rw-x-kinyabwisha_reg/48-2CO.usfm

349 lines
33 KiB
Plaintext

\id 2CO
\ide UTF-8
\h 2 Abikorinto
\toc1 2 Abikorinto
\toc2 2 Abikorinto
\toc3 2co
\mt 2 Abikorinto
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Paulo, indumwa ya Yesu Kristo kubera kwenda kw'Imana, na Timoteo muvukanyi wetu, ku kanisa ry'Imana riri i Korinto, no ku bizerire boshe bari mu Akaya yoshe,
\v 2 Ubundu bubere namwe, n'ituze biviye ku Mana Data no k'Umwami wetu Yesu Kristo.
\p
\v 3 Imana She w'Umwami wetu Yesu Kristo ihimbazwe. Ni Data w'imbabazi, n'Imana iduhumurizaga rwoshe.
\v 4 Niwe Mana iduhumurizaga mu mateso, kugira ngo na twewe duhumurize abari mu mateso g'uburyo bwoshe. Duhumurizaga abandi dukoreseze uko guhumurizwa ko Imana yakoreseze ngo iduhumurize.
\v 5 Kuko, nguko amateso ga Kristo Yesu gari kangari mu twewe, niko guhumurizwa kuviye mu Kristo kutujwiyemo.
\v 6 Tubeye mu mibabaro, ni kugira ngo muhumurizwe kandi ngo mubone agakiza. Tuhumurizwaga kugira ngo namwe muhumurizwe uko guhumurizwa kubonekeraga mu kugihanganira amateso go tunyuriragamo.
\v 7 N'ibyiringiro tubafitiye bihageze neja, kuko twiji ko, niba dusangiye amateso, dufatanize guhumurizwa.
\p
\v 8 Ndo twenda ko mugumya kuba abatiji ikindu, bavukanyi. Ku byerekeye amateso twanyuriremo mu Aziya, twatesizwe birengire ingufu zetu kugeza igihe co twagihebire.
\v 9 Ariko twewe, twabwenye ko ari iby'ukuri guhagarika urupfu rwetu kugira ngo tutekugumya kukiyiringira twenyine, ahubwo tukijegeke ku Mana izuraga abapfiye.
\v 10 Kuko niwe wadukizize kandi akadukize tena urupfu ngurwo. Ingo, twamwiringiye ko akahore arikudukiza.
\v 11 Kandi na mwewe mudushabiraga, kugira ngo ubundu twabwenye buviye ku bandu kangari bubere bengi injira yo gusimira Imana kubera twewe.
\p
\v 12 Kuko, igitumaga tukirata ni uko gutanza ubwo bumenyi bwetu, ko twabonereye muyino si, cane cane imbere yenyu. Twabeye indungane tutari kuryarya imbere y'Imana.
\v 13 Ndo twakoreseze ubumenyi bw'umubiri ariko twasunikirwe n'ubundu bw'Imana.
\v 14 Nda kindi turikubandikira atari bya bindi mushomaga no kuyemera, kandi nizerire ko mukasibe murikubyemera kugeza ibihe bya nyuma.
\p
\v 15 Kubera uko kuyemerwa, ndenda kwija iyo wenyu, kugira ngo mukibonere ubundu kabiri.
\v 16 Ndenda kunyura aho ndikugendera i Makedoniya, hanyuma ngaruke iwenyu mviye i Makedonia kandi mumberekeze ngende i Yudeya.
\v 17 Niba si ndemda ngo bibe guco, nagirire nabi? Cangwa si imipango yanje n'imipango y'umubiri, kugeza aho mu njewe habemo oya na ingo?
\v 18 Ariko kubera ko igihe coshe Imana ari iyo kukizerwa, ndo nabigisize ngo mucange ingo na oya.
\v 19 Kubera ko Umwana w'Imana, uwo Kristo Yesu, wo twabacuriye umwaze gwe yoba njewe, Silivano na Timoteo, ndo yabeye “Ingo na oya,” ahubwo muri we harimo ingo gusha.
\v 20 Kubera ko ku byerekeye indagano z'Imana zoshe ni ingo. Kandi ico gitumaga tugamba ngo Imana ni Amina kugira ngo agumye guhimbazwa.
\v 21 Niwe udukomezaga hamwe na mweho mu Kristo kandi niwe wadusigire amavuta, niwe Mana yetu.
\v 22 Kandi yadusizeho ikashe, yasize mu mitima yetu ubugwate by'Umuka.
\p
\v 23 Ariko Imana niyo mudimwe w'umutima gwanje. Heru yo kubababalira ndo nagiye tena i Korinto.
\v 24 Ndo ari uko twenda kubabera umuzigo mu kukizera kwenyu, ahubwo twenda guhira ingufu hamwe na mweho kugira ngo mugisime, kubera ko muhageze neja mu kukizera kwenyu.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Njewe nabwenye biboneye ko ndakwija tena iwenyu mubabeye.
\v 2 Kuko niba ari njewe ubababeze, ni nde si ushobweye kunyemeza, atari uwo nababeze?
\v 3 Nabandikiye binoya kugira ngo, ngerire iyo, nere gupfa n'agahinda kubera wa wundi ushobweye kumbera ibyishimo. Mweshe mbafitiye ibyo byiringro, ibyishimo byanje n'ibyenyu mweshe.
\v 4 Nabandikiye mbabeye cane, umutima guzwiye agahinda kanini, mvite amalira akangari. Ndo ndenda kubateza agahinda, ariko ndenda ngo mumenye urukundo rurengire mbafitiye.
\p
\v 5 Habeye hariho umundu wobatera agahinda, ndo ndimo. Yababesize gusha ariko mweshe. Ariko ndo ari mwewe mweshe, kugira ngo nde gukabya.
\v 6 Ibitutsi uwo mundu yabwenye baturukire ku bandu akangari bihagize.
\v 7 Kugira ngo mumubabarire no kumuhumuriza, yere gupfiswa n'agahinda karengire igipimo.
