rw-x-kinyabwisha_reg/51-PHP.usfm

155 lines
12 KiB
Plaintext

\id PHP
\ide UTF-8
\h Abifilipi
\toc1 Abifilipi
\toc2 Abifilipi
\toc3 php
\mt Abifilipi
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo na Timoteo abakozi ba Yesu Kristo, ku ndungane zoshe mu Kristo bari i Filipi, ku abahagarikizi b'ikanisa n'abadiakoni.
\v 2 Muhabwe ubundu n'ituze biviye ku Mana Data wetu tweshe no k'Umwami wetu Yesu Kristo.
\p
\v 3 Nsimaga Imana yanje iyo mbibukire.
\v 4 Ndo mburaga kubashabira mweshe ndigushaba,
\v 5 ndikwerekana ibyishimo kubera ibyo mwakorire mu gutangaza ubutumwa buboneye, kuva umusi gwa mbere kugeza na bunoya.
\v 6 Nyiji koko ko uwatangize kano kazi kaboneye akakageze k'umwisho ugo musi gwa Yesu Kristo.
\v 7 Bikwiye ko mbatekerezaho guco, kuko mbahekire mu mutima gwanje, mbeye ndi mu prizo, cangwa ndikukigambira no kwemeza ubutumwa buboneye, ku mwewe mweshe musangiye nanje ubundu.
\v 8 Kuko Imana n'umudimwe wanje ko mbakundaga mu mbabazi za Yesu Kristo.
\p
\v 9 Kandi ibyo ndigushaba ni uko urukundo rwenyu rukura cane cane m'ubumenyi n'ubwenge bwuzwiye.
\v 10 Mu gushishoza ibindu biboneye cane, kugira ngo mubonere, mutari kugawa kugeza umusi gwa Kristo.
\v 11 Mwuzwize amatunda ga kweli gavaga mu Yesu Kristo kugira ngo Imana ishimwe kandi yubahwe.
\p
\v 12 Bavukanyi, ndenda ko mumenya ko ibyambeyeho byoshe kugira ngo ubutumwa bugende imbere.
\v 13 Uko biri koshe, mu tribinali zoshe n'ahandi hoshe, ndawe utiji ko ari kubera Kristo ndi mu yino prizo.
\v 14 N'abandi mu abo bavukanyi m'Umwami bongerewe ingufu kubera gufungwa kwanje, barengezeho gutangaza Igambo ry'Imana batari gutitira.
\p
\v 15 Ariko, bamwe bigisaga ibya Kristo barigusunikwa n'ipfa, abandi bakuruwe n'imbaka, n'abandi umutima guboneye.
\v 16 Abo bakoreshwaga n'urukundo biji ko nagirirwe umuvugizi w'ubutumwa buboneye.
\v 17 Naho abo bandi biremagamo ibikundi, abatangaza Kristo kubera ibyo biyendeye, batekerezaga ko barikongeza kumbabaza mu ngoyi zanje.
\v 18 None si bindwaye ki? Ariko uko bimerire koshe, babikoreye m'uburyarya cangwa si m'ukuri; Kristo ariguhirwa heru, n'ibyo nishimiye. Kandi ngahore ndikugisima.
\p
\v 19 Kuko nyiji neja ko ibyo bikambindukire agakiza kubera gushaba kwenyu no gufaswa n'Umuka gwa Yesu Kristo.
\v 20 Ngurikize gutegereza kwanje gukomeye no kukiringira, nda kikamwaze. Ariko bunoya n'ibihe byoshe, Kristo akahimbazwe m'umubiri gwanje, nda gushidikanya bibeye ndi muzima cangwa napfiye.
\p
\v 21 Kuko mbereyeho guhira Kristo iheru. No gupfa n'ifaida kuri njewe.
\v 22 Ariko bibeye ari ngombwa m'umurimo gwanje ngo mbeho m'umubiri kugira ngo ngumye kumukolera, ndo nshobweye kugamba ico ngundaga kurenza ikindi.
\v 23 Hari ibindu bibiri biri kundwaniraho, ndikugifuza kugenda no kukibera na Kristo. Nibyo bindutiye byose.
\v 24 Ariko kukibera mu mubiri bimbonereye kurenza kubera mwewe.
\v 25 Kandi nayemejwe ko ngabeho kandi ko ngabane na mwewe mweshe kugira ngo mukomeze gupandiswa mu byishimo byo kukizera kwenyu.
\v 26 Kugira ngo mbeye ngarukire iwenyu, mumbonemo ikindu co kugisimira mu Kristo Yesu.
