rw-x-kinyabwisha_reg/49-GAL.usfm

198 lines
17 KiB
Plaintext

\id GAL
\ide UTF-8
\h Abigalatiya
\toc1 Abigalatiya
\toc2 Abigalatiya
\toc3 gal
\mt Abigalatiya
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa, bidaturukire ku bandu cangwa umundu ariko wahamagewe na Yesu Kristo n'Imana Data wamuzwiye kuva mu bapfiye.
\v 2 Hamwe n'abavukanyi bo turi hamwe, no ku makanisa goshe go muri Galatia.
\v 3 Ubundu n'ituze biviye ku Mana Data no ku Mwami wetu Yesu Kristo,
\v 4 wagitangire wonyine kubera ibyaha byetu ngo adukure mu bino bihe bibi byo turimo, ukurikize kwenda kw'Imana yetu ariwe Data.
\v 5 Icubahiro kibe icayo ibihe byoshe. Amina.
\p
\v 6 Natangezwe no kubona mwagihutiye gutera umugongo uwabahamageze ubundu bwa Kristo, mukimukira mu bundi butumwa.
\v 7 Ndo uri uko hariho ubundi butumwa, ariko hariho abandu barikubatesha umutwe kandi barikwenda kuzambya ubutumwa bwa Kristo.
\v 8 Ariko naho yoba twewe, naho yaba malayika wo mu juru ukabatangarize ubundi butumwa butari ubwo twabigisize, avumwe.
\v 9 Nguko twabigambire mbere, kandi mbishubyemo yino saha: Habeye hariho umundu wabatangarize ubundi butumwa butari ubwo mwayakiriye avumwe.
\v 10 None si bunoya ndenda gusimwa n'abandu cangwa si n'Imana? None si ndikwenda gusimisa abandu? Mbeye ndigusimisa abandu, ndo ndaba ndi umukozi wa Kristo.
\p
\v 11 Ndenda ko mumenya bavukanyi ko ubutumwa bwo nabamenyesize atari ubwo umundu.
\v 12 Kuko ndo nabuhewe cangwa ngo mbuyigiswe n'umundu, ahubwo nabuhishuriwe na Yesu Kristo.
\p
\v 13 Mwari mwiji kubaho kwanje igihe nabaga mu dini ry'Abayuda kuko natesaga birengire urugero no kurimbura i Kanisa ry'Imana.
\v 14 Nguko njewe narenzaga akangari tuganize imyaka bo mu bwoko bwanje kubahiriza no gukurikiza imigenzo y'i dini rya Abayuda. Nagiraga ubwira burengire ndi gukirikiza imigenzo ya bashogokuruza.
\v 15 Ariko mu gihe byashirire, uwandondweye ngiri mu nda ya mama kandi akambamagara kubwo ubuntu bwe,
\v 16 akambisulira Umwana we kugira ngo mumeyekanise mu bapagani, muri ako kanya ndo nashabire inama umubiri cangwa amaraso.
\v 17 Kandi ndo nataramire i Yerusalemu ku ababeye indumwa mbere yanje, ahubwo nagiye mu Arabia. Nyuma ngarukire i Damasko.
\v 18 Imyaka ishatu irangiye, nataramire i Yerusalemu, ngiye gusura Kefa, nabeye iwe imisi cumi na zitanu.
\v 19 Ariko ndo nabwenye n'imwe mu ndumwa kiretse Yakobo mwene nyina wa Yesu.
\v 20 Mubyo mbandikiye, ndaco mbesize ho imbere z'Imana.
\v 21 Nyuma yaho nagendire mu birere bya Siriya n'Ikilikiya,
\v 22 kandi ndaho abakristo bo mu makanisa g'i Yudea bari banyiji ku sura,
\v 23 babaga bayumvisise barakugamba ngo: “Wa wundi wadutesaga kera arikuyigwisa ukwizera ko yagiriraga ubwira kurwanya.
\v 24 Kandi bahimbazaga Imana kubera njewe.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Hanyuma y'imyaka cumi na zine, nataramiye i Yerusalemu ndi hamwe na Barnaba. Nafatire Tito ngo tugendane. Kandi nagiyeyo kubera nari nabihishuriwe.