\p
\v 8 Kubera ibyo, mbashabire ko mumuyereka urukundo.
\v 9 Kuko nabandikiye ngo menye, ndi kubapima, niba mumviraga mu byoshe.
\v 10 Habeye hariho uwo mubabariye nanje ndamubabariye. Kandi m'uruhande rumwe, ni kubera mweho imbere ya Kristo.
\v 11 Kugira ngo twere guha shetani injira yo kutunnyata kuko twiji tweshe imipango mibi adufitiye.
\p
\v 12 Marire kugera i Troasi kubera ubutumwa, naho Imana yamvunguriye umuryango, ndo umutima gwanje gwaruhukire, kuko ndo nahasangire Tito, muvukanyi wanje.
\v 13 Nico catumire nabasiga ngo ngendere i Makedonia.
\v 14 Amashimwe ni ag'Imana itumaga dutsindira mu Kristo, kandi akatunyuriramo ngo ahumurize neja abamumenyire.
\v 15 None rero, ku Mana turi amavuta g'amarashi gaboneye ga Kristo, mu gati y'abizerire n'abari kurimbuka.
\v 16 Tubereye bamwe amarashi g'urupfu, amarashi gazanaga urupfu, ku bandi turi amarashi gazanaga ubuzima. None si ni nde wobitugayira?
\v 17 Kuko ndo tumerire nga ba bandi akangari barikugurisa igambo ry'Imana ngo babone ifaida. Turikugamba ukuri dutumirwe n'Imana, turi imbere y'Imana n'imbere ya Kristo.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 None si dutangiye kugisifia? Cangwa si, nga bamwe, dukeneye ibaruwa z'ubudimwe kubera mweho cangwa si iziviye ha wenyu?
\v 2 Ni mwewe baruwa yetu, yandikirwe mu mutima, yijwi no gusomwa na boshe.
\v 3 Koko muri ibaruwa ya Kristo, yandikirwe n'akazi dukoraga, itayandikirwe na wino ariko yandikirwe n'Umuka gw'Imana Iriho, itayandikirwe ha meza g'amabuye, ariko ha meza g'umubiri, ariyo mitima yenyu.
\p
\v 4 Iyo niryo hagararo ryetu twaboneye mu Kristo imbere y'Imana.
\v 5 Ndo ari uko dushobweye ku ngufu zetu gutekereza no gukora icarico coshe ngaho tubishobweye. Ariko ingufu zetu zivaga ku Mana.
\v 6 Yadushobweze kuba abakozi b'indagano njasha, bitaviye ku bamwe ariko biviye m'Umuka, kubera ko ibaruwa ziritaga ariko ubuzima buvaga m'Umuka.
\p
\v 7 Kandi rero, niba akazi k'urupfu kandikirwe ha mabuye hakoresezwe inyugute, kasimirwe kugeza igihe abana b'Israeli batahangire amesho ku Musa, kubera isura ye iboneye, naho ubwo bubonere, bwabeye ubwo igihe kinnyori.
\v 8 Ni gute si akazi k'Umuka katarengire ho kubonera?
\v 9 Akazi kazanaga gutsindwa kabeye kaboneye, akazi k'ukuri kaboneye heru ya byoshe.
\v 10 Nuko rero, dukurikize ibyo, icari kiboneye ndo kiboneye tena, kubera ubwo bubonere burengire ubumenyi bw'abandu.
\v 11 Niba rero ububonere bw'igihe kinnyori bwahewe icubahiro, ubukahoreho burengire ho.
\p
\v 12 Kubera dufite ibyo byiringiro, tukiyumvaga ko turi m'ubuhuru.
\v 13 Kandi ndo tubikoraga nga Musa wayambaraga umwenda mu mesho ge kugira ngo abana b'Israeli batemutumbira, batareba umwisho gwa bya bindi by'igihe kinnyori.
\v 14 Ariko bayangire kumva kubera ko kugeza na bunoya ako gatambara kanariho igihe coshe babaga barigushoma indagano ya kera, kandi ni Kristo ugakuragaho.
\v 15 Kugeza bunoya, igihe babaga barigushoma ibya Musa, imitima yebo ibaga ifunikirwe.
\v 16 Ariko imitima yebo yihanire k'Umwami, ako gatambara kavagaho ugo mwanya.
\v 17 Bunoya rero, Umwami n'Umuka. Kandi aho Umuka g'Umwami guri, habaga ho ubuhuru.
\v 18 Tweshe twakuweho ako gatambara, turebaga neja ububonere bw'Umwami ngaho turikureba mu kiyo, tugahinduka ngawe, tukingira m'ububonere, tukingizwa no m'ubundi, ngaho duhindwiwe n'Umwami ariwe Umuka.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Nico gitumire, kubera twahewe akazi n'Imana kubera imbabazi ze, twereguta kure ibyiringiro byetu.
\v 2 Dute kure ibimwazize bikorerwaga m'umuyobe. Ndo tugenderaga mu njira za makosa, ndo duhinduraga Igambo ry'Imana ariko igihe turigutangaza ukuri, dukoresaga umutima g'ubwenge bwa kila mundu imbere y'Imana.
\v 3 Ubutumwa bwetu bubeye bukiriho agatambara, buhishirwe ku bakwiriye kurimbuka.
\v 4 Ku batizerire, abo imana za kino gihe zahumisize ubwenge bwebo, kugira ngo bere kufunulirwa ububonere bw'ubutumwa buboneye bwa Kristo, ari we isura ry'Imana.
\v 5 Ndo tuyigisaga ibitwerekeye, dutangazaga Yesu Kristo Umwami kandi tukiyitaga abakozi be.
\v 6 Kuko Imana yagambire ngo: Umwangaza gukakureho umuyobe, gwakire mu mitima yetu kugira ngo amurikise ubwenge bwo kumenya ububonere bw'Imana buri mu gahanga ka Kristo.
\p
\v 7 Duhekire ubwo bukire mu tubindi tw'ibumba, kugira ngo ingufu zikomeye zigarukire Imana, ariko atari twewe.
