rw-x-kinyabwisha_reg/44-JHN.usfm

1137 lines
94 KiB
Plaintext

\id JHN
\ide UTF-8
\h Yohana
\toc1 Yohana
\toc2 Yohana
\toc3 jhn
\mt Yohana
\c 1
\cl Isura 1
\p
\v 1 Mu ndangiro habagaho Gambo, na Gambo yabaga ari hamwe n'Imana, kandi Gambo yabaga ar'Imana.
\v 2 Mu ndangiro uwo Gambo yabaga hamwe n'Imana.
\v 3 Ibindu byoshe byahangirwe nawe, kandi nda na kimwe mu byakorirwe bitahangirwe nawe.
\v 4 Muri we habaga harimo ubuzima, n'ubuzima bwabaga umwangaza gw'abandu.
\v 5 Umwangaza gwakiraga mu muyobe ariko umuyobe ndo gwashobweye kuguhisa.
\p
\v 6 Habeyeho umugabo watumirwe n'Imana, ijina rye ni Yohana.
\v 7 Yayijire kuba umudimwe w'umwangaza, kugira ngo boshe bakizere binyuriye mu go.
\v 8 Ndo we yabaga umwangaza ariko we yayijire kugira ngo atange ubudimwe bw'umwangaza.
\v 9 Ugo mwangaza gwabaga umwangaza gwa kweli, kuko, mu gihe gwayijiga mu si, gwashobweye kuvira buri mundu woshe.
\p
\v 10 Yari ari mu si, kandi isi yakorirwe nawe, ariko abandu mu yino si ndo bamumenyire.
\v 11 Yayijiriye bene webo, ariko bene webo bayangire kumwakira.
\v 12 Ariko kuri boshe bamwakiriye, kandi bakizerire ijina rye, yabaheye ubushobozi bwo guhinduka abana b'Imana.
\v 13 Abo bazerirwe, atari kubera amaraso, cangwa kwenda k'umubiri, cangwa k'umundu, ariko ku kwenda kw'Imana.
\p
\v 14 Kandi igambo ryagirirwe umubiri, ryatuye mu gati yetu, ryujwiye ubundu n'ukuri, kandi twabwenye icubahiro ce, icubahiro ng'ic'Umwana wazewe wonyine aviye kuri She.
\p
\v 15 Yohana yamubereye umudimwe, arikugamba n'ijwi rireyi ngo: Niwe nagambire ngo: Uwayijire nyuma yanje, niwe mukuru kuko yabeyeho mbere yanje.
\v 16 Kandi m'ubujwire bwe nimo tweshe twaherewe ubundu k'ubundu.
\v 17 Kuko itegeko ryatangirwe na Musa, naho ubundu n'ukuri byaviye ku Yesu Kristo.
\v 18 Nda mundu n'umwe wapimire kureba Imana, Umwana wonyine uri mu gituza ca Data, niwe wamumenyekanisize.
\p
\v 19 Reba ubudimwe bwa Yohana, mu gihe Abayuda batumire abatambyi n'Abalewi i Yerusalemu, ngo bamubaze ngo: Weho uri nde?
\v 20 Yabashubize atarigutinya imbere yebo boshe, atari guhakana, yagambire ngo: ndo ndi Kristo.
\v 21 Nuko bamubazize ngo: None si uri ki? Uri Eliya? Yabashubize ngo: Ndo ndi we. Uri imbuzi? Arasubiza ngo: Oya.
\v 22 Bamubwiye ngo: Kugira ngo dushobwere gutanga igisubizo ku badutumire, uri nde? Wowe noneho wigambire: None uri ki?
\v 23 Yagambire ngo: Ndi ijwi ry'urikwabirira m'ubutayu: Muringanyize injira y'Umwami, nguko imbuzi Isaya yagambire.
\p
\v 24 Abari babatumire bari Abafarisayo. Bamuteye kino kibazo ngo:
\v 25 Kuki uri kubatiza, ubeye utari Kristo, cangwa si Eliya, cangwa si imbuzi?
\v 26 Yohana yabashubize ngo: Njewe, ndikubabatizisa amenci ariko mu gati yenyu hari umundu wo mutiji.
\v 27 Arikwija nyuma yanje, ndo ngwiriye no gupfundura utugozi tw'isanda ze.
\p
\v 28 Ibyo bindu byabereye i Betaniya hakurya ya Yorodani, aho Yohana yabatirizaga.
\p
\v 29 Ng'ejo, Yohana yabwenye Yesu yijire, yagamba ngo: Reba wuriya n'Indama y'Imana, ikuragaho ibyaha by'isi.
\v 30 Niwe wo nagambire ngo nyuma yanje hakayije umugabo wandangire kubaho, kuko yabeyeho ndari nabaho.
\v 31 Ndo nari mwiji ariko kugira ngo amenyekane mu Israeli nayijire ndikubatiza mu menci.
\p
\v 32 Yohana yamutangeze arikugamba ngo: Nabwenye Umuka guteremukire guturukire mu juru, gumerire ng'inuma, ihagareye heru ye.
\v 33 Ndo nari mwiji, ariko uwantumire kubatirisa amenci, uwo yambwiye ngo: uwo ukabone Umuka gumuhagezeho niwe ukabatize m'Umuka Gutungenye.
\v 34 Nabibwenye, ndi umudimwe ko ari Umwana w'Imana.
\p
\v 35 Ng'ejo tena, Yohana yari akiri aho, ari hamwe na babiri mu banafunzi be;
\v 36 Babwenye Yesu anyurire aho, bagambana ngo: Wunoya niwe Mwana w'Indama w'Imana.
\v 37 Abo banafunzi babiri bamwumvisize arikugamba ago magambo, bakurikira Yesu.
\v 38 Yesu arebire inyuma, yabwenye ko bamukurikiye, yababwiye ngo: Murikwenda ki?
\v 39 Bamushubize ngo: Bitumenyese neja Mwalimu. Yababwiye ngo: Mwije murebe! Bagendire babona aho yaberaga. Babera hamwe nawe ugo musi goshe, byari ari hafi saa ine.
\p
\v 40 Ndereya mwene she wa Petro, umwe wabo babiri wari wumvisize amagambo ga Yohana niwo wakurikiye Yesu.
\v 41 Niwe wabeye uwambere guhura na mwene she, yamubwira ngo: Twabwenye Masiya (Bigambire ngo Kristo).
\v 42 Yamuzaniye Yesu, Yesu amubwenye aragamba ngo: Uri Simoni, muhungu wa Yona, ijina ryawe rikabe Kefa (Bigambire ngo ibuye)
\v 43 Umusi gukurikiyeho, Yesu yendire kugenda i Galilaya, yasangire yo Filipo. Yamubwiye ngo: Ngurikire.
\v 44 Filipo yabaga uw'i Betania m'umuji gwa Ndereya na Simoni.
\v 45 Filipo yahuye na Natanaeli aramubwira ngo: Twabwenye uwo Musa yayandikire mu bitabo bye, niwo mbuzi zagambyeho Yesu w'i Nazareti, muhungu wa Yosefu.
\v 46 Natanaeli yamubwiye ngo: I Nazareti si hoturukayo ikindu kiboneye? Filipo yamushubize ngo: Ngwino mbesi, ukirebere.
\v 47 Yesu abwenye Natanaeli yagambire ngo: Kweli kweli, wuno ni Umuisraeli utari mo uburyarya.
\v 48 Natanaeli yamubazize ngo: Unyiji gute? Yesu yamusubize ngo: Mbere yuko Filipo aguhamagara, igihe wari hashi y'umutini nabaga nakubwenye kera.
\v 49 Natanaeli yamusubize no kumubwira ngo: Mwalimu, uri Umwana w'Imana, uri Umwami wa Israeli.
\v 50 Yesu yamushubize ngo: Kubera ngubwiye ngo nakubwenye wikeye mu si y'umutini urizerire, ukarebe ibindu bikomeye kurenza binoya!
\v 51 Yamubwiye ngo: kweli, kweli guturuka none ukarebe ijuru rifungwiwe, malaika b'Imana barigutarama no kugogoma heru y'Umwana w'Umundu.
\c 2
\cl Isura 2
\p
\v 1 Nyuma y'imisi zishatu, habeyeho ubukwe i Kana ya Galilaya.
\v 2 Na mama wa Yesu yabaga ahari, na Yesu nawe yari yahamagewe n'abanafunzi be.
\v 3 Divayi ishirire, mama wa Yesu yamubwiye ngo: Nda divayi iriho.
\v 4 Yesu yamushubize ngo: Mugore we, ibyo ubinyingizemo gute? Isaha yanje ndo irahika.
\v 5 Mama we yabwiye abatenzi ngo: Mukore ibyo arababwira byoshe.
\v 6 Aho, habaga hariho ibibindi bitandatu by'amabuye byakoreswaga mu guhumanura Abayuda. Buri kimwe gifite imetere zishatu cangwa zine.
\v 7 Yesu yababwiye ngo: Mujwize ibyo bibindi amenci. Babyujwize kugeza k'urugara.
\v 8 Hanyuma niho yabwiye abatenzi ngo: Mudahe, mujanire umukuru w'ubukwe. Nuko bakora guco.
\v 9 Umukuru w'ubukwe yashomye ku ago menci gari gabeye divayi, yaburire kumenya aho iturukire. Ariko abatenzi baribavomire ago menci bari bahiji. Niho yahamageye umukwe.
\v 10 Yamubwiye ngo: Tumenyereye gutanga divayi iryohire mbere, nyuma abandu bamarire guhaga, akazana amakubure, none wowe wahize divayi iboneye kugeza na bunoya.
\v 11 Ico gitangaza ca mbere Yesu yagikoreye i Kana ya Galilaya, cayerekenye icubahiro ce, abanafunzi be bamukizerire.
\p
\v 12 Hasize imisi, yateremukiye i Kapernaumu, hamwe na mama we, bene nyina n'abanafunzi be. Babereye yo imisi minnyori.
\p
\v 13 Pasika ya Abayuda iri hafi, Yesu yataramire i Yerusalemu.
\v 14 Ashanga mu kanisa barikugurisa inga, indama, n'inuma, n'abavunjayi bikeye.
\v 15 Yazingire indembo m'umigozi, abirukana mu kanisa, n'indama, n'inga zebo, yatagagwize amakuta gebo bavunjayi no guhenura ameza gebo.
\v 16 Yabwiye abagurisaga inuma ngo: Mukure ibyo bindu hanoya, mwere guhindura inju ya Data isoko ry'abasambo.
\v 17 Abanafunzi be bayibukire ko byayandikirwe ngo: Ishari ngiriraga inju yawe ririkundya.
\p
\v 18 Abayuda bakuru bamushubize ngo: N'igitangaza ki utwerekire bunoya?
\v 19 Yesu yabashubize ngo: Mushenye rino kanisa, njewe ngarihagarike mu misi zishatu.
\v 20 Niho Abayuda bagambire ngo: Rino kanisa baryubakire imwaka mirongo ine n'itandatu, wowe si ukarihagarike gute mu misi zishatu?
\v 21 Ariko yabaga arikugamba ikanisa ng'umubiri gwe.
\v 22 Nico catumire ko, amarire kuzuka mu bapfiye, abanafunzi be bayibukire ko yabigambire ngo: Bakizeye ibyandikirwe ko n'igambo Yesu yababwiye.
\p
\v 23 Ubwo Yesu yabaga ari i Yerusalemu, ku musi gwa Paska, abandu kangari bamwizerire, babwenye ibitangaza yakorire.
\v 24 Nyamara Yesu yaberekire ko ndo yobizera kubera ko yari abiji boshe,
\v 25 kuko yari adakeneye ubudimwe bwebo imbere y'abandu, kandi yabaga yiji wonyine ibitekerezo byebo.
\c 3
\cl Isura 3
\p
\v 1 Ariko, Nikodemu, umwe mu Bafarisayo, mukuru w'Abayuda, yayijire mu joro aho Yesu ari, aramubwira ngo:
\v 2 Mwalimu, twiji ko uri mwalimu wiji byoshe, waturukire ku Mana kuko uwundi mundu ndo yoshobora gukora ibitangaza byo weho ukorire, keretse Imana iri hamwe nawe.
\v 3 Kweli, ngubwiye ukuri ko umundu abeye atavukire ubwa kabiri, ndo ashobweye kubona ubwami bw'Imana.
\v 4 Nikodemu yamubazize ngo: Umundu ashobweye kuvuka ubwa kabiri kandi ashajire? Yoshuba mu nda ya mama we, kuvuka tena?
\v 5 Yesu yamushubize ngo: Kweli, umundu atazewe n'amenci, n'Umuka ndo yoyingira m'ubwami bw'Imana.
\v 6 Icazewe n'umubiri naco ni umubiri, noho icazewe n'Umuka naco n'Umuka.
\v 7 Were gutangara ko nakubwiye ngo: Ugombire kuvuka ubwa kabiri.
\v 8 Umuyaga guhuhiraga aho gwendeye, kandi uruyombo rwago rukunvikana, ariko ndumenye aho guturukire naho guri kugendera. Guco niko bimerire k'umundu wazewe n'Umuka.
\v 9 Nikodemu yamusubize ngo: Ibyo si byoshoboka gute?
\v 10 Yesu yamushubize ngo: Uri umwalimu mukuru wa Israeli, ariko ndaco wiji!
\v 11 Kweli ndikukubwira ko tugambaga ico twiji kandi tubaga abadimwe b'ibyo twabwenye, noho mwewe mwanganga kwakira ubudimwe bwetu.
\v 12 Niba mutakizerire kandi nababwiye ibindu byo ku si, mukayizere gute mbabwiye ibyo mu juru kweli?
\v 13 Nda mundu wataramire mu juru, atari uwaviyeyo, niwe Mwana w'umundu.
\v 14 Nguko Musa yapandisize injoka m'ubutayu, ni ngombwa ko n'Umwana w'umundu yopandiswa,
\v 15 kugira ngo umundu woshe umukizeye ahabwe ubuzima butakashire.
\p
\v 16 Kuko Imana yakundire abatuye ku si, yatangire umwana we umwe gusha, kugira ngo umundu woshe ukamukizere ategupfa ahubwo abone ubuzima butakashire.
\v 17 Kubera ko ndo Imana yatumire Umwana weyo ku si ngo atsindishe abandu, ahubwo ni kugira ngo abakize wo wonyine.
\v 18 Umukizerire woshe ndo akahanwe, ariko uwayangire kumukizera yatsindirwe tayari kuko yayangire kukizera ijina ry'Umwana Umwe gusha w'Imana.
\v 19 Runoya ni ryo rubanza, nuko umwangaza gwayijire ku si, abandu bacagwiye umuyobe kurenza umwangaza, kubera ko imirimo yebo ari mibi.
\v 20 Kubera ko umundu woshe ukoraga amabi yiyangire umwangaza, kandi ndo yegeraga umwangaza kugira ngo imirimo ze zitekumenyekana.
\v 21 Ariko ukurikizaga ukuri yegeraga umwangaza kugira ngo imirimo ze zirebekane, kubera ko yazewe n'Imana.
\p
\v 22 Hanyuma, Yesu hamwe n'abanafunzi be, bagendeye mu gihugu ca Yudeya, aberayo nabo, arikubatiza.
\p
\v 23 Na Yohana yabatirizaga ahandu ho bitaga Enoni bugufiya ya Salimu, kuko habaga hariho amenci akangari. Abandu bayijaga kuhabatirizwa.
\v 24 Kuko Yohana ndo yari yagafungirwe.
\v 25 Maze havukire imbaka mu gati y'abanafunzi ba Yohana n'Umuyuda umwe ku byerekeye imigenzo yo kukihumanura.
\v 26 Bija kubonana na Yohana baramubwira ngo: Rabi, wa mundu wari ari hamwe nawe hirya ya Yorodani, uwo watangiye ubudimwe, reba ari kubatiza kandi boshe barikumusanga.
\v 27 Yohana yabashubize ngo: Umundu ndo ashobweye kwakira ico adahewe kuva mu juru.
\v 28 Mweho mwenyine, muri abadimwe banje kubyo nagambire ngo: Ndo ndi Kristo ahubwo natumirwe mbere ye.
\v 29 Umukwe niwo nyiri umugeni. None rero mwira w'umukwe, naho abaga aherekeze umukwe amuhagarara pembeni gusha, yumvaga ijwi rye akayishima. Guco niko ibyishimo byanje bimerire.
\v 30 We agombye gupandiswa naho njewe ngarindimuswa.
\p
\v 31 Uturukire heru arengire boshe, uwo ku si ni uw'isi, kandi agambaga nguwo ku si. Uturukire mu juru arengire boshe.
\v 32 Atangazaga ico yabwenye, nico yayumvisize kandi nda mundu wakiraga ubutumwa bwe.
\v 33 Uwayakiriye ubutumwa bwe, yatangeze ko Imana ari ukuri.
\v 34 Uwo Imana yatumire agambaga amagambo g'Imana. Kandi ndo atangaga Umuka arikugunyofora.
\v 35 Imana yakundire cane Umwana kandi yamuhirire byoshe mu maboko.