\p
\v 27 Gusha, mugifate nguko bikwiriye ubutumwa buboneye bwa Kristo, kugira ngo mbeye nyijire kubareba cangwa ndijire, numve ko muhageze neja m'Umuka gumwe, muri kurwana indwano n'umutima gumwe kubera kukizera Ubutumwa mutarigukangwa n'ibipinga.
\v 28 Mwere gutitizwa n'abanzi na rimwe. Ku bo n'ikimenyero co kurimbuka, ariko ku mwewe n'ikimenyero c'agakiza kandi ibyo biviye ku Mana,
\v 29 kubera mwahewe k'ubundu kubera Kristo, atari kumukizera gusha, ariko heru ya byose muteseke kubera we.
\v 30 Mufatanize indwano yo nanje mwambonye ndigushigikira kandi akaba ariyo ndwano mwamenyesezwe ariyo nshigikiye na bunoya.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Habeye hariho kuyagirwa mu Kristo, habeyeho guhumurizwa m'urukundo, babeyeho ubumwe m'Umuka, habayeho imbabazi n'impuhwe.
\v 2 Muzwize ibyishimo byanje, mufite imyumvire imwe, urukundo rumwe, umutima gumwe n'ibitekerezo bimwe.
\v 3 Mwere gukora ikindu icari co cose murikwenda kuguhira heru. Ahubwo, mugipunguze kandi mubahane. Mugipunguze, mubone ko abandi babaruse.
\v 4 Kila mundu mu mwewe yere gukora iby'ifaida ze gusha ahubwo atekereze no kuz'abandi.
\p
\v 5 Mugire umutima gwabaga guri muri Kristo.
\q
\v 6 Wo wabeyeho amerire ng'Imana, ndo yabwenye ko kuba ng'Imana ari inkindu co gushamura.
\q
\v 7 Ahubwo yabyiyakire, yafatire isura y'umugaragu, asana n'abandu kandi yabonekenye ng'umundu wa kweli.
\q
\v 8 Yagipunguze, yayubahire kugeza gupfa, n'ikirenzeho yayemeye gupfa urupfu ry'abasambo ariryo rupfu k'umusalaba.
\q1
\v 9 Nico catumire Imana mu ngufu no kwenda byayo yamupandisize. Nyuma yamuheye ijina riri heru y'amajina goshe.
\q
\v 10 Kugira ngo buri mundu yumve ijina rya Yesu na buri musi mu juru no ku si no musi y'isi rimupfukamire.
\q
\v 11 Nuko buri rurimi rugambe cane imbere y'abandu boshe ko Yesu Kristo ari Umwami, kandi bahimbaze Imana Data wetu tweshe.
\p
\v 12 Kubera ibyo, bongundaga, kubera ko mwahorire muri mumviraga, mukoreshe agakiza kenyu murimo ubwoba no gutitira, atari gusha igihe ndiho, ariko bibe guco no kurenzaho ndariho.
\v 13 Kuko Imana abakoreragamo ngo mukore kandi mukunde ibyo yenda.
\p
\v 14 Mwere gukora icari co coshe mutisimire cangwa murigutinyatinya.
\v 15 Kugira ngo mubereho nda mugayo kandi mubonereye akazi, abana bo Imana yisimiye mu gati y'abandu babi bafite imitima mibi, mukabana nabo muri ikimori mu yino si.
\v 16 Mufite igambo ry'ubuzima nabigisize kandi iryo ndikuyiratira ngo umusi go Kristo akayiyerekane ho kubera ko ndo nakoreye busha mu gati yenyu.
\p
\v 17 Kandi naho notanga amaraso ganje kuba igitambo ku Mana, ndisimire no kugishimana mwewe.
\v 18 Na mwewe mukisime nganje kandi mugishimane nanje.
\p
\v 19 Niringiye m'Umwami Yesu ko ngatume Timoteo ngo yije iwenyu. Ndizerire ko igihe akagaruke iwanje, akandeme agatima arikunculira imwaze zerekeye akazi Imana irigukorera mu maisha genyu.
\v 20 Kuko nda mundu n'umwe uri hanoya ufite ibitekerezo ng'ibyanje ushobweye guhangayikira ibyenyu koko;
\v 21 Kuko boshe barikugishakira ifaida zebo, atari guhangayikira ibya Kristo.
\v 22 Mwiji ko Timoteo yabonekire ko akunze Umwami igihe yitangaga k'umurimo go gutangaza ubutumwa hamwe nanje. Yayigisaga ng'umwana uri hamwe na she.
\v 23 Nyuma yo kubona aho ibyanje bigerire, ngamubatumire.
\v 24 Kandi nizerire ko Umwami akanshobweze kwija iwenyu vuba.