\v 8 Turigusunikwa m'uburyo byoshe, ariko ndo twatsindirwe byo gutunyisa,
\v 9 Naho turi mu mateso ndo twakihebire. Tumerewe nabi ariko ndo Imana yatwibagiwe, nubwo tuburaga ingufu ariko ndo twayitirwe.
\v 10 Duhoranaga urupfu rwa Yesu mu mibiri yetu buri gihe, kugira ngo ubuzima bwa Yesu buhishulirwe mu mibiri yetu.
\v 11 Kuko tweshe tukiri bazima, duhoraga turigusunikirwa m'urupfu turikudyora Yesu kugira ngo ubuzima bwe bubonekanire mu mibiri yetu ikapfe.
\v 12 Ni co gitumire urupfu rudukoreragamo, ariko ubuzima bugakorera mu mwewe.
\p
\v 13 Kuko rero dufite Umuka gumwe go kukizera turiguhubiri mu rino gambo ry'inyandiko ngo: Nakizeye, nico gitumire ngambire!
\v 14 Natwe twayizerire, nuko tugambire. Twiji ko uwazwiye Umwami Yesu, akatuzure hamwe nawe kandi akatwerekane hamwe na mwewe imbere ye.
\v 15 Binoya byoshe byabeyeho kubera mwewe, kugira ngo ubundu bukiyongere kandi busendere, kugira ngo Imana ihimbazwe, kandi amashimwe ge giyongere.
\p
\v 16 Nico gitumaga tudacikaga indege, kandi naho umundu wetu urikubonekana n'amesho g'umubiri go gupfa, umundu wetu wa ndani ahoraga ari mushasha umusi ku musi nubwo twoba turiguteseka.
\v 17 Kuko gano mateso g'igihe kinnyori gorohire kandi n'ag'igihe kinnyori garikutuzalira ibindu kangari biboneye bitoharibika.
\v 18 Kuko ndo dutumbiriye ibirikuboneka n'amesho, ahubwo dutumbiraga ibitabonekaga n'amesho, kubera ibibonekaga n'amesho ni iby'agahe kannyori, naho ibitabonekaga bihoragaho.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Twiji neja ko rino hema dutuyemo hano mu yino si rikabomoke. Dufite mu juru inju iboneye yubakirwe n'amaboko g'Imana, inju ikahoreho ibihe byoshe mu juru.
\v 2 Kandi turikwenda kukibera mu yo hema, turikugifuza kugitulira muyo mu juru.
\v 3 Tubeye rero tukasangwe tuyambeye neja, ndo tukabe tuyambeye busha.
\p
\v 4 Kubera ko igihe turi mu ryo hema, turabuburaga kubera imizigo ituremereye, kuko tubaga twenda kukiyambura, ariko kukiyambika ngo ibyo gupfa bimirwe bunguri n'ibitakapfe.
\v 5 Kandi uwatwambikire n'Imana, niwe wayiduheye Umuka ng'ingwate y'ibyenda kwija.
\p
\v 6 Duhoraga rero dufite kukizera, kandi twiji ko kuba mu guno mubiri ni kuba kure y'Umwami.
\v 7 Kuko turikukigendera twizerire atari mubyo turikubona.
\v 8 Kandi twujwizwe ibyiringiro. Tugikundiye kuva mu guno mubiri kugira ngo tukibere hafi y'Umwami.
\v 9 Kandi nico gitumire turikugihangana kuyibonerera, tubeye turi m'umubiri, cangwa si twaguviyemo.
\v 10 Kuko tugombire tweshe kugitaba imbere ya tribinali ya Kristo kugira ngo kila mundu ahembwe ibihwenye n'ibiboneye cangwa ibibi byo yakorire akiri mu guno mubiri.
\p
\v 11 Tumarire kumenya gutinya Umwami, dusakisaga kwemeza abandu ngo bamumenye. Imana itwiji. Nyiji ko no m'ubwenge bwenyu na mwewe mutwiji.
\v 12 Ndo turikwenda ngo mutwemere ariko twabaheye injira zo kugisima kubera twewe, kugira ngo mushubize abisimisaga bahagarariye kubyo barikubonesa amesho atari ibibaviye mu mitima.
\v 13 Nico gitumire, mbeye ndikujajwa ni uko ndenda gusimisha abandu. Bibeye kandi bibabishimisize nuko ari ibyenyu.
\v 14 Kuko turigusunikwa n'urukundo rwa Kristo kubera turikubona ko biboneye ko umwe abeye yadupfiriye, boshe bapfiye.
\v 15 Nuko yadupfiriye tweshe kugira ngo abariho bere kubaho ku ngufu zebo, ariko babereho uwabapfiriye no kubazukira.
\p
\v 16 Nuko rero, kuva bunoya, ndo turebesaga abandu kubw'umubiri, kandi ndo twamenyire Kristo kubw'umubiri. Na bunoya, ndo ariko tumwiji.
\v 17 Umundu abeye ari mu Kristo, abaga aremirwe bushasha, ibya mbere bibeye bishirire, reba rero byoshe bibeye bishasha.
\v 18 Kandi ibyo byoshe byaviye ku Mana, watugirire umwe anyuriye mu Kristo. Kandi niwe waduheye akazi ko guhuza abandu.
\v 19 Kubera ko mu Kristo, Imana yahuzize isi nawe wonyine, atarikubalira abandu amakosa gebo kandi yatubikize igambo ryo guhuza abandu.
\v 20 Ubwo rero, twahamagewe ngo duhagarikire Kristo ngaho Imana yumvikaniraga mu kanwa ketu. Turikubahendahendera mu Kristo ngo mukifatanye n'Imana.
\v 21 Uwo utamenyire ikibi, yagirirwe icaha kubera twewe kugira ngo duhindukire we ukuri kw'Imana.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Kubera ko dukoraga hamwe n'Imana, turikubashaba ngo mutabona ubundu bw'Imana mutabukoreye.