\v 36 Uwayemeye Umwana afite ubuzima butakashire, ariko uwayangire kumvira Umwana ndo akahabwe ubuzima, ahubwo umujinya gw'Imana gwikeye nawe.
\c 4
\cl Isura 4
\p
\v 1 Umwami Yesu yamenyire ko Abafarisayo bayumvisize ko abatizaga abandu akangari kurusha Yohana Mubatiza.
\v 2 Nyamara, Yesu we ndo yabatizaga, ahubwo ni abanafunzi be.
\v 3 Nuko yaviye i Yudeya, ashuba i Galilaya
\v 4 Ariko byagombire ko yanyura i Samaria.
\v 5 Yagerire mu mugi gwa Samaria gwitwaga Sukari hafi y'umurima go Yakobo yaheye umwana we Yosefu.
\v 6 Aho habaga igisima c'amenci ca Yakobo. Kubera ko Yesu yari aruhire kubera isafari ndeyi, yayikeye ha ngengero y'ico gisima. Zari isaha zitandatu z'umutaga.
\v 7 Umugore w'i Samaria yija kuvoma amenci. Yesu yamubwiye ngo: Womba amenci go kugnwa.
\v 8 Kubera ko abanafunzi be babaga bagendire kugura ibiryo m'umuji.
\v 9 Uwo mugore w'Umusamariya yamushubize ngo: Ni gute weho Muyuda urikunsaba amenci go kugnwa, njewe Musamariya w'umugore? (Bya kweli Abayuda ndaco bapfanaga n'Abasamariya).
\v 10 Yesu yamushubize ngo: Yobaye wari wiji imbano y'Imana n'uri kugushaba amenci ari nde, worikumushaba nawe akaguha amenci g'ubuzima.
\v 11 Uwo mugore yamubwiye ngo: Mwami, ko udafite ikivomesho kandi ko igisima ari kireyi, ago menci g'ubuzima uragakura hehe?
\v 12 None si urusize shogokuruza Yakobo waduheye kino gisima kandi nawe yaganywagaho, atari we gusha, ahubwo n'abana be hamwe n'amatungo ge?
\v 13 Yesu yamushubiza ngo: Umundu woshe ugnwoye kuri gano menci akayitwe tena n'imyota. Ariko umundu ukagnwe amenci go ngamuhe ndo akapfe imyota na rimwe.
\v 14 Kandi amenci go ngamuhe ngagahindure isoko y'amenci garigutemba muri we kugeza m'ubuzima butakashire.
\v 15 Uwo mugore yamubwiye ngo: Mwami, gambeho kugira ngo imyota yanje ishire rimwe ndashuba kwija kuvoma hanoya tena.
\p
\v 16 Yesu yamubwiye ngo: Genda uhamagare umugabo wawe ayije hanoya
\v 17 Uwo mugore yamushubize ngo: Nda mugabo ngiraga. Yesu yamubwiye ngo: Ugambire ukuri ngo nda mugabo ufite. Kubera ko wari ufite abagabo batanu,
\v 18 kandi uwa buno ndo ari uwawe. Ibyo ugambire ni ukuri.
\p
\v 19 Uwo mugore yamubwiye ngo: Mwami, mbonye ko uri imbuzi.
\v 20 Bashogokuru betu bashabiraga ku guno musozi, namwe mukagamba ngo tugombye gushabira i Yerusalemu.
\v 21 Yesu yamubwiye ngo: Mugore we, unyizere, igihe kirikwija, ndo mukashabire Imana Data ku guno musozi cangwa i Yerusalemu.
\v 22 Mushabaga ico mutiji; ariko twewe dushabaga ico twiji. Kubera ko agakiza gaturukaga ku Bayuda.
\v 23 Ariko igihe kirijire ndetse cashohweye ubwo abashabaga bya kweli bakashabire Imana Data mu Muka no m'ukuri. Kubera ko abo ari bo bashabaga nguko Imana Data arikwenda.
\v 24 Imana ni Umuka, abayisabaga bagombire kuyishaba bari mu Muka no m'ukuri.
\v 25 Uwo mugore yamubwiye ngo: Nyiji ko Mesiya arikwija (uwo bitaga Kristo); igihe akayije akatubwire ibindu byoshe.
\v 26 Yesu yamushubize ngo: Ni njewe uri kukugambisa.
\p
\v 27 Aho aho, abanafunzi be bagarukire. Batangejwe nuko Yesu arikuganira n'umugore, ariko nda n'umwe wapimye kumubaza ico arikumushaba cangwa ico babaga barikuganira.
\p
\v 28 Nuko umugore yasigire ikibindi ce, agenda m'umuji arikubwira abandu ngo:
\v 29 Mwije murebe umugabo wambwiye ibyo nakorire byoshe. Ndo yoba ari Kristo kweli?
\v 30 Bashohokire vuba mu muji nuko bija aho yabaga ari.
\p
\v 31 Mu ico gihe, abanafunzi be bamushabire ngo arye barikugamba ngo: Mwalimu, worya.
\v 32 Ariko yababwiye ngo: Mfite ibyo kurya mwewe mutiji.
\v 33 Abanafunzi be bagambenye hagati yebo ngo: Mbese hoba hari umundu woba yamuzaniye ibiryo?
\v 34 Yesu yabashubize ngo: Ibiryo byanje ni gukora kwenda k'uwandumire, kurangiza umurimo gwe.
\v 35 Ndo mugambaga ngo hasigeye amezi ane isarura rikagera? Reba, ndabibabwiye. Mufungure amesho murebe, imirima zirerire, zirindiriye abo gusharura.
\v 36 Urigusharura ahabwaga umushahara, kandi arundarundaga imbuto z'ubuzima buhoragaho, kugira ngo umubibyi n'umusharuzi bagisime hamwe.
\v 37 Kubera ko mu byo bagambaga ari ukuri ngo: Umwe arabibaga, n'uwundi agasharura.
\v 38 Nabatumire gusharura ibyo mutahingire. Abandi bakorire, namwe mwayingiye mu kazi kebo.
\p
\v 39 Abasamariya kangari bo muri ugo muji bayizerire Yesu kubera iraporo uwo mugore yatangire ngo: Yambwiye ibyo nakorire byoshe.
\v 40 Kandi Abasamariya bija kumenda barikumuhendahenda ngo agume hamwe nabo. Yabenye nabo imisi zibiri.
\v 41 Umubare gusumba aho bayizerire kubera igambo rye.
\v 42 Kandi babwiraga umugore ngo: Ndo twizerire kubera ibyo wagambire, ahubwo nuko twamumvisize twewe twenyine kandi tumenye kweli ko ari Umukiza wa yino si.
\p
\v 43 Hasize imisi zishatu, Yesu yaviyeyo, agenda i Galilaya.
\v 44 Kubera ko yari yabatangarize we wonyine ko nda mbuzi igiraga icubahiro m'ugihugu cayo.
\v 45 Igihe co yageraga i Galilaya, Abigalilaya bari babwenye ibyo yabaga yakorire i Yerusalemu ku musi mukuru, bamuyambye neja, kubera ko nabo bari bagiye m'ugo muzano.
\v 46 Yashubue i Kana yo Galilaya aho yabaga yahinduriye amenci kuba amasande. Aho i Kapernaumu, habaga umukuru w'abasoda b'umwami, umwana we yari yarweye.
\v 47 Amarire kumenya ko Yesu yagerire aho mu Yudea no mu Galilaya yagendire kumulindira no kumushaba kurindimuka hamwe gukiza umwana we wari wenda gupfa.
\v 48 Yesu yamubwiye ngo: Ndo mokwizera mutabwenye ibitangaza n'ibimenyero?
\v 49 Umukuru w'abasoda b'umwami yamushubize ngo: Mwami rindimuka mbere umwana wanje atakapfiye. Yesu yamushubize ngo:
\v 50 Genda, umwana wawe ni muzima. Uwo mugabo yakizerire igambo Yesu yabaga amarire kumubwira nuko arakigendera.
\v 51 Igihe yari ari kurindimuka, abakozi be bija guhura nawe bamuzaniye ugo mwaze no kumubwira ngo: Umwana wawe ni muzima.
\v 52 Niho yababazize isaha yakilireho, nuko bamushubize ngo: Ejo saa saba, agapururu kari kamarire gutumuka.
\v 53 Nuko she amenyire ko ari mu yo saha Yesu yagambire ngo: Umwana wawe ni muzima. Nuko yakizerire we nabo mu nju ye boshe.
\p
\v 54 Yesu yakorire igitangaza ca kabiri i Galilaya igihe yari aviye i Yudea.
\c 5
\cl Isura 5
\p
\v 1 Nyuma yaho, habeyeho umuzano gw'Abayuda. Yesu yataramire i Yerusalemu.
\v 2 Kandi i Yerusalemu hafi y'umuryango gw'indama, habagaho igisima citwa Batesida mu Kihebrania, cari gifite amabara atanu.
\v 3 Hashi yaho, habaga abarwayi kangari: abacumbagiraga, imbumyin' abadadeye. Boshe babaga barindiriye uko amenci garihindura.
\v 4 Kandi malaika w'Imana yarindimukaga rimwe na rimwe nyuma ngo ahindure amenci. Uwingiye mbere y'abandi yakiraga indwara iyariyo yoshe
\v 5 Aho hari umugabo wari amarire imyaka mirongo ishatu n'umunani arweye.
\v 6 Yesu amubwenye aharyamire, yamenyire ko ahatindire arweye, yamubazize ngo: Wenda gukira?
\v 7 Umurwayi yamushubize ngo: Mwami ndo mfite uwo kumbira mu gisima amenci gibirindwiwe. Mbeye nihangenye kugiteramo, uwundi abaga yandangire kera.
\v 8 Yesu yamubwiye ngo: Byuka, ufate agasambi kawe, ukigendere.
\v 9 Aho aho, uwo murwayi yakirire, afata agasambi ke aragenda.
\v 10 Kandi gwari ari umusi gw'isabato. Abayuda bamubwenye baramubwira ngo: None n'isabato. Ndo wemerewe guheka ikirago.
\v 11 Yabasubize ngo: Uwangizize yambwiye ngo: Heka agasambi kawe ukigendere.
\v 12 Bamubazize ngo: Ni nde si wakubwiye ngo: Heka agasambi kwawe, ugende?
\v 13 Ariko uwo wakirire ndo yamenye uwamukizize, kubera ko Yesu yari yanyurukiye mu bandu, kubera ko habaga hari abandu kangari.
\p
\v 14 Yesu amusangire mu kanisa, yamubazize ngo: O, wakirire! Ndukongere gukora icaha bitakakubera bibi kurenzaho.
\v 15 Uwo mundu yagendire, abwira Abayuda ko ari Yesu wamukizize.
\v 16 Nico catumire Abayuda bamereye Yesu nabi kubera ko yakoraga ibyo bindu k'umusi gw'isabato.
\v 17 Yesu yabashubize ngo: Na bunoya, Data arigukora, na njewe rero ndigukora.
\v 18 Kubera ibyo, Abayuda bashakishaga kumwita, hatari uko yayitaga isabato gusha, ariko yagambaga ngo Imana ni She we wonyine, kandi akinganisa nayo.
\p
\v 19 Yesu yababwiye ngo: Kweli, Kweli, ndikubabwira ngo: Umwana ndaco yokora wonyine. Yiganaga She gusha, kandi ico She akoraga coshe, nico Umwana nawe akoraga.
\v 20 Kubera ko She akundaga Umwana kandi amwerekaga ibyo akoraga byoshe kandi akamwereke imirimo ikomeye kurenza yinoya kugira ngo mutangare.
\v 21 Kubera ko Data azuraga abapfiye kandi akabaha ubuzima, niko Umwana atangaga ubuzima kuwo yiyendeye.
\v 22 Ndawe Data atsindisaga, kuko yabiheye Umwana byoshe.
\v 23 Kugira ngo boshe bamuhe icubahiro nguko bugihaga She. Utubahaga Umwana ndo yokubaha She wamutumire.
\v 24 Kweli ndababwiye, umundu woshe wumvaga igambo ryanje kandi akayizera uwandumire afite ubuzima butakashire. Kandi urubanza ndo rukamutsinde, ahubwo yasimbukire urupfu no kukiberaho.
\p
\v 25 Kweli, Kweli, ndikubabwira. Isaha irikwija kandi yashohweye kera, ubwo abapfiye bakayumve ijwi ry'Umwana w'Imana kandi abakaryumve, ndo bakapfe.
\v 26 Kubera ubuzima buri mu Data, niko yabuheye Umwana.
\v 27 Kandi Data yamuheye ingufu zo guca imanza kubera ko ari Umwana w'Umundu.
\v 28 Mutegutangara kubera ibyo kuko isaha irikwija, aho abari mu kaburi boshe bakayumve ijwi rye. Kandi bakavemo.
\v 29 Abakorire neja boshe bakabone ubuzima, naho abakabe bakorire amabi bakazukire gutsindwa n'urubanza
\v 30 Ndaco nokora njewe njenyine: Uko numvisize Niko ncaga urubanza kandi urubanza rwanje ni rwa kweli kubera ko ndo ngoraga ukwenda kwanje ariko ngoraga ukwenda ku wandumire.
\p
\v 31 Niba ndi umudimwe wanje njenyine, ubudimwe bwanje njenyine ndo ari ubwa kweli.
\v 32 Hariho uwundi umberaga umudimwe kandi ubudimwe bwe ni ubwa kweli.
\v 33 Mwatumire abandu ku Yohana na Yohana yabarekire ukuri.
\v 34 Kuri njewe ndo ari umundu umberaga umudimwe ariko mbigambire kugira ngo mukizwe.
\v 35 Yohana yabaga itara ricanirwe kandi ririkwaka kandi mwashakire kuyisimira umwangaza gwe igihe kinnyori.
\v 36 Njewe mvite ubudimwe bukomeye kurenza ubwa Yohana kubera ko imirimo Data yambeye gushohweza ariyo imirimo ndigukora. Niyo yemezaga ko Data ari wo wandumire.
\v 37 Kandi Data wandumire niwo wonyine ungambiraga. Ndo mwari mwayumva ijwi rye cangwa kumurebaho na kannyori.
\v 38 Kandi igambo rye ndo ryabeye na kannyori mu mwewe kubera ko ndo mwayizerire uwandumire.
\v 39 Musakisaga mu byandikirwe kubera ko mutekerezaga ko mufite mo ubuzima butakashire ariko ago mandiko go gonyine garikungambaho.
\v 40 Kandi ndo mwenda kwija iwanje kugira ngo mubone ubuzima.
\p
\v 41 Icubahiro canje ndo ngikuraga ku bandu.
\v 42 Ariko nyiji neja ko ndo Mufite urukundo rw'Imana mu mweho.
\v 43 Nayijire mu jina rwa Data. Ariko ndo mwanyakiriye. Ariko habeyeho umundu wijire ku giti ce mwomwakira.
\v 44 None si mukayizere gute mweho mwendaga ko kila mundu yoshimwa na mwira we? Ndo mwenda ko gusimwa kwenyu guturuka ku Mana yonyine.
\p
\v 45 Mutegutinya ko ngabarege imbere ya Data. Ubaregaga ni Musa wo mwahizemo ibyiringiro byenyu.
\v 46 Yabeye mwakizerire Musa, muba mwanyizerire nanje, kubera ko yandikire ibiri kundeba.
\v 47 Ariko mubeye mutakizera ibyo yayandikire, mikayizere gute amagambo ganje.
\c 6
\cl Isura 6
\p
\v 1 Nyuma yaho Yesu yagendeye urundi ruhande rw'ingezi ya Galilaya, arigo tena ingezi ya Tiberiya.
\v 2 Abandu kangari bamukurikiye, kubera ko babaga barikubon ibikomeye yabaga arigukorera abarwayi.
\v 3 Yesu bataramire umusozi na kuri yikarana n'abanafunzi be.
\v 4 Paska umuzayo gw'Abayuda gwari guri hafi.
\v 5 Yerebire heru, abona abantu kangari bamwijiye, nuko Yesu yabwiye Filipi ngo: tugurire he imikati kugira ngo bano bandu barye?
\v 6 Yagambire guco arigupima Filipo kubera ko yari yiji ibyo yari yenda gukora.
\v 7 Filipo aramusubiza ngo: Imikati yo twobona ku makuta magana abiri ndo yotosha kugirango buri mundu arye ho kannyori.
\v 8 Umwe wo mu banafunzi be mbere ya mwene nyina wa Simoni Petro aramubwira ngo:
\v 9 Hano hariho umuhungu ufite imikati zitano y'ingano n'amahere abiri. None si zomarira ki bano banu bangana guca?
\v 10 Yesu arababwira ngo: Mubikeze. Aho handu hari hariho ibyatsi kangari. Hayikeyeho abandu nga ibihumbi bitanu.
\v 11 Yesu yafatire imikati, yashimire no ku gabira abari bikeye. Yabaheye n'amahere nguko benda.
\v 12 Bamarire guhaga, Yesu yabwiye abanafunzi be ngo: Mutoragure imisigara he kugira bere gupoteza na kannyori.
\v 13 Barabitoragura, bujwiza ibisobane cumi na bibiri hamwe n'ubuvungunyikira bwasigeye kuri izo mikati itanu y'ingano bose bamarire kurya.
