parfait-ayanou_rw_1jn_text_reg/03/01.txt

1 line
424 B
Plaintext

\c 3 \v 1 Reba uko urukundo ry' Imana Data yadukunze uko rumeze kugira ngo twitwe abana bayo kandi koko turibo. Nico gituma abo mw' isi batatuzi kubera ko batamenye Imana Data. \v 2 Bakundwa, kuva none turi abana b'Imana nubwo bitari byagaragara uko tuzamera. Tuzi neza ko Yesu nagaruka tuzasana nkawe kandi tuzamureba amaso ku maso. \v 3 Buri muntu wese ufite kwizera muri we agomba kwitunganya kubera ko nawe yitunganyije.