\v 2 Kubera ko byandikirwe ngo: Mu gihe kiboneye nakumvisize, ku musi gw'agakiza nagutabeye. Reba rero igihe gikwiriye, gunoya ni go musi go gokizwa.
\p
\v 3 Ndo duhiraga ico kubasitaza imbere yenyu kuko ndo twenda ko akazi kenyu kogira umugayo.
\v 4 Ariko mu njira zoshe, dushakishaga kukiyubaha ng'abakozi b'Imana, tukihanganaga cane mu mateso gakomeye, mu mibabaro no mu byago.
\v 5 Mu kudihwa, mu prizo, mu mahangayiko, mu kazi, mu kubura itiro no gupfa injara.
\v 6 Mu bubonere, dufite ubwenge, ineja, dufite umutima gukeye, n'urukundo rutarimo uburyarya.
\v 7 Turigukoresa igambo ry'ukuri, ingufu z'Imana, imbunda zo kukirinda no kurasa abanzi ziviye m'ukuri.
\v 8 Mu bihe by'icubahiro no gusuzugurwa, ibihe byo gusimwa no kumwara, turikurebwa ngaho turi ababesi kandi turi m'ukuri,
\v 9 Ng'abatijwi kandi tujwi, ng'abarigupfa kandi turi bazima, ng'abahambwe kandi turiho.
\v 10 Ng'abafite agahinda ariko duhoraga tugisimire, ng'abakene kandi turigukiza abandu kangari, ngaho ndaco dufite kandi tugifitiye byoshe.
\p
\v 11 Umunwa gwetu twagubafunguriye mwewe Abakorinto, umutima gwetu nago twagubafunguriye.
\v 12 Ndo murigusunikiranira mu mitima yetu, ariko n'ibyo munda yenyu byabeye binnyori.
\v 13 Mungorere namwe ng'ibyo ndikubabwira ngaho muri abana banje namwe kandi mureke imitima yenyu ibe yagukire.
\p
\v 14 Mwere kufungirwa mu munyororo gumwe hamwe n'abapagani. Kubera ko hari ihuliro ki mu gati y'ukuri no kutumvira?
\v 15 Cangwa si umwangaza n'umuyobe bihuriye ngahe? Kandi Kristo na Beliali bumvikaniraga hehe? Cangwa si uwizerire n'utizerire basangiye ki?
\v 16 Ikanisa ry'Imana n'indaro ya biheko bihuriye hehe? Kubera ko turi i kanisa ry'Imana Ihoragaho, nguko Imana yabigambire ngo: Ngibere mu gati yebo kandi ngabatemberere. Ngabe Imana yebo, nabo bakambere ubwoko.
\p
\v 17 Nuko rero, mubavemo kandi mutane nabo, Umwami agambire. Mwere gukora ku kindu gihumenye, nanje ngabiyegereze.
\v 18 Ngababere Sho kandi na mweho mukambere abahungu n'abahara, niko Umwami Umushobozi wa byoshe agambire.
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Kuko dufite iyo ndagano, bira betu, mureke tukizere, tuve m'umunuko g'umubiri n'umutima, tubyujwize gukiranuka no gutinya Imana.
\p
\v 2 Mudufungulire imitima yenyu. Ndawe twakosereze, ndawe twashenye, ndawe twayungukiyemo.
\v 3 Ndo ndi kubakatira urubanza mbeye ngambire guco. Kuko narangize kubabwira ko muri umutima gwetu bibe gupfira na mweho cangwa kubaho na mweho.
\v 4 Ndabizerire kabisa. Mvite ibyo kubagisimira. Nujwiyemo guhumurizwa, ibyishimo bisendereye mu gati y'amateso mengi.
\p
\v 5 Kuko, kuva tugerire i Makedonia, umubiri gwetu ndo gwapimye kuruhuka. Twapfiye agahinda mu njira zoshe; hanze turikurwana, n'ubwoba mu m'umutima.
\v 6 Ariko Imana yetu ifashaga abacice ingufu, yaduhumurize igihe yatuzaniye Tito.
\v 7 Ndo ari kwija kwa Tito gusha, ariko no kubona na mweho muduhumurizaga. Yatubwiye uko musakisaga, mu malira genyu, urukundo mumvitiye k'uburyo ibyishimo byanje bigumire gukura kurenzaho.
\p
\v 8 Naho ibaruwa yanje yababeze, ndo mbashabire imbabazi. Ariko, naho bitansimisaga, nabwenye ko urwo rwandiko rwabateye agahinda, (naho kari ak'igihe kinnyori, kakashire).
\v 9 Ndishimire, ariko ndo nishimiye no kubabazwa kwenyu kuviye ku Mana, kwatumire mugihana.
\v 10 Kandi ndo mukahebe ikindu chose kubera tweho. Agahinda kaviye ku Mana gateraga kugihana kuzanaga gukizwa, ariko akababaro ko mu yino si gateraga gupfa.
\v 11 Kandi mbere, ako akababaro katurukire ku Mana katuzariye ubwira bwo isi itabazariye. Biboneye kuguma mugitayeho kugirwa indungane mu byo murigushakisha, mu bwira bwenyu, no kwenda kubona ukuri.
\v 12 Niba rero nabandikiye, ndo ari kubera uwo wabatukire. Kandi ndo mbitewe n'uwo watukirwe, kugira ngo ubwira bwo mudufitiye bukiyerekane mu mwewe mbere y'Imana.
\v 13 Nico gitumire twahumurizwe, kandi heru yo guhumurizwa, twashimisizwe n'ibyishimo bya Tito. Umutima gwe gwaruhukizwe na mwewe mweshe.
\v 14 Kandi niba nabamwiratiye, ndo nabesize. Ariko nguko duhoraga turikugambisa ukuri, none si ibyo nakiratiye kuri Tito, ndo byabeye ukuri?
\v 15 Uwo Tito yabakundire cane iyo arikuyibuka kubaha kwenyu imbere ya boshe kandi iyo yibukire uko mwamukaribisize, mufite urugwiro muri no gutitira.