\p
\v 14 Abo bandu bamarire kubona ibyo Yesu yakorire bagambire ngo: Wunoya koko n'imbuzi ukwiriye kwija mwa yino si.
\v 15 Yesu amarire kumenya ko benda kumugira umwami yabatorokire no gutarama k'umusozi ari wonyine.
\p
\v 16 Bugorobire, abanafunzi be bagogomeye ku ngezi.
\v 17 Bayingiye m'ubwato bambuka ingezi bagendera i Kapernaumu. Umuyobe gurija Yesu atari yakabageraho.
\v 18 Hari hari guhuha umuyaga kangari, ingezi yari yatangiye gutomboka.
\v 19 Bamarire kugasha nga meteri mirongo ibiri na zitanu cangwa mirongo ishatu, babwenye Yesu arikugendera ku ngezi ari kwija hafi y'ubwato bwebo; baratinya.
\v 20 Ariko Yesu arababwira ngo: Ni njewe, mutegutinya.
\v 21 Benda kumufata ngo yingire m'ubwato, ako kanya ubwato bagera aho bari barikugendera.
\p
\v 22 Abandu kangari bari basigeye urundi hakurya. Bamenyire ko hasigeye ubwato bumwe gusha, kandi ko Yesu atagiye muri ubwo bwato hamwe n'abanafunzi be, ahubwo ko bari bagendire bonyine.
\v 23 Ariko hari hariho ubundi bwato bwari buviye i Tiberia hafi naho bari baririye imakati Umwami amarire guhishimira.
\v 24 Bamwe mwabo bandu akangari, bamarire kumenya ko hari Yesu, hari abanafunzi be batariho, bingira m'ubwato bagenda i Kapernaumu gushaka Yesu.
\p
\v 25 Babeye bamarire kumubona hirya y'ingezi baramubwira ngo: Rabi wagerire hano ryari?
\v 26 Yesu arababwira ngo: Kweli, kweli, ndabibabwiye muri kunyenda atari kubera ko mwabwenye ibitangaza ariko nuko mwariye imikati mukahaga.
\v 27 Mwere gukorera ibiryo bikabore, ariko mukorere ibikahoreho ibihe byoshe, ibyo Umwana w'Umundu akabahe kuko ariwe wo Data Imana yashijije ho icapa.
\p
\v 28 Baramubwira ngo: Tukore kugira ngo dukore imirimo y'Imana.
\v 29 Yesu arababwira ngo: Umurimo gw'Imana nuko mugombye kwizera uwantumirwe.
\v 30 Nuko baramusubiza ngo: Ni ikihe akakore turebe kandi tukwizere?
\v 31 Abatuzeye bariye manu m'ubutayu nguko byandikirw ngo: Yabaheye umukati guviye mu juru ngo bagurye.
\p
\v 32 Yesu yababwiye ngo: Kweli, kweli, nda abaga Musa wabaheye umukati go mu juru. Ariko muhabwaga na Data umukati gwa kweli guviye mu juru.
\v 33 Kuko umukati gw'Imana ni gugugogomaga guviye mu juru kandi gutangaga ubuzima ku si.
\p
\v 34 Baramubwira ngo: Mwami tuhereze buri musi ugwo mukati.
\v 35 Yesu arababwira ngo: Ni njewe mukati g'ubuzima. Ukayije kuri njewe, ndo akapfe injara kandi unyizerire ndo akitwe n'imyota. Kandi nababwiye ngo:
\v 36 mwambwenye ariko ndo mwayizeye.
\v 37 Abo Data ambaga boshe, bakayije aho ndi. Kandi ndo ngayirukane ukayije aho ndi.
\v 38 Kubera ko naviye mu juru gukora ibyo ndenda, Ariko ni gukora ukwenda k'uwandumire.
\v 39 Kwenda kwe ni kudapoteza n'umwe mubo yambeye, ariko kubazura ku musi gwa nyuma.
\v 40 Kwenda kwa Data niuko buri mundu wabwenye Umwana, akamwizera, akahabwe ubuzima butakashire kandi ngamuzure ku musi gwa nyuma.
\p
\v 41 Abayuda babubwiye kubera ko yagambire ngo: Njewe ndi umukati gwaviye mu juru.
\v 42 Kandi baragamba ngo: Wuno si, si wa muhungu wa Yosefu. Ndo twiji si na mama we? None ni gute yogamba ngo: njewe naviye mu juru?
\v 43 Yesu arabasubiza ngo: mwere kububura.
\v 44 Nda munwu woyija aho ndi Data wandumire atamuhamageye kandi ngamuzure ku mu si gwa nyuma.
\v 45 Byandikirwe mu mburo ngo: Boshe bakayigiswe n'Imana. Kandi buri mundu wumviye Data kandi akayemera amigiso ge, akayije aho ndi.
\v 46 Nda wabwenye Data atari uwaviye ku Mana, uwo niwe wabwenye Data.
\v 47 Kweli, kweli ndabibabwiye, umundu woshe unyizerire, afite ubuzima buhoragaho.
\v 48 Njewe ndi umukati gw'ubuzima.
\v 49 Ababazeye bariye manu m'ubutayu, ariko bapfiye.
\v 50 Hano hari umukati guviye mu juru, kugira ngo ukaguryeho woshe ategupfa. Ndi umukati muzima gwaviye mu juru.
\v 51 Umundu abeye aguriye, akabeho imisi zoshe, kandi umukati gwo ngabahd ni umubiri gwanje, gwo ngatanga kubera ubuzima bwa yino si yoshe.
\p
\v 52 Kubera ibyo yagambire, Abayuda bagiye impaka barikwibaza ngo: Ashobweye gute kuduha umubiri gwe ngo tugurye?
\v 53 Yesu arababwira ngo: Ndababwiye kweli kweli, mubeye mutariye umubiri gw'Umwana w'Umundu, kandi mutakagnwoye amaraso ge ndo mukagire ubuzima muri mwe.
\v 54 Umundu woshe uryaga umubiri gwanje no kugnwa amaraso ganje, afite ubuzima buhoragaho, kandi ngamuzure ku mu si gwa nyuma.
\v 55 Kubera ko umubiri gwanje ni ibiryo bya kweli, kandi amaraso ganje, ni ico kugnwa ca kweli.
\v 56 Umundu woshe uryaga umubiri gwanje no kugnwa amaraso ganje, ahoraga muri njewe kandi nanje mbaga muri we.
\v 57 Nguko Data Uriho yantumire, kandi nguko ndiho kubera We, niko buri woshe undiye, ngamubesheho.
\v 58 Guno ni go mukati gwarindimukire guviye mu juru. Ndo gumerire ngugo basho bariye arigo manu nuko bagapfa. Buri woshe uryaga guno mukati akabeho imisi zoshe.
\v 59 Yesu yagambire gano magambo muri Sinagogi arikwigisa i Kapernaumu.
\p
\v 60 Nuko ababafunzi bamwe bayumvisize ago magambo, baragamba ngo: Ko rino gambo rishariye, ni nde ushobweye kuryihanganira?
\v 61 Yesu amenyire ko abanafunzi barikububura kubera ago magambo, yababazize ngo: Mbesi bino ngambire, bibasiteze?
\v 62 Kandi Umwana w'Umundu, umusi akapandire mu juru iyo yabaga ari mbere, mukiyumve gute?
\v 63 Umuka ni we utanganga ubuzima, umubiri ndaco gumarire. Amagambo nababwirire nigo Muka, ni bwo buzima.
\v 64 Na buno hariho bamwe muri mweweh abatikizerire. Kuko Yesu yari yiji, guturuka mbere, abatakizerire, kandi yari yiji ni nde ukamutange ariko kumugurisa.
\p
\v 65 Nuko yagambire tena ngo: Nico gituma nababwiye ko nda woyija aho ndi atabiherejwe na Data.
\p
\v 66 Kuva ubwo, abanafunzi kangari bahungire batekugendana nawe tena.
\v 67 Nuko Yesu abwira cumi na babiri ngo: Mwewe si namwe ko mutagendire?
\v 68 Simoni Petro aramusubiza ngo: Mwami, tugende hehe si? Ko ari weho ufute amagambo go kubeshaho ibihe byoshe?
\v 69 Kandi na twewe twakizerire, twamenye ko uri Kristo, Indugane y'Imana.
\v 70 Yesu arababwira ngo: Ndo ari njewe wabacagwiye mwewe cumi na babiri? Kandi umwe muri wenyu ni umuzimu!
\v 71 Yari arikugambaga Yuda Eskarioti, muhungu wa Simoni; kubera ko ariwe wagombaga kumugurisa, iwe umwe muri cumi na babiri.
\c 7
\cl Isura 7
\p
\v 1 Nyuma y'ibyo, Yesu yagendire i Galilaya kuko ndo yendaga kubera i Yudea, kuko Abayuda bari barikwenda kumwita.
\v 2 Kandi umuzano gw'indangiro gwabaga guri hafi.
\v 3 Abavukanyi be bamubwiye ngo: Va hanoya, ugendere i Yudea kugira ngo abanafunzi bawe barebe imirimo yawe. Kuko nda mundu ukoraga ibindu mu kafico yenda komenyekana.
\v 4 Kuko ubeye ubikorire ukiyerekane.
\v 5 Kuko abavukanyi be nabo ndo bamukizeraga.
\v 6 Yesu yababwiye ngo: Isaha yanje itaragera ariko iyenyu yagerire tayari.
\v 7 Isi ndo ibanganga mweho, ariko njewe barikunyanga kubera ko ndigutangaza ko imirimo yebo ari mibi.
\v 8 Mutarame mwewe, mugende mu mu mizano, ariko njewe ndo ndaramire kubera ko igihe canje kitaragera.
\v 9 Yabeye amarire kubabwira ibyo, aguma i Galilaya.
\p
\v 10 Abavukanyi be bo bagendire m'umuzano, nyuma nawe yabakurikiye ari kubunda bunda atenda ko abandu bomubona.
\v 11 Abayuda bamushakisize m'umuzano, bamwe bari kugamba ngo: Ari nga he si?
\v 12 Mu bandu kangari habeyemo ibigambo bimwerekeye. Bamwe barikugamba ngo: Ni umundu ukoraga ibiboneye, abandi ngo ahabisaga abandu kangari.
\v 13 Ariko boshe babigambaga bucece kubera gutinya Abayuda.
\p
\v 14 Mu gati yo mugo muzano, Yesu yataramire mu kanisa atangira kuyigisa.
\v 15 Abayuda batangeye, bagambire ngo: Wuno mundu yiji bino bindu kandi atayigire?
\v 16 Yesu yabashubize ngo: Ibyo ndikuyigisa ndo ari ibyanje ahubwo biturukire ku wandumire
\v 17 Umundu abeye yenda gukora ibyo yisimiraga, akamenye niba amagambo ganje gaviye ku Mana cangwa ko ndikugamba ku giti canje.
\v 18 Urikugamba ibyo we yendire, abaga arikwenda icubahiro ce, ariko urikwenda icubahiro c'uwandumire, uwo niwe wa kweli kuko nda buryarya bumurimo.
\v 19 Mbesi Musa ndo yababwiye amategeko? Ariko nda mundu ugacungaga. Kubera ki mwenda kunyita?
\p
\v 20 Abandu boshe bamubarize ngo: Urimo umuzimu. Ni nde wenda kukwita si?
\v 21 Yesu yabashubize ngo: Nakorire akazi, mwese mwatangeye.
\v 22 Musa yabategekire gukatwa. Ndo ariwe byaturukireho, ni ku bashogokuruza benyu, ariko mukatwaga k'umusi gw'isabato.
\v 23 None si, umundu akatirwe ku sabato kugira ngo amategeko ga Musa gakomere, mubabezwe gute kubona nakizize umundu k'umusi gw'isabato?
\v 24 Mureke gutsindisa abandu kubyo muri kureba n'amesho, ahubwo muce imanza za kweli.
\p
\v 25 Bamwe mu baviye i Yerusalemu bagambire ngo: Si wunoya benda kwita?
\v 26 None ari kukidegembya, ndaco barikumubaza. Mbesi abatware bamenyire ko ariwe Kristo?
\v 27 Ariko wuno twiji ha mwabo, ariko Kristo igihe akayije, nda mundu ukamenye iyo aviye.
\p
\v 28 Kandi Yesu yari arikuyigisa mu kanisa, yagambire ngo: Mweshe munyiji kandi mwiji iwetu. Ndo nayijire ku ngufu zanje ariko uwandumire ni wa kweli kandi ndo mushobweye kumumenya.
\v 29 Ndamwiji njewe, kubera ndurukire iwe kandi niwe wandumire.
\p
\v 30 Bapimye kumufata, batinya. Nda n'umundu wamukorizeho indoke, kubera ko isaha yabaga itagera.
\v 31 Abandu kangari bamwizerire. Maze bagambire ngo: None si Kristo igihe akayije akakore ibitangaza kurenza wunoya?
\v 32 Abafarisayo bayumvisize uko abandu barikukibubuza heru ye. Nuko abatambyi bakuru n'Abafarisayo batumire abakozi bebo kugira ngo bamufate bamuzane.
\p
\v 33 Yesu yagambire ngo: Ndacari hamwe na mweho akanya kanyori, nyuma nigendere k'uwandumire.
\v 34 Mukanshakise mutambona. Kandi ndo mushobweye kugera aho ngabe ndi.
\v 35 Abayuda bagambire mu gati yebo ngo: Akaje hehe kugira ngo tutere kumufata? None si akagendane na babandi batatenyizwe mu Bagiriki? None si akayigise Abagiriki?
\v 36 Rino gambo ryo yagambire rigambire ngo ki si? Ngo mukanshake ariko ndo mukambone, kandi ndo mushobweye no kugera aho ngabe ndi?
\p
\v 37 K'umusi gwa nyuma, umusi mukuru gukomeye, Yesu yahagurukire, arikugambisa ijwi rireyi ngo: Habeye hari umundu ufite imyota yije iwanje agnwe.
\v 38 Umundu woshe unyizerire, imigezi y'amenci g'ubuzima zikadudubirize mu we nguko ibyandikirwe bigambire.
\v 39 Yagambire ibyerekeye Umuka gw'abizerire bakabone kubera ko babaga batari bayakira Umuka. Kandi Yesu yabaga atari yahabwa icubahiro ce.
\p
\v 40 Bamwe mu babaga bari aho, bayumvusize ago magambo batangeye barikugamba ngo: Wunoya ni imbuzi ya kweli.
\v 41 Bamwe bagambire go: Wuno ni Kristo. Abandi nabo ngo: Mbesi bigimbire ko Kristo akaturuke gusha i Galilaya?
\v 42 None si ibyandikirwe ndo bigambire ko Kristo agombye guturuka m'umuryango gwa Daudi, mu rusisiro rw'i Betelehemu iyo Daudi yabaga atuye?
\v 43 Kubera we havukire mu bandu babaga bari aho kutumvikana.
\v 44 Bamwe babaga bari kwenda kumufata ariko nda wapimire kumukozaho indoki.
\p
\v 45 Abakozi bo hashi b'abatambyi bakuru, n'aba Abafarisayo, bayigarukiye.
\v 46 Abakuru bebo bababazize ngo: Kubera ki ndo mwamufatire no kumuzana? Abo bakozi babashubize ngo: Oya da, nda mundu ugambaga neja ngawe.
\v 47 Abafarisayo babarize ngo: Ko umanza na mweho yabahabize?
\v 48 None si nda mundu mu bakuru cangwa mu Bafarisayo woba yamukizerire?
\v 49 Ni koko, abandu boshe batiji amategeko bavumirwe.
\p
\v 50 Nikodemu, wayijire kwa Yesu mu joro amarire kuba umwe mu bo, yababwiye ngo:
\v 51 Itegeko ryetu ryohana umundu ritari ryamumva no kumenya ico ari kudyora?
\v 52 Bamusubize ngo: Nawe si uri umunya Galilaya? Urebire neja, womenya ko i Galilaya hatovayo imbuzi.
\p
\v 53 Nuko kila mundu ashuba iwebo m'urugo.
\c 8
\cl Isura 8
\p
\v 1 Yesu yagendeye ku musozi gwa Elayo.
\v 2 Mu gitondo ca kare yingira tena mu kanisa, nuko abandu boshe bija aho ari. Amarire kuyikara, yabigisize.
\v 3 Nuko abakarani n'Abafarisayo bija n'umugore wafatirwe ari gusambana.
\v 4 Bamuhagarikire mu gati y'abandu, nuko babwiye Yesu ngo: Mwalimu, wuno mugore yafatirwe arigusambana.
\v 5 Musa yadutegekire ko abagore nga banoya tubitise amabuye. None weho ubigambireho ki?
\v 6 Babaga bamutegire mu magambo kugira ngo babone ibyo kumuregesa. Ariko Yesu amarire kureba hashi, yayandikisize urutoke ha butaka.
\v 7 Mu gihe bagumyaga kumubaza, yabarebire no kubabwira ngo: Habeyeho muri mweho umundu umwe utagakorire icaha, abere uwambere kumutera ibuye.
\v 8 Nuko yarebire hashi tena yandika ha butaka.
