
\v 11 Imana Data yonyine n'Umwami wetu Yesu atunganye injira kugira ngo tubagereho.
\v 12 Umwami wetu, abahe gukomera no kujwizwamo urukundo bamwe ku bandi no gukunda abandi boshe nguko na twewe tubakundaga.
\v 13 Abibakorere kugira ngo abakomeze imitima itarimo umugayo. Kandi mugitunganye imbere y'Imana yetu, ari yo Data wetu tweshe, ubwo Umwami wetu Yesu akagarukane n'indungane ze zoshe.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Ibisigeye, bavukanyi, tubashabire no kubakomeza m'Umwami Yesu. Ibyo mwaturebireho mugumye kubaho murigusimisa Imana yetu, niko mugombire kugenda, no kwenda gukora ibiboneye kurenzaho.
\v 2 Mwiji amategeko twabaheye gaturukire k'Umwami Yesu.
\p
\v 3 Ico Imana yenda ku mweho, nuko mwakitunganya no kukirinda gusambana.
\v 4 Ngo buri umwe umwe mu mwewe amenye gutegeka umubiri gwe m'ubutungane no kuba Nanga kamwaro.
\v 5 Mwere gutegekwa n'ipfa ryo kuriganya nguko abapagani babikoraga batiji Imana.
\v 6 Nuko umundu woshe areke gukorera nabi cangwa kuriganya mwira we ku byo. Kuko Umwami wetu aduhoreraga mu byo byoshe nguko twabibameseze no kubibatangariza.
\v 7 Kuko ndo Imana yaduhamageye ngo tubere m'umucafu ahubwo ngo tube indungane.
\v 8 Nico gutumire utereye kure zino nyigisho ndo abaga yangire abandu ahubwo yangire Imana iduhaga Umuka gwayo gutungenye.
\p
\v 9 Kubyo urukundo rwa kweli, ndo bigombire ngo tubandikire, kubera ko Imana yabibigisize mwewe mwenyine ngo mukundane mu gati yenyu.
\v 10 Na nibyo mukoreraga abavukanyi b'i Makedoniya hoshe. Ariko twewe, bavukanyi, turikubashaba kurenzaho, ni uko mubereye kubaho m'ubumvikane.
\v 11 Kandi mutuze, kila mundu ahangayikire ibye, mukorese buri mundu amaboko ge nguko twabategekire.
\v 12 Mubeyeho guco, turikubashaba ngo mubahe abatari bakizera, ndaco mukabure.
\p
\v 13 Ndo twenda ngo mwere kumenya bavukanyi, ibya abapfiye kugira ngo mwere kubabara ng'ababandi badafite ibyiringiro.
\v 14 Tubeye tukizerire ko Yesu yapfiye kandi ko yazukire, tukizeye ko Imana ikazurane na Yesu abapfiriye mu we.
\v 15 Kinoya kandi nico turikubabwira tubwirizwe n'igambo ry'Umwami wetu Yesu. Twewe bazima turindiriye kugaruka kwa Yesu. Ndo tukatange abapfiye kuzuka.
\v 16 Kuko Umwami wonyine akateremuke aviye mu juru arikugambisa ijwi rireyi hamwe n'ijwi rya malaika ukomeye n'ingunga y'Imana. Abapfiriye mu Yesu rero nibo bakatangire kuzuka.
\v 17 Hanyuma na tweho tukabe tukiriho, dutangire kugendana nabo, tukapandiswe heru kuyamba Umwami mu kirere. Nuko tukabane n'Umwami ibihe byoshe.
\v 18 Nuko mukihanganisane gano magambo.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Ariko bavukanyi, ku byo ibihe n'imisi ndo bigombire ko mbibandikira.
\v 2 Kuko mweho mwenyine mwiji ko umusi g'Uhoragaho gukayije ng'umusambo wo mu joro.
\v 3 Ubwo abandu bakabe barikukigambira ngo: Ituze, ituze, niko kurimbuka kukabagweho nguko inda iryaga umugore, kandi ndo bakashobwere guhunga.
\v 4 Ariko mwewe bavukanyi, ndo muri m'umuyobe ngo ugo musi gubagweho ng'umusambo,
\v 5 kuko mwewe muri abana b'umwangaza n'abana b'umutaga. Ndo turi abana b'ijoro cangwa abo m'umuyobe.
\v 6 Nuko rero twere gusinzira ng'abandi, ahubwo tufungure amesho turikukirinda ibyo kudusindisha.
\v 7 Kuko abasinziraga basinziraga mu joro n'abasindaga basindaga mu joro.
\v 8 Ariko tweho, kuko turi abo umutaga, tukirinde inzoga. Kukizera n'urukundo bitubere inginga y'igituza, ishapo zetu zibe ukuyingira ko gukizwa kurikwija.
\p
\v 9 Kuko Imana ndo itubikiye umujinya ahubwo yatupangiye kubona agakiza m'Umwami wetu Yesu Kristo,
\v 10 wadupfiriye kugira ngo tubeye turikureba cangwa dusinziye, dushobwere kubana nawe.
\v 11 Nuko rero muhumuranyise kandi muyigisane nguko muhoraga murikubikora.
\p
\v 12 Tubashabire bavukanyi betu, kugira ngo mumenye abarigukora hamwe na mwewe, abarikubategeka kandi barikubaha inama m'Umwami.
\v 13 Mubumvire mubakundire kubera ibyo barikubakorera, mubane no mu tuze.
\p
\v 14 Kandi tubibukize ngo muhane abafataga nabi, mukomeze abapoteje ibyiringiro, mufashe abadakomeye, mugihangane mu boshe.
\v 15 Mukirinde, here kugira uriha uwundi ububi yamukoreye. Ahubwo mushakishe ibiboneye n'abari na mweho,
\v 16 mugisime buri kanya.
\v 17 Mushabe buri gihe.
\v 18 Muri byoshe musime Imana kuko n'ibyo yenda mu Kristo Yesu.
\p
\v 19 Mwere kuzimya Umuka gw'Imana.
\v 20 Mwere kugaya imburo.
\v 21 Mupime ibindu byoshe,
\v 22 muhengamire ku biboneye. Mukirinde ikimerire ng'ikibi coshe.
\p
\v 23 Imana y'ituze yonyine ibaboneze mweshe, kandi umuka gwenyu goshe, ubuzima n'umubiri byoshe bitakabeho umugayo igihe Umwami wetu Yesu Kristo akayije.
\v 24 Irikubakura ni iyo kukizerwa, niyo urikubikora kandi ikabikore.
\p
\v 25 Bavukanyi, mudushabire.
\v 26 Muramutse bene wetu boshe muriguhoberana ng'indungane.
\v 27 Mbashabire m'Umwami wetu ko yino barua muyishomera abakristo boshe.
\v 28 Ubundu bw'Umwami wetu Yesu Kristo bubane na mweho.