\v 16 Nishimiye kubona nobiringira mweshe mu bindu byoshe.
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Reka, bavukanyi, tubamenyese ubundu bw'Imana byahishurirwe mu makanisa g'i Makedonia.
\v 2 Naho banyuriye mu mateso akangari, ibyishimo birengire, n'ubukene bwo mu mutima yebo, bwabazereye ubukire burengire.
\v 3 Ndayemeze ko bakitangire batari gusunikwa, badakurikize ibyo bafite, ahubwo bakurikize ubushobozi bwebo.
\v 4 Kandi badushabire barikuduhendahenda ngo twakire amaturo g'umusahada bari bateranyirize indungane.
\v 5 Kandi ndo byabeye gusha nguko twabaga turigutegereza, ariko bamanzize kugitanga k'Umwami nyuma ku twewe, bakurikize kwenda kw'Imana.
\v 6 Nuko rero twaheye Tito ako kazi ko kurangiza ico gikorwa cenyu co gufasha nguko yabaga yabatangarize.
\v 7 Nguko muboneye, mukwiriye mu byoshe, mu kukizera, mu magambo, ubwenge, ubwira mu njira zoshe, no m'urukundo mudufitiye. Mukore uburyo bwoshe ngo muberwe mu rukundo.
\p
\v 8 Ndo ndikubabwira ibyo byoshe ng'uri kubategeka, ariko kugira ngo mubimenye.
\v 9 Kuko mwiji ubundu bw'Umwami wetu Yesu kristo, wakigize umukene kubera mwewe kandi yabaga umukire, kugira ngo ubukene bwe bubahindure abakire.
\v 10 Binoya n'ibitekerezo byanje byo ndigutangaho inama ku mwewe gusha mwatangiye gukora, ariko kuri mweshe mwagirire kwenda kuboneye guturuka umwaka gwashirire.
\v 11 Turangize. Nguko mwagirire ubwira no kwenda kubikora, kugitanya mukoreseze ingufu zenyu ngo bigere ha mwisho.
\v 12 Niba kwenda kuboneye kuriho, byemerewe umundu gutanga akurikize ibyo afite kubera ko ndawotanga kubyo adafite.
\v 13 Ndo ngambire guco ndikwenda korohereza abandi no kubahekesa imizigo.
\v 14 Ahubwo ndenda ko mubona kimwe, ngo ibibareyeho kangari bunoya bihabwe abandi bakennye. Kandi ngo ibirengire abo bandi mubihabwe mu bukene bwenyu, Kandi munganye,
\v 15 nguko byandikirwe ngo: Uwatoragwiye kangari ndaco yakiyongeze kandi n'uwatoragwiye binnyori ndaco yaburire.
\p
\v 16 Imana ishimwe kuko yahize m'umutima gwa Tito ubwo bwira kuri mwewe.
\v 17 Kuko yamenye ibyo twashabire, kandi yakoreseze ingufu zoshe kugira ngo yije iwenyu.
\v 18 Turamubatumiye hamwe n'umuvukanyi usimwaga mu makanisa goshe gutangaza ubutumwa buboneye.
\v 19 Ikindi ni uko amakanisa gamufasize no kumucaguwa mu bandu kangari ngo aduherekeze gufasha abakene. Ibyo byabeye kugira ngo Imana ihabwe icubahiro, kandi no kubera ubwira dufite bwo gufasha abakene.
\p
\v 20 Dukoraga guco kugira ngo abandu bere kudutuka ku byerekeye ugo mucango go twahagarikiye.
\v 21 Kuko dushakisaga ibiboneye, atari gusha imbere y'Imana, ariko n'imbere y'abandu.
\v 22 Tubitumye hamwe n'umuvukanyi wetu, uwo wakiyerekenye ko afite ubwira mu njira kangari kandi akaba atari yaruha kubyerekana kubera ko yagumye kutukizera.
\v 23 Nuko rero, ku byerekeye Tito, ni umwe hamwe na twewe mu byoshe tubakoreraga. Naho ku byerekeye indumwa z'amakanisa zo, n'icubahiro ca Kristo.
\v 24 Nuko rero mubereke ko mubakunze kandi mwereke amakanisa kuki tubagiratiraga.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 Ndo ari gombwa ko mbandikira ku byerekeye imicango yo gufasha indungane.
\v 2 Kuko mugifite umutima guboneye go niratiraga imbere y' ab'i Makedonia. Ndigutangaza ko Akaya yari yakipangiye kwija umwaka gusize, kandi ko ubwira bwenyu bwakururiye abandu kangari mu kazi k'Imana.
\v 3 None rero natumire abavukanyi betu kungira ngo kubataka kwetu kutababera busha ku byerekeye iryo gambo kandi ngo mube tayari nguko nabigambire.
\v 4 Ndo ndenda ko ab'i Makedonia babeye bamberekeze babasanga mutari tayari, kukizera kwebo kutaduhindukira ikimwaro nguko ndo ndenda ko kiba icenyu.
\v 5 Nabwenye rero aribyo bikwiriye kurarika abavukanyi babe abambere kwija iwenyu kandi ngo batayarise imicango yenyu nguko mwabaraganiye ngo ibe tayari. Kandi ngo ibe koko imicango itangirwe no kwenda, yere kuba igikorwa c'ubupfapfa.
\p
\v 6 Mumenye ko uteraga binnyori, asaruraga binnyori, kandi ko uteraga byingi asaruraga byingi.
\v 7 Kila mundu atange nguko yabipangire m'umutima gwe, atababeye kandi adasunikirwe kuko Imana ikundaga utangaga agishimire.
\v 8 Kandi Imana ishobweye kubaha ubundu busendeye kugira ngo mukomeze kugira ibindu byo gushubiza ibyifuzo byenyu. Kandi mugume kugira ibibarengire ngo muyerekane imirimo iboneye.