\v 2 Nuko naberekire ubutumwa bwo ndiguhubiri mu bapagani. Nabubahubiriye umwe umwe abantu babonekanire ho icubahiro kugira ngo ndaba ndikuyiruka cangwa ndikiyikangira busha.
\v 3 Ariko Tito wabaga ari hamwe nanje kandi ari Umugiriki ndo namuhatiye gukatwa.
\v 4 Kandi ibyo byatewe n'abavukanyi badakwiriye, bakiyingize mu twewe kugira ngo bahengereze ubuhuru dufite muri Yesu Kristo, bafite umupango go kuduheza m'ubugaragu.
\v 5 Ndo twapimye no kubaha ubwimbo bwo kubategera amatwi ngo badutegeke nguko bendaga kugira ngo ukuri k'ubutumwa gusibe muri mwewe.
\v 6 Abo bashimwaga kandi bahabwaga icubahiro nguko babaga bamerire kuva mbere, ibyo ndaco bimbwiye, kuko Imana itaguraga uruhande, abo nda kimwe banyongereye.
\v 7 Ahubwo bamenyire ko ubutumwa nahewe atari ubwa abatakatirwe, nguko Petro yabuherewe abakatirwe.
\v 8 Kuko uwagirire Petro indumwa y'abakatirwe niwe wangirire indumwa ku bapagani.
\v 9 Bamarire kumwera ko nagiriwe ubundu ngabo, Yakobo, Kefa na Yohana, babonekaga ngaho arizo ngingi, badufasize, njewe na Barnabasi kugira ngo tugendere abapagani nabo bashange abakatirwe.
\v 10 Badushabire kuyibuka abakene gusha kandi nanje nabahangayikiye.
\p
\v 11 Ariko igihe Kefa yayijire i Antioka, nahangenye nawe kuko yari afite amakemwa.
\v 12 Nuko mbere yuko abandu bannyori bari batumirwe na Yakobo bija, Petro yashangiraga n'abapagani, ariko bamarire gushohora, yabitebire kubera gutinya abakatirwe.
\v 13 Kandi abandi Bayuda babanaga nawe bamwigenye, kugeza aho Barnabasi nawe yatwawe n'ubwo buryarya bwebo.
\v 14 Marire kubona ko batari kugendera m'ukuri k'ubutumwa, nabwiye Kefa imbere y'abandu boshe ngo: Ubeye weho w'Umuyuda ubagaho ukurikize itabiya z'abapagani, kubera ki uriguhatira abapagani kubaho bakurikize itabiya z'Abayuda?
\v 15 Twewe turi Abayuda ba kavukire, ndo turi abanyabyaha bo mu bapagani.
\v 16 Ariko, kubera ko twiji ko atari kubera imirimo z'amategeko bitumaga umundu atungana, ariko ko ari kubera kukizera Yesu Kristo, natwe rero twayizerire Yesu Kristo kugira ngo tugirwe indungane kubera kukizera Kristo, atari kubera imirimo z'amategeko. Kuko nda mundu n'umwe ukagirwe indungane kubera imirimo z'amategeko.
\v 17 Ariko twenda kugirwa abanyakuri na Kristo, kandi tubeye tubonekaga twenyine ng'abanyabyaha, mbesi Kristo yoba ariwe ukoraga ibyaha? Nda na rimwe.
\p
\v 18 Kuko mbeye nubakire ibyo nabomweye, mba njenyine nitire amategeko.
\v 19 Kuko amategeko gatumire napfa kubera amategeko kugira ngo mbereho kubw'Imana. Nabambirwe hamwe na Kristo.
\v 20 Ndo ari njewe uriho, ariko Kristo ariho mu njewe. Ubuzima bwanje bwa bunoya, bwo m'umubiri, mubeyeho mu kwizera Umwana w'Imana, wangundire kandi wagitangire kubera njewe.
\v 21 Ndo nangire ubundu bw'Imana; kubera ko ukuri kubeye kubonekaga kubera amategeko, Kristo yapfiriye busha.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Yemwe Abagalatia ba ndabwenge, ni nde wabahabize imitima? Mbesi si mu mesho genyu Yesu Kristo yayerekenywe ng'uwabambirwe?