\v 9 Babeye barangize kumva ibyo, bamarire gutsindiswa n'imutima yebo, batangiye kunyomboroka umwe umwe, guhera ku bakuru kageza ku batoto.
\v 10 Yesu we yasigeye na wa mugore. Amarire kunamuka, yabwenye wa mugore gusha,
\v 11 Yamubazize ngo: Mugore we, abarikurega bari ngahe? Nda mundu numwe urikukurega tena? Yashubize ngo: Oya, Mwami! Nuko Yesu yamubwiye ngo: Nanje ndo nguciriye urubanza, genda ariko utekongera kugarukira icaha.
\p
\v 12 Yesu yababwiye tena ngo: Ndi umwangaza gw'isi, umundu woshe ungurikiraga ndo yogendera m'umuyobe, ariko akabone umwangaza g'ubuzima. Heru yibyo, Abafarisayo bamubwiye ngo:
\v 13 Weho urikukigambira, guco ubudimwe bwawe ndo tubwemeye.
\v 14 Yesu yabasubize ngo: Naho ndikukigambira, ubudimwe bwanje ni bwa kweli, kubera ko njewe nyiji iyo naviye niyo ndi kugendera, ariko mwewe, ndo mwiji iyo mviye niyo ndikugendera.
\v 15 Mucaga imanza z'umubiri, ariko njewe ndo ntsindisaga umundu.
\v 16 Kandi mbeye nciye urubanza, urubanza rwaje ni rwa kweli, kubera ko ndo ndi njenyine, Data wantumire ari hamwe nanje.
\v 17 Byandikirwe mu mategeko genyu ko ubudimwe bw'abandu babiri ari ubwa kweli.
\v 18 Nje ndikukigambira, na Data wandumire ari kungambira.
\p
\v 19 Nuko bamubazize ngo: Sho ari nga he? Yesu yabashubize ngo: Ndo munyiji, na Data ndo mumwiji. Yabeye munyiji, muba mwiji na Data.
\v 20 Yesu yababwiye ago magambo, arikukigisa mu kanisa, ahandu babikaga isadaka, ariko nda mundu numwe wapimye kumufata kubera ko isaha ye yari itariyagera
\v 21 Yesu yababwiye kandi ngo: Njewe ndigendeye, Mukanshake, kandi mukapfe mapfe mu byaha byenyu, ndo mushobweye kwija iyo ndikugendera.
\v 22 Kubera ibyo Abayuda bagambire ngo: Mbesi yenda kuyiyita wonyine? Kuko agambire ngo: Nda ushobweye kwija iyo ndikugendera.
\v 23 Ariko Yesu yababwiye ngo: Muri abo hashi, ariko njewe ndi uwo heru. Muri abo mu si.
\v 24 Ariko njewe, ndo ndi uwo mu yino si. Nico catumire mbabwira ko mukapfire mu byaha byenyu. Niba mutizerire uwo ndiwe, mukapfire mu byaha byenyu.
\p
\v 25 Bamubazize ngo: Uri nde si? Yesu yabashubize ngo: Ndi uwo nababwiye guturuka mu ndangiro.
\v 26 Mfite ibindu kangari byo kubagambaho no kubatsindisa, ariko uwandumire ni uwo ukuri, kandi ibyo namunvisizeho nibyo mbwiraga isi.
\p
\v 27 Ndo bayumvisize ibyo yabaga arikubabwira kuri She.
\v 28 Yesu yababwiye ngo: Igihe mukahire heru Umwana w'umundu niho mukamenye uwo NDIWE, kandi ko ndo nokora ikindu ku ngufu zanje. Ibyo Data yanyigisize, nibyo ndikubababwira.
\v 29 Ndi hamwe n'Uwandumire, kandi ndo yansigire njenyine kubera mbagaho ndigukora ibyo yenda.
\v 30 Gukurikiza nibyo Yesu yayigisize, abandu kangari bamwizerire.
\p
\v 31 Nuko yabwiye Abayuda bamwizerire ngo: Mugumire mu gambo rya nje, muri abanafanzi banje ba kweli.
\v 32 Mukamenye ukuri Kandi uko kuri kukabahe ubuhuru.
\v 33 Maze bamushubize ngo: Turi uruzaro rwa Abrahamu, ndo twabeye umusi na gumwe ababoyi b'umundu, gute si ugambire ngo mukabe m'ubuhuru?
\v 34 Yesu yababwiye ngo: Kweli, umundu woshe ukahitemo gukora icaha akabe ari umuboyi w'icaha.
\v 35 Nyamara umuboyi ndaberaga mu nju ariko umwana ayiberagamo.
\v 36 Umwana rero, abeye abaheye ubuhuru, mukahore m'ubuhuru butakashire.
\v 37 Nyiji ko muri uruzaro rwa Abrahamu, ariko mwwnda kunyita kubera ko mutaheye mu mweho ubwimbo igambo ryanje.
\v 38 Ndikugamba ibyo nabwenye kuri Data, ariko mweho, murigukora ibyo mwayumvisize kuri sho shetani.
\p
\v 39 Bamushubize ngo: Data ni Abrahamu. Yesu yababwiye ngo: Mwabeye mwazerirwe na Abrahamu, mworigukora imirimo ya Abrahamu.
\v 40 Ariko noneho murikwenda kunyita, njewe wababwirire ukuri nayumvisize ku Mana.
\v 41 Ibyo ndo Abrahamu yigerire kubikora. Mukoraga imirimo ya sho. Bamubwiye ngo: Ndo turi haramu, dufite data umwe, Imana.
\v 42 Yesu yababwiye ngo: Yabeye Imana ariyo Sho, mwari kungunda, kubera ko mu Mana arimo ngomokire.
\v 43 Kandi arimo naviye. Ndo nayijire ku bwa njewe, ahubwo niwe wandumire. Kubera ki mutumvaga ingambo yanje? Ni kubera ko mudashobweye kumenya igambo ryanje.
\v 44 Muri aba sho shetani, kandi mwenda gushohweza ubyo sho yifuzaga. Yabeye umwitanyi kuva ku ndangiro, ndo abaga m'ukuri, kuko nda kuri kumubagamo. Buri igihe agambaga ububesi kubera ko abaga arikugamba ibye. Shetani ni umubesi na she w'ibubesi.
\v 45 Njewe, kubera ko ngambaga ukuri, ndo munyemeraga.
\v 46 Ni nde mu mweho ukanyemeze ibyaha? Mbeye ngambaga ukuri, kubera ki mutanyemeraga?
\v 47 Uri uw'Imana, asobanukirwaga amagambo g'Imana; mwewe ndo mwogumva kubera ko mutari ab'Imana.
\p
\v 48 Abayuda bamushubize ngo: Ndo dufite ukuri kugamba ko uri Umusamariya, kandi ko urimo ibizimu?
\v 49 Yesu yabashubize ngo: Ndo ndimo ibizimu; ahubwo numviraga Data, ariko mwewe mwayangire kumuyumvira.
\v 50 Ndo ndenda icubahiro canje, hariho umwe ugishakaga kandi niwe ucaga imanza.
\v 51 Kweli ndabibabwiye, habeye hari umundu ucungaga igambo ryanje, ndo akapfe.
\p
\v 52 Ako kanya Abayuda bamubwiye ngo: tumenye ko urimo ibizimu. Abrahamu yapfiye, imbuzi nazo zapfiye, none ugambire ngo umundu agumye mu gambo ryawe ndo akapfe.
\v 53 Weho si uri mukuru gusumba Data Abrahamu wapfiye? Imbuzi nazo zapfiye. Weho arikukibwira ko uri nde?
\v 54 Yesu yabashubize ngo: Mbeye njewe nihize heru, icubahiro canje ni busha. Data niwe umbandisaga, ni we mugambaga ngo niwe Imana yenyu mutamwiji.
\v 55 Ariko njewe ndamwiji, kandi yabeye ngambaga ko ndo mwiji, narikuba merire nga mwe, umubesi. Ariko njewe ndamwiji, kandi ndindaga igambo rye.
\v 56 Abrahamu, Sho yayisimire cane kubera umusi gwanje, yagubwenye maze aragisima.
\p
\v 57 Abayuda bamubwiye ngo: Nda myaka mirongo itanu ufite, none si wabwenye Abrahamu gute?
\v 58 Yesu yabashubize ngo: Kweli ndabibabyiye ngo: Mbere ko Abrahamu yabeye ho, njewe NDIHO.
\v 59 Heru y'ibyo batoragwiye amabuye ngo bagamutere maze Yesu arihisa maze ava mu kanisa.
\c 9
\cl Isura 9
\p
\v 1 Yesu yabeye arigutambuka, yabwenye umundu wazewe ahumire.
\v 2 Abanafunzi be bamubazize ngo: Mwalimu, ni nde wakorire icaha kugira ngo wuno mundu avuke ari atari kureba? Ni wunoya cangwa abamuzeye?
\v 3 Yesu yabashubiza ngo: Ndo ari wunoya wakorire icaha cangwa abazeyi be, ahubwo ni kugira ngo imirimo z'Imana zitangarizwe muri we.
\v 4 Ngombire gukora umurimo g'uwandumire hakiri kare, umuyobe gurikwija, aho umundu atakashobore gukora.
\v 5 Igihe ngiri hanoya mu yino si, ndi umwangaza gw'isi.
\p
\v 6 Amarire kugamba ago, Yesu yaciye hashi, yakorire akondo mu macandwe. Nyuma, yasigire ako kondo ku mesho g'iyo mbumwi.
\v 7 Yamubwiye ngo: Genda, ukarabire mu gisima c'i Siloamu (Ijina rigambire ngo yatumirwe). Yagendireyo, arakaraba, ashuba yo arikureba neja.
\v 8 Abaturanyi n'abari bamwiji mbere igihe yabaga arigushabashaba bagambire ngo: Wuriya si si wa wundi wahoraga yikeye kandi arigushabashaba? Bamwe bagambire ngo: Niwe.
\v 9 Abandi bagambire ngo: Oya! Ndo ariwe. Ariko barasana. Naho we wonyine ngo: Ni njewe.
\v 10 Bamubazize ngo: Ni buryo ki amesho gawe yagafungwiwe?
\v 11 Yabashubize ngo: Umugabo Yesu yakorire akondo, akansiga ha mesho.
\v 12 Nyuma yambwiye ngo: Genda ku gisima ca Siloamu ukarabe. Nagendireyo, nakaraba, mbona guhumuka. Bamubazize ngo: Uwo mugabo ari ngahe? Ndo nyiji.
\p
\v 13 Nuko bajenye uwo wahorire ar'imbumyi ku Bafarisayo.
\v 14 Ariko hari ari ku musi gw'isabato, ubwo Yesu yakorire akondo akakamusiga ha mesho akamuhumura.
\v 15 Abafarisayo bamuterire ibibazo uburyo ki yarebire. Yabashubize ngo: Yansigire akondo ha mesho, ndareba. Kandi na bunoya ndikureba.
\v 16 Heru y'ibyo, bamwe bo mu Bafarisayo bagambire ngo: Wuno mugabo ndo aturukire ku Mana, kubera ko atubahaga isabato. Abandi bagambire ngo: ni buryo ki umunyabyaha ashobweye gukora ibitangaza bingaho? Bamupfiye. Nuko, bitamo ibice.
\v 17 Babwiye ya mbumyi ngo: weho ubigambire ho ki kubyo yaguhumwiye amesho? Yabashubize ngo: Ni imbuzi.
\p
\v 18 Abayuda ndo bayemeye ko yari mbumyi kandi ko yahumukire kugeza uko batumire kuzana abamuzeye.
\v 19 Bababazize abazeyi ngo: Wunoya niwe mwana wenyu murikugamba ko yavukire ari imbumyi? None ni buryo ki yahumwiwe?
\v 20 Abazeyi be bashubize ngo: Ico twiji nuko ari umwana wetu, kandi ko yavukire atari kureba.
\v 21 Ariko ni biryo ki yarebire, cangwa ni nde wamuhumwiye amesho? Nabo bagambire ngo: ico nico tutiji. Mumubaze wo wonyine, akurire, agambe ibye.
\v 22 Abazeyi be bagambire guco kubera gutinya Abayuda. Kuko Abayuda bari bapangire ko ukahamye ko Yesu ariwe Kristo bakamutange mu kanisa.
\v 23 Nico catumire abazeyi be bagamba ngo akurire, mumubaze mwenyine.
\p
\v 24 Abafarisayo bahamageye wa mugabo wabaga atari kureba ubwa kabiri, bamubwira ngo: Weho himbaza Imana. Twiji ko wuno mugabo ari umunyabyaha.
\v 25 Yabashubize ngo: Abeye ari umunyabyaha, ndo mbyiji. Ico nyiji ni kimwe; nuko nabaga imbumwi none bunoya ndikureba.
\v 26 Bamubazize ngo: Yakorire ki ngo aguhumure amesho?
\v 27 Yabashubize ngo: Ko narangize kubibabwira, ndo mwayumvisize? Kubera ki murikwenda kubyumva ubwa kabiri? Hari, mwenda na mwewe kuba abanafunzi be?
\v 28 Bamutukire barikugamba ngo: Ni wowe mwanafunzi we, twewe turi abanafunzi ba Musa.
\v 29 Twiji ko Imana yagambenye na Musa. Ariko wunoya we ndo twiji ngo ni uwahe.
\v 30 Yabashubize ngo: Ndangeye ko mutiji wuno mugabo kandi yafungwiye amesho ganje.
\v 31 Tuyiji ko Imana ndo yumviraga abanyabyaha, naho niba umundu yubahaga, agakora kwenda kweyo uwo niwo Imana yumviraga.
\v 32 Nda gihe na kimwe umundu yakiheye kumva uwundi yafungwiye amiso g'uwavukire ari imbumyi.
\v 33 Yabeye wuno mundu ataturukire ku Mana ndaco yorigushobora kungorera.
\v 34 Bamushubize ngo: Weho muzima wavukiye mu byaha, none urikutuyigisa? Bamwirukenye.
\p
\v 35 Yesu amenyire ko bamwirukireho, yahuye nawe, yamubwira ngo: Ukizeraga Umwana w'Imana?
\v 36 Yamushubizd ngo: Ni nde si, Mwami, kugira ngo mukizere?
\v 37 Wamubwenye tayari kandi niwe urikukugambisa.
\v 38 Yagambire ngo: Ndizerire Mwami. Nuko yagwiye imbere ye, aramuramya.
\p
\v 39 Nyuma, Yesu yamubwiyd ngo: Nayijire mu si guca imanza, kugira ngo abatari kureba barebe, ko abatekerezaga ngo barikureba bahinduke imbumyi.
\v 40 Abafarisayo babaga bari hamwe nawe, bamarire kumva ago magambo, bamubazize ngo: Na twewe si turi imbumyi?
\v 41 Yesu yabashubize ngo: Yabeye mwiji ko muri imbumyi, ndo mwari kuba mufite ibyaha. Ariko mugambaga ngo: Turarebaga. Nico gituma icaha cenyu kikahereho.
\c 10
\cl Isura 10
\p
\v 1 Kweli, kweli ndababwiye ngo: Wa wundi utayingiriye mu muryango gw'ikilaro, ariko agataramira ahandi, uwo ni umusambo n'umunyazi.
\v 2 Umuragizi uboneye w'indama yingiliraga m'umuryango.
\v 3 Umuragizi uboneye w'indama, iyo afunguwiye umuryango, indama zumvaga ijwi rye, akazihamagara mu majina, nyuma akaziyobora.
\v 4 Iyo amarire kuzishohora hanze azigendaga imbere ya zoshi zikamukurikira kubera ko ziji ijwi rye.
\v 5 Indama ndo zokurikira uwo hanze, ahubwo ziramuhungaga kubera ko ndo ziji ijwi ry'umuragizi wo hanze.
\p
\v 6 Yesu yabacuriye ugo mwaze ndo bo baburaga kumenya ico yenda kubabwira.
\v 7 Yesu yababwiye tena ngo: Ndabibabwiye kandi ni njewe muryango gw'indama.
\v 8 Abandu boshe bayijire mbere yanje n'abasambo nabo kunyaga, ariko indama ndo zayumvisize ijwi ryebo.
\v 9 Ni njewe muryango. Umundu woshe ukagunyuriremo akakizwe, akayije kandi akashohoke yikare m'ubwatsi buboneye.
\v 10 Naho umusambo yingiraga yijire kwiba, kubaga, no kubomora. Njewe nayijire kugira ngo indama zanje zibone ubuzima kandi zikomeze kudamarara.
\p
\v 11 Njewe ndi umuragizi uboneye, kandi umuragizi uboneye atangaga ubuzima bwe kurengera indama ze
\v 12 Ariko ukoreraga amakuta ndo ari umuragizi w'indama. Iyo igisimba cijire, ataga indama akirukanga igisimba kikarya izo ndama no kuzitatanyisa.
\v 13 Umukozi w'amakuta arasigaga, ndahangayikire, atekwita no ku bibazo indama zifite. Ariko njewe ndi umuragizi wa kweli.
\v 14 Indama zanje nziji kandi nazo zinyiji.
\v 15 Nguko Data anyiji na njewe ngaba nyiji Data, ndangaga ubuzima bwanje kubera indama zanje.