\v 9 Nguko byandikirwe ngo: Yaheye abatindi ubukire bwe. Ukuri kwe guhoragaho ibihe byoshe.
\p
\v 10 Niwe ushakiraga imbuto umuhinzi, akamuha n'ibiryo, niwe ukabahe, ukabongerere imbuto zo gutera no kuzigira kangari. Kandi akayongere imbuto zo gukiranuka kwenyu.
\v 11 Mu izo njira mukahirwe, mukabe abakire m'uburyo bwoshe ngo mugire ubundu bwoshe bukatume muha Imana amashimwe.
\p
\v 12 Nuko rero, gufasha kunyuriye mu micango kutamaraga ubukene bw'intungane gusha, ariko n'isoko ryujwiye ry'imigisha akangari imbere y'Imana.
\v 13 Batangiriye kubyo babwenye, murigukorera abandi, bagashimira Imana kubera kumvira kwenyu, mugatangaza ubutumwa bwa Kristo, kubera ko mweshe mwabatumiye ibyo kubafasha.
\v 14 Barikubashabira babakundire kubera ubundu busesekeye Imana yabagiriye.
\v 15 Imana ishimwe kubera imbano yayo itangeze.
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Njewe Paulo, mbashabire nitondire kandi nujwiye ineja iviye mu Kristo. Njewe merire ngaho ndaco marire iyo ndi hamwe na mwewe, kandi ndo mbatinyiraga naho noba ndi kure yenyu.
\v 2 Ndikushaba ngo igihe ngabe ndi hamwe na mwewe mutakatume nabatinyuka. Uko gutinyuka ndikumva ngombire kugukoresa imbere ya bariya baturebaga ngaho turikugendera m'umubiri.
\v 3 Naho turikugendera m'umubiri, ndo turikurwana dukurikije iby'umubiri.
\v 4 Kuko imbunda turigukoresa mu zino ndwano, ndo ari iz'umubiri, ahubwo n'izifite ingufu zo gucagagura imigozi ifungirwe, n'abandu kangari hamwe na shetani, n'ingufu yivize ku Mana kandi zemewe na boshe.
\v 5 Duhirikaga ibitekerezo byoshe byihiraga heru, byoshe birikukidundeza imbere y'ubumenyi bw'Imana. N'ibitekerezo byoshe byo kutumvira, tukabitsindagura dukoreseze kumvira Kristo.
\v 6 Kandi turi tayari guhana buri gambo ryoshe ryo kutumvira, igihe ukumvira kwenyu kukabe kujwiye.
\p
\v 7 Ibyo muri kureba imbere yenyu n'ibyo murebaga. Habeye hariho umundu urikukibara ko ari mu Kristo, yongereho kumenya ko uko ari uwa Kristo natwe turi mu We.
\v 8 Kuko naho ndikukiratira ubutware bwetu, ubwo Umwami wetu yatugihereye, tububahe tutari kubashenya, ndo bikamwaze njewe
\v 9 Ndo ndenda kuboneka ngaho ndikubatinyisa n'ibaruwa zanje.
\v 10 Kuko bagambaga ngo: Ibaruwa ze n'imikurugitira ariko we nda ngufu afite. Ngo amagambo ge ndakirimo co kudufasisa.
\v 11 Umundu urikugamba guco aba arigutekereza nabi, kubera ko uko tubaga turikwandika mu baruwa, niko tubaga turi mubyo dukoraga turiho cangwa tutariho.
\p
\v 12 Kuko ndo dutinyukaga cangwa kukisumbukuruza no kumera ng'abamwe bihiraga heru, bihanyanyazaga ubwebo barikukiganana. Kandi bakigereranya kuko ni ba ndabwenge.
\v 13 Ariko twewe ndo tuyirataga ngo turenze urugero. Ariko turabaraga, tukareba urugendo rwetu uko rungana n'imbano zaho tugezezwe n'Imana kugira ngo na mweho tubagereho.
\v 14 Ndo twenda kugisumbukuruza ngo turenge indagano zetu ngo tube ngaho tutabagerire ho. Kuko koko twabagerireho, tubazaniye Umwaze guboneye gwa Kristo.
\p
\v 15 Ndo tuyirataga ngo turenze, ndo tuyiratiraga ibyo abandi bakorire. Ahubwo, turikukiringira ko igihe kigerire, kukizera kwenyu kukakomere, mukatume duhirwa heru.
\v 16 Binoya nibyo byiringiro byetu ngo tumenyese ugo mwaze guboneye mu bihugo bya kure yenyu. Ndo ari kukiratira ibyo dusangire biri tayari, byatayarisirizwe ahandi.
\v 17 Ahubwo uwenda kukirata yiratire m'Uhoragaho.
\p
\v 18 Kuko uwihiraga heru atari we wo gusimwa, ariko umundu wo Umwami arigusima wenyine niwo wogushimwa.
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 Mbashabire ngo mwanyihanganire kannyori kubera ubusazi bwanje! Ariko koko mwewe munyihanganire.
\v 2 Kuko njewe mbapfiraga ishari riviye ku Mana kubera ko nabarambagirize umusore umwe. Ndenda kuberekana kwa Kristo muri abahara batiji abagabo kandi muboneye.
\v 3 Ariko rero, nguko injoka yahabize Eva ikoreseze amayele, niko ndigutinya ko ibitekerezo byenyu byizamba nuko mukava mu njira zo kukipinguza imbere ya Kristo.
\v 4 Kuko, habeye hariho umundu wabigisize uwundi Yesu uri tofauti n'uwo twabatangarije, kandi mubeye mwayakiriye ugundi muka gutari ugo mwayakiriye, cangwa ugundi mwaze tofauti nugo mwayemeye, ibyo byo nda n'umwe wo byemera.
\v 5 Kandi rero, ndikureba ko nda yindi ndumwa yakorire neja kundenza.
\v 6 Niba ndi mutoto ku byerekeye kugamba, ndo ndi umuswa w'ubwenge, kandi mu njira zoshe no bindu byoshe twabiberekire.