\v 2 Dore gusha ico ndenda kumenya kuri mwewe: mbesi mwahewe Umuka kubera imirimo y'amategeko, cangwa ni kubera kubwirwa ibyo kukizera?
\v 3 Mbesi mwahabire ubwenge kugeza iyo? Ko mwatangiye mu Umuka, bunoya mwenda kurangiriza m'umubiri?
\v 4 Amateso gose mwanyuriremo ndaco gabamariye, niba koko gatamarire ikindu?
\v 5 None si Ubahaga umuka kandi agakora ibitangaza mu mwewe, mbesi yoba abikoraga kubera imirimo z'amategeko cangwa si kubera kumva ibyo kukizera?
\p
\v 6 Nguko Abrahamu yizerire Imana bigatuma yitwa umunyakuri,
\v 7 niko abizerire aribo bana ba Abrahamu.
\v 8 Kandi ibyandikirwe, nguko biteganijwe ko Imana ikahindure ubundi bwoko kuba abanyakuri kubera bizerire, yabibwiye Abrahamu ugo mwaze guboneye gutaragera igihe, arikumubwira ngo:
\v 9 Ubwoko byoshe bukakuboneramo imigisha. Kubwo buryo abizerire boshe bahewe umugisha hamwe na Abrahamu w'umwizera.
\v 10 Ko abandu bahagaririye ku imirimo z'amategeko bari musi y'umuvumo kuko byandikirwe ngo: “Havumwe umundu woshe utubahaga ibyandikirwe byoshe mu gitabo c'amategeko kandi utabikoraga.
\v 11 Kandi umundu yere kukugira umunyakuri imbere y'Imana kubera amategeko, ibyo ni kweli nguko byandikirwe ngo: Umunyakuri akabesweho no kukizera.
\v 12 Nyamara kukizera ndo kugambire amategeko ariko kurikugamba ngo: Umundu woshe ukakore bino bindu, akabeshweho nabyo.
\p
\v 13 Kristo yaducungwiye kuva m'umuvumo gw'amategeko, amarire kuba ikivume kubera twewe nguko byandikirwe ngo: Avumwe umundu woshe umanikirwe ku giti.
\v 14 Kugira ngo imigisha ya Abrahamu ishohwerere abapagani mu Yesu Kristo kandi kugira ngo tubone kubwo kwizera Umuka yaturaganiye.
\p
\v 15 Bavukanyi (ngambire ng'umundu), indagano yuzwiye, naho yoba yakorirwe n'umundu, ndo yokurwaho n'umundu, kandi nda mundu wogira ico yoryongezaho.
\v 16 Nyamara indagano yakorewe Abrahamu n'uruzaro rwe. Ndo bigambire ngo: Inzaro ngaho ari inzaro kangari, ariko kubera ko byerekeye rumwe gusha ari rwo ruzaro rwawe, ni kugamba Kristo.
\v 17 Bunoya rero, ibyo ndenda kugamba ni binoya: Amategeko go Imana yatangire mu myaka 430 mbere ya hanoya, ndo gagombweye indagano ya kera yasizweho n'Imana cangwa kuyihindura busha.
\v 18 Kuko niba umurage guturukaga mu mategeko, ndo gwarikuva mu ndagano. Ariko Imana yayiheye Abrahamu inyuriye mu ndagano.
\p
\v 19 Kubera ki amategeko gatangirwe? Amategeko gatangirwe kubera ibyaha, kugezaho uruzaro ruziye urw'idagano yahewe; yahamizwe na malaika binyuriye ku Muhuza.
\v 20 Nyamara umuhuza ndo ari umundu umwe gusha, naho Imana yo n'imwe.
\p
\v 21 Mbesi amategeko garwanaga n'indagano y'Imana? Oya kabisa! Iyo haba hatangirwe itegeko rizanaga ubuzima, gukiranuka kuba kwazenywe n'amategeko.
\v 22 Ariko ibyandikirwe byafungirwe byoshe mu byaha, kugira ngo icari caraganiwe gitangwe kubera kukizera Yesu Kristo ku bizerire boshe.
\v 23 Mbere yuko kukizera kwija, twabaga twafungirwe no kurindwa n'amategeko kubera kukizera kwari kwenda guhishurwa.