\v 16 Mvite izindi ndama zitari izo mu buno bularo, izo nazo bigombire ko nozizana kandi nazo zikayumve ijwi ryanje, zikabe umukumbi gumwe n'umuragizi umwe.
\v 17 Data arangundaga kubera ko ndangaga ubuzima bwanje nyuma ngabukishubya.
\v 18 Nda mundu wonyaka ubuzima bwanje ariko mbutangaga njewe njenyine. Kandi mvite ingufu zo kubuyishubya, ngurikije itegeko nahewe na Data.
\p
\v 19 Kubera ago magambo, habeyeho tena kutumvikana mu Bayuda.
\v 20 Bengi bebo bagambire ngo: Arimo ibizimu, cangwa ni umusazi kubera ki mu mutegaga amatwi?
\v 21 Abandi bagambire ngo: Gano magambo ndo arago umundu urimo ibizimu. None si ikizimu cofungura amesho g'imbumyi?
\p
\v 22 Ico gihe babaga bari mu muzano go kuyibuka gutaha i kanisa rya Yerusalemu. Imbeho yabaga ari nyingi.
\v 23 Na Yesu yari arikukitembeza mu kanisa anyuriye mu muryango gwa Salomo.
\v 24 Abayuda bamuzungurukire, no kumubwira ngo: Ukakomeze kutujijisha kugeza ryari? Ubeye uri Kristo bitubwire neja.
\v 25 Yesu yabashubize ngo: Nabibabwiye ariko ndo mwenda kuyizera. Ibwo ngoraga mu jina rya Data byemezaga ico ndi co.
\v 26 Ariko ndo muyizeraga kubera ko mutari bamwe bo mu indama zanje.
\v 27 Indama zanje zumvaga ijwi ryanje, nanje ndaziji kandi zirangurikiraga.
\v 28 Nzihaga ubuzima buhoragaho, kandi ndo zikapfe na rimwe, nda na mundu ukazingure mu maboko.
\v 29 Data wazimpeye ni mukuru kurenza boshe nda na mundu ushobweye kazikura mu maboko ga Data.
\v 30 Njewe na Data turi “Umwe.”
\p
\v 31 Maze ako kanya Abayuda batoragwiye amabuye ngo bagamwitise.
\v 32 Yesu yababwiye ngo: Nabakoreye ibindu biboneye biturukire kwa Data kubera ibyo mwenda kunyita.
\v 33 Abayudi bamusubize ngo: Imirimo iboneye ndo ariyo turikukudyoza, ahubwo nuko urigutuka Imana. Weho mundu wenda kukinganisa n'Imana.
\v 34 Yesu yabashubize ngo: Ndo byandikirwe mu tegeko ryenyu ko nagambire ngo: Muri ibizimu.
\v 35 Itegeko ribeye ryabitire ibizimu ba bandi bandikiwe igambo ry'Imana, kandi koko ibyandikirwe bitagombire kunnyatwa,
\v 36 Uwo Data yatunganize, akamutuma mu si, murikumubwira ngo arigutuka Imana kubera ko ngambire ngo ndi Umwana w'Imana.
\v 37 Niba ndarigukora imirimo ya Data, mwere kunyizera.
\v 38 Ariko niba arizo ndigukora, mukaba mutenda kunyizera, muyizere basi iyo mirimo kugira ngo mumenye kandi musobanukirwe ko Data ari mu njewe na njewe mu we.
\p
\v 39 Aho naho kandi benda kumufata ariko yabakwepire.
\p
\v 40 Yesu yigira hakurya ya Yorodani aho Yohana yabatirizaga, yibera yo.
\v 41 Abandu kangari bamusangire yo barikugamba ngo: Yohana ndo yakorire igitangaza na kimwe ariko ibyo yagambire kuri wuno Yesu ni ibya kweli.
\v 42 No mu ako gahugo abandu akangari bamukizerire.
\c 11
\cl Isura 11
\p
\v 1 Hari hari ho umugabo w'umurwayi, Lazaro w'i Betania, wo m'urusisiro rwa Mariya na Marita bashiki be.
\v 2 Niwo wa wundi Maria wasigire Yesu amavuta kandi akamuhanagurisa amaguru umutsatsi gwe. Niwo mwene nyina Lazaro yabaga arweye.
\v 3 Bashiki be batumye ngo bagenda kushikira Yesu no kumubwira ngo: Mwami, reba mwira wawe yarweye.
\v 4 Yesu amarire kubyumva yagambire ngo: Uburwayi bwe ndo ari ubwo kumuhitana, ahubwo ni ubwo kubera Imana ari iy'icubahiro, kugira ngo Umwana w'Imana ahabwe icubahiro mubwo burwayi.
\v 5 Kandi koko Yesu yakundaga Marita, Mariya na Lazaro.
\v 6 Amarire kumenya ko Lazaro arweye yabereye yo imisi zibiri.
\p
\v 7 Niho yabwiye tena abanafunzi be ngo: Dushube i Yudea.
\v 8 Bamushubize ngo: Mwalimu (Rabi), Abayuda barikwenda kugutera amabuye none wenda gushuba i Yudea?
\v 9 Yesu yababwiye ngo: Mbesi umusi si gufite amasaha cumi na zibiri? Umundu abeye arikugenda mu mutaga ndo yositara kuko abaga arikureba umwangaza.
\v 10 Ariko umundu arigutembera m'umuyobe yositara, umwangaza gubaga guri kure ye.
\p
\v 11 Amarire kubabwira ibyo, yabashubize ngo: Lazaro, mwira wetu aryamire, none ndenda kumubyutsa.
\v 12 Abanafunzi be bamubwiye tena ngo: Mwami, abeye aryamire, akakire.
\v 13 Yesu yagambaga kubyerekeye gupfa rwa Lazaro, ariko bo batekereza ko arikubabwira gusinzira.
\v 14 Nuko rero Yesu yababwizize ukuri ngo: Lazaro yapfiye
\v 15 Kandi kubera mwewe kugira ngo mukizere, nishimiye kubona ndo mbari, ariko tugende aho ari.
\v 16 Kubera ibyo, Tomasi witwaga Didumo yabwiye bira be ngo: Tugende hamwe na Yesu batwitire hamwe.
\p
\v 17 Yesu amarire kugera i Betania yabwenye Lazaro wabaga yapfiye hanyuma y'imisi zine ari mu kaburi.
\v 18 Betania na Yerusalemu habagamo hafi ibirometeri cumi na bitanu.
\v 19 Abayuda akangari baribijire kubayagira kubera musaza webo yari yapfiye.
\v 20 Marita amarire kumva ko Yesu yijire, yagendire mbere ye, naho Mariya yagumye kuyikara mu nju.
\v 21 Marita abwira Yesu ngo: Yoba wari uri hano mbere musaza wanje ndo yoba yapfiye.
\v 22 Ariko na bunoya nyiji ico wosaba Imana cose yokiguha.
\v 23 Yesu aramubwira ngo musaza wawe akazuke.
\v 24 Marita yamushubize ngo: Nyiji neza ko akazuke igihe co kuzuka k'umusi gwa nyuma.
\v 25 Yesu yamushubize ngo: Njewe ndi umuzuko, n'ubuzima ukanyizera woshe akabeho, naho yoba yapfiye kare.
\v 26 Kandi kila mundu uriho kandi unyizerire ndo akapfe na rimwe, Marita, ubyizeye?
\v 27 Marita yamushubize ngo: Ingo Mwami, ndizerire ko uri Kristo Umwana w'Imana wari akwiriye kwija ku si.
\p
\v 28 Amarire kugamba aragenda bunyomboroke ahamagara Maria mushiki we aramubwira: Mwalimu ari hano kandi ari kugushaka.
\v 29 Mariya abyumvisize, yahagurukire vuba ayambira Yesu.
\v 30 Ariko Yesu yari atakingira mu muji ahubwo yari ari aho Marta yari yamusangire.
\v 31 Abayuda bari bari hamwe na Mariya mu nju barikumuhumuriza, babwenye ahagurukire vuba vuba, ashohokire, bamukurikye, barikugamba ngo: Agiye aho bamuhambire kuharilira.
\p
\v 32 Mariya agerire aho Yesu yabaga ari, amubwenye yamugwiye ku birenge aramubwira ngo: Mwami, yoba wabaga uri hanoya mbere, musaza wanje ndo yaba yapfiye.
\v 33 Yesu yamubwenye, ararira na Abayuda bari hamwe nabo baririre. Yayikize umutima kubera yabaga ababeye cane.
\v 34 Yababazize ngo: Mwamuhambire nga he? Bamusubiza ngo: Mwami inja urebe.
\v 35 Yesu ararira.
\v 36 Nico catumire Abayuda bagambire ngo: Murebe ko yamukundaga.
\v 37 Bagambenye mu bo ngo: Si we wafungwiye amesho g'imbumyi? Kuki atabuzize wunoya gupfa?
\p
\v 38 Yesu yayikize umutima tena, nyuma agendera aho bari bamuhambire.
\v 39 Nuko yababwiye ngo: Mukure ho ibuye. Marta mushiki w'uwa wapfiye aramubwira ngo: Mwami, arikanuka kuko amarire imisi zine apfiye.
\v 40 Yesu yamushubize ngo: Ndo nakubwiye ngo ubeye wemeye urabona icubahiro c'Imana?
\p
\v 41 Mukure ho iryo buye rero. Yesu yarebire heru, aragamba ngo: Data ndikugusima kubera unyumvaga.
\v 42 Njenyine nyiji ko unyumvaga ibihe byoshe. Ndikugamba ku byerekeye bano bandu banzungukire, bamere ko ari wowe wandumire.
\v 43 Yamarire kugamba guco, yayabiye cane ngo: Lazaro shohokamo.
\v 44 Uwari yapfiye yashohokire ibirenge na maboko bihambiwe n'igitambara. Niho Yesu yababwiye ngo: Mumuhambure, mumureke akigendere.
\p
\v 45 Abayuda kangari babaga bijire na Mariya, babwenye ibyo Yesu akorire, bamwizerire.
\v 46 Ariko bamwe mwebo bagendire kureba Abafarisayo no kubabwira ibyo Yesu yakorire.
\v 47 Niho abatambyi bakuru n'Abafarisayo bahwiye mu nama, barikukibaza ngo: Tugire gute ko wa mundu arigukora ibitangaza kangari?
\v 48 Tumurekire, boshe baramwemera, kandi Abaroma bakayije babomore umuji gwetu n'ubwoko bwetu.
\p
\v 49 Kayafa, umutambyi mukuru muri ugo mwaka yababwiye ngo: Ndaco mwiji?
\v 50 Ndo murikubona ko biboneye umundu umwe yopfira abandu aho kureka ubwoko bwoshe kurimbuka?
\v 51 Nyamara ndo byamuviye mo kubera ko yari umutabyi mukuru muri ugo mwaka, yaburiye ko Yesu akapfire ubwo bwoko.
\v 52 Atari ubwo bwoko gusha, ahubwo yabigambire guco kugira ngo abana b'Imana batatenye bagarukire hamwe na kuba umubiri gumwe.
\v 53 Guhera ugo musi batangiye gupanga uko bamwita.
\p
\v 54 Yesu ndo yagumire kubayiyereka ahubwo yagire mu kirere co hafi y'ubutayu mu muji Efraimu. Yagumye yo hamwe n'abanafunzi be.
\p
\v 55 Paska y'Abayuda yabaga iri hafi, abandu akangari bataramira i Yerusalemu mbere ya Paska bagiye kukiyeza.
\v 56 Bashakire Yesu, barikubazanya mu kanisa ngo: Murikureba gute? Ndo akayije mu muzano mukuru?
\v 57 Kandi abatambyi bakuru n'Abafarisayo bari batangire itegeko ngo habeye ho umenye aho ari, abamenyeshe bije kumufata.
\c 12
\cl Isura 12
\p
\v 1 Imisi zitandatu mbere ya Paska, Yesu yagerire i Betaniya, aho Lazaro wo yari yazuye yabaga.
\v 2 Aho bamutekeye ibiryo, Marta yabagaburiy, na Lazaro yabaga ari nabo bari ha meza.
\v 3 Mariya azana icupa ry'amarashi g'ibeyi rinini agasiga ku birenge bya Yesu, no kumuhanaguza umutsatsi gwe. Inju yoshe yabeyemo guhumura kw'ago marashi.
\p
\v 4 Umwe mu banafunzi be, Yuda Iskariote, muhungu wa Simoni, ari we wamutangire, yagambire ngo:
\v 5 Kubera ki gano marasi gapfiye busha, gaba gatagurisizwe amakuta magana ashatu gakakasayidiya abakene?
\v 6 Yagambire guco atari uko ababariye abakene, ahubwo aruko yari umusambo, kandi ko yabikaga icibo c'amaturo. Yajaga ariba ago babikaga mo.
\v 7 Ariko Yesu yagambire ngo: Mumureke abike ago marashi kubera umusi go guhambwa kwanje.
\v 8 Mushibaga n'abakene imisi zoshe, ariko njewe ndo ngahore namwe imisi zoshe.
\p
\v 9 Abayuda kangari bamenya ko Yesu ari i Betaniya nuko bagendayo. Atari kubera we gusha, ahubwo ari kubera Lazaro uwo Yesu yari yajwiye.
\v 10 Abatambyi bakuru bapangira kwita Lazaro,
\v 11 Kubera ko Abayuda kangari babaga bari kubavamo bakayizera Yesu.
\p
\v 12 Bukeye bwaho, abandu kangari bija mu muzayo, bamarire kumva ko Yesu yagiye i Yerusalemu,
\v 13 Bakatire amatabi g'imikindo, bagenda imbere ye barikuyomba cane ngo: Hosana! Ahabwe imigisha uwijire mu jia ry'Uhoragaho, Umwami wa Israeli!
\v 14 Yesu abwenye akana k'ipunda, yakikeyeho, nguko byandikirwe ngo:
\v 15 Were gutinya muhara wa Siyoni: Reba Umwami wawe yijire yikeye ku kana k'ipunda.
\p
\v 16 Abanafunzi be ndo bayumvisize ibyo bindu, ariko Yesu amarire guhabwa ububonere bwe, bibuka ko byari byandikirwe kuri we kandi ko byamushohwereyeho.
\p
\v 17 Ababaga bari hamwe na Yesu, igihe yahamageye Lazaro mu kaburi no kumuzura mu bapfiye, babitangeze.
\v 18 Nuko abandu kangari bamwija imbere kubera ko bari bayumvisize ko yakorire ico gitangaza.
\v 19 Abafarisayo bagambenye ngo: Murebe, murikugisumbuwa ku busha, abandu boshe bamukurikiye.
\p
\v 20 Bamwe mu Bagiriki bari bagendire i Yerusalemu gushaba mu mizano.
\v 21 Babwiye Filipo w'i Betesaida ya Galilaya ko benda kureba Yesu.
\v 22 Filipo agenda kubwira Ndereya nuko Ndereya na Filipo babibwira Yesu.
\v 23 Yesu yabashubize ngo: Igihe kigerire ngo umwana w'Umundu ahabwe ububonere bwe.
\v 24 Kweli, kweli ndababwiye, iyo imbuto y'ingano itagwiye m'ubutaka ngo ipfe, iberaga aho guco yonyine. Ariko iyo ipfuye, yeraga imbuto kangari
\v 25 Ukundire ubuzima bwe, akabubure, ariko uwangire ubwe muri yino si akabubone agerire k'ubuzima butakashire.
\v 26 Umundu abeye arikungolera, angurikire, kandi aho ndi niho umukozi wanje akabe. Umundu irikungorera, Data akamwubahe.
\p
\v 27 None umutima gwanje, guhageze. None ngambe ki? Data ndabare muri yino saha? Ariko rero, nico canzenye ngo ngere kuri yino saha.
\v 28 Data wubahize ijina ryawe!
\v 29 Nuko ijwi ryaviye mu juru ririkugamba ngo: Naryubahize, kandi ngahore ndikuryubahiza. Abandu bari babaga aho, kandi bari bayumvisize bagambye ngo: Ni inguba iriguhinda. Abandi bagambire ngo: Malaika agambenye nawe.
\v 30 Yesu yagambire ngo: Ndo ari kubera njewe iryo jwi ryumvikenye, ariko ni kubera mwewe.
\v 31 Bunoya rero, isi iciriwe urubanza, buno rero umwami wa yino si agogomezwe hanje.
\v 32 Umusi ngapandiswe heru ya yino si, ngayikurulire abandu.
\v 33 Yagambire binoya yenda kubamenyesa urupfu akapfe.
\p
\v 34 Abandu bamusubizize ngo: Twabwiwe mu mategeko ko Kristo akabeho ibihe byoshe. None ni gute ugambire ngo: Bigombire ko Umwana w'Umundu yomanikwa heru? Mbesi uwo Mwana w'Umundu ni nga nde?
\v 35 Yesu yababwiye ngo: Umwangaza gucari mu yino si akanya kannyori. Mutembere igihe mufite umuwangaza, kugira ngo umuyobe gutija mutabyiji. Ugendaga m'umuyobe ndo yiji iyo arikugendera.
\v 36 Mugihe mufite umwangaza, mukizere ugo mugwizere, kugira ngo mubere abana b'umwangaza. Yesu yagambire ibyo, nyuma yakigendeye kuyihisa kure yebo.