\p
\v 25 Nabwenye bibabonereye kubatumira Epafroditusi, umuvukanyi, kandi umukozi hamwe nanje mu ndwano zanje, kandi niwe wanzaniye ibyo mwandumiye kugira ngo ibibazo byanje byorohe.
\v 26 Kuko yumvaga arikwenda kubabonaho mweshe, kandi yishimiye ko mwomenya ibyerekeye indwara ye.
\v 27 Yabaga arweye kandi yenda gupfa habura kannyori, ariko Imana yamupfiriye imbabazi. Atari we gusha ahubwo nanje, kugira ngo nere gupfa n'agahinda kagerekirwe ku kandi.
\v 28 Nagirire vuba kumutuma kugira ngo mugisimire kumubona kandi nanje mve mu gahinda.
\v 29 Mumwakire rero m'Umwami mwuzwiye ibyishimo kandi abandu bari ngabo mugombye kubaha icubahiro.
\v 30 Kuko yagerire hafi yo gupfa kubera akazi ka Kristo, ndo yahangayikiye ubuzima bwe ngo agerize k'umwisho akazi yangoreraga igihe mwabaga mudahari.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ahasigeye, abizerire hamwe nanje, mugisimire m'Umwami. Ndo nduhaga kubandikira ibindu bimerire guca, kandi birababonereye.
\p
\v 2 Mukirinde imbwa, mukirinde abakozi babi, mukirinde abakatirwe b'ijina.
\v 3 Kuko ni twewe abakatirwe, ni twewe twakatirwe m'Umuka gw'Imana, uwo duhimbazaga mu Yesu Kristo kandi tutari kukiringira imibiri yetu.
\v 4 Habeye harino umundu weshe wiringiye ibyo umubiri gwe, naringombire kumurenza.
\p
\v 5 Njewe, nakatirwe umusi gwa munane, ndi uwo m'umuryango gwa Israeli, ngomokire mu Ababenyamini, Umuheburayo warezwe n'Abaheburayo, no kubw'amategeko, Umufarisayo wuzwiye. Kandi ng'Umufarisayo wumviraga amategeko ga Musa goshe n'ibyo abatuzeye batuyigisize.
\v 6 Kubyerekeye ubwira, nazambagwize ikanisa, nda mugayo imbere y'ukuri kw'amategeko.
\p
\v 7 Ariko ibyo byoshe byari bimbereyemo ifaida, nabibwenye ngaho ari ibitagira akamaro, kubera Kristo.
\v 8 Kandi ibyo bindu byoshe ndikubireba ngaho atari bya bure gusha, ahubwo ni ng'umunuko g'umucafu go ku yalala kubera ububonere burengire bwo kumenya Yesu Kristo Umwami wanje. Kubera we nayangire byoshe, ndikubireba ngaho ari amazi kugira ngo nunguke Kristo.
\v 9 Bunoya, ndi uwa Kristo. Kandi nyiji ko ndo nomubonerera kubera ukuri kwanje, atari k'ukuri kuturukire ku tegeko, ariko ukuri tuboneraga mu kukizera Kristo, ukuri kuviye ku Mana mu njira yo kukizera.
\v 10 Kubera ibyo ngamenye Kristo n'ingufu zo kuzukwa kwe, n'ubufatanye mu mateso ge. Dusana nawe mu rupfu rwe, kugira ngo tugere ku rugero rwo gusana nawe igihe yadupfiriye.
\v 11 Niba mbishobweye nuko ndindiriye cane ko Imana ikanzure no kumbesaho kubera ko yabindaganiriye.
\p
\v 12 Ndo ari uko ndagije kubona umushahara cangwa si guhinduka indungane yuzwiye, ariko ndikugenda imbere mbeye mbishobweye, mvatishe icatumire Kristo angira umundu we.
\v 13 Bavukanyi, ndo ndikukireba m'umutima gwanje ngaho namarire gufatisa byoshe, ariko ico ngoraga ni gutera umugongo ibiri inyuma yanje, ngatumbira ibiri imbere.
\v 14 Ndi m'urugendo kugira ngo ngere ha mwisho, mbone umushahara arigo kubana n'Imana ibihe boshe. Nico catumire Imana yambamageye, kandi Kristo niwe wabidushobweze.
\v 15 None rero, twewe turi indungane, dutekereze kimwe, kandi niba hari ibindi murigutekereza ku byerekeye rino gambo, Imana niyo ikabereke ukuri.
\v 16 Ariko aho tugereye hanoya dufatiraho. Tugumye guhira ibyiringiro ku Kristo nguko twabikorire kugeza na bunoya.
\p
\v 17 Bavukanyi, mungurikize, munyigane kandi mumvire abo boshe bagenderaga mu byo twabigisize no kyigana umufano gwetu.