\v 24 Nuko rero uko niko amategeko gatubereye umwalimu wo kutuyobora kwa Kristo, kugira ngo dukiranuke kubera kukizera.
\v 25 None ko kukizera kwayijire, ndo turi hashi yuwo mwalimu.
\p
\v 26 Kuko mweshe muri abana b'Imana kubera kukizera Yesu Kristo.
\v 27 Mwewe mweshe mwabatizwe mu Kristo, mwambeye Kristo.
\v 28 Ndo hakiriho Umuyuda cangwa Umugiriki, ndo hakiriho umugaragu cangwa uri m'ubuhuru, ndo hakiriho umugabo cangwa umugore; kuko mweshe muri umwe mu Kristo.
\v 29 Kandi niba muri aba Kristo, muri uruzaro rwa Abrahamu, abaragwa kubera indagano.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Kandi rero mu gihe coshe umuragwa akiri umwana, ndagambaga ko atari ng'umugaragu naho yoba ariwe nyiribindu byoshe.
\v 2 Ariko abari musi y'amategeko g'abamucungaga n'abamuyoberaga kugera igihe capangirwe na She.
\v 3 Na twewe rero. Niko twabaga turi tukiri abana, twabaga turi musi y'amategeko ga mbere gahorire mu si.
\v 4 Ariko igihe gikwiriye gishohweye Imana yatumire Umwana wayo, wavukire k'umugore mu si y'amategeko,
\v 5 kugira ngo acungure ababaga mu si y'ametegeko ngo Imana itwemere ng'abana bayo.
\v 6 None kubera ko muri abana, Imana yadutumiye mu mitima yetu Umuka g'Umwana wayo, gwa gundi gwabiriga ngo: Aba Data!
\v 7 Nuko rero ndo uri umugaragu tena, ahubwo wabeye Umwana. Kandi niba uri umwana, uri n'umuragwa kubera ubundu bw'Imana.
\p
\v 8 Kera mu gihe mwabaga mutarakamenya Imana, mwakoreraga ibizimu bitari Imana ya kweli.
\v 9 Ariko bunoya, ko mwamarire kumenya Imana, cangwa ko Imana yabamenye kera ni gute kandi mwoshuba mu byo bindu bya mbere bidafite ifaida kandi bya bure murikwenda gutegekwa tena nabyo?
\v 10 Mubahirizaga imisi, amezi, ibihe n'imyaka!
\v 11 Ndigutinya kuba nabakoreye busha.
\v 12 Ndikubahendahenda, bavukanyi, mube nganje nguko nanje nabeye ngamwe.
\p
\v 13 Ndo mwangoreye nabi. Mwiji ko indwara z'umubiri nizo zatumire nabatangariza mbere ubutumwa buboneye.
\v 14 Nuko mwageragezwe n'umubiri gwanje, ndo mwansuzugwiye cangwa ngo mububure, ahubwo mwanyakiriye nga malaika w'Imana, cangwa nga Yesu Kristo.
\v 15 Ariko si none kugisima kwenyu kwagiye he? Nguko nabatangarizaga ko niba bishobokire, kiba muyikuriremo amesho mukagamba.
\v 16 None nahindukire umwanzi wenyu kubera kubabwira ukuri?
\v 17 Ubwira bagufitiye ndo buboneye, ariko benda kugutanya na twewe kugira mubagirire nabo ubwira!
\v 18 Biboneye kugira ubwira mu bindu biboneye kandi ibihe byoshe. Atari uko ndi mu gati yenyu gusha.
\v 19 Bana banje batoto, ndikubabazwa tena namwe uburyane bwo kuzara kugeza igihe Kristo akabe abaremirwemo.
\v 20 Ndikugifuza kubera hamwe namwe bunoya, ngahindura ingambo kuko mbekire umuzigo munini kubera mweho.
\p
\v 21 Mumbwire, mwewe murikwenda kuba hashi y'amategeko, ndo mwamenyire neja ibyerekeye amatekego?
\v 22 Kubera ko byandikirwe ko Abrahamu yazeye abahungu babiri; umwe k'umugore wumuboyi n'uwundi k'umugore w'indagano.