\v 37 Naho yakorire ibitangaza kangari barikureba, ndo bamwizerire,
\v 38 kugira ngo igambo ry'imbuzi Isaya yagambire rishohwere ngo: Mwami, ni nde wakizerire amahubiri getu? Kandi ukuboko kw'Imana kwaramburiwe nde?
\v 39 Kandi ndo babaga bokuyizera, kubera ko Isaya yagambire tena ngo:
\v 40 Yahumisize amesho gebo, kandi yagirire imitima yabo ikibuye, kugira ngo bere kurebesa amesho gebo, batumvisa imitima yebo ngo batahinduka ngo nere kubakiza.
\p
\v 41 Isaya yagambire ibyo igihe yarebaga ububonere bwe, kandi yamugambireho.
\p
\v 42 Naho byabeye guco, abategetsi kangari bamukizerire. Ariko kubera gutinya Abafarisayo, ndo babyerekanaga, kubera ko batinyaga gutengwa mu sinagogi.
\v 43 Kubera ko bakundaga gusimwa, n'abandu bengi kuruta ububonere bw'Imana.
\p
\v 44 Nuko Yesu yagambisize ijwi rinini ngo: Unyizeraga ndo ari njewe yizerire ahubwo yizerire uwandumire.
\v 45 Kandi undebaga arikureba uwandumire.
\v 46 Nayijire merire ng'umwangaza gw'isi kugira ngo unyizerire weshe atahera m'umuyobe.
\p
\v 47 Umundu yumvisije amagambo ganje atagacunga muri we, ndo ari njewe muciriye urubanza; kuko ndo nayijire gutsindisa isi, ahubwo nayijire gukiza abari mu si.
\v 48 Unyagaga, atacunga amagambo ganje, afite Uwo kumutsindisa, igambo ryo nagambire, ni ryo rikamutsindise ku musi gwa nyuma.
\v 49 Kuko ndo nigambiraga ahubwo Data wandumire, niwe wambwiye ibyo ngombire kugamba no gutangaza.
\v 50 Kandi nyiji ko itegeko ryanje ari ubuzima bw'ibihe byoshe. Nico gutumire ibyo ndikugamba ndikubigamba nguko Data yabimbwiye.
\c 13
\cl Isura 13
\p
\v 1 Mbere y'umuzano gwa Paska, Yesu yariyiji ko isaha ye yagerire yo kuva mu yino si ngo ashube kwa She no kuba yakundire abe bari mu si, yashohweze umupango g'urukundo rwe ku si.
\v 2 Mu gihe babeye barikurya ibyo ha mugoroba, shetani yahize m'umutima gwa Yuda Iskariota, muhungu wa Simoni, ngo amutange.
\v 3 Yesu, wari wiji ko She yamushirire ibintu byoshe mu maboke, kubera ko yaviye ku Mana kandi arikwenda gushuba yo,
\v 4 Yaviye ha meza, akuramo imyenda ze, afata igitambara, agifunga m'urukenyerero.
\v 5 Niho yamennye amenci mu mbegeti, atangira gukarabya ibisando by'abanafunzi be no kubihanagwiza ca gitambara yabaga yambeye.
\p
\v 6 Yesu yayijire Simoni Petro, nuko Petro aramubwira ngo: Weho, Mana, wenda kungarabya ibisando?
\v 7 Yesu yamushubize ngo: Ibyo ndigukora, ndo uri kubyumva bunoya, ariko ukabyumve nyuma.
\v 8 Petro yamushubize ngo: Oya, ndo urangarabya ibisando. Yesu yamushubize ngo: Mbeye ndagukarabije, ndo ukagire ubwimbo hamwe na njewe.
\v 9 Niho Simoni Petro yamubwiye ngo: Mana, were kungarabya ibisando gusha, ahubwo wongezeho amaboko n'umutwe.
\v 10 Yesu yamubwiye ngo: Umundu wakarabizwe ndo akeneye gukaraba kireka ibisando kugira ngo abonere. Kandi muboneye, ariko atari mweshe.
\v 11 Kubera ko yabaga yiji umundu ukamutange, nico catumire yagambire ngo: Ndo muboneye mweshe.
\p
\v 12 Amarire kubakarabya ibisando boshe, amarire no gushikira imyenda ye, yayikeye ha meza kurya. Nuko yababwiye ngo:
\v 13 Mbese murikumva ibyo mbakoreye? Munyitaga mwalimu na Mwami, kandi mugambaga neja, kuko ndi we.
\v 14 Rero ko mbakarabize ibisando njewe, Mana na Mwalimu, mugombye namwe gukarabyanya umwe k'uwundi.
\v 15 Mbaheye umufano kugira ngo namwe mubikore nguko mbibakoreye.
\v 16 Kweli, ndabibabwiye ngo: Umuboyi ndo yoba mukuru gusumbya patro we, ni intumwa ndo yoba nguru gusumbya uwayitumire.
\v 17 Mubeye mwiji bino bindu, muhiriwe, mubikorire.
\v 18 Ndo ari mwewe mweshe ndikugamba, nyiji abo nacagwiye. Ariko ibyandikirwe bigombire gushohora: Umundu umwe urikurya nanje umukati yaterire igitsi ce kundwanya.
\p
\v 19 Gutangira guno, ndabibabwiye, mbere yuko ico kindu cija, kugira ngo cijire, mukizere ko ndi NDIHO.
\v 20 Kweli, ndabibabwiye, umundu ukahe karibu uwo ngabe natumire akabe anyakiriye, kandi umundu, unyakiye abaga yakiriye uwandumire.
\p
\v 21 Nyuma yo kugamba guco, Yesu yababeye, nuko yatangeze ngo: Umwe mu mweho arandanga.
\v 22 Indumwa zarebenye mu gati yezo umwe ku wundi, kubera ko babaga batiji uwo arikugamba.
\v 23 Umwe mu banafunzi be, wa wundi wo Yesu yakundaga, yararyamire mu gituza ca Yesu.
\v 24 Simoni Petro yamubazize ikimenyero co kumenya uwo mundu.
\v 25 Nuko uwo mwanafunzi wari uryamire mu gituza ca Yesu yamubwiye ngo: Mwami, uwo mundu ni nde?
\v 26 Yesu yabashubize: Ni uwo ndaha igipande c'umukati gikozezwe mu kopo. Nuko amarire gukoza igice c'umukati mu kopo, agiha Yuda Iskariote, muhungu wa Simoni.
\v 27 Ico gice c'umukati kimarire gutangwa, shetani yayingiye mu Yuda. Yesu aramubwira ngo: ico urikwenda gukora gikore vuba.
\v 28 Ariko nda numwe mu bari barigusangira nawe, wayumvisize kuki amubwirire guco,
\v 29 bamwe batekereze ko, ubwo Yuda ariwe ucunganga amakuta yebo, ahari Yesu yenda kumubwira ngo: Ugure ibikenewe byo gutegura umuzano cangwa ko arikumutegeka kugira ico yoha abakene.
\v 30 Yuda amarire kurya ca gipande c'umukati, yagendire vuba hanje. Habaga ari mu joro.
\p
\v 31 Yuda amarire kugenda hanje, Yesu yamubwiye ngo: Bunoya sasa, Umwana w'Umundu ahewe icubahiro kandi Imana nayo ihewe icubahiro mu Mwana.
\v 32 Imana ihewe icubahiro mu Mwana, Imana nayo ikayubahise Umwana mu yo yonyine, kandi imubahise vuba.
\p
\v 33 Bana banje batoto, ndi hamwe na mwewe igihe kinnyori. Mukanjake, ariko, nguko nabwiye Abayuda ngo: Ndo mushobweye kwija aho ndi kugendera. Bunoya, ndababwiye.
\v 34 Mbaheye itegeko rishasha ngo: Mukundane mu gati yenyu umwe k'uwundi, nguko na njewe nabakundire, namwe rero, mukundane bamwe k'ubandi.
\v 35 Kubera ibyo rero, abandu bakamenye ko muri abanafunzi banje, niba mukundenye mu gati yenyu.
\p
\v 36 Simoni Petro yamubwiye ngo: Mwami, urikugenda hehe? Yesu yabashibize ngo: Ndoho ushobweye kungurikira bunoya, ariko ukangurikire kera.
\v 37 Petro yamushubize ngo: Mwami, kubera ki ndashobweye kugukurikira bunobuno? Ngatange ubuzima bwanje kubera weho.
\v 38 Yesu yashubize ngo: Ukatange ubuzima bwa wowe kubera njewe? Kweli, ndabikubwiye, ingoko ikabike wanyihekenye gashatu tayari.
\c 14
\cl Isura 14
\p
\v 1 Mutekubabaza imitima yenyu, mukizere Imana Data na njewe munyizere.
\v 2 Kwa Data hariyo amaju kangari, yabeye atari guco mba nabibabwiye. Ngendire kubatayariziriza ubwimbo bwenyu.
\v 3 Kandi marire kugenda no kubatayarisiriza aho mukabere, ngayije kubatwara, kugira ngo aho ngabe ndi namwe muberaho.
\v 4 Iyo ngendire murahiji kandi injira nayo muyiji.
\p
\v 5 Tomasi aramubwira ngo: Mwami ndo twiji aho urikugendera, none si ni gute twomenya injira?
\v 6 Yesu yamubwiye ngo: Ni njewe njira, ukuri, n'ubuzima, ndowoja kwa Data ndamujenye.
\v 7 Yabeye mwamenye, mwoba mwamenye na Data, ariko guhera bunoya mumarire kumumenya, kandi mwamubwenye.
\p
\v 8 Filipo yamubwiye ngo: Mwami tuyereke Data ibyo bidutosize.
\v 9 Yesu yamushubize ngo: Marire igihe ndi hamwe nawe Filipo we ndo wamenyire? Filipo! Uwambwenye yabwenye na Data, ni gute wogamba ngo twereke Data?
\v 10 Ndo wizerire ko ndi mu Data na Data mu njewe? Amagambo ngo nababwiye ndo ngagambaga ku ngufu zanje. Data undimo njewe niwe ukoraga imirimo.
\v 11 Munyizere, ndi mu Data na Data ari mu njewe. Atari guco mukizere kubera ibyo ngoraga.
\v 12 Kweli, kweli ndababwiye ukanyizere akakore ibyo ndi gukora ahubwo arenzeho kubera njewe ndikwigendera kwa Data.
\v 13 Ibwo mukasabe mu zina ryanje ngabikore kugira ngo Data ahabwe icubahiro mu Mwana.
\v 14 Ikindu coshe mukasabe mu jina ryanje, ngakibakorere.
\p
\v 15 Mubeye mungundaga mukitondere amategeko ganje.
\v 16 Na njewe ngasabe Data ukabahe uwundi wo kubasaidiya kugira ngo abane na mwewe ibihe byoshe.
\v 17 Umuka g'ukuri, ugwo abana ba yino si batagomba kwakira kubera ko bato mubona kandi ndo bamwiji, ariko mwewe mumwiji kubera ko abanaga na mwewe kandi akabe muri mwewe.
\v 18 Ndo ngabasige ng'imvubyi, ngabagarukire.
\v 19 Hasigeye agahe kannyori, aba yino si ndo bakambone tena, ariko mwewe mukambone. Kubera njewe ndiho, namwe mukabeho.
\v 20 Ico gihe mukamenye ko ndi mu Data na mwewe muri mu njewe, nanje ndi mu mwewe.
\v 21 Ufite amategeko ganje no kugitondera uwo akabe angunze, kandi akakunde Data nawe akamukunde na njewe mukunde, ngamukiyereke.
\p
\v 22 Yuda, atari Iskariote yamubwiye ngo: Mwami biviye he ibyo kutukimenyekanisa ho twewe gusha atari kubo mu si?
\v 23 Yesu yamushubize ngo: umundu angunze akayumve igambo ryanje na Data akamukunde, tukayije tuyikare mu we.
\v 24 Utangunze weshe ndo ashobweye kumvira amagambo ganje, n'igambo murikumva ndo riviye mu njewe ariko kwa Data wandumire.
\v 25 Nababwiye ibyo bindu byose igihe nabaga ndi hamwe namwe.
\v 26 Ariko umufasha, Umuka Guboneye go Data akatume mu jina ryanje akabigise byoshe, kandi akabibutse byoshe nababwiye.
\v 27 Mbasigiye ituze, mbaheye ituze ryanje; ndo ndibaheye nguko aba yino si bagatangaga, mwere kubabwira mu mitima kandi mwere gutitira.
\p
\v 28 Mwayumvisize ko nababwiye ngo ndenda kugenda ariko ngagaruke kuri mwewe, mubeye mungundaga, mukayisime mubwenye ngiye kwa Data, kubera ko Data ni mukuru kundenza.
\v 29 None rero, nababwiye bino bindu bitari byashohora kugira ngo igihe bikayije mugire kukizera.
\v 30 Ndo ngagambe akangari tena, kubera umukuru wa yino si yijire. Ndo afite ubutware ku njewe,
\v 31 Ariko kugira ngo abo mu yino si bamenye ko ngundaga Data, ibyo ngoraga, mbikoraga nguko adandegekire. Muhaguruke tuve hano.
\c 15
\cl Isura 15
\p
\v 1 Ni njewe muzabibu gwa kweli, Data we n'umuhinzi.
\v 2 Itabi ryoshe rindiho, ariko ritazaraga amatunda, akariteme. Naho itabi ryeraga amatunda arikoreraga neza kugira ngo rirenzeho kwera neja.
\v 3 None igambo nababwiye ryabezize tayari,
\v 4 mugume muri njewe na njewe mbere muri mwewe kuko itabi ritari ku muzabibu ndo ryokwera amatunda. Ni guco na mwewe, ndo mushobweye mutagumire muri njewe.
\p
\v 5 Ni njewe muzabibu, namwe muri amatabi. Ugumire muri njewe na njewe ngabere muri we, akayere amatunda kangari, kubera ko ndari hamwe na mwewe, ndaco mushobweye gukora.
\v 6 Umundu atagumire muri njewe akatabwe hanze kubera ko amatabi gatabwaga, gakuma, gagatoragurwa, gagatererwa m'umuriro gagasha.
\v 7 Mubeye muri njewe, n'amagambo ganje gakababera mo, ico mukasabe coshe mukagikorerwe.
\v 8 Mwerire amatunda kangari, Data akahabwe icubahiro, na mwewe mukabe muri abanafunzi banje.
\p
\v 9 Nguko Data yangunze, na njewe nabakunze. Mubere m'urukundo rwanje.
\v 10 Mwumviye amategeko ganje, mukabere m'urukundo rwanje, nguko nakitondeye amategeko ga Data, kandi nagumire m'urukundo rwe.
\v 11 Nababwiye bino bindu, kugira ngo kwishima kwanje kubere muri mwewe kandi kwishima kwenyu kujwire.
\v 12 Itegeko ryanje ni rino: Mukundane nguko nabakundire
\v 13 Ndo hobaho urukundo rurengire urwo umundu wotanga ubuzima bwiwe kubera bira be.
\v 14 Muri bira banje, mukorire ibyo mbategekire.
\v 15 Ndo ndikubita tena abakozi, kuko umukozi ndo amenyaga ico umukoresha yenda. Njewe nagambire ko muri abira banje kubera nabigisize bwoshe Data yanyigisize.
\v 16 Ntabwo ari mwewe mwancagwiye ahubwo ni njewe nabacugwiye, nabasize ho kugira ngo mugende, mwere amatunda, kandi amatunda genyu gahoreho.
\v 17 Ico mukasabe Data mu jina ryanje akakibahe. Ico mbategekire ni gukundana mweshe.
\p
\v 18 Isi ibeye itabakundaga, mumenye ko yanyangire mbere yenyu.
\v 19 Yabeye muri ab'isi, isi yorikubakunda, ariko kubera ko mutari aba yino si kandi ngaba nabacagwiye hagati ya aba yino si, kubera iyo mbamvu isi irabangaga.
\v 20 Mwibuke igambo ryo nababwiye ngo: Umukozi ndo yorenga umukoreshaga. Nguko bambabeze, bakababaze namwe. Niba bakitondeye igambo ryanje bakitondere iryenyu.
\v 21 Ariko, bakakore bino bindu byoshe kuri mwewe kubera izina rwanje kubera ko ndo biji uwantumire.
\v 22 Iyoba ndayijire, kandi ngaba ndaco nababwiye, ndo barikugira icaha, naho bunoya, ndo bashobweye guhakana icaha cebo.
\v 23 Unyangire, yangire Data.
\v 24 Iyoba, hagati yebo, ndakorire imirimo itarenze iy'umundu numwe yakorire, ndo borikugira icaha, none babibwenye, ariko banyangire, banga na Data.
\v 25 Ariko, ibyo byabeye ho, kugira ngo igambo ryandikirwe mu mategeko gebo rishohwere ngo: Banyangiye busha.
\p
\v 26 Igihe umufasha, Umuka gwa kweli, ugo ngabatumire guviye kwa Data, gukayije, gukambere umudimwe.
\v 27 Kandi namwe mukatangaze kuko muri hamwe nanje guturuka ku ndangiro.