\v 18 Kuko abandu kangari bagenderaga, abo nabagambyeho ku bwingi, na bunoya mbishubyemo ndikulira, abo barwanyaga ibyo Kristo yakorire ha musalaba ngo adukize.
\v 19 Umwisho gwebo ni kurimbuka, inda n'iyo mana yebo, kuyirata kwebo kukababere ikimwaro, imipango yebo ni ya yino si gusha.
\v 20 Ariko twewe, iwetu ni mu juru aho turindiriye Umukiza, Umwami Yesu Kristo.
\v 21 Akahindure guno mubiri gwetu gw'igihe kinnyori kugira ngo gumere ng'umubiri gwe g'ububonere ku ngufu za wawundi ushobweye kuyemeza ibindu byoshe no kubihira hashi ye.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Nico gitumire bira banje, n'abene mama bakundwa, ni mwewe ibyishimo byanje n'igihembo canje. Mugume kugikomeza m'Umwami.
\p
\v 2 Ndigushaba Eodia na Sintikusi ngo batekereze kimwe m'Umwami.
\v 3 Nawe mukozi hamwe na njewe niringiye, bafase. Kubera ko n'abakozi mu kazi k'ubutumwa hamwe nanje, hamwe na Klementi n'abandi bakozi dukoraga hamwe, abo amajina gebo gandikirwe mu gitabo c'ubuzima. Ico nico gitabo Imana yandikagamo amajina g'abandu bakabeho ibihe byoshe.
\p
\v 4 Mugisime buri gihe m'Umwami, mbishubyemo, mugisime.
\v 5 Kugitonda kwenyu kumenyekana n'abandu boshe. Yesu yenda kwija.
\v 6 Here kubaho ico kubabuza iraha, ariko mumenyes'Imana ibibazo byenyu muri gushaba, no guhendahenda muri no gusima.
\v 7 Ituze ry'Imana rirengire ubwenge bwa buri woshe, ricunge imitima n'ibitekerezo byenyu mu Yesu Kristo.
\p
\v 8 Ahasigeye bavukanyi, ibidafite amakosa, ibyo kubuhwa byoshe, iby'ukuri, ibyo gukundwa byoshe, ibyo kwemerwa byoshe, ibitungenye kandi bihimbazaga Imana bibe aribyo mutekerezaho.
\v 9 Ibyo mwamenyire, mwabwenye no kumva, bimvuyeho mubikore. Kandi Imana y'ituze ikahorane namwe.
\p
\v 10 Nagirire ibyishimo byingi m'Umwami marire kumenya ko mwongeye murikundekerezaho koko. Mwakorire neja ariko mwaburire uko mwangeraho.
\v 11 Ndo ari kubera ubukene, mbabyiye binoya kuko nayigire kugisimira ibihe ndimo.
\v 12 Nyiji kubaho mu kugawa, nyiji kubaho m'ubukire. Mu byoshe na hoshe nyiji kubaho mbagire cangwa ndigupfa injara, kubaho m'ubukire no kuba mu tumba.
\v 13 Nshobweye byose kubera umbaga ingufu.
\v 14 Ariko mwakorire neja kugifatanya nanje mu byago byanje.
\p
\v 15 Mubyiji mwewe mwenyine, Bafilipi, ko ku ndangiro yo kubahubiri ubutumwa, igihe nagendaga Makedonia, nda kanisa na rimwe ryahiriyeho umucango mu ryo ryatangaga cangwa ibyo ryabonaga.
\v 16 Mwewe mwenyine mwabikorire kuko mwandumiye ndi i Tesalonika, kandi kabiri, ibyo kumvasa m'ubukene.
\v 17 Ndo ari uko ndigushabiriza, ariko ndenda ko amatunda gobabera akangari.
\p
\v 18 Nahewe byoshe, mvite ibimbagije, nabwenye imvashanyo, igihe Afroditusi yanzaniraga ibyo mwamutumire ngo anzanire biriguhumura ng'amarashi meza, ituro ryemewe n'Umwami kandi rikaba rimubonereye.
\v 19 Kandi Imana yanje ikashubize ibibazo byenyu ikurikize ubukire bwayo, iriguhimbazwa mu Yesu Kristo.
\v 20 Ku Mana yetu na Data wetu twese habe ikuzo, ibihe n'ibindi! Amina
\v 21 Muramutse indungane zoshe mu Yesu Kristo. Abavukanyi bari hamwe nanje barikubaramutsa.
\v 22 Indungane zoshe ngo mutahe, mbere na mbere, abo m'urugo rwa Kaisari.
\p
\v 23 Ubundu b'Umwami Yesu Kristo bubane m'umutima gwenyu.