\v 23 Ariko uwo muhungu w'umugore w'umuboyi, yavukire k'umubiri naho uwavukire k'umugore w'indagano yavukire k'uburyo bw'indagano.
\v 24 Bino bindu birimo umugani kubera ko bano bagore babiri barimo indagano zibiri. Imwe yo k'umusozi Sinai yazeye ubuja, niyo ya Hagari.
\v 25 Kuko Hagari ahagarikiye umusozi Sinayi mu Arabiya kandi niyo Yerusalemu ya none, iri m'uburetwa hamwe n'abana beyo.
\v 26 Ariko Yerusalemu yo mu juru ni ubuhuru kandi niyo mama wetu.
\v 27 Kuko byandikirwe ngo: Weho ngumba utazaraga, kisime. Abira cane, wowe utatesekire urikumva ibise byo kuzara, kubera ko abana b'uwayangirwe bakabe kangari kurenza abana b'uwakundirwe
\v 28 Ariko mwewe, bavukanyi, kimwe na Isaka, muri abana b'indagano.
\v 29 Nuko rero nguko muri ico gihe, uwazewe n'umubiri yatesaga uwazewe n'Umuka, niko binamerire na none.
\v 30 Ariko ibyandikirwe bigambire ngo ki? Wirukane umuboyi n'umwana we kubera ko umuhungu w'umuboyi atakaragwe hamwe n'umuhungu w'umugore w'indagano.
\v 31 Nico gitumire rero, bavukanyi tutari abana b'umuboyi, ahubwo turi abana b'umugore w'indagano.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Kristo yadukuye m'uburetwa kugira ngo tukibere m'ubuhuru. Nuko mukiyerekane muhagareye neja kandi mutakwemera tena kuba mu prizo y'ubuja.
\v 2 Reba, njewe Paulo, ndikubabwira ko niba mukatirwe, Kristo ndaco akabamarire.
\v 3 Kandi ndenda tena kubemeza ko umundu woshe wakatirwe ko agombire kumvira amategeko goshe.
\v 4 Mweho mweshe abenda gutungana kubera kuzwiza amategeko ndo muri hamwe na Kristo. Kandi mwagwiye, mwateye ubundu bw'Imana.
\v 5 Naho kuri tweho kubera Umuka, turindiriye ibyiringiro byo gutungana tukabone kubera kukizera.
\v 6 Kubera ko mu Yesu Kristo, gukatwa no kudakatwa nda faida bifite, uretse gusha kukizera no gukora imirimo m'urukundo.
\p
\v 7 Mwayirukanze neja mbere, none si ni nde wababuzize kubaha ukuri?
\v 8 Uko kuhaba ndo kwaturukire k'uwabahamageye.
\v 9 Agasemburo kannyori gasemburaga ingunguru yoshe.
\v 10 Ndabiringiye mweho mweshe, ko m'Umwami mutakatekereze ibitanye na binoya. Ariko umundu woshe ukababuze ituze, uko akabe ari koshe, akaheke inyonjo zabyo wonyine.
\v 11 Naho kuri njewe, bavukanyi, mbeye ndari nareka kuyigisa ibyo gukatwa, kuki ndikongera guteseka? Igisitaza c'umusalaba kiba kihaviye.
\v 12 Iyoba abo babatesaga bokurwaho!
\p
\v 13 Bavukanyi, mwahamagariwe ubuhuru ariko ubwo buhuru butabaha uruhusha rwo kubaho murigukurikiza iby'umubiri. Ahubwo muhindukire mukorerane bamwe ku bandi m'urukundo.
\v 14 Kubera ko amategeko goshe gashohwereye mu Gambo rimwe, niryo rinoya ngo: Ukunde mwira wawe nguko wikundaga.
\v 15 Ariko rero mubeye mwenda kurumana murikwenda kumirana bunguri mukirinde, mute kumarana.
\p
\v 16 Ngambire kandi ngo: mugende murikuyoborwa n'Umuka, niho mutakasimise ipfa ry'imibiri yenyu.
\v 17 Kuko umubiri gufite ibyo gupfiraga bidahwiye nibyo Umuka gukundaga. Kandi Umuka nago gufite ibyo gupfiraga bidahwiye n'ibyo umubiri. Bigendaga bitandukenye kugira ngo mutegukomeza gukora ibyo mwiyendeye.