\c 16
\cl Isura 16
\p
\v 1 Nababwiye ibyo bindu kugira ngo bitababera imbamvu yo kugwa.
\v 2 Bakabirukane mu ma sinagogi kandi igihe kigerire, bakabite barikukibwira ngo bari gushimisa Imana.
\v 3 Bakabikore guco kubera ko batamenyire iwari na Data cangwa njewe.
\v 4 Ndo nabibabwiye kuva ku ndangiro kubera ko nari ngiri hamwe na mwewe.
\p
\v 5 None ndagiye ku wantumire, nda numwe hagati yenyu urikumbaza ngo: Urikuja he?
\v 6 Ariko kubera ko nababwiye ago magambo, agahinda kujwiye mu mitima yenyu.
\v 7 Nico gitumire mbabwiye ukuri: Ni faida kuri mwewe mbeye ngiye, kubera ko mbeye ndagiye ndoho umufasha akayije. Ariko ngendire ngamubatumire.
\v 8 Kandi amarire kwija, akayumvise abandu ububi bw'icaha, ukuri n'urubanza kandi,
\v 9 ku byerekeye gutungana, kubera ko batanyizeraga.
\v 10 Ukuri, kuko ngendire kwa Data kandi ko ndo mukamboneho tena.
\v 11 Urubanza kubera ko Umwami w'isi shetani yatsindirwe n'urubanza.
\p
\v 12 Ndafite tena ibindu kangari byo kubabwira ariko ndo mushobweye kubyihanganira bunoya.
\v 13 Igihe umufasha akayije, Umuka g'ukuri, akabayobore m'ukuri koshe. Kuko atakagambe ibimuturukire ho ariko akagambe ibyo akayumve no kubabwira ibir'imbere yenyu.
\v 14 Akambeshe icubahiro kubera ko akabe arikugamba ibindurukire ho, nuko nawe akabibawire.
\v 15 Ibyo Data afite byoshe ni ibyanje. Nico gitumire nababwiye ko afataga ibindurukire ho akabibabwira.
\p
\v 16 Hasigeye igihe kinnyori mutambona, na nyuma y'igihe kinnyori mukambone, kubera ko ngendire kwa Data.
\v 17 Heru yibyo, bamwe bo mu banafunzi be babazanize hagati yebo ngo: Ibyo arikugamba n'ibiki si? Ngo hasigeye igihe kinnyori mutambona kandi ngo mu gihe kinnyori tena mukambone kubera ko ngendire kwa Data.
\v 18 Bagamba tena ngo: Arikugamba ki si? Ndo twiji ibyo arikwenda kugamba.
\p
\v 19 Yesu amenyire ko benda kumubaza, arababwira ngo: Murikubazanya hagati yenyu heru yibyo marire kugamba? Ngo hasigeye igihe kinnyori mutambona, ikindi gihe kinnyori mukambone tena.
\v 20 Kweli, ndabibabwiye, mukarire ndetse mukayibubuze, ab'isi bo bakayishime ariko mwewe mukababare. Ariko umubabaro gwenyu gukazare ibyishimo.
\v 21 Umugore yenda kuzara, agiraga umubabaro kubera ko igihe kigerire, ariko amarire kuzara umwana ndo yongeraga kwibuka uburyane kubera ibyishimo abafite, kuwo umundu umarire kuvukira mu si.
\v 22 Na mwewe rero, mubabezwe ariko njewe ngababone tena, ugo musi, imitima yenyu zikayishime. Nda numwe ukabanyage ibyishimo byenyu.
\v 23 Kuri ugo musi, ndaco mukambaze tena. Kweli kweli, njewe ndababwiye ico mukasabe Data mu zina ryanje akakibahe.
\v 24 Kugeza buno ndaco mwasabire mu zina ryanje. Musabe mukahabwe, kugira ngo ibyishimo byenyu byujwire.
\p
\v 25 Nababwiye ibindu kangari mu migani, isaha irikwija ubwo ndo ngababwire mu migani tena ahubwo ku karubanda ibyerekeye Data.
\v 26 Ico gihe mukashabe mu jina ryanje kandi ndababwiye ngashabe Data abahe ibyo mwenda.
\v 27 Kubera ko Data abakundaga kubera ko na mwewe mwamukundire kandi mukamukizera, ko na njewe naturukire kwa Data.
\v 28 Naviye ku Data, nyija hano mu si. Buno rero ndenda kuva mu si ningendere kwa Data.
\p
\v 29 Abanafunzi be bamubwiye ngo: Reba, noneho urikugamba ataduhushire, udakoreseze imigani.
\v 30 Noneho tumarire kumenya ko wiji byoshe, ko kandi ndo bigombire ko tugira ico tukubaza, nico gitumire twayemeye ko waviye ku Mana.
\p
\v 31 Yesu yabashubize ngo: Noneho muranyizeye?
\v 32 Reba, noneho isaha igerire, ndetse yashohweye aho mwenda gutatana kila mundu agende urwe, na njewe munsige njenyine. Ariko ndi hamwe na Data.
\v 33 Nababwiye ibyo byoshe kugira ngo mugire ituze mu njewe. Mumenye ko mukabone imibabaro muri yino si, ariko muhumure kubera ko namarire kuyitsinda.
\c 17
\cl Isura 17
\p
\v 1 Amarire kugamba guco, Yesu yarebire mu juru. Aragamba ngo: Data, isaha igerire! Wubahirize Umwana wawe kugira ngo Umwana wawe na we akubahirise.
\v 2 Nguko wamuheye ubushobozi ku banyamubiri boshe, kugira ngo agerize ubuzima buhoragaho ku boshe bo wamuheye.
\v 3 Kandi, ubuzima butakashire, ni uko bokumenya, weho, Mana yonyine ya kweli, nuwo watumire, Yesu Kristo.
\v 4 Nakubahirize mu si, narangize akazi wambeye gukora.
\v 5 Nuko rero weho, Data, nyubahirise imbere yawe na ca cubahiro nahorire mvite mbere yuko isi iberaho.
\p
\v 6 Namenyesize ijina ryawe ku bandu bo wambeye mu si. Babaga ari abawe, nuko wabambeye, bacunge igambo ryawe.
\v 7 Noneho bamenye ko abo wambeye bakuviyeho.
\v 8 Kuko nabaheye amagambo go wambeye; kandi bagakiriye, kandi bamenye koko ko naviye kuri weho, bakizere ko wandumire.
\v 9 Ndabashabiraga. Ndo nzabiraga abo mu yino si, ahubwo n'abo wambeye, kuko ari abawe.
\v 10 Kandi abanje boshe, ni abawe, nguko abawe, ari abanje tena; mbahimbarizwagamo.
\v 11 Ndo ndi mu si tena, ariko bo bayirimo, kandi nijire ku weho Data Utungenye, ucunge mu jina ryawe abo wambeye, kugira ngo babe umwe, nguko turi umwe.
\v 12 Mu gihe nabaga hamwe nabo mu si, nabacungiye mu jina ryawe. Abo wambeye nabacungire, kandi nda n'umwe nahabize, usibye umwana wo gupotera, kugira ngo ibyandikirwe bishohwere.
\p
\v 13 Nuko nyijire ku weho, kandi ngambire ibyo mu si, kugira ngo bagire ibyishimo byanje byujwiye.
\v 14 Nabaheye igambo ryawe. Kandi isi yabangire kubera ko batari abo mu si nguko nanje ndari uwo mu si.
\v 15 Ndo ndikugushaba ngo ubakure mu si, ariko ubacunge ibibi.
\v 16 Ndo ari abo mu si, nguko na njewe ndari uwo mu si.
\v 17 Ubatunganise ukuri kwawe kuko Igambo ryawe ni ukuri.
\v 18 Nguko wandumire mu si, nanje ndabatumye mu si.
\v 19 Kandi nditunganyaga kubera bo, kugira ngo nabo babe indungane kubera ukuri.
\p
\v 20 Ndo aribo gusha ndigushabira, ariko n'abakayizere ijina ryanje kubera Igambo ryebo.
\v 21 Kugira ngo boshe babe umwe, nguko weho, Data uri mu njewe, kandi na njewe ndi mu weho, kugira ngo nabo babe umwe mu twewe, kugira ngo abo mu si bakizere ko ari weho wandumire.
\v 22 Nabaheye ububonere bwo wambeye, kugira ngo babe umwe, nguko turi umwe. Njewe mu bo, kandi nawe mu njewe,
\v 23 kugira ngo, babe umwe kweli kweli, kandi aba yino si bamenye ko ari weho wandumire, kandi ko wabakunze, nguko wangundire.
\p
\v 24 Data, ndenda ko aho ndi, abo wambeye nabo babe hamwe nanje, kugira ngo barebe ububonere bwanje, ububonere bwo wambeye, kuko wangundire mbere yuko isi yobaho.
\p
\v 25 Data, weho Utungenye, abo mu yino si ndo bakumenyire, ariko njewe nakumenyire, kandi banoya, bamenye ko wandumire.
\v 26 Nabamenyeseze ijina ryawe, kandi ngaribamenyese, kugira ngo urukundo rwo wangundire rube mu bo, kandi nanje mbere mu bo.
\c 18
\cl Isura 18
\p
\v 1 Amarire kugamba ago magambo, Yesu yagendeye n'abanafunzi be m'urundi ruhande rw'umuvumba rw'umugezi gwa Kidroni. Aho habaga hariho agashamba, yingiramo we n'abanafunzi be.
\p
\v 2 Yuda wamutangire, yari yiji aho handu, kubera ko Yesu n'abanafunzi be bahahuriraga.
\v 3 Nuko Yuda amarire kuhabwa igikundi c'abasoda n'abakozi bakoreraga abatambyi bakuru, n'Abafarisayo, bija bacanire amatara, ibimori, ibishishimiza, bafite n'ibirwaniso.
\v 4 Yesu amarire kumenya ibyenda kumwijaho byoshe, yabegeye arababaza ngo: Murikwenda nde si?
\v 5 Bamushubize ngo: Yesu w'i Nazareti. Yesu yababwiye ngo: Ni njewe. Na Yuda wamugambaniye yari ari hamwe nabo.
\v 6 Yesu amarire kubabwira ngo: Ni njewe, bashubye inyuma bahirima hashi.
\v 7 Yababazize ubwa kabiri ngo: Ni nde murikwenda? Bagamba ngo: Yesu w'i Nazareti
\v 8 Yesu yabashubize ngo: Nababwiye ko ni njewe. Ko ari njewe wo muri kwenda mureke banoya bigendere.
\v 9 Yagambire ibyo kugira ngo igambo ryo yagambire rishohwere ngo: Ndo napoteze n'umwe mu bo wambeye.
\p
\v 10 Simoni Petro wabaga afite umusho, yagushohweye, akubita umuboyi w'umutambyi mukuru, ashahwiza ugutwi ko mu buryo. Uwo muboyi bamwitaga Malko.
\v 11 Yesu yabwiye Petro ngo: shubya umusho gwawe mu buhisho bwago. None si si ngombwa ko nognwa kopo ryo Data yambeye ngo ndignwe?
\p
\v 12 Igikundi c'abasoda n'umutware webo n'abakozi ba Abayuda bafashe Yesu bamuboha.
\v 13 Babanzize kumugendana kwa Ana kuko yabaga ari Shebukwe wa Kayafa, wari umutambyi mukuru muri ugo mwaka.
\v 14 Na Kayafa niwe wari watangire inama ku Bayuda ko umundu umwe yopfira abandu kangari.
\p
\v 15 Simoni Petro hamwe na wa wundi mwanafunzi bakurikiye Yesu. Uwo mwanafunzi yari yijwi nuwo mutambyi mukuru kandi yingira hamwe na Yesu m'urugo rw'umutambyi mukuru.
\v 16 Ariko Petro yasigeye hanje hafi y'umuryango. Uwo wundi mwanafunzi wari wijwi n'umutambyi mukuru, yashohokire, abwira umucunzi w'umuryango ko yingiza Petro.
\v 17 Nuko umukozi w'umugore w'umucunzi w'umuryango abwira Petro ngo: Nawe mwa, ndo uri umwe bo banafunzi ba wuno mugabo? Yagambire ngo ndo ndiwe.
\v 18 Abakozi n'igikundi c'abasoda babaga bari aho bacanire umuliro gw'amakara ku mbabura kuko habaga hariho imbeho, kandi barikota. Petro yabaga ari hamwe nabo barikota.
\p
\v 19 Umutambyi mukuru yabazize Yesu ku myaze y'abanafunzi be na amafunzo ge.
\v 20 Yesu aramusubiza ngo: Nagambire boshe barikunyumva, ndikubwira si, nayigisize mu Sinagogi imisi yoshe no mu kanisa, aho Abayuda bahuriraga. Nda na kimwe nagambire mu bwihisho.
\v 21 Urikumbariza ki? Baza abayumvisize ibyo nabaga ndikugamba kubera ko banoya boshe biji ibyo nagambaga.
\v 22 Amarire kugamba ago magambo, umwe mu abo bakozi b'abatambyi wabaga ari aho, akubita Yesu urushi arikugamba ngo: Guco niko ushubize umutambyi mukuru?
\v 23 Yesu yagambire: Niba ngambire ibibi yerekane ico ngambire nabi, ariko mbeye ngabire neja undyozize ki?
\v 24 Ana yamutumire abohirwe kwa Kayafa umutambyi mukuru.
\p
\v 25 Simoni Petro yabaga ari aho, arikota. Umwe mu bo yamubazise ngo: Na wowe ndo uri umwe mu banafunzi be? Yayangire arikugamba ngo: Ndo ndi umwe webo.
\v 26 Umwe mu bakozi b'umutambyi mukuru, wabwenye Petro yakatire ugutwi yagamba ngo: Ndo nakubwenye uri nawe mu gashamba?
\v 27 Petro yongera kumukihakana, ako kanya isake yabikire.
\p
\v 28 Bagendanye Yesu kwa Kayafa mu nju ya tribinali. Hari ari mu gitondo kugira ngo batekwandura ariko bashobwere kurya Paska.
\v 29 Pilato yasohokire kugira ngo agendere aho bari. Yababazize ngo: Ni kosa ki murikurega wuno mugabo?
\v 30 Bamushubize ngo: Wuno mundu yoba atari umunyabyaha ndo tuba tumukuzaniye.
\v 31 Kubera ibyo Pilato yagambire ngo: Mumufate mwenyine, mumukatire urubanza mukurikize amategeko genyu. Abayuda bamubwiye ngo: Nda ruhusha dufite guca urubanza rwo kwita umundu.
\v 32 Bagambire ibyo kugira ngo hashohwere igambo ryo Yesu yagambire igihe co yayerekenye urupfu rwo akapfe.
\p
\v 33 Pilato yashubye mu nju ya tribinali, yakura Yesu, aramubaza ngo: Uri Umwami w'Abayuda?
\v 34 Yesu yamushubize ngo: Ibyo ubigambire ku bwawe cangwa si n'abandi bakubwiye ibyanje?
\v 35 Pilato yashubize ngo: Njewe ndo ndi Umuyuda? Si guco? Ubwoko bwawe n'abatambyi bakuru nibo bakuzenye hano. Wakorire ki?
\v 36 Yesu yamushubize ngo: Ubwami bwanje ndo ari ubwa yino si. Ubwami bwanje yabeye ubwa yino si, abakozi banje baba barwenye, kugira ngo Abayuda bere kumvata. Ariko ubwami bwanje ndari ubwa hanoya ku si.
\v 37 Pilato yamubazize tena ngo: Uri umwami? Yesu yamushubize ngo: Ubigambire, ndi Umwami koko. Navukire kandi nayijire mu yino si gutangaza ukuri. Kila mundu uri m'ukuri yumvaga ijwi ryanje.
\v 38 Pilato yamubwiys ngo: Ukuri ni kuhe? Amarire kugamba ibyo, yayongeye arashohoka agendera ahari Abayuda, yababwira ya ngo: Nda kosa mbwenye mu we.
\v 39 Ariko mufite umugenzo ko babarekurira umufungwa umwe ku m'umuzano gwa Paska, mwenda ko mbarekurira Umwami w'Abayuda?
\v 40 Ariko bayombire tena ngo: Oya ndo ari we, ahubwo Barabasi. Kandi Barabasi uwo yabaga ari umusambo mubi.
\c 19
\cl Isura 19
\p
\v 1 Pilato yamubwiye ngo: Ko utari gushubiza? Ndo wiji ko nshobweye kukubamba kandi ko mfite ubushobozi bwo kukurekura? Niho Pilato yafatire Yesu, ategeka ko bamukubita ibiboko.
\v 2 Abasoda bazingire ikizingo c'imishubi bakimuhira ha mutwe, bamwambika umwenda g'umutuku.
\v 3 Bamwegeye, bagamba ngo: Komera, Mwami w'Abayuda! Bamukubita ibiboko kangari.
\p
\v 4 Pilato yashohokire, abwira Abayuda ngo: Murebe. Ndenda kumubazanira hanje, kugira ngo mumenye ko nda ribi namubwenyeho.
\v 5 Yesu yashohokire, yambeye ikizingo c'imishubi n'umwenda g'umutuku. Na Pilato yagambire ngo: Nguwo wa mugabo.