\p
\v 7 Cangwa si n'icaha kubona twagipunze kugira ngo mupandiswe igihe nabigisaga ubutumwa bw'Imana?
\v 8 Nayiyakire iby'izindi kanisa barikumba umushahara, kugira ngo mbakorere.
\v 9 N'igihe nabaga ndi iwenyu, nakibwenye m'ubukene. Ndo nabereye umuzigo umundu wari we woshe. Kuko abavukanyi b'i Makedonia bambeye ibyo nabaga ngennye. Mu byoshe nakirindire kubabera umuzigo, kandi ngahore ndikubikirinda.
\v 10 Kubera ukuri kwa Kristo kuri muri njewe, ngambire ko ndawe ukashobore kunyaka uko kukirata mu bice byoshe bya Akaya.
\v 11 Kuki si? Nuko si ndabakundaga? Imana yonyine ibyiji!
\p
\v 12 Ariko ndigukora kandi ngahore ndigukora guco kugira ngo ngureho urwitazo, hatabaho abamerire nga twewe mu bindu barikugiratira.
\v 13 Abandu ng'abo n'indumwa z'ububesi, ubakozi mbandi, bigiraga indumwa za Kristo.
\v 14 Kandi ndaho ibyo bitangeze, kuko shetani wonyine yiyitaga malaika w'umutaga.
\v 15 Ndo ari bishasha rero ko abakozi be bakihindura abakozi b'ukuri. Umwisho gwebo ni guhwana hamwe n'ibikorwa byebo.
\p
\v 16 Mbigambire tena. Hatagira undeba ngaho ndi umundu wasarize. Bibeye ari guca, murikundeba nga ndabwenge, munyakire kugira ngo nanje nirate.
\v 17 Ibyo ndikugamba, niyemeze ko nanje mvite ukuri ko kukiratira. Ndo mbigambire ngaho ari igambo ry'Umwami, ariko ni ngaho ndikubigamba mu kubura ubwenge.
\v 18 Kuko habeye hariho abandu kangari biratiraga m'umubiri nanje ngayirate.
\v 19 Kuko mugihanganiraga mugisimire ba ndabwenge, mweho muri babwenge.
\v 20 Umundu abeye abagirire abakozi badahembwaga, habeye hariho uri kurya, habeye hariho urikubifatira, habeye hariho urikubasuzungura, habeye hariho uri kubakubita, mumuyemeraga.
\v 21 Ndikumwara kubigamba kuko naberekire abandu b'ingufu zinnyori. Ariko, ico umundu yopima gukora, ndikugamba nga bwenge bunnyori, nanje ngagikore.
\v 22 Mbesi si babaga Abaheburayo? Nanje ndiwe. Babaga Abisraeli si? Nanje ndiwe. Bazewe na Abrahamu si? Nanje ni guco.
\v 23 N'abakozi ba Kristo si? Ndikugamba ng'umundu warengire imipaka. Ndi heru yebo. Mu kazi ndabarengeze. Mu gukubitwa, ndabarusize, mu gufungwa nafungirwe kengi, kengi nakibonye hafi yo gupfa.
\v 24 Gatanu Abayuda bangubitire ibiboko mirongo ine ugakuramo kimwe.
\v 25 Gashatu bangubitisize imizo, rimwe natewe amabuye, gashatu nazamire, namarire umusi gumwe n'ijoro mu cobo kireyi cane.
\v 26 Ibihe kangari, m'urugendo nagerire igihe co gupfira mu ngezi. Nagwiye mu maboko g'abasambo, nagwiye mu kaga gatewe n'ab'iwetu, abapagani, ingezi, kandi hafi yo kwitwa na bene wetu b'ububesi.
\v 27 Nabeye mu kazi no mu shida, ibihe kangari ndo nasinziraga, injara n'imyota ndabyiji, kengi ndo naryaga, imbeho no kwambara busha nabimenyereye.
\v 28 Kandi, ngambire ibindi, nahekire imizigo iremereye buri musi n'amagambo go mu makanisa.
\v 29 Ni nde uburire ingufu kugira ngo nanje nzibure? Ni nde si wagusize umuvukanyi kugira ngo nanje ngurumirire busha?
\p
\v 30 Niba ngwiriye kukirata, ngahore ndikukiratira ibyo kubura ingufu kwanje.
\v 31 Imana y'Umwami Yesu, ari We She, ishimwe ibihe byoshe, kandi yijiko ndarikubesa.
\p
\v 32 Igihe nabaga ndi i Damasiko, umutegetsi hashi y'umwami Areta yacungisize umuji gw'aba i Damasiko ngo bamvate.
\v 33 Ariko bansize mu gisobane, banyurize mu dirisha, bandorokeseze, nanyururukire, mva mu ndoke zebo.
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Mundeke nirate naho ndaco bimariye. Ariko mundeke ngaruke ku byerekeye ibyo kwerekwa no kufunulirwa biviye k'Umwami.
\v 2 Nyiji umundu umwe mu Kristo, wapandisizwe hasize imyaka cumi n'ine, yagezezwe mu juru rya gashatu. Abeye ari m'umubiri gwe ndo nomenya. Abeye yabaga ari hanje y'umubiri gwe, ndo mbyiji. Imana yonyine niyo ibyiji.
\v 3 Kandi nyiji umugabo (Niba yabaga ari m'umubiri cangwa nda mubiri, Imana irabyiji).
\v 4 Yapandisizwe agera mu paradizo, kandi yayumvisize amagambo go utokumva go atahewe uruhusha ryo kugamenyesa abandu.
\v 5 Uwo niwo ngombire kugishimira. Ariko njewe nangire kukirata, keretse kubera ingufu zinnyori zanje.
\v 6 Kuko iyo nenda kukirata ndo norikuba umupfapfa, kuko norikuba ndikugamba ukuri. Ariko ngambisize ukuri kugira ngo hatekubaho umundu undeba ngaho har'ico ndico kurenza ikiri mu njewe cangwa si ico arikunyendaho.