\v 18 Niba muyoborwaga n'Umuka ndo mutegekwaga n'amategeko.
\p
\v 19 Nyamara imirimo y'umubiri ndo yihisaga kandi nayo ni yinoya: Gusambana, umucafu, kukigabula,
\v 20 gupfukamira ibihindi, maji, kwangana, gutongana, ishari, umujinya, amahane, kugitandukanya, guhimba ubudini dini,
\v 21 kugifuza, gusinda, kurya ivutu, n'ibindi bisana guco. Nababwiye mbere nguko nari nabigambire ko abandu boshe bakoraga ibindu nga binoya ndo bakahabwe umurage m'ubwami bw'Imana.
\v 22 Ariko amatunda g'Umuka ni ganoya: urukundo, ibyishimo, ituze, kugihangana, kugwa neza, imico iboneye, no kukizera, kugipunguza no kugifata ari ko kukirinda.
\v 23 Amategeko ndo gangaga ibyo bindu.
\v 24 Abari mu Kristo babambire umubiri n'impagarare z'umubiri, n'irari ryago.
\p
\v 25 Niba tubagaho m'Umuka, tugendere m'Umuka.
\v 26 Tureke kukiratira ibidafite ifaida, turikwenderezanya, turikugifuzanya umwe k'uwundi.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Bavukanyi, umundu abeye afatirwe mu kosa, mwewe muri m'Umuka, mumugarure n'Umuka goroheze n'ubwitonzi. Mukirinde buri mundu kubwe, kugira ngo nawe utagwa.
\v 2 Mufasanye imizigo zibaremereye, niho mukabe mwuzwize amategeko ga Kristo.
\v 3 Niba umundu arikukibonaho ikindu kandi ndaco amarire abaga yibesize wo wonyine.
\v 4 Kila mundu akosore imirimo ze, nuko abone kukirata no kugihira heru, ariko atari kugipima ku bandi.
\v 5 Kuko buri mundu akaheke umuzigo gwe.
\p
\v 6 Umundu woshe wayigisizwe igambo afashe mu bintu bye uwamwigisize.
\v 7 Mwere kukibesa. Imana ndo yosekwa. Ico umundu akabe yateye nico akasarure.
\v 8 Umundu uteraga m'umubiri gwe, m'ugo mubiri akasaruriremo ukubora. Ariko umundu uteraga m'Umuka akasaruriremo ubuzima bw'ibihe byoshe.
\v 9 Utakaruhe gukora ibiboneye kuko igihe kikagere, dusarure tubeye tudacice indege.
\v 10 Kubera ibyo mu gihe co tugifite uburyo, dukorere ibiboneye abandu boshe, ariko cane cane abo twizerire kimwe.
\p
\v 11 Namwe murebe uburyo nabandikiye ngoroseze inyuguti zinini n'ukuboko kwanje.
\v 12 Abandu boshe benda kugikundisa kubwo umubiri, bari kubasunika ngo mukatwe. Babikoraga kugira ngo batatesekera umusalaba gwa Kristo.
\v 13 Kubera ko ababakatire nabo ndo bumviraga amategeko, ariko bendaga ko mukatwa, kugira ngo biratire mu mibiri yenyu.
\v 14 Naho ku birikundeba, ibitekerezo byo kukiratira busha bibe kure yanje, kireste kukiratira umusalaba g'Umwami Yesu Kristo watumire ko iby'isi bibera ku njewe ng'ibyabambirwe kandi nanje ngabera iby'isi ibyabambirwe.
\v 15 Kubera ko gukatwa cangwa kudakatwa nda faida bimarire, igifite ifaida ni kuba icaremirwe bushasha.
\v 16 Ituze n'imbabazi bibere kubakurikize ibyo no kuri Israeli y'Imana.
\p
\v 17 Guhera bunoya, hatabaho umundu wo kunsumbuwa, kuko mfite k'umubiriri gwanje ingovu za Yesu.
\p
\v 18 Bavukanyi, ubundu bw'Umwami wetu Yesu Kristo bubane n'umwuka gwenyu. Amina.