\p
\v 6 Ubwo abatambyi bakuru n'abazamu bamubwenye, bayombire barikugamba ngo: Amanikwe! Amanikwe! Pilato yababwiye ngo: Mumufate mwenyine, mumumanike mwenyine, kubera ko, njewe nda caha mubwenyeho.
\v 7 Abayuda bamushubize ngo: Dufite itegeko ryetu kandi turikurikize. Agombire gupfa kuko yakigirire Umwana w'Imana.
\p
\v 8 Pilato amarire kumva iryo gambo, yapfiye ubwoba.
\v 9 Yingira mu nju, abaza Yesu ngo: Ukomokire nga he mwa? Ariko Yesu ndo yamushubize ikindu.
\v 10 Pilato yamubwiye ngo: Ko ndaco ugambire? Ndo wiji ko nshobweye kukubamba kandi ko mvite ubushozi bwo kukurekura?
\q
\v 11 Yesu yamushubize ngo: Ndo ushobweye coshe ku njewe, kiretse ubushobozi wahewe guturuka heru. Kubera ko uwansize mu maboko gawe ari we wakorire icaha gikomeye.
\p
\v 12 Muri ako kanya, Pilato yenda kumurekura. Ariko Abayuda bayombire cane barikugamba ngo: Umurekwiye, uraba utari mwira wa Kaisari. Uwigirire umwami abaga yigirire umwanzi wa Kaisari.
\p
\v 13 Pilato yabeye yumvisize ago magambo ashohora Yesu hanze; yikara ku ndebe ye ayiterekire ahandu hari heru hitwa Pave, mu Gihebrania hitwa Gabbata.
\p
\v 14 Babaga bari gutayarisa Paska, hari ngo ku saha ya gatandatu. Pilato yababwiye Abayuda ngo: Nguwu umwami wenyu.
\p
\v 15 Bagambire cane ngo: Ndo tumwenda, mukureho, mumubambe.
\p
\v 16 Pilato yababwiye ngo: Mbambe Umwami wenyu? Abatambyi bakuru bashubiza ngo: Kaisari gusha niwe Mwami wetu. Niho yamubahereze kugira ngo abambwe. Bafata Yesu bamushohora.
\p
\v 17 Yesu, yayikoreye umusalaba, agera ahitwa Ha bihanga, mu Giheburaniya i Gologota.
\v 18 Aho niho yabambirwe hamwe n'abandi babiri umwe m'uruhande, undi m'urundi na Yesu hagati yebo.
\p
\v 19 Pilato yayandikire icapa, arihira ha musalaba. Kuri ico capa hari handikirwe ngo: YESU W'I NAZARETI, UMWAMI W'ABAYUDA.
\v 20 Abayuda kangari basomaga ico capa kuko ahandu Yesu yabambirwe hari hari hafi y'umuji. Ico capa cari candikirwe mu Gihebraniya, Ikilatini no mu Kigiriki.
\p
\v 21 Abatambyi bakuru b'Abayuda babwiye Pilato ngo: Utekwandika ngo: Umwami w'Abayuda. Ahubwo uyandike ko yagambire ngo: Ndi Umwami w'Abayuda.
\p
\v 22 Pilato yabashubize ngo: Ibyo nayandikire, nabyandikire.
\p
\v 23 Abasoda, bamarire kubamba Yesu, bafatire imyenda ze, bazicamo kane, kila musoda yafatire ho ice gipande. Bafatire iropo rye, ridafite igiteranyirizo, kuva heru kageza hashi.
\v 24 Bapangire inama ubwebo ngo: twere kuzishanyura, ahubwo dufinde turebe uwo irahereraho. Ibyo byashohweye kugira ngo ibyandikirwe byujwire ngo: Bagabenye imyenda yanje, bafindiye iropo ryanje. Ibyo nibyo abasoda bakorire.
\p
\v 25 Hafi y'umusalaba gwaYesu hari hahageze mama we, mtoya wa mama we; Maria, mugore wa Kleopasi na Maria Magdalena.
\v 26 Igihe Yesu yabwenye nyina na wa wundi mwanafunzi wo yakundaga, yabwiye nyina ngo: Mugore we, wuno ni wo muhungu wawe.
\q
\v 27 Nyuma yabwiye uwo muhungu ngo: Wunoya niwo mama wawe. Guturuka iyo saha, uwo mwanafunzi yamujenye mama we m'urugo.
\p
\v 28 Hanyuma y'ibyo, Yesu, yari yiji ko byoshe birangiye, kandi ko ibyandikirwe byenda gushohora yagamba ngo: Mpfiye imyota.
\v 29 Aho hari ikibindi cujwiyemo divayi ishaririye. Abasoda bayujwizemo sipongo, bayihambira ku tabi ry'igiti, bayimushomesa.
\v 30 Yesu amarire gushoma ku yo divayi ishaririye yagambire ngo: Byoshe bishohweye. Yayunamisize umutwe, arapfa.
\p
\v 31 Kugira ngo umubiri gutagumya kuba k'umusalaba igihe c'isabato, kuko babaga barikugitegura, kandi umusi gw'isabato gwari umusi gukomeye. Abayuda bashabire Pilato kuvunagura amaguru g'ababambirwe bakabakuraho.
\v 32 Nuko abasoda bayijire, bavuna amaguru g'uwa mbere n'uwundi wari ubambirwe nawe.
\v 33 Begerire ku Yesu, basangire yapfiye tayari, batamuvuna amaguru.
\v 34 Ariko umwe mu abo basoda yamuteye icumu m'urubavu, havamo amaraso n'amenci.
\v 35 Uwabibwenye niwe mudimwe, kandi ubudimwe bwe ni bwa kweli. Kandi yiji ko arikugamba ukuri kugira ngo mukizere.
\p
\v 36 Bino bindu byabeye guco kugira ngo ibyandikirwe bishohwere ngo: Nda gufa rye na rimwe rikavunwe.
\v 37 Ahandi ibyandikirwe birikugamba ngo: Bakarebe uwo batobweye urubavu.
\p
\v 38 Nyuma yaho, Yosefu wa Armateya wabaga umwanafunzi wa Yesu, ariko mu batabyiji, kuko batinyaga Abayuda, yashabire Pilato uruhusha rwo gufata umubiri gwa Yesu. Pilato yabimwemereye. Arija, aragufata.
\v 39 Nikodemu, wa wundi wari wagiye kureba Yesu mu joro, nawe arija, afite amarasi gavangirwemo ibihumuraga neja bipimire ng'ibiro ijana.
\v 40 Bafatire umubiri gwa Yesu, baguzingira mu bitambara, n'ibihumura neja nguko byabaga umugenzo go guhamba mu Bayuda.
\v 41 Hafi, yaho habaga akarima k'amauwa, niho babambire Yesu. M'ugo murima habaga mo ikaburi njasha itakahambwemo umundu.
\v 42 Nimo bahambire Yesu kubera imyiteguro y'Abayuda, iyo kaburi yabaga hafi.
\c 20
\cl Isura 20
\p
\v 1 Ku gwa mbere gw'icumweru, Maria Magdalena yagendire ku kaburi mu gitondo ca kare, kubera ko hari hakiri umuyobe. Nuko yashangire ibuye barikuye ku kaburi.
\v 2 Yagendeye Petro no wa wundi mwanafunzi Yesu yakundaga, nuko yabaculiye umwaze ngo: Umwami bamukwiye mu kaburi kandi ndo twiji iyo bamuhirire.
\p
\v 3 Petro na wawundi mwanafunzi bashohokire, bagendera ku kaburi. Bagiye barigutururuka bombi.
\v 4 Ariko wa mwanafunzi wundi, yagendaga bwangu kurenza Petro. Nuko yabeye uwambere kugera yo.
\v 5 Amarire kunama yahengereze mu kaburi, yabwenye ibitambara biri hashi, ariko yatinyire kuyingiramo.
\p
\v 6 Simoni Petro, yari amukurikiye, arija, yingira mu kaburi abona bya bitambara biri hashi.
\v 7 Kandi umwenda go babaga bahirire ha mutwe gwa Yesu guzingirwe iruhande.
\v 8 Nuko wa wundi mwanafunzi wari wahagerire mbere nawe aringira, abibwenye, arakizera.
\v 9 Kubera ko ndo bari bakamenya ko Yesu akazuke mu bapfiye nguko ibyandikirwe bigambire.
\p
\v 10 Nuko abanafunzi bashubye m'urugo iwebo.
\v 11 Ariko Maria yabaga ahagareye hanje, hafi ya kaburi arikulira. Nguko yabaga arikulira, arunama kugira ngo arebe neja mu kaburi.
\v 12 Yabwenye malaika babiri bambeye imwenda z'umweru, bikeye aho babaga baryamisize umubiri gwa Yesu, umwe ha mutwe uwundi ku bisando.
\p
\v 13 Bamubwiye ngo: Ulikulira ki si? Yabashubize ngo: Kubera ko bajenye Umwami wanje, kandi ndo nyiji iyo bamuhize.
\v 14 Yabeye akirikugamba guco, ahindukiriye, yabwwnye Yesu nawe ahagareye, ariko atamenya ko ari Yesu.
\q
\v 15 Yesu aramubwira ngo: Mugore we, kubera ki urikulira? Urikwenda nde? Yari yatekereze ko ari umukozi wo mu karima k'imboga. Yamusubize ngo: Mutware, ubeye ari wowe wamujenye mbwire aho wamuhirire, maze ngende kumuzana.
\p
\v 16 Yesu yamubwiye ngo: Maria! Yahindukiye, aramubwira ngo: Rabuni, bigambire mu Giheburaniya ngo: Mwalimu.
\q
\v 17 Yesu yamubwiye ngo: Utere kungora ho, ahubwo genda ku bavukanyi, ubabwire ko ndari natarama ngo ngende kwa Data, ariwe Data wa tweshe, ku Mana yanje ariyo Mana yebo.
\q
\v 18 Maria Mgadalena yagendire kubwira abanafunzi ko yabwenye Umwami, kandi ko yamubwiye ago magambo.
\p
\v 19 Ha mugoroba g'ugo musi, go ku gwambere gw'icumweru, imiryango yaho abanafunzi babaga bari, zari zikingirwe kubera ko bari bapfiye ubwoba bw'Abayuda. Yesu yayijire, aboneka ari hagati yebo.
\v 20 Nyuma yababwiye ngo: Ituze ribere namwe! Nuko amarire kugamba guco, yaberekire ibiganja bye, n'urubavu rwe. Abanafunzi be bujwiramo ibyishimo, babwenye Umwami.
\p
\v 21 Yesu yababwiye ngo: Ituze ribere hamwe namwe!
\v 22 Nguko Data yandumire, niko nanje mbatumire. Nyuma y'ago magambo, yabahumekeyeho Umuka gwe tena, arababwira ngo: Muyakire Umuka Guboneye.
\v 23 Abo mukababarire ibyaha, bakabikurweho. N'abo mutabibabarire, bikabagume ho.
\p
\v 24 Tomasi, witwa Didumo umwe mu ba cumi na babiri, yabaga atari hamwe nabo igihe co Yesu yijire.
\v 25 Abandi banafunzi bamubwiye ngo: Twabwenye Umwami. Tomasi arababwira ngo: Ndabwenye ibimenyero by'imisumari mu biganja bye, kandi ndahize urutoki rwanje aho bashingire imisumari, kandi ndahize ikiganja canje mu rubavu rwe ndo ngayizere.
\p
\v 26 Imisi munane zishirire abanafunzi ba Yesu babaga bari mu nju na Tomasi ari hamwe nabo.
\q
\v 27 Niho yabwiye Tomasi ngo: Inja hano n'urutoke rwawe, urebe no mu biganja byanje. Uzane n'ikiganja cawe, ugihire m'urubavu rwanje, utahera mu kutizera, ahubwo ukizere.
\q
\v 28 Tomasi yamushubize ngo: Mwami wanje kandi Mana yanje!
\q
\v 29 Yesu yamubwiye ngo: Kubera ko umbwenye, urakizeye. Hahiriwe abizeraga batabwenye ikindu.
\p
\v 30 Yesu yakorire ibindi bitangaza akangari abanafunzi barikureba, bitayandikirwe mu kino gitabo.
\v 31 Ariko, bino bindu byayandikirwe kugira ngo mukizere ko Yesu ariwe Kristo, Umwana w'Imana, kandi mubeye mumwizerire mugire ubuzima mu jina rye.
\c 21
\cl Isura 21
\p
\v 1 Nyuma yaho, Yesu yakiyerekire abanafunzi be ku ngengero y'ingezi Tiberia. Reba uko yakiyerekire:
\v 2 Simoni Petro, Tomasi witwa Didumo, Natanaeli w'i Kana y'i Galilaya, abana ba Zebedayo, n'abandi banafunzi babiri ba Yesu babaga bari hamwe nabo.
\v 3 Simoni Petro yababwiye ngo ngendire njewe kuroba. Bamushubize ngo: Na twewe twijire nawe. Bashohokire, bingira m'ubwato ariko mu ryo joro batafatisa ikindu.
\p
\v 4 Mu gitondo ca kare, Yesu yaahagareye ku ngengero ariko abanafunzi be batamenya ko ari we.
\q
\v 5 Yesu yababwiye ngo: Bana mwe ndaco mufite co kurya? Bamushubize ngo: Busha!
\q
\v 6 Yababwiye rero ngo: Muterere ubutimba bwenyu ikuryo, murafatisa.
\v 7 Baterire, bafatisize. Bananiwe kubukulura kubera ko habaga harimo amahere akangari.
\v 8 Abandi banafunzi bija m'ubwato. Babafasize gukurura ubutimba bwabaga bwujwiye mo amahere, kuko babaga bari hafi y'ubutaka karibu imeteri magana abiri kuva hakurya.
\v 9 Bamarire kugera ha butaka babwenye amakara gari kwaka heru hari ho ihere n'umukati.
\p
\v 10 Yesu yababwiye ngo: Muzane hano ku mahere go mumarire gufatisa.
\v 11 Simoni Petro yingira m'ubwato, akulurira hashi ubutimba bwabaga burimo amahere manini ijana na mirongo itanu na zishatu, ariko naho zabaga ziri kangari ndo ubutimba bwatobokire.
\p
\v 12 Yesu yabawiye ngo: Muinje murye. Nda mwanafunzi wapimye kumubaza niba arinde. Bari bamenyire tayari ko ari Umwami.
\v 13 Yesu abija hafi afata umukati, arabaha hamwe n'ihere.
\v 14 Ubwo bwari buri bwa gashatu kubakiyereka nyuma yo kuzuka kwe m'ubapfiye.
\p
\v 15 Barangize kurya, Yesu yabwiye Simoni Petro ngo: Simoni, muhungu wa Yona, urangundaga kurenza banoya? Petro yamushubize ngo: Ingo Mwami! Ubyiji ko ngukundaga. Yesu yamubwiye ngo: Ragira indama zanje.
\p
\v 16 Yamubazize tena ubwa kabiri ngo: Simoni, muhungu wa Yona, urangundaga? Yamushubize ngo: Ingo Mwami, wiji neja ko ngukundaga. Yesu yamubwiye ngo: Ragira indama zanje.
\p
\v 17 Yamubazize ubwa gashatu ngo: Simoni, muhungu wa Yona urangundaga? Petro yababeye kubera ko Yesu yamubazize ubwa gashatu ngo: urankundaga?
\p
\v 18 Nuko yamushubize ngo: Mwami, wiji byoshe, wiji ko ngukundaga. Yesu yamubwiye ngo: Ragira indama zanje. Kweli ndakubwiye ko igihe wabaga uri umusore wakiyambikaga umukaba, kandi wagenderaga iyo wenda, ariko umusi ukasaze, ukarambure amaboko, uwundi mundu akwambike, kandi akwerekeze iyo utenda.
\v 19 Yagambire ibyo yenda kwerekana, urupfu rwo Petro akapfe rwo guhimbaza Imana. Arangize kugamba gutyo yabwiye Petro ngo: “Ngurikire.”
\p
\v 20 Petro yahindukiye, abona umwanafunzi wo Yesu yakundaga, wa wundi waryamiye kuri Yesu igihe c'ibiryo byo ha mugoroba kandi wabwiye Yesu ngo: Mwami, uwo ni nde uragutanga?
\v 21 Petro amubwenye, yabazize Yesu ngo: None si wunoya we ni gute?
\p
\v 22 Yesu yamubazize ngo: Mbeye ndenda ko agumaho kugeza igihe ngayije, ibyo bikurebire ho ki? Weho, ngurikire.
\v 23 Aho rero, amabwire gasakeye mu bandu ngo wa mwanafunzi ndo akapfe. Yesu ndo yabaga yabwiye Petro ko atakapfe, ariko ngo: Niba ndenda ko aberaho kugeza igihe ngayije, bikungwiye ho ki?
\p
\v 24 Ni uwo mwanafunzi uri gutangaza bino bindu kandi niwe wabyandikire. Kandi rero twiji ko ubudimwe bwe ari ubwa kweli.
\p
\v 25 Yesu yakorire ibindu kangari, byandikirwe kimwe ku kindi, ibyo bitabo ndo byobona isi yo kubikwiramo.