\v 7 Kandi kugira ngo nere kuyingiramo ikiburi kubera ububonere bw'uko guhishulirwa, malaika wa shetani yahirire m'umubiri gwanje umushubi ngo mbone kuyungulurwa ngo nere kugipandisa.
\v 8 Gashatu nashabire Imana ngo igukuremo, igungize.
\v 9 Nuko yambwiye ngo: Ubundu bwanje buragutosize kuko ingufu zanje ziyerekanaga mu ngufu zinnyori. Kubera ibyo, ngayisimire mu ngufu zinnyori kugira ngo ingufu za Kristo zisibe mu njewe.
\v 10 Nico gitumaga nsimiswaga n'indege zinnyori. Mu bihe byo guhemurwa, imibabaro, kurengana, n'amateso kubera Kristo, kubera ko iyo mbulire ingufu, niho ngomezwaga, ngabona ingufu zirengire.
\p
\v 11 Mbeye naburire ubwenge ni mwewe mwatumye. Ni kubera mweshe mwabaga mugombire gusimirwa, kuko ndo nababereye ukinnyeteri kandi za ndumwa zikomeye cane ndo zanduhize naho mbonwaga ngaho ndaco marire.
\v 12 Ubuhamya by'ubutumwa bwanje bwamenekewe mu gati yenyu igihe mukihanganiraga ibigeragezo byoshe, ibimenyero, n'ibitangaza, n'imirimo ikomeye cane.
\v 13 Ni mu biki mutafatirwe neja ng'izindi kanisa, atari uko ndo nababereye umuzigo? Mumbarire iryo kosa.
\p
\v 14 Murebe rero. Ubwa gashatu ndi tayari kwija iwenyu. Ndo ngabaremerere kuko ndo ngeneye ibyenyu, ahubwo ni mwewe ndenda. Kuko ndo bikwiriye ngo abana babe aribo bakusanyiriza abazeyi, ahubwo abazeyi nibo bagombire kubikorera abana.
\v 15 Ku njewe, ngakore iyo bwabaga, ngayitange ndasunikirwe kandi nitangire ubuzima bwenyu, ndikubakunda kurenzaho, urukundo rwenyu ku njewe rugume kupunguka.
\p
\v 16 Ingo rero, ndo nabaremereye, ariko ng'umundu w'ubwenge, nabafatiye m'uburyarya bwenyu.
\v 17 None si hari ifaida nababwenyeho, nyuriye mu wari we woshe nabatumiye.
\v 18 Natumire Tito iwenyu, kandi yazenye na mwene data. None si Tito harico yabashabire? None si imyifatire yetu ndo ari imwe? None si ndo turigukurikira indambwe zimwe?
\p
\v 19 Muhoraga murikubona ko tusakisaga injira zo kukigira beja imbere y'Imana. Mu Kristo tugambaga ibyo byoshe, bakunzi betu, imbere y'Imana mu Kristo kugira ngo tubakomeze.
\v 20 Kuko ndigutinya ko igihe ngayije iyo, ngabasange mumerire ukundi, nuko nanje mukambona uko mutifuzaga. Ndigutinya kubasanga mu ndonganyi, ipfa, umujinya, kukigiramo ibice, gusebanya, kubeserana, kugihira heru no kuvurugana.
\v 21 Ndigutinya ko ngerire iyo Imana yanje ikambunguze imbere yenyu. Kandi ikambuza kulirira abakomeze ibya mbere, kandi batakihanire ibibi, ubusambanyi no kutumvikana bakihizemo.
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Nijire iwenyu ubwa gashatu. Ibibazo byoshe bikarangirizwe imbere y'abagambo g'abadimwe babiri cangwa bashatu.
\v 2 Igihe nabaga iwenyu ubwa kabiri, nagambire ko, naho ndariho none, mbigambire tena mbere y'igihe, ko abo bakorire ibyaha mbere kandi n'abandi boshe, mbeye ngarukire iwenyu ndawe wo ngababarire.
\v 3 Kuko mwenda kumenya ko Kristo angambiragamo. We, nda ndege zinnyori zimiremo imbere yenyu ariko afite ingufu mu gati yenyu.
\v 4 Kuko yabambirwe afite ingufu zinnyori, ariko bunoya ariho kubera ingufu z'Imana. Na twewe rero, ingufu zetu ni zinnyori mu we, ariko tukabeho nawe ku ngufu z'Imana kugira ngo tubakorere.
\p
\v 5 Mugicunguze rero kugira ngo mumenye koko ko mwizerire. Kandi mukipime mweho mwenyine. Ndo mwiji ko Kristo ari mu mwewe? Keretse mubeye mudakwiriye.
\v 6 Kandi niringiye ko mukamenye ko tweho nda n'umwe utugayaga.
\v 7 Ariko dushabaga Imana, kugira ngo hatekugira ikibi mukora ariko tuboneke ngaho tuyemewe. Ahubwo kugira ngo dukore ibiboneye naho natwe turi ngaho tugawe.
\v 8 Kuko nda ngufu dufite kurwanya ukuri, ingufu dufite ni z'ukuri gusha.
\v 9 Tugisimaga igihe tubulire ingufu mweho muzifite. Kandi turigushaba ko mwobonera kabisa.
\v 10 Nico gitumire mbandikiye bino bindu ndi kure yenyu kugira ngo mbeye ndi namwe ndaba nakoreseze ubushobozi, ngurikize ubutware nahewe n'Imana kugira ngo mbubake aho kubashenya.
\p
\v 11 Ahasigeye, mukibere m'ubyishimo, mubonere, muhumurizanye, mugire ibitekerezo bimwe. Mubane mu tuze. Imana y'urukundo, n'iy'ituze ikabane na mweho.
\v 12 Muhoberane ng'indungane.
\v 13 Indungane zoshe zibaramukize. Ubundu bw'Umwami Yesu Kristo, urukundo rw'Imana n'ububane bw'Umuka Guboneye bibere na mweho